Uruhare rwa Smart Phone mu gushora urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina
Iriburiro
Hari
imvugo izwi cyane ngo “igisambo ni igifashwe.” Bishatse kuvuga ko hari igihe
umuntu aba ari igisambo ariko kuko atarafatwa ntiyitwe igisambo. Muri iyi minsi
haravugwa cyane inkuru zabakobwa baterwa inda bakiri bato, cyangwa bakuze ariko
bakiri mu mashuri. Kuwa 12/10/2017, hari inkuru yashyizwe ku igihe.com ivuga ngo “Kirehe:
Abana b’abakobwa 994 batewe inda zitateguwe mu mezi 12.” Muri iyi nkuru
igaragaza abakobwa 994 batewe inda mu karere kamwe, hanavugwa umubare wabakobwa
bagera kuri 17500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe indi mu mwaka wa 2016,
hakurikijwe raporo ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu
Rwanda. Iyi mibare igaragaza abatewe inda, tekereza abataratwaye inda ariko
batangiye kwishora mu mibonano mpuza bitisna bakiri bato? Bagana gute? Ndahamya
ko bakubye inshuro zirenga ebyiri aba bavugwa. Ese abadujwe virusi itera sida ni bangahe?
Hari
impamvu nyinshi muri iki gihe zirigutuma abana baba abahungu cyangwa abakobwa
bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato cyangwa batarashinga ingo zabo:
uburere bwasubiye inyuma kubera ababyeyi batakigira umwanya wo kurera abana no
kubaha inama. Abarimu bagiraga uruhare runini mu burere bwa bana, ariko ubu
nabo baradohotse kubera impavu zitadukanye nko kuba ibihano baha abana
bibaviramo gufatwa nka babangamira uburenganzira bwa muntu. Firime n’andi
mashusho ashyira ahabona ibyakorwaga mu ibanga, ndavuga imibonano mpuzabitsina.
Kutanyurwa kwabana bashaka ibintu bitadukanye nka za terefone zigezweho,
imyambaro igezweho, n’ibindi. Kudohoka kwa madini n’amatorero kubijyanye
n’inyigisho zerebana n’ubuzima bw’imyororokere, uburenganzira bwa muntu
busobanurwa bugashyirwa mu bikorwa hatitawe ku muco wa banyarwanda. Impamvu
zaba nyinshi ariko ndagirango nibande ku impamvu imwe “uruhare rw’amashusho
yabakora imibonano mpuzabitsina akwirakwizwa hirya no hino cyane cyane
hakoresheshwe smart phone (mudasobwa…) mu gutuma urubyiruko rwishora mu
mibonano mpuzabitsina imbura gihe.”
1.
Imbaraga
z’amashusho
Abanyarwanda
bajya bavuga ngo “vuga numve irutwa na kora ndebe” ibi bivuze ko ibyo umuntu
avuga nibyo akora, igikomeye kigira ingaruka cyane ari ibyo akora. Ibikorwa
kuko biba bigaragara bigira uruhare mugutuma wa kwigana nyiri gukora ibyo
bikorwa. Eni Gruber na Joel Grube mu nyandiko yabo “Adolescent sexuality and
the media”[1]
bagaragaza ko 80% ya za firime zerekanwa ku matereviziyo nizindi mbuga
(network) zitadukanye ziba zirimo ibikorwa n’ubutumwa bw’imibonano
mpuzabitsina. Naho 60/% y’amashusho y’indirimbo aba arimo ubutumwa, n’uburyo
busunikira abantu mu mibonano mpuzabitsina. Aba bashakashatsi barakomeza
bakagaragazako muri America (USA), ko mu bakobwa 1000 bari hagati y’imyika 15
na 17, 75% yabo buri mwaka batwara inda. Iyi ni mibare yo muri Amerika igihugu
cyateye imbere ariko hari ikibazo nk’icyo dufite muri Afurika, by’umwihariko mu
Rwanda. Aya mashusho yuzuyemo imvugo, imyambarire, imibyinire, bisunikira
abantu mu mibonano mpuzabitsina ari kugenda afata indi ntera, aho noneho
amashusho ya bakora imibonano mpuzabitsina ariyo ari gusakazwa cyane. Mubyo Eni
na Joel bagaragaje nk’inzobere nuko aya mashusho agira ingaruka mbi ku ingimbi
n’abangavu kuko baba batarakura neza mu buryo bwo mu bitekerezo. Gutadukanya
ikibi nicyiza, kumenya ingaruka yibyo bagiyemo, biba bikiri hasi cyane. Ntabwo
bivuze ko abishora mu mibonano mpuza bitsina bose bakiri bato cyangwa
batarubaka bashukwa na mshusho babona gusa. Hari nibindi byinshi nkuko nabivuze
haruguru, igikomeye ki kaba kamere ya muntu. Uko umuntu ateye, imyumvire ye
nabyo bigira uruhare mugutuma akora ibintu runaka. Ikindi aho umuntu aba, abo
abana nabo, nabyo bigira uruhare mu myitwarire ye myiza cyangwa mibi.
2.
Smarth
Phone n’imibonano mpuzabitsina
Terefone
ni kimwe mubikoresho byiza biriho ubu, kuko ifasha mu itumanaho. Terefone
zigezweho dukunze kwita smart phone zo zigira umwihariko kuko zikora ibintu
hafi yabyose mu dasobya ikora. Izi terefone zifata amashusho kandi zika ya hererekanya
kuburyo byoroshye kandi bwihuse. Ukoma urusyo akoma n’ingasire, bivuze ko
ukwiye kureba imbande zombi. Izi terefone zifite ibyiza zikoreshwa ariko hari
n’ibibi zikoreshwa. Muribyo harimo gufata amashusho y’imibonano mpuzabitsina
(pornography) no kuyakwirakwiza.
Usubiye
inyuma mu myaka 10 ishize, amashusho y’abakora imibonano mpuzabitsina azwi nka
(pornography), yagaragariraga mu mafirime no kuri CD/DVD. Abayarebaga akenshi
wasangaga ari nijoro kandi ahantu runaka hameze nk’ahihishe. Ariko ubu usanga
hirya no hino ku imbuga nkoranyambaga zitadukanye aya mashusho akwirakwizwa.
Ukabona ko abantu ntacyo bibabwiye. Yewe nabiyita abakirisitu usanga bamwe bari
ku isonga mu gukwirakwiza ayo mashusho yaba kuburyo buziguye cyangwa butaziguye.
Mu byo maze igihe ngenzura ni uburyo iya mashusho amaze gufata intera ndende
kuburyo afatwa nabo aribo bose, aho bari hose, uko bari kose. Aha ndavuga iki?
Mu mwaka nka 10 itambutse abemeraga gusakazwa bakora imibonano mpuzabitsina
babaga ari abantu biyita ababigize umwuga. Kuburyo benshi babafataga nk’indaya,
ariko bo ugasanga babikora nk’umwuga bahemberwa. Ayo mashusho wabonaga bandikaho
ikompanyi cyangwa ikigo cyayafashe, yewe bakagaragaza ko nabayarimo ari
ababigize umwuga ndetse ko abantu bafite imyaka hasi ya 18 batemerewe kuyareba.
Ariko ubu hirya no hino ubona amashusho nkayo arimo n’abana babanyeshuri aho
usanga bavuga ngo ni aba amateri(amateur) bivuze abatarabigize umwuga,
ababikora ari ukwiyamamaza, cyangwa ubujiji, cyangwa kuba bafata ibiyobyabwenge.
Kuko kamera zari zihenze byatumaga aba navuga ko batakaje ubumuntu, bifata
ayamashusho bakayakwirakwiza hirya no hino baba bake. Ariko ubu kuko smart
phone zoroheje uburyo bwo gufata amashusho no kuyakwirakwiza, bisigaye byoroheye
uwo ariwe wese washatse kwishyira ku karubanda kubikora. Ibi birakorwa mu izina
ry’uburenganzira bwa muntu, kuko uzumva bavuga ngo ni uburengazira bwabo. Arikose
ko mbona za leta n’indi miryango hirya no hino birirwa baririmba ngo baharanira
uburenganzira bwa muntu cyane abana, ubu nibwo burenganzira baba bavuga? Umuntu
gukora ibyo ashatse yewe niyo byaba bifite ingaruka kubandi? Mubo aya mashusho
ashuka harimo rwa rubyiruko twitezeho ejo hazaza h’isi ni gihugu, none ko
rwononekaye mu mitwe no ku mibiri ejo hazamera gute? Smart phone zoroheje
ifatwa rya ya mashusho yurukozasoni kuburyo ubona abanyeshuri ku ishuri bifata
aya mashusho, bakayakwiza ku imbuga zitadukanye. Aya mashusho agaragaza ihohoterwa rikomeye
riri gukorerwa abana, yaba abayagaragaramo yewe n’abayareba.
Ikindi
abana benshi ubu usanga bashaka gutunga terefone igezweho, kandi akenshi iwabo
baba badafite ubushobozi bwo kuyigura. Ibi nabyo bituma hari abishora mu
mibonano mpuza bitsina kugirango ba gure cyangwa bahabwe smart phone. Gutunga
terefone bivuze ko ushyiramo amafaranga kandi udakora, yawe nabakora akazi hari
igihe usanga bitoroshye gushyiramo amafaranga ya murandasi buri munsi. Ariko
uzasanga umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu yirirwa kuri murandasi, umunsi wose
, icyumweru, ukwezi, umwaka wose. Ese amafaranga avahe? Ibi ababyeyi nabandi
barera abana ntabwo bakunze kubyitaho. Mu mwaka irenga umunani namaze nigisha
mu mashuri y’isumbuye nabonye ko umwana wo muri iki gihe aho kumwaka terefone
wa mukubita. Terefone yabaye ikiyobyabwenge gikomeye. Ariko ijambo ry’Imana ryo
riti menyereza umwana inzira azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6). Terefone
igezweho none siyo iba igezweho ejo, kandi usanga umwana wese ashaka gutunga
terefone igezweho. Ese abanyarwanda twamaze gutera imbere twese ko mbona abana
bacu aribo batunze terefone zihenze cyane?
Terefone ziri gushora abana mu buraya kugirango babone amafaranga yo
kuzigura no kuzikoresha.
Ikindi
terefone zoroheje uburyo bwo gutereta. Umusore umwe yarabwiye ngo ubu imibonao
mpuzabitsina ikorerwa online. Mubyo yabwiye uretseko hari ngo nabasigaye
bakorera imibonano mpuzabitsina ku imbuga nkoranyambaga, aho umusore
n’umukobwa, cyangwa abahuje ibitsina ku bamaze kugera sodomo neza, bateretana
bakageza naho bakorwa ibikorwa byo kwikinisha buri wese ari barebana kuri za
phone zabo. Ibaze niba umwana ageze aho yononekara kuri uru rwego? Ntabwo wakwirirwa
ureba abakora imibonano mpuzabitsina, indirimbo wumva buri munsi, ureba hafi
yazose zirimo ubutumwa bw’imibonano mpuza bitsina ngo ubure kugira irari ryo
kujya muri ibyo bikorwa. Uretse n’abana ibi biri no mubiri gusenya ingo nyinshi
muri iki gihe.
3.
Hakorwa
iki?
Uburere
buruta ubuvuke, iyi mvugo Abanyarwanda turayizi. Ubyaye umwana ntumuhe uburere
ntacyo waba umumariye. Abana bacu, urubyiruko bakenye uburere. Jye muri za
1990, ntangira kwiga amashuri abanza umuntu wese ukuruta iyo yakubonaga mu ikosa
yaraguhanaga, kandi ukabyemera yewe n’ababyeyi bawe ya bibabwira nabo
bakaguhana. Byatumaga aho turi hose nibyo dukora byose twirida kuko twabaga
tuziko duhanzwe amaso na bose. Ariko ubu umuntu wese ni ukwimenya. Abahanaga
abana ubu bari mu basambanya abana, ugeregeje guhana umwana ababyeyibe baza
bari mubicu ngo umwana arahohotewe, ariko jye uko biri kose mbona ko Abakristo
dufite icyo twakora. Ntabwo guhana ari icyaha , kandi ntabwo ari bibi, ahubwo keretse
iyo uhana umwana utagamije ku mukosora. Ikindi ibihano si inkoni, nkuko
nabivuze umwana umwatse terefone icyumweru kimwe, kuriwe aba ari igihano
gikomeye kuruta ku mukubita. Dore bimwe mubya dufasha kurinda abana bacu:
-
Gira igihe cyo kubaganiriza ijambo
ry’Imana no gusengana nabo. Iki nicyo cy’ibanze kuruta ibindi
-
Mufate igihe cyo kugira abana inama
kubijyanya n’ubuzima bw’imyororokere.
-
Igisha abana bawe kunyurwa
-
Ufite uburenganzira bwo kugurira umwana
terefone, ariko ukwiye no kwibuka ko ufite inshingano zo gukurikirana uko ayi
koresha. Ntabwo uza mukurikirana aho ari hose ariko umwana utarengeje imyaka 18 wemerewe no
kubaza amakuru yibikorerwa kuri terefoneye. Mu bihugu byateye imbere ababyehi
bafashwa gukurikirana terefone zabana babo. Ariko naho usanga abafite umwanya
wo gukurikirana abana babo ari mbarwa.
-
Fata umwana wese nku wawe. Kuki
wasambyanya umwa w’undi? Ahubwo ibuka ko ukwiye kumukebura iyo ari mu makosa.
Yewe niyo we cyangwa ababyeyi be batabyishimira kora igikwiye. Wivuga ngo si
umwana wajye, kuko ejo uwo niwe ushobora kuba umukazana cyangwa umukwe wawe.
-
Menyesha inzego za Leta ibikorwa
by’ihohoterwa, cyangwa abo uzi bakwirakwiza aya mashusho. Dore ko no mu Rwanda
basigaye barimo abakwirakwiza ayamashusho yurukozasoni.
-
Irinde aya mashusho, n’izindirimbo
zuzuyemo ubutumwa bwonona ibitekerezo aho kubaka ibitekerezo. Rinda abana bawe
izi firime n’izi ndirimbo zabantu nkunze kwita abagurishije roho zabo kuri
sekibi. Icyo bakora cyose ngo bamamare, babone amafaranga bagikora. Niyo mpamvu
badatekereza ku ingaruka ibikorwa byabo bigira kubandi.
Imana
idushoboze kubaho dufite ubwnge muri iki gihe.
Umwanditsi:
Pasitori
Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
[1] Eni Gruber na
Joel Grube, ‘Adolescent sexuality and the media’, in Western Journal of Medecine, https://www.ncbi.nlm.nih.gov, accessed on
18/03/2018.
Comments
Post a Comment