Ibitangaza: Intwaro Satani akoresha mu kuyobya benshi
Iriburiro
Muri
iki gihe iyo urebye cyangwa ukumva amatangazo y’ibitaramo, ibiterane,
amasengesho, haba ku mihanda, kuri za tereviziyo no ku maradiyo, ku imbuga
nkoranyambaga, “ngwino wakire igitangaza cyawe” niyo ubona cyane cyangwa wumva
cyane. Muri make ibitangaza nibyo bijyana abantu, mu biterane. Kuwa 21/02/2018,
ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rw’umuvugabutumwa wamamaye cyane Dr. Bill
Graham, icyo ibitangazamakuru byose biri kugarukaho ni umubare munini miriyoni
zirenga 250 z’abantu yabwirije ubutumwa bwiza. Ntabwo bivuze ko ntabo yasengeye
ngo bakiri ariko icyo isi yose isigaranye n’umubwiriza butumwa bwiza bwa Yesu,
wa haraniye ko abantu bamenye Kristo akoresheje impano yo kubwiriza Imana ya
muhaye. Mu gihe cya Bill Graham na mbere
ye yewe no mu gihe intumwa za Yesu zatangiraga kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kwakira
Yesu nicyo cyari igitangaza kiruta ibindi. Kuko Yesu ariwe shingiro rya byose
ibiriho n’ibizaza. Ariko ubu biragaragara ko ibyo Yesu yavuze aburira abigishwa
be aribyo turi kubona.
Yesu Yavuze iki ku bakora
ibitangaza?
Matayo
igice cya 24, ku murongo wa 4 Yesu atangira abwira abigishwe be ati “mwirinde
hatagira ubayobya.” Yesu abwira abigishwa be ibizaranga ibihe biheruka, aho
hanzumvikana impuha z’intambara, ishyanga rigatera irindi, hakaba imitingito….
6-8. Ku murongo wa cyenda ababwira uko bazafungwa, bagatotezwa bakicwa ba
bahora kuvuga ubutumwa bwiza. Ku murongo wa cumi ababwira ko benshi bazasubira
inyuma bagambanirane. Yesu ababwira byinshi kubizaba mu bihe biheruka. “ Icyo
gihe umuntu nababwira ati’Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, nti
muzabyemere. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora
ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba
bishoboka.” Matayo 24: 23-24. Ibyo Yesu yavuze ubyange ubyemere biriho
nibyo tubona nibyo twumva. Abiyita Yesu turabumva, turababona, abahanuzi
b’ibinyoma nibo benshi mu matorero hirya no hino. Iyo umuntu avuze ngo nkiza
abantu, nirukana abadayimoni, nkora ibi nibi, ese wowe niba wizera koko ntabwo
wumva ko uwo yigize Yesu. Niwe uri kwivuga, niwe ukiza si Kristo. Usome
Bibiriya neza nta gitangaza intumwa nabandi bigishwa ba Yesu bigeze bakora mu
izina ryabo. Nibyo bakoze byose birindaga ko abantu ba basingiza ahubwo
baharaniraga ko Yesu asingizwa, yamamara, ubutumwa bwe bubatura abantu. Ariko
muri iyi minsi twumva abantu bivuga, biyamamaza aho kamamaza Yesu bakoresha
izina rya Yesu mukuyobya abantu. Biratangaje kuko nkuko ku murongo wa 24 uri
hejuru havuga ngo “ kugira ngo babone uko bayobya intore.” Intore ni
abatoranijwe n’Imana, abamaze kwizera Yesu bagahabwa ubushobozi bwo kuba abana
b’Imana (Yohana 1:12). Abo nibo
Satani ari gushaka kuyobya akoresheje ibimenyetso bikomeye aribyo bitangaza.
Nshuti
Yesu yaburiye abigishwa mbere bitaraba, kuba ubona abantu bakora ibitangaza,
ibimenyetso bikomeye rimwe na rimwe mu izina rya Yesu, nti bivuze ko ukwiye
kubumvira no kwizera ibyo bavuga. Ahubwo wari ukwiye kugenzura ukamenya umwuka
ubarimo uwo ariwo.
Ese birashoboka ko Abahanuzi
b’ibinyoma bakoresha izina rya Yesu ibitangaza?
Aha
nta gushindikanya nagusubiza yego. Icyambere ukwiye kumenya ko Satani ari se w’ibinyoma
(Yohana 8:44). Yesu agaragaza ko nta kuri kuba muri Satani ko ari umwicanyi uvuga
ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma. Kuba Abakozi basatani bakwiyambika isura
yabakozi b’Imana iki si ikibazo. Pawuro
mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Itorero ry’Abakorinto igice cya 11, ababwira
ko atari igitangaza ko abantu babwiriza ubutumwa bw’ubuyobe baza bameze nk’abagabura
iby’Imana. kuko Satani nawe yihindura nka marayika w’umucyo (2Abakorinto 11:13-14). Kuba bakora ibitangaza ibyo ni bintu byoroshye
kuko Satani bakorera afite imbaraga nawe. Ikibazo ahubwo ni uko hari abizera
basuzugura Satani bakamufata nk’umuntu usanzwe. Satani uyu nti yatinye Yesu Matayo
4:5-10, ntawe atinya kuko akazi ke ni ukwica, kuyobya ashaka abo azarimbukana
nabo, kuko yamaze gucirwaho iteka. Niyo mpamvu yiyoberanya akiyambika uruhu
rw’intama kandi ari isega riryana. Akoresha amayeri yose, ngo ayobye intore
z’Imana. ibitangaza bikurura abantu, yewe na Yesu bamukirikiye benshi kubera
ibitangaza yakoraga. Usomye Yohana 6:60-66, ubonako igihe Yesu yigishaga
amagambo akomeye nta kore ibitangaza abantu basubiraga inyuma. Ku murongo wa
66, ho hagaragaza ko benshi mu bigishwa be basubiye inyuma, kuko bumvise
amagambo avuze akomeye. Uzarebe muri iki gihe iyo ubwiriza ijambo ry’Imana
ukabwira abantu ukuri kuri mu ijambo ry’Imana barahunga. Ariko ubabwira ko
bakira indwara, bakurwaho imyaku, bahabwa abagore cyangwa abagabo, batuburirwa
ibyo bafite, uwo bara mukurikira aribenshi kuko avuga ibijyanye n’irari ryabo.
Pawuro aburira Timoteyo nawe yamubwiye uko abantu bazaba bameze mu bihe biheruka: bazaba
bikunda, bakunda impiya, bagambana, bibona, bagira urugomo, indashima, badakunda
ababo, bakunda ibibanezeza aho kugunda Imana, igikomeye ngo bafiti ishusho yo
kwera, ariko bahakana imbaraga zako (2Timoteyo 3:1-5). Pawuro arakomeza ku
murongo wa 7 akagaragaza ko bahora biga ariko nti bamenye ukuri. Pawuro abwira Timoteyo kubatera umugongo. Abantu
kuko bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, abahanuzi b’ibinyoma bakoresha ibyo
abantu bashaka kumva. Ntabwo abantu bashaka gukizwa ahubwo barashaka gukira,
nyamara gukira nyako ni ukubanza gukizwa kuko muri Yesu arimo hari gukira
nyako. Gukira kutari uko gukira indwara, no kubona ubutunzi ahubwo gukizwa
kuzana gukira gutuma umuntu aba icyarmwe gishya (2Abakorinto 5:17). Iyo umaze gushaka ubwami bw’Imana ijambo ry’Imana
ritubwira ko ibindi ari inyongera. Ibyo wirukaho hirya no hino ushaka Imana izi
ko ubikeneye, ariko icyo ishaka nuko uyishaka mbere y’ibyo bindi (Matayo 6:31-34). Mbese wa gura inyanya
ugasaba ko bakongeza inyama? Cyangwa wasaba kongezwa utaguze?
Satani
ari gusenya ingo nyinshi, amatorero, ari kwica benshi mu buryo bw’umwuka
akoresheje ibitangaza. Abantu bari kwiruka hirya no hino, bashaka gukira
kuburyo nibyo batunze bihashirira. Abitwa abahanuzi bararushaho gukira abo
bayoboye barushaho gukene. Bari gusahura abo bari bakwiye kuba babera
igisubizo. Kubera inyigisho z’ubuyobe bigisha bateza amakimbirane hagati mu
bantu. Uko bukeye nuko bwije amatorero aravuka, ese wibaza niba koko abashinga
ayo matorero bose aba ari abakozi b’Imana? Satani yamaze kujyana abantu
benshi kure y’Imana bagendera kubyo Apotere, Bishopu, Revera, Pasitori,
Umuhanuzi, yavuze kuruta kugendera ku ijambo ry’Imana. Nshuti ntabwo ukwiye gushukwa nuko abantu
bakiza abantu, bazura ababfuye mu izina rya Yesu, ibyo byose babikora kandi Yesu
atabazi. (Matayo 7:22-23), iyi
mirongo itwereka neza ko Yesu azihakana abantu bazagenda bitwaje ko basengeye
abantu, birukanye abadyimo, bakoze ibitangaza mu izina rye, ariko azaba bwira
ati “nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.”
Ese ko abakozi b’Imana bakora
ibitangaza naba satani bakabikora, twabatadukanya dute?
Yesu
yatanze igisubizo, Matayo 7:16 “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Imbuto z’abakozi
b’Imana na bakozi ba Satani ziratadukanye. Yohana 10:11-12, Yesu agaragaza
umwungeri mwiza. Yesu aba yivuga, ariko abamwiza natwe tugera ikirenga cyacu
mucye kuko ariwe cyitegererezo cyacu abizera. Umwungeri mwiza apfira intama,
ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo
isega rije arazita agahunga. Abakozi ba Satani biyoberanya bigira abungeri, bameze nk’abashumba baragirira ibihembo. Bashyira imbere inyungu zabo, ubuzima
bwabo kuruta intama baragiye. Ariko umwungeri w’ukuri watoranijwe n’Imana,
arangwa no gushyira intama imbere. Imbuto z’Umwuka ziranga abakozi b’Imana bose
tuzisanga mu Bagalatiya 5: 22-23 “imbuto z’Umwuka ni Urukundo n’ibyinshimo n’amahoro, no kwihanga
no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.
Ibimeze bityo nta mategeko abihana.” Ujye witegereza abo bavuga ibitangaza gusa
uzarebe ko ubasangana izi mbuto. Uzabasangana ubuzima bwo kwiyemera, kwibona,
kwishyira hejuru, kwivuga, kwamamaza ibyo batunze aho kwamamaza Yesu. Kuvuga
ibitangaza aho kuvuga Yesu we gitangaza. Bararikira ibyo kamere irarikira, kuko
bifuza kumera nk’abandi bose. Ariko abakorera Imana by’ukuri ntibararikira ibyo
kamere irarikira, kuko bazi neza ko ibyo Umwuka ashaka kamere ibirwanya, kandi
ibyo kamere ishaka Umwuka urabirwanya. Abagalatiya 5:19-21, Pawuro arondora
urutonde rurerure ruranga imirimo ya kamere. Nshuti ufashe umwanya ugasoma iyi
mirimo ya kamere, warangiza ugafata umwanya muto ugatekereza kuri benshi ubona
biyita abakozi b’Imana, ushobora guhita umenya abiyoberanya n’abakorera Imana
by’ukuri. Imibereho babayeho ubwabo yakwereka uwo bakorera. Abenshi uzasanga
babayeho mubuzima buhuje nibyo kamere irarikira. Ikindi kuva mu isezerano rya
kera kugeza mu isezerano rishya abakozi ba Satani bamye aribenshi kandi bagira
benshi babakurikira. Ibi Yesu yabihamije avuga ko inzira ngari ijyana ku
rimbuka icamo benshi naho inzira ifunganye ijyana mu bugingo buhoraho
abayinyuramo ni bake (Matayo 7:13-14).
Mu
gusoza nakubwira ko ukwiye guharanira gukizwa aho guharanira gukira. Kuko
kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwawe aricyo ukeneye kuruta ibindi
byose. Iyo ufite Yesu ibindi biba inyongera. Ibyakozwe n’Intutumwa 17:11,
hatwereka ko abantu bi Beroya bari beza kuruta ab’I Tesalonike, kuko bahoraga
bashakisha mu byanditswe kugirango bamenye ko ibyo bigishwa ari ukuri. Bizeye
ibyo bigishwa bamaze gusoma ibyanditswe basanga ibyo Pawuro na Sila bigisha ari
ukuri. Muri iki gihe icyo abakristo benshi babuze n’umwanya wo gusoma
ibyanditswe byera. Aba baza bavuga ibitangaza nyamara ubuzima babayeho ari
ubuzima buhabanye kure nibyo Bibiriya yigisha, nta wabaha amatwi asoma ijambo ry’Imana,
byakorohera kumenya ibyo bagoreka. Ujye ubitegereza, ubumve, bagire umurongo
umwe cyangwa ibiri basoma, ubundi
bakivugira ibyo batekereza abantu bashaka kumva nabo za amena zikaba nyinshi.
Bakavuga ibyo waje ushaka kumva, ugataha uvuga ngo wafashijwe. Burya wifashije
ntabwo wafashijwe, kuko waje ushaka kumva ko ubonye akazi, kandi nibyo wumvishije,
waje ushaka kumva ko ukize, kandi nibyo wumvishije. Abantu bafashe Imana
bayigira igikoresho bakoresha ngo bakire, bamamare cyangwa ngo bubahwe. Ese
wari uziko hari igihe umuhanuzi yamaraga imyaka atarumva ijwi ry’Imana? Ese
wari uziko hari igihe Imana iceceka? Ese wari uziko hari igihe ikubwira ngo
ubuntu bwajye buraguhagije nkuko yabibwiye Pawuro? None ko mbona abo bahanuzi
bakora ngaho bo aribo Mana? Bakora nkaho bafite ubu basha bwogukora icyo
bashatse uko bashatse igihe bashakiye? Icyo cyonyine cyari gikwiye kukwereka ko
imana bavuga atari Imana yo mu ijuru. Imana yo mu ijuru ikora uko ishatse igihe
ishakiye. Ntabwo umwana w’umuntu ayikoresha ahubwo iramukoresha. Abo bakoresha Imana nkuko watsa amatara, ukanda rikaka wakongera rikazima, ndagirango nkubwire
ko icyo bagendereye ari uku kuyobya. Imana iduhe gutunga imitima y’ubwenge
tubashe kumenya ibihe turimo, bityo twirinde abahanuzi b’ibinyoma bakoresha
ibitangaza ngo bayobye intore z’Imana.
Umwanditsi:
Pasitori
Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment