Imbaraga z’ijambo
Imana
ya bayeho mbere yibiriho byose, Ijambo ry’Imana ritwereka ko Imana ariyo
muremyi w’isi n’ijuru itangiriro 1.1. Umuremyi wa byose ntagira iherezo
yahozeho ariho azahoraho iteka ryose Itang 21, 33; Yes 40, 28. Ibintu byose
Imana yaremye yabiremye ihereye kubusa. Mu itangiriro 1.1-2 hatwereka ko isi
itagiraga ishusho ariko Imana iha
ishusho ikitaragiraga ishusho. Uburyo Imana yakoresheje m’ukurema buratangaje,
Imana yaravugaga icyo ivuze kikabaho. Ijambo ry’Imana niryo rya remye zaburi
33, 6-9 n’ Abaheburayo11, 3, itangiriro 1, 3-23.
Ijambo
rigira ububasha igihe cyose turisohoye mukanwa kacu, s’iry’Imana gusa rigira
ububasha n’ubushobozi kuko Imana yaduhaye ububasha n’ubushobozi bwo kurema
dukoresheje ijambo igihe cyose icyo tuvuze kigire icyo kirema ku isi no mu
abantu.
Kubera
kutamenya , kwirengagiza, kudakizwa n’ubujiji benshi barema ibibi mu buzima
bwabo, mu bana babo, mu gihugu no ku isi. Urugero uzumva umuntu abwira umwana
ati “ wa gicucuwe, wa muswa we, ntacyo uzigezaho n’ibindi” ibi bihinduka ukuri
kuko akanwa karema. Hari ingero Ijambo ry’Imana riduha aho abantu bagiye barema
bakoresheje ijambo:
2.
Saduraka na Meshaki na Abedenego muri Daniyeri 3: 17-18, baremye gukira kwako
ba bwira umwami Nebukandinezari bati “ Imana yacu iribudukize” kandi niko
byagenze Imana yara bakijije, bajugunywa mu itanura ry’umuriro ariko nti
bashya. Ab’abasore bari bazi imbaraga z’ijambo bityo barema gukira kwabo
bakoresheje ijambo. Imbere y’itanura ryaka aba basore bahagaze kigabo
barakomera bareme gukira kwabo. Imbere y’ibikomeye wifata gute? Ese ntuba
watura urupfu aho kwatura gukira? Uyu munsi nshuti menya neza ko akanwa kawe
karema bityo wirinde kurema ibibi ahubwo ureme ibyiza mu buzima bwawe niyo waba
ugeze imbere y’ikigeragezo gikomeye. Mu ijuru hari Imana yumva ibyo tuvuga
kandi irasubiza, zirikana kwatura gukira kuruta kwatura urupfu.
3.
Ijambo niryo Yesu yakoreshe azura Razaro, ushobora kuvuga uti Yesu yar’Imana
ariko mu ibyakozwenintumwa 9: 36-43, tubona ko Petero yazuye Tabita akoresheje
ijambo ubwo nyuma yo gusenga yamubwiraga ati “ Tabita, haguruka”. Aha
hagaragaza neza ko Petero yari yaramaze gusobanukirwa n’ibyo Yesu yari yara ba
bwiye ko nibagira kwizera baza bwira n’umusozi ukava ahuri ugatabwa mu inyanja
bigashoboka. Ibyo Petero yakoze natwe
twabikora mu gihe mu kanwa kacu havamo amagambo yo kurema, yo gukiza, yo
kwizera, yo kwihangana, yo gutanga umugisha.
Ese amagambo yose arareme?
Iki
n’ikibazo benshi bibaza, yego amagambo yose ararema. Nta n’impamvu yo
kubishidikanyaho kuko na Yakobo yabivuze neza agaragaza ururime nka kantu gato
ari ko gafite ubugi bungana n’isi. Soma Yakobo 3:1-12, akenshi abantu turema
ibibi dukoresheje ururimi ryacu. Usanga turema urugomo, ubukene, urupfu,
amacakubiri n’ibindi bibi, aho gutoza ururimi ryacu kurema ibyiza. Ururimi
impamvu rukomeye niryo dukoresha mu gushima Imana ariko tuka rukoreshwa no
kuvuma abantu baremwe n’Imana. Ntabwo
isoko imwe yavamo amazi meza n’amabi. Tujye twibuka ko Imana yahaye umuntu
ububasha bwo guhitamo ikiza cyangwa ikibi, ariko tuzi ingaruka zbyo. Kuko Imana
yaduhaye isezerano ko icyo tuzasaba cyose tuzagihambwa. Ca akarongo ku ijambo
icyo muzasaba cyose, Imana yiteguye
kuguha icyo usabye cyose ikibazo usaba iki? Usaba gute? Mureke dutoze indimi
zacu kwatura amagambo meza arema ibyiza ni bwo tuzabasha gushimisha Imana nayo
ika twishimira kandi ibyo tuzayisaba tuzabihabwa n’ibyo tuzarema bizabaho.
Amen
Umanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment