Posts

Jesus deliberately chose the path of weakness

Image
On 29 th March 2018, at Akrofi-Kristaller Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana, we had a Communion service. In his sermon Rev. Dr. James Walton said that “Jesus deliberately chose the path of weakness.” I like to write down some key words when I’m following a speech of a sermon, so I immediately wrote down this powerful phrase.   In explaining how Jesus could have chose the path of strength, he said that on angel can kill one hundred and eight-five thousand people.   2Kings 19:35 is a good example.   I wake up this morning writing to my wife, family members and friends back home in Rwanda on WhatsApp, wishing them a happy Good Friday and asking them to keep thinking about the fact that Jesus died for our sins. As I was sharing the massage to them an idea cross my mind “if Jesus did not chose the path of weakness and chose Peter’s path?”   I took my Bible and started to read trying to know Peter’s path. Peter’s Path In tryin...

Uruhare rwa Smart Phone mu gushora urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina

Image
Iriburiro Hari imvugo izwi cyane ngo “igisambo ni igifashwe.” Bishatse kuvuga ko hari igihe umuntu aba ari igisambo ariko kuko atarafatwa ntiyitwe igisambo. Muri iyi minsi haravugwa cyane inkuru zabakobwa baterwa inda bakiri bato, cyangwa bakuze ariko bakiri mu mashuri. Kuwa 12/10/2017, hari inkuru yashyizwe ku igihe.com   ivuga ngo “Kirehe: Abana b’abakobwa 994 batewe inda zitateguwe mu mezi 12.” Muri iyi nkuru igaragaza abakobwa 994 batewe inda mu karere kamwe, hanavugwa umubare wabakobwa bagera kuri 17500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe indi mu mwaka wa 2016, hakurikijwe raporo ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda. Iyi mibare igaragaza abatewe inda, tekereza abataratwaye inda ariko batangiye kwishora mu mibonano mpuza bitisna bakiri bato? Bagana gute? Ndahamya ko bakubye inshuro zirenga ebyiri aba bavugwa. Ese abadujwe virusi itera sida   ni bangahe?   Hari impamvu nyinshi muri iki gihe zirigutuma abana baba abahungu cyangw...

Nta kanani nta Butayu

Image
Nyuma y’imyaka mwinshi irenga magana ane Abisiraheri bari mu buretwa mu gihugu cya Egiputa Imana yaje kumva amarira no gutaka kwabo yohereza umugaragu wayo Mose kubakura m’uburetwa akabajyana mu gihugu cy’isezerano I Kanani.   Farawo ntabwo yahise yemera kurekura ubwoko bw’Imana ngo bugenda, ukwinangira kwe kwatumye haba ibyago bigera ku icumi muri Egiputa. Nyuma y’icyago cya cumi, aho impfura zose z’apfuye muri Egiputa n’impfura ya Farawo igapfa, Farawo yarekuye Abisiraheri baragenda ( Kuva 13:17-18 ) Hari inzira ebyiri zo kuva muri Egiputa ujya I Kanani mu gihugu Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ko izaha urubyaro rwe.   Inzira yambere yari inzira ngufi iva muri Egiputa ikanyura mu gihugu cy’Abafirisitiya I kagera I Kanani. Iy’inzira yari kubatwara ibyumweru bibiri gusa bakaba bageze I Kanani. Inzira ya kabiri yari iyo kwambuka inyanja itukura bakanyura m’ubutayu bakajya I Kanani. Iyinzira yari ndende kandi iruhije, kuko harimo kwambuka inyanja, kuzamuka imiso...

Ibitangaza: Intwaro Satani akoresha mu kuyobya benshi

Iriburiro Muri iki gihe iyo urebye cyangwa ukumva amatangazo y’ibitaramo, ibiterane, amasengesho, haba ku mihanda, kuri za tereviziyo no ku maradiyo, ku imbuga nkoranyambaga, “ngwino wakire igitangaza cyawe” niyo ubona cyane cyangwa wumva cyane. Muri make ibitangaza nibyo bijyana abantu, mu biterane. Kuwa 21/02/2018, ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rw’umuvugabutumwa wamamaye cyane Dr. Bill Graham, icyo ibitangazamakuru byose biri kugarukaho ni umubare munini miriyoni zirenga 250 z’abantu yabwirije ubutumwa bwiza. Ntabwo bivuze ko ntabo yasengeye ngo bakiri ariko icyo isi yose isigaranye n’umubwiriza butumwa bwiza bwa Yesu, wa haraniye ko abantu bamenye Kristo akoresheje impano yo kubwiriza Imana ya muhaye.  Mu gihe cya Bill Graham na mbere ye yewe no mu gihe intumwa za Yesu zatangiraga kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kwakira Yesu nicyo cyari igitangaza kiruta ibindi. Kuko Yesu ariwe shingiro rya byose ibiriho n’ibizaza. Ariko ubu biragaragara ko ibyo Yesu yavuze aburira ...

Imbaraga z’ijambo

Image
                                                                                           Imana ya bayeho mbere yibiriho byose, Ijambo ry’Imana ritwereka ko Imana ariyo muremyi w’isi n’ijuru itangiriro 1.1. Umuremyi wa byose ntagira iherezo yahozeho ariho azahoraho iteka ryose Itang 21, 33; Yes 40, 28. Ibintu byose Imana yaremye yabiremye ihereye kubusa. Mu itangiriro 1.1-2 hatwereka ko isi itagiraga ishusho ariko Imana iha ishusho ikitaragiraga ishusho. Uburyo Imana yakoresheje m’ukurema buratangaje, Imana yaravugaga icyo ivuze kikabaho. Ijambo ry’Imana niryo rya remye zaburi 33, 6-9 n’ Abaheburayo11, 3, itangiriro 1, 3-23.   Ijambo rigira ububasha igihe cyose turisohoye mukanwa kacu, s’iry’Imana gusa rigira ububasha n’ubushobozi kuko Im...

Niyibikora Nicolas: Urugero rwiza rugaragaza mpamvuki ari ngobwa kwiga teworojiya cyangwa iyobokamana

Iriburiro  Kuwa 10/02/2017, ubwo nari ndi gusoma amakuru ari ku mbuga nkoranya mbaga, nabonye ku igihe.com umutwe uvuga ngo “Kugereranya Itorero n’umugore ni iby’injiji itazi Bibiriya”- Pasiteri Mpyisi. Ntabwo nitaye gusoma inkuru kuko kenshi hari igihe jya mbona inkuru zitiriwe Pasiteri Mpyisi kandi atariwe, cyangwa ibyo yavuze abantu babihiduye urwenya. Kuri iki cyumweru ubwo nari mvuye gusenga nibyo mu rubuga rumwe rwa whatsApp mbamo nabonye audio nyifunguye numva ni icyigisho. Ariko mukumva icyo cyigisho natunguwe  nuburyo Bibiriya Ijambo ry’Imana irigukoreshwa nabi n’umuntu wiyita uwahishuriwe n’Imana yewe wigishijwe Bibiriya n’Imana.  Uburyo Imana yahishuriye uyu muntu ko hari bihwanya hagati y’umugore n’Itorero, byantunkuye nibaza Imana avuga iyo ariyo biranyobera. Ikibabaje ni uko yavugaga ko ibibi byose byakomotse ku bagore. None umugore ya ririmye? Kuki Imana yavuzeko ibyo yaremye byose ari byiza? Ibibazo byahise biba byinshi muri jye kuko mu magambo mens...

Ubukwe: Isezerano hagati y’Imana, Umugabo n’Umugore

Image
Ubukwe ni amasezerano hagati y’Imana, umugabo n’umugore. Iyo usomye muri Bibiriya mu itangiriro tubona ko Imana ari yo yatangije uyu muhango bwa mbere muri Edeni, ubwo yabonaga ko bidakwiriye ko Adamu aba wenyine maze imuremera umugore Eva, iramumushyira. Amagambo Adamu yavuze abonye Eva agaragaza neza ko iyo umuntu abonye umugore aba abonye uwo bahwanye kandi biranezeza. Adamu yanejejwe no kubona umugore we Eva maze avuga umutoma wa mbere ati: “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo” Itangiriro 2:23. Kuki habaho ubukwe? Iki kibazo nticyoroshye, nyamara akenshi usanga abantu bihutira kugisubiza iyo ukibabajije. Iyo usesenguye, usanga impamvu benshi batanga z’ubukwe zidafatika. Uzumva umuntu cyanecyane abagabo agira ati:” nashatse umugore kugira ngo ambyarire abana”. Undi ati: “nta kindi nashakiye umugore uretse gukora imibonano mpuzabitsina.” Ku ruhande rw’abagore benshi usanga barashatse kuko imyaka yo gushaka ...