Inkwano
Mu bikorwa bikorwa mu umuhango w’ubukwe bwo gusaba no
gukwa icy’ingezi ni ugutanga inkwano, aho umuryango w’umusore utanga inkwano ku
muryango w’umukobwa. Inkwano mbere yabaga akenshi ari inka yatangwaga. Ubu
akenshi hatangwa amafaranga mu icyimbo cy’inka. Inkwano yabaga ari ikimenyetso
cy’ishimwe ku muryango w’umukobwa n’uwumuhungu kuko umuryango w’umukobwa nawo
wagiraga igihe cyo gutanga indongoranyo yabaga ari inka. Ubu hasigaye
hagaragara igisa no kugurisha mu ugutanga inkwano kubera umubare w’amafaranga
asigaye asabwa umusore. Usigaye wumva bavuga bati: “umukobwa wacu yarize bityo
muraduha miriyoni izi.” Ibi bituma rimwe na rimwe umusore cyangwa umugabo afata umukobwa nk’aho
yamuguze.
Inkwano isigaye
iri ku isonga mu ibitera ubukene ku ingo zigishingwa kuko umusore aba yarafashe
amadeni ngo akunde yuzuze ishingano ze. Nti byari bikwiye ko inkwano ituma
urugo rusenyuka rutamaze kabiri. Uruhare runini ruri ku umuryango w’umukobwa
ukwiye kutifuza ibya mirenge mu gihe batanga umukobwa wabo. Abasore nabagira
inama yo kutiyemera ngo bemere ibizatuma birya bakimara birundaho amadeni ngo
babone uko bashimisha uwo bagiye gushaka.
Gukunda no kwiyahura biratandukanye niyo mpamvu
abasore bagomba gushyira ku ruhande ibyo kwiyemera ngo dore ko umusore
utiyemeye atarongora inkumi, bemera inkwano badafitiye ubushobozi.
Mukobwa nawe ujye umenya ko inkwano umusore atanga
atari ikiguzi, kandi wibuke ko utanga iyo nkwano ari uwo mugiye kubana yewe
mushobora no kuvanga umutungo bivuze ko n’imyenda azafata ngo agukwe muba
muzafatanya kuyishyura.
Byaba byiza inkwano igumye kuba ikimenyetso cy’ishimwe
kandi ishimwe nta ujya mu ibiciro. Ni byiza ko abantu batekereza neza ku
inkwano kuko aho kubaka ingo ziri gusenya. Inkwano ziri gukenesha ingo
zigishingwa cyangwa zikazana amakimbirane mu gihe umusore cyangwa umugabo yumva
ko aguze umugore, nyamara nta giciro cy’umuntu kibaho. Agaciro kagomba guhabwa
abagiye kurushinga bombi kuruta kureba ku amafaranga.
Ikindi kubera inkwano ihanitse, abasore bamwe bahitamo
guca iyubusamu bakora ibikunze kwitwa ‘guterura’. Iyo urebye bamwe baba bahunga
amafaranga y’umurengera bacibwa. Uretseko hari nabatagisha inama, kuko mu
Rwanda hari abantu bakigira umuco ba bafasha. Guterura bituma hatabaho
ubukwe dukunze kwita bwa Kinyarwanda "gusaba no gukwa”. Ubukwe bwa Kinyarwanda
bugira umumaro kuko butuma umusore ahabwa umukobwa n’umuryango bityo imiryango
yombi ikagira inshingano yo gukomeza kwita ku rugo rushya, binyuze mu bujyanama
cyane igihe bagize ikibazo mu imibanire yabo. Kwiha agaciro, ubupfura
n’ubunyangamugayo ni zimwe mu indangagaciro z’abanyarwanda kandi ntidukwiye
kuzirengagiza. Umusore uterura umukobwa cyangwa umukobwa wishyingira aba
agaragaje ko nta ndangagaciro agira. Ntibikwiye ko washaka umugore cyangwa
umugabo mu uburyo butubahirije umuco wacu nk’Abanyarwanda. Niba hari ikibazo
kigeze ku abandi bagufashe bakugire inama aho gukora ibigayitse. Ubukwe
bwa Kinyarwanda bugira akamaro ko gukomeza umuco wacu kuko ariwo uduhuza. Bitera
ababyeyi ishema n’umunezero wo gushyingira abana babo. Imihango yose ijyana
n’ubukwe bwa Kinyarwanda ituma haba umubano mwiza hagati y’imiryango kandi ababyeyi
bagaserukana ishema mubandi kubwo kubahishwa n’abana babo.
Imana ibahe
imigisha
Umanditsi:
Pasitori
Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment