Nta kanani nta Butayu
Nyuma y’imyaka
mwinshi irenga magana ane Abisiraheri bari mu buretwa mu gihugu cya Egiputa
Imana yaje kumva amarira no gutaka kwabo yohereza umugaragu wayo Mose kubakura
m’uburetwa akabajyana mu gihugu cy’isezerano I Kanani. Farawo ntabwo yahise yemera kurekura ubwoko
bw’Imana ngo bugenda, ukwinangira kwe kwatumye haba ibyago bigera ku icumi muri
Egiputa. Nyuma y’icyago cya cumi, aho impfura zose z’apfuye muri Egiputa
n’impfura ya Farawo igapfa, Farawo yarekuye Abisiraheri baragenda ( Kuva 13:17-18) Hari inzira ebyiri zo
kuva muri Egiputa ujya I Kanani mu gihugu Imana yari yarasezeranyije Aburahamu
ko izaha urubyaro rwe.
Inzira yambere
yari inzira ngufi iva muri Egiputa ikanyura mu gihugu cy’Abafirisitiya I kagera
I Kanani. Iy’inzira yari kubatwara ibyumweru bibiri gusa bakaba bageze I
Kanani.
Inzira ya kabiri
yari iyo kwambuka inyanja itukura bakanyura m’ubutayu bakajya I Kanani. Iyinzira
yari ndende kandi iruhije, kuko harimo kwambuka inyanja, kuzamuka imisozi
igikomeye kikaba kunyura mu butayu. Iy’inzira ndende kandi igoye niyo Imana yahisemo
ko Abisiraheri banyura. Abisiraheri bavuye muri Egiputa bageraga kuri miriyoni
eshatu. Ibaze miriyoni eshatu mubutayu ahantu hataba amazi, ibimera muri make
ubuzima bugoye. Aho tubonako bigoye niho Imana igaragarira.
Kuki Imana itanyujije Abisiraheri mu inzira ica mu
gihugu cy’abafirisitiya kandi ariyo ngufi?
Imana muri
kamere yayo ikora ibikomeye, kuko iteka igaragarira mu ntege nke z’abantu.
Inzira z’ubusamu nizo abantu dukunda ariko Imana siko ikora, inzira ndende
zigoye nizo Imana icishamo abantu bayo kugirango ibigaragarize babone gukomera
kwayo. Abisiraheri babonye gukomera
k’Uwiteka ubwo ya bambutsaga inyajna itukura ingabo za Farawo zi karimbukira mu
inyanja( Kuva 14: 15-31). Iyo Abisiraheri
baca mu inzira yubusamu nti bari kubona iki gitangaza cy’Imana, kandi kwambuka
inyanja kwa bongereye kwizera no kumenya ko Imana iri kumwe nabo. Inzira
z’ubusamu nta mbaraga zisaba, Abisiraheri bari kwibwirako aribo bigejeje I
Kanani, niyo mpamvu Imana yabacishije mu inzira ituma basobanukirwa neza ko
Imana ariyo ibakuye muri Egiputa.
Ikindi cyatumwe
Imana ihitamo ko Abisiraheri banyura mu butayu inzira ndende kandi igoye kwari
ukubarinda gusubira inyuma igihe bari guhura n’intambara mu gihugu
cy’Abafirisitiya. Kuko igihugu cy’Abafirisitiya cyari hafi ya Egiputa Abisiraheri
bari guhura n’intambara bagahita basubira inyuma. Biroroha gusubira inyuma iyo
uziko aho usubira ari hafi, ariko iyo uzi neza ko gusubira inyuma bidashoboka
kubera urugendo rurerure kandi rugoye umaze gukora, ukomeza urugendo aho
gusubira inyuma. M’ubutayu Abisiraheri bahuye nibigeragezo byinshi
bitewe no kwizera guke kwabo. Babuze amazi Imana ibaha amazi, babuze ibyo kurya
Imana ibaha manu, Imana yabagendaga imbere kumanywa na nijoro. Ariko Abisiraheri
bagiye bayigomera kugeza ubwo Imana ihisemo ko abavuye muri Egiputa bose uretse
Yosuwa na Karebu ko bapfira m’ubutayu.
Inzira yo m’ubutayu ya tumye Abisiraheri batubera akabarore nk’Abakristo
banone (1Abakorinto 10: 11-13).
Ubutayu nubwo bwari
bugoye kubunyuramo igihe kigana n’imyaka mirongo ine, iherezo Abisiraheri
bambutse yorodani bagera I kanani. Uru rugendo rw’Abisireheri rugereranywa
n’urugendo Abakristo turimo. Uko Abisiraheri batari kugera I kanani nta butayu
banyuzemo niko natwe tutazagera mu ijuru tutanyuze m’ubutayu aribyo bigeragezo ( Yakobo 1:12).
Urugendo rw’Abisiraheri uko rugererannywa n’urugendo
rw’Abakristo
1. Mose yari
umucunguzi, umunyamategeko n’umuhanuzi k’ubisiraheri nkuko Yesu Kristo ari ku
bakristo ( Gutegeka kwa kabiri 18:15-18)
2. Amaraso
y’umwana w’intama abisiraheri basize ku miryango yabo yatumye abana babo
bimpfura badapfa, amarasoya Yesu niyo adukiza urupfi rw’iteka. Bariye umwana
w’intama ( pasika) mbere yo guhaguruka muri Egiputa ( kuva 12:1-15) Pasika yacu Abakristo
ni Yesu ( 1 Abakorinto 5:7-8)
3.
Manu yahawe Abisiraheri m’ubutayu kugirango babashe kubaho ( Kuva 16:4) ku bakristo
twahawe ijambo ry’Imana nk’umugati utunga umuntu wacu wi mbere.
4. Abisiraheri banyoye amazi m’ubutayu ava m’urutare
( kuva 17:6), Abakristo Yesu niwe mazi tunywa tugashira inyota ( 1Abakorinto
10:4)
5. Umutambyi Aroni niwe
wezaga Abisiraheri (kuva 28: 36-40) Abakristo umutambyi utweza ni Yesu (
Abaheburayo 7: 23-28.
Hari byinshi urugendo rw’Abisiraheri ruhuriyeho
n’urugendo rwacu Abakristo, tugomba kwitonda kuko Abisiraheri benshi baguye
m’ubutayu kubera kwinangira nti bumvire Imana. Urugendo turimo harimo
ibigeragezo byinshi bishobora gutuma dutezuka tu kitotombere Imana, ariko
dufite Imana iri kumwe natwe muri byose. Ntizadusiga ntiza duhana niyo mpamvu
dukwiye gukomeza urugendo nubwo hari ibigeregezo byinshi mu inzira ducamo. Haribyo
Imana yakoze tu dakwiye kwibagirwa. Imana ibashoboze tuzabashe kugera mu gihugu
twasezenanijwe tutaguye m’ubutayu.
Umanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri muri Masters of Theology (African
Christianity) at:
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission
and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment