Ubukwe: Isezerano hagati y’Imana, Umugabo n’Umugore
Ubukwe ni amasezerano hagati y’Imana, umugabo
n’umugore. Iyo usomye muri Bibiriya mu itangiriro tubona ko Imana ari yo
yatangije uyu muhango bwa mbere muri Edeni, ubwo yabonaga ko bidakwiriye ko
Adamu aba wenyine maze imuremera umugore Eva, iramumushyira. Amagambo Adamu
yavuze abonye Eva agaragaza neza ko iyo umuntu abonye umugore aba abonye uwo
bahwanye kandi biranezeza. Adamu yanejejwe no kubona umugore we Eva maze avuga
umutoma wa mbere ati: “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara
yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo” Itangiriro 2:23.
Kuki habaho ubukwe?
Iki kibazo nticyoroshye, nyamara akenshi usanga abantu
bihutira kugisubiza iyo ukibabajije. Iyo usesenguye, usanga impamvu benshi
batanga z’ubukwe zidafatika. Uzumva umuntu cyanecyane abagabo agira ati:”
nashatse umugore kugira ngo ambyarire abana”. Undi ati: “nta kindi nashakiye
umugore uretse gukora imibonano mpuzabitsina.” Ku ruhande rw’abagore benshi
usanga barashatse kuko imyaka yo gushaka yari igeze, kuko abo bangana bashatse,
kuko bamaze kubengwa cyangwa kwirinda ko uwo bakundana amwanga. Izi mpamvu
ntabwo zihagije kandi si zo z’ibanze kugira ngo habeho ubukwe.
Mu gitabo Construire
un foyer prospere: Catéchѐse de préparation
au mariage cyanditswe na Moise Ndemesi
Musekwa agaragaza neza ko Imana ari yo
mpamvu ya mbere y’ubukwe nk’uko bigaragara mu itangiriro 2:18 aho Imana ariyo yabonye ko umugabo adakwiye kuba
wenyine, imuremera umufasha, Ku bwa Ndemesi urukundo Imana yakunze umuntu
rugatuma imuremera umufasha, ni rwo rukwiye kuba umusingi ubukwe bushingiraho.
Indi mpamvu Ndemesi atanga ni ukororoka; gushinga umuryango. Ubukwe bubaho
kugira ngo abantu bororoke nk’uko Imana yabwiye Adamu na Eva ikimara kubarema.[1]
Jye mbona ko Imana, urukundo n’urubyaro ari zo mpamvu
z’ibanze zituma ubukwe bubaho. Imana ntitwayishyira ku ruhande ngo tugire
ikindi tugeraho, ni yo idushoboza. Abanyarwanda bayita Gihanga bivuga ko ari yo
yahanze byose, Rurema bivuga ko ari yo yaremye byose, abo dukunda nabo barimo.
Nomero ya mbere ni Imana. Aha nta mukirisitu wajya impaka kuko ku bwacu
tutakwiyubakira urugo, ahubwo nk’uko Bibiriya ibivuga “Umugore mwiza umuntu
amuhabwa n’Uwiteka.” Urubyaro ntabwo jye ndushyira ku mwanya wa kabiri, nubwo
hari abandi bashobora kubona ko urubyaro ari rwo ruza ku mwanya wa kabiri mu
mpamvu zituma ubukwe bukorwa cyangwa umuntu ashaka umugore cyangwa umugabo.
Mbese kubura urubyaro bivuze ko ubukwe cyangwa urugo rusenyuka? Oya, urubyaro
rutangwa n’Imana. Kutabyara birababaza ariko ntibikwiye kuba impamvu yo gutana
kuko Imana n’urukundo iyo bihari, iby’ingenzi biba bihari. Hari ibihugu usanga
bifite umuco ushyigikira ko umukobwa abanza kubyarira iwabo kugirango bamenye
neza ko azabyara, ariko ntibivuze ko muri ibyo bihugu ingo zidahura n’ibibazo
bitadukanye. Ntabwo urubyaro ari rwo rukwiye kuza mbere y’Imana irutanga
cyangwa urukundo ngereranya n’ibyo kurya bitunga abagize umuryango. Ubukwe si
ukubyuka umunsi umwe ngo umusore arongore umukobwa wa mbere bahuye. Si no kubona
abandi bashaka ngo uvuge ngo nange ngiye gushinga urugo. Ni ukumvira Imana
ugakora ubushake bwayo. Icyakabiri urukundo niro rukwiye guhabwa agaciro,
urubyaro rugaragaza kwaguka k’umuryango rugakurikiraho tuzirikanako rutangwa
n’Imana.
Muri iki gihe hari abavugabutumwa bavuga ibijyanye
nirari ryabo bigisha ko Imana yemera gatanya ndagirango dusome Matayo
5: 31-32; Matayo 19: 3-9; 1 Abakorinto
7: 10-16, iyi mirongo yose ihuriye ku kintu kimwe kivuga ko gutadukana
kwabashakanye bitari mu bushake bw’Imana. Niyo habaye gutadukana kubwo
ubusambanyi Pawuro yerekana neza ko kubabarirana ariwo muti, bitaba ibyo
abatadukanye ntawe wemerewe gushaka undi. Ubukwe ni isezerano ry’iteka kandi
burya nubwo umugabo nu mugore aribo barihana imbere y’Itorero ariko baba
basohoza ubushake bw’Imana yo yatangije uyu muhango. Bivuga ko baba bagomba
kubahiriza icyo Imana yashyiriyeho ubukwe. Imana ivuga kubana akaramata, kandi
ivuga umugabo umwe n’umugore umwe. Ibindi abantu bagenda bahidagura bakora
ibijyanye n’irari ryabo sibyo dukwiye guha agaciro twe abizera Kristo.
Abamaze gukora ubukwe mbifurije kubana akaramata
kugeza Yesu agarutse cyangwa urupfu rubatadukanyije, namwe mutarakora ubukwe ariko mukaba mubana,
mbifurije gutera intambwe yo gukora ubukwe kuko mugifite amahirwe yo kuragiza
Imana imibanire yanyu.
Imana ibane namwe.
Umwanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
[1] Moise Ndemesi
Musekwa, CONSTRUIRE UN FOYER
PROSPERE, Catéchèses de préparation au marriage, (Goma, Editions SAIBI, 2010),
p16-17).
Ndanezerewe gusoma ibi byongeye kunyubaka nokumpa Imbaraga mukubaka urugo nahawe na nyagasani nanjye ndemeranya nawe 100/100 ko Imana urukundo bibanza abana bakaza nyuma kuko bidahari icyo watunga cyose ntiwagiha agaciro utayobowe n Imana harimo nabo bana
ReplyDelete