Niyibikora Nicolas: Urugero rwiza rugaragaza mpamvuki ari ngobwa kwiga teworojiya cyangwa iyobokamana
Iriburiro
Kuwa
10/02/2017, ubwo nari ndi gusoma amakuru ari ku mbuga nkoranya mbaga, nabonye
ku igihe.com umutwe uvuga ngo “Kugereranya Itorero n’umugore ni iby’injiji
itazi Bibiriya”- Pasiteri Mpyisi. Ntabwo nitaye gusoma inkuru kuko kenshi hari
igihe jya mbona inkuru zitiriwe Pasiteri Mpyisi kandi atariwe, cyangwa ibyo
yavuze abantu babihiduye urwenya. Kuri iki cyumweru ubwo nari mvuye gusenga
nibyo mu rubuga rumwe rwa whatsApp mbamo nabonye audio nyifunguye numva ni
icyigisho. Ariko mukumva icyo cyigisho natunguwe nuburyo Bibiriya Ijambo ry’Imana
irigukoreshwa nabi n’umuntu wiyita uwahishuriwe n’Imana yewe wigishijwe Bibiriya
n’Imana. Uburyo Imana yahishuriye uyu
muntu ko hari bihwanya hagati y’umugore n’Itorero, byantunkuye nibaza Imana
avuga iyo ariyo biranyobera. Ikibabaje ni uko yavugaga ko ibibi byose
byakomotse ku bagore. None umugore ya ririmye? Kuki Imana yavuzeko ibyo yaremye
byose ari byiza? Ibibazo byahise biba byinshi muri jye kuko mu magambo mensi
arimo ubumenyi buke uyu muvugavutumwa yakoresheje harimo ko “hari urugamba
hagati yabize Bibiriya muri zakaminuza na bigishijwe Bibiriya n’Imana.” Kumva
avuga gutyo umuntu wese wize ujijutse wumvise uyu muvugabutumwa yahita yirinda
kugira icyo amusubiza cyane ko kumwumva uzi Ijambo ry’Imana ari nko kumva
umuntu uri gusenya Bibiriya. Umuntu uri kwigisha ibihabanye kure nukuri kwa
Bibiriya.
Nagize
amatsiko mpita nsubira ku igihe.com jya kureba ya nkuru nabonye umutwe wayo
ndayisoma noneho. Icyambere nasanze ibyo numvise kuri audio aribyo inkuru
ivuga. Ikindi menya izina ry’umuvugabutumwa wavuze ububutumwa bupfuye buhabanye
n’Ijambo ry’Imana. Nkimara kumva
ubutumwa bwa Niyibikora Nicolas, nahise numva ko icyiza atari ukumutera amabuye
ahubwo ari ukumufasha atari wenyine kimwe nabandi benshi bari mu murongo arimo,
batiga ijambo ry’Imana bavugako bigishijwe n’Imana. Imana ikorera mu bantu,
abakozi bayo bise dusanga muri Bibiriya yagiye ibategura, ibigisha ikoresheje
uburyo bunyuranye ariko ubwiganje ni abantu. Iyo abantu nkaba bafite ubumenyi
buke bahubutse bakavuga ibyo babonye, uzi ukuri ugaceceka uba wemera ko ibyo
bavuga aribyo. Iyo Pawuro nabandi batubanjirije baceceka nti bahugure ngo
bigishe ku buyobe bwari mu matorero atadukanye nti tuba dufite Isezerano rishya
muri Bibiriya dukoreshe. Icyo ibereyeho rero ni ugufasha abantu nka Niyibikora
kugirango tubahugure basubire mu murongo. Ikindi haba hari abantu ubutumwa bwa
ba Niyibikora buba bwaroze, biba byiza kubarogora, nubwo tutakiza bose ariko
hakagira numwe dukura mu inzira yubuyobe. Ndangirango ubumenyi buke bwa Niyibikora
Nicolas mu mikoreshereza ya Bibiriya, no gupfombya ishuri aribyo nibandaho muri
iyi nkuru. Ushaka kumenya byinshi kubyo Niyibikora yigishije wasura:
http://www.igihe.com/iyobokamana/amadini/article/kugereranya-itorero-n-umugore-ni-iby-injiji-itazi-bibiliya-pasiteri-mpyisi
1. Ubumenyi
buke bwa Niyibikora Nicolas
Iyo
wumvise inyigisho ye cyangwa usomye inkuru ku igihe.com, uzi ijambo ry’Imana
uhita ubona ubumenyi buke. Jye nirinze gukoresha ubujiji kuko ari imvugo
ipfombya kandi jye singamije gupfobya uyu muvugabutumwa ahubwo ni ukumuhugura
kimwe nabandi bameze nkawe. Hari byinshi umuntu usoma Bibiriya yewe nuwaba
atayisoma byakorohera gufasha uyu mwenedata amwereko ko ubutumwa yatanze yari
yatannye yataye umurongo wa Bibiriya. Ndirinda kujya mubyo yigishije kugirango
ntaza kubisubiramo kandi ntabyemera kuko kwaba ari ugukomeza gukwirakwiza
ubutumwa bubi mu izina ry’Imana. Ahubwo ndavuga muri rusange nshingiye ku
makosa yakoze mu mikoreshereza ya Bibiriya, kugirango tumenye uko twajya
tumenya abantu bagoreka Ijambo ry’Imana.
a.
Ikigereranyo
kitari cyo
Ijambo
Itorero Niyibikora yakoresheje n’ijambo rya tangiye gukoreshwa mu igihe cya
Yesu n’igihe Bibiriya yari imaze guhindurwa kuva mu igiheburayo cya kera
ishyirwa mu ikigiriki cya kera. Iyo
mvuze cya kera bivuzeko izi dimi ubu zitakivugwa nkuko zari ziri mu igihe
Bibiriya yandikwaga. Kandi hari imikoreshereza itadukanye cyane iyo uvuze
Itorero muri Bibiriya. Matayo 16:18 Yesu abwira Petero ati “Nzubaka Itorero
ryajye kuri urwo rutare…..” Yesu akoresha igihe kizaza ntabwo yavuze ngo
nubatse Itorero, ahubwo nzubaka Itorero. Usomye Ibyakozwe n’Intumwa ibice
bibiri uhita ubuno uburyo Umwuka Wera amanukiye abigishwa, Petero yasobanuriye
abantu ibibaye, ababwira ubutumwa abantu ibihumbi bitatu barihana. Abasesenguzi
ba Bibiriya benshi bemeza ko ibyo Yesu yabwiye Petero kuri uyumunsi wa Pentekote
ariho byashyizwe mubikorwa Itorero riba riratangiye, ari ryo ihuriro cyngwa
iteraniro ry’abizera Kristo. None Niyibikora yari akwiye kubanza gusobanura
Itorero avuga iryo ariryo, iyo avata imirongo yo mu isezerano rya kera agahita
iyisobanura akoresheje imyumvire yo mu isezerano rishya. Ibi kubikora bisaba
kuba hari ubumenyi ufite kuburyo Bibiriya dufite yanditswe, uburyo yahinduwe,
uburyo ibitabo byashyizwe hamwe, igikuru kumenya gusobanura Ibyanditswe Byera uko biri.
Kuba twasanga muri Bibiriya imirongo
igereranya umugore n’Itorero icyo si ikibazo, ntaho bihuriya no gushyira
bihwanye hagati y’Itorero n’umugore. Icyo ni ikigereranyo, kimwe ko hari
n’ibindi bigereranyo. Urugero umurongo twavuze haruguru uvuga ko Itorero Yesu
azaryubaka ku rutare. Ese bivuze urutare uru tubona? Oya abazi Ijambo ry’Imana
bazi neza ko urutare ari Yesu. Kubera
ubumenyi buke Niyibikora yafashe Itorero ariha isura y’Umugore kandi Itorero ni
Umubiri wa Kristo, usomye Abaroma igice cya 12 wasobanukirwa uburyo abagabo,
n’abagore, abantu bose bizera Kristo ari umubiri umwe muri Kristo. Itorero si
umugore ahubwo Itorero ni Kristo, bityo kuba mu Itorero rya Kristo bisabako
umuntu yizera Kristo.
b.
Gusobanura
bibiriya mu buryo butuzuye.
Uretse
ikigererenyo kitaricyo, Niyibikora mu inyigisho ye harimo gukoresha nabi
imirongo yo muri Bibiriya. Ikigaragara yagiye kwigisha afite ibyo we yumva bityo
agenda afata umurogo aha naha muri Bibiriya ushobora kumufasha gutambutsa
ubutumwa bwe. Iri ni ikosa rikomeye kandi
abantu benshi dukora ryo gutanga ubutumwa butuzuye kuko tutemereye Ijambo
ry’Imana ngo ribanze rituyobore. Niyibikora afata umurongo umwe cyangwa ibiri
mu igice cy’igitabo runaka agahita asimbuka akarohaho ubusobanuro bwe budafite
aho buhuriye nubutumwa icyo gice kiri kwigisha. Uku siko umuntu wigishijwe n’Imana avuga
ubutumwa. Kuko dufite ingero nyinshi muri Bibiriya zabantu bagiye bagoreka ijambo
ry’Imana, urugero satani yabwiye Yesu
ngo “handitswe ngo” (Matayo 4:6), kuba handitswe ngo ntibivuze ko ukwiye guhita
ubifata uko. Niyo mpamvu bisaba kumve umurongo neza ugasoma igice cyangwa
igitabo cyose. Iyo usimbutse ugafata umurongo ushobora kuwuha ubusobanuro
ushaka ariko ntibivuzeko uwanditse icyo gihe ibyo uvuga aribyo yavugaga. Iyo
ushaka kuvuga ukuri ufata umwanya wo gusoma no gusesengura imirongo kugirango
icyigisho cyawe kize kuba gifite inshingiro ku Ijambo ry’Imana. Iyo ari icyigisho
cyawe nabyo urabisobanura abantu bakamenya ko ari ibitekerezo byawe uri
gutanga. Urugero nk’umuntu wumvise uko Niyibikora avuga ko Icyaha cyazanywe mu
isi kinyuze ku mugore kandi uwo mugore mu inyigisho ye amugererenya n’Itorero
bivuze ko icyaha cyazanywe n’itorero. Ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko
icyaha nti cyazanywe n’Itorero ahubwo mu (1Abakorinto 15:22) hatubwirako, “
Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.” Mubahinduwe bazima na Kristo abagore nabo
barimo. Ubutumwa butuzuye bya Niyibikora byumvikanisha ko abagore ari babi
bityo itorero n’iribi. Ibi simbyo kuko Kristo atashyizeho Itorero kugirango
rikore ibibi cyangwa reteshe agaciro abantu. Kuba mu Itorero habamo abantu
bakora ibibi, ibyo si ikibazo, ikibazo ni ugufata Itorero ry’Imana ryose
ukarishyira mu gatebo kamwe, mu kigero kimwe. Kwiga ugasobanukirwa uburyo bwo
gusobanura Bibiriya ni ingezi, nibyo byafasha mu kugabanya ubu butumwa buyombya
buri gutambutswa nabantu batadukanye. Ariko ntibivuze ko abize badatambutsa
ubutumwa bugoretse, ariko mpamya ntashindikanya ko nta wize wagira ubumenyi
buke bwo kugereranya umugore n’Itorero ashaka kuaragaza ko ikibi cyose cya
turutse ku mugore bityo ko itorero ariryo soko yibibi. Urugero rwoshye rugaragaza ubumenyi buke
Niyibikora afite mu Ijambo ry’Imana ni ikinyoma gikomeye ubwo avuga ko umugore
wa Aburahamu ariwe wamushutse kuvuga ko ari mushikiwe. Itangiriro12:13 “
Ndakwingize, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku
bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.” Aburahamu ubwe niwe wasabye umugore we kujya
avuga ko ari mushikiwe, ibyo Niyibikora avuga ni ibigaragaza ko ubutumwa bwe
budashingiye ku Ijambo ry’Imana ahubwo ari imyumvure ye yashakaga gushigikiza
Ijambo ry’Imana afitemo ubumenyi buke. Bityo agenda aterateranya imirongo yose
ivuga ibibi abagore bakoze cyangwa bavugwaho agahita abihuza nibyo yise ubwiru,
ariko ikigaragra ni ubwiru bwe ntabwo ari ubw’Imana.
Uburyo
bworoshye bwo kumenya ko umuntu ari gusobanura Bibiriya mu buryo butuzuye
cyangwa ari kugoreka Ijambo ry’Imana, ni uko avuga uruhande rumwe gusa. Urugero
muri Bibiriya hari imirongo mwinshi ivuga ubwiza bw’abagore, ibyiza bakoze,
abagore bintwari, abagendanaga na Yesu, uburyo ari Mariya wabyaye Yesu, abagore
ko aribo bamuririye ajya kubambwa, uko aribo bazidutse kare bajya gushyira
imibavu ku gituro cya Yesu bagasanga yazutse nibindi byinshi byiza Bibiriya
ibavugaho. Ariko nta murongo n’umwe Niyibikora yakoresheje uvuga ibyiza
byabagore. Yewe niba nkuko abyumvikanisha yaravugaga Itorero, nonese ryo nta
byiza rigira? Ntawihuta nk’umuntu wayobye uburyo uyu muvugabutumwa yavugaga
wumvaga ko rwose yatannye. Abakurikiye iyi nyigisho musubiye inyuma mugasoma
imirongo yabahaye murasanga hafi yayose ari iyo mu isezerano rya kera aho Imana
ivuga ubwoko bwayo aho kuvuga Itorero. Ubwoko bw’Abisiraheri nibwo bwagiye
bugererenywa na maraya iyo bakoraga ibihabaye n’ubushake bw’Imana. ntabwo ari
abagore gusa, ahubwo yabaga ari ubwoko byose. Hari itadukaniro rinini hagati
y’imvugo “ubwoko bw’Imana” mu isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya. Mu
Isezerano rya Kera havugwa Abisiraheri, mu Isezerano Rishya muri Kristo abizera
bose bahawe ubushoboze bwo kuba abana b’Imana
(Yohana 1-12).
2. Gupfobya
ishuri
Mu
bumenyi buke Niyibikora yagaragaje mu inyigishoye harimo guhubuka akavuga
amagambo adafite ishingiro. Hari aho avuga ngo “muhagarare abize Bibiriya muri
za kaminuza nabayigishijwe n’Imana duhangane.” Aha wakwibaza Imana ya mutumye
iyo ariyo bikakuyobore. Nonese ko Ijambo ry’Imana ritwereka ko Imana izi byose,
ishobora byose kandi iberaho hose icyarimwe, muri za kaminuza nta Mana ibamo?
Cyangwa Imana itinya abize? Ese reka nkubaze Niyibikora, nabandi nkawe jya
numva bahora barwanya kwiga ijambo
ry’Imana, mujya mutekereze kuri ibi bibazo:
-
NIba kwiga ari Bibi kuki Yesu yamaze
imyaka Itatu yigisha abigshwa be? Kuki atabafashe ngo abasengere noheho bahite
bamenya batabanje kwiga?
-
Kuki Yesu yigishije abogohswa gusenga,
gukora ibitangaza, kwirinda umusemburo wa bafarisayo nibindi byinshi? Kuki
yababwiraga iby’ubwiru bw’Imana biherereye” ese muzi ko kujya ahi herereye
n’umwigisha muri kiriya gihe aricyo bitaga ishuri?
-
Kuki Yesu bamwitaga mwigisha? Kuki Yesu
yari afite abigishwa? Bari abigishwa batiga? Ese niba umwigishwa wa Socrate
yarafatwaga nk’umufirozofe ukomeye, ubwo abigishwa ba Yesu uruta abafirozofe
bose babayeho we twamushyira mu kihe cyiciro ko icyanyuma baguha Phd “ Doctor
of Philosophy”?
-
Ese iyo hataba abize ngo baminuze
bamenye gushyiraho uburyo bwo kwandika, mubasoma gute? Mwandika gute? Ese
Bibiriya wakoresheje ukwirakwisa ubuyobe yo wari kuyisoma gute?
Abantu
nka Niyibikora iyo bavuga ngo kwiga teworojiya n’iyobokamana ntacyo bimaze,
wibaza icyo baba bakoresha mu kwigisha Ijambo ry’Imana iyo Bibiriya idahindurwa
ngo ishyirwe mu idimi bashobora kumva? Ese baba baziko amashuri, gusoma no
kwandika byatangijwe n’amatorero na Kiliziya mu rwego rwo gufasha abantu
gusobanukirwa Ijmbo ry’Imana. Ese iyo hataba abize ngo bandike ibyo Yesu yigishaga
ubu muba mwigisha iki? Iyo abicyo gihe bagira imyumvire mike nkiyanyu? Ese ko
usoma inzandiko Pawuro, Petero, Yakobo, banditse bigisha, bahugura amatorero,
iyo bamera nkamwe bakavuga ngo abantu bajye barindira Imana ibigishe tuba
dufite ubutumwa banditse? Ese ubundi Imana yigisha gute? Imana ikoresha abantu
n’ibindi byaremwe. Nafashe urugero rumwe gusa rwo kwerekana uko Imana yigisha
abantu. Soma inkuru ya Sawuri ari mu inzira ijya I Damasiko ( Ibyakozwe
n’Intumwa 9:1-21). Sawuri amaze gutungurwa n’umucyo Imana imubwiye ko agomba
guhagarika kurenganya Itorero, ntabwo yahise yoherezwa kujya kuvuga ubutumwa.
Ahubwo yabwiwe kujya mu mudugundu aho azabwirwa icyo gukora. Mu mudugudu I
Damasiko Imana yakoresheje umukozi wayo Ananiya asengera Sawuri arahumuka, maze
aramwigisha. Ibyakozwe n’Intumwa 9:19 -20“Amaze gufungura abona intege. Amara iminsi
n’abigishwa b’I Damasiko, aherako abwiriza mu masinagogi…” Inkuru ya Pawuro
itwereka neza ko Imana yamubonekeye, ariko ntiyahise yishyira hejuru ngo
mbonekewe n’Imana reka ngende ntangire nigishe. Ahubwo yabanje kwiga hamwe
nabandi bigishwa b’I Damasiko. Ibi bitwereka neza ko kubwiriza ubutumwa atari ibyo guhubukirwa
hagomba kubanza kwiga. Pawuro yari asanzwe ari umuntu wize iyobokamana ya Bayahundi,
ariko byamusabye kubanza kujya mu bigishwa ba Ananiya ariga abona gutangira kubwiriza
ubutumwa. Yesu Ntabwo yahise yohereza abigishwa be ngo bagende bigishe yabanje
kubigisha imyaka itatu, bakora graduation ku munsi wa Pentekote ubwo Mwuka Wera
yabamanukiraga batangira kuvuga ubutumwa bashize amanga. Ntabwo Imana twizera ari Imana itinya
kaminuza kuburyo abayigamo itabakoresha, ahubwo abntu bose mu byiciro byose iyo
baciye bugufi bakemera kuba abigishwa Imana irabakoresha. Kwiga si bibi kandi
nta cyiciro cy’ishuri Imana yanga, ahubwo Imana yanga ubujiji kuko ishaka ko
tugira ubwenge.
Umusozo:
Mugusoza
navuga ko mwenedata Niyibikora Nicolas,
ubutumwa yatanze bugererenya umugore n’itorero kandi agaragaza ko inkomoko
yibibi ai ku bagore, abantu babufata nk’ubutumwa bw’umuntu ufite ubumenyi buke
mu Ijambo ry’Imana. Ahubwo icyaba cyiza ni ugufasha Niyibikora na bandi
nkawe kwigishwa Ijambo ry’Imana mbere yo
gutangira kujya kubwiriza abandi. Kuko Bibiriya uyikoresha neza igakiza abantu
wayikoresha nabi ikica abantu. Urugero muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
bamwe bagiye bagoreka Ijambo ry’Imana bakangurira abantu kwica, ariko hari
abandi bashoboye kurokora abantu no kwanga kujya mu bwicanyi kuko Ijambo
ry’Imana bari barasobanukiwe ritemera ubwicanyi. Gukangurira ababwiraza butumwa kwiga Ijambo ry’Imana
ni byiza nubwo no mubize habamo abagoreka Ijambo ry’Imana, kubera inyugu
zitadukanye zabo. ariko nibura ugasobanukirwa ko Bibiriya yahinduwe ikuwe mu
idimi zitakivugwa ubu, ukamenya uko wahuza ibyo usoma mururimi rwawe nibyanditswe
mu rurimi rw’umwimerere Bibiriya yanditswemo. Ukamenya guhuza Ijambo ry’Imana
n’umuco wawe gakondo, dore ko ryo ryanditswe mu muco wa Bayahundi. Ibi bya
gufashe kumva neza ubutumwa kugirango ubashe kubusobanura neza mu igihe wigisha
cyangwa ubwiriza.
Umanditsi:
Pasitori
Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment