Posts

2023 Umwaka wo kuba nkorebandebereho nka Gidiyoni

Image
  Mu materaniro yo kuri iki cyumweru cyambere cyu mwaka wa 2023, Rev. Dr. Niyonzima Samvura Jean Damascene, umushumba mukuru wa Harvest Bible Fellowship Rwanda, yatangaje intego yu mwaka. "Umwaka wa 2023 ni uwo gukomeza gukoreshwa n'Imana ibihambaye kurushaho, Umwaka wo kuba NKOREBANDEBEREHO nka Gidiyoni, umwaka wo gusubizwa agaciro, umwaka wo kugwirizwa gukomera no kubahishwa."  "2023 is a year for INCREASED GREATNESS AND HONOR- a year to set an example for other to follow in your daily walk with Christ for fruitfulness and influence."   "Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe." (Abacamanza 7:17)  "Ungwirize gukomera,Uhindukire umare umubabaro." (Zaburi 71:21) Imirongo yu mwaka wa 2023: Abacamanza 7:17, Zaburi 71:21; 1 Timoteyo 4:12; 2 timoteyo2:22;  Tito 2:7; Abatesalonike 1:2-10; Abafilipi 4:8).  Gusenga kwanjye ni uko ...

"2023" Umwaka wo Gukubirwa n'Imana

Image
Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansÄ«ze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe. 2 Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.  3 Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. 4 Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare. 5 Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.  6 Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabi...

Jambo Yabaye Umuntu (Yohana 1:1-18)

Image
  Kuwa 25 Ukuboza buri mwaka hirya no hino ku isi abantu bizihiza Noheri bibuka kuvuka kwa Yesu. Nubwo  iyi tariki atariyo Yesu yavutseho, kuko itariki yavutseho itazwe, iyi tariki Abakristo bayihisemo kugirango bibuke ko Imana yigize umuntu ikavukira mu isi “ 1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. 2Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. 3Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we .” (Yohana 1-3) Kuri uyu munsi ndagirango twibaze kandi dusubize ikibazo ‘ Kuki Jambo yabaye umuntu ?’ Intego nkuru yi cyigisho cyacu iravuga ngo “ Kwizihiza Noheri ni ukwemera ko Imana yigize umuntu kugirango tubone ubugingo, tube abana b’Imana, tubone ubwiza bw’Imana tuyihamye mu bandi, kandi duhabwe ubuntu bugeretse kubundi . ” Kuki Jambo yabaye umuntu? Hai impamvu nyinshi zatumye Jambo we waremye   byose yemera kwambara akamero kumuntu avukira mu isi. Uyu munsi reka turebe impamvu enye zatumye Ye...

Padiri Bernadin Muzungu Yongeye Guhura na Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Kagame Alexis.

Image
  Iriburiro    Uyu munsi nibwo hasakaye amakuru avuga ko Padiri Bernardin Muzungu yitabye Imana.Nubwo andi makuru avuga ko yitabye Imana ejo kuwa 10/08/2022.  Mu minsi ine ishize nibwo narimo nganira n'abantu tuvuga ku bahanga u Rwanda rwagize barimo Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Alexis Kagame. Njye mbabwira ko Padiri Muzungu ari umuhanga urangaje imbere abandi bose u Rwanda rwagize  mu Mateka, Teworojiya no mu Busizi.    Bernardin Muzungu: Umwanditsi wakomeje kwandika no mu gihe atari akibashije kubona  Umunyarwanda yaravuze ngo, " Gusaza ni ugusahurwa!" Gusaza kwasahuye Padiri Muzungu imbaraga z'umubiri,ariko ntikwamusahuye kwandika. Mu 2018, ubwo narimo nkora ubushakashatsi kuri Musenyeri Bigirumwami Aloys, nagiye kuganira na Padiri Muzungu aho yabaga ku Badominikani ku Kacyiru, muha ukuboko ndamusuhuza, uwamufashaga kwandika (secretary)   niwe wamubwiye ati:" Bari kugusuhuza"Nawe ahita ambwira ati: "Ugira ngo se ndabo...

Machanic Manyeruke and his Role in the Inculturation of Christian Faith in Zimbabwe through Shona Songs

Introduction  After watching the Film'MACHANIC MANYERUKE: The Life of Zimbabwe’s Gospel Music Legend’, by James Ault, I just noticed the role that Manyeruke played and still plays in the Christian faith inculturation in Zimbabwe through his Shona songs. The documentary starts by introducing who Machanic Manyeruke is, his painful early life, how he was not able to continue his education, how he runway from home to Harare, and his conversion. From a gardener, and waiter to a celebrity, Manyeruke’s life is a testimony that ‘there is  no faraway that God cannot take from and there is no far that God cannot take you to.’ Whether you think you are far doing well or bad, if you watch the film you will see God at work, as throughout Manyeruke's life, you will notice a humble and loving man who worshiped God when he was poor and kept worshiping God even when he was a celebrity. Manyeruke and singing in Shona: The power of the mother tongue (heart language)   Watching the film...

Kwibuka Mahoro Giovanni: Kuwa 25/01/2022

Image
  Kuwa 25 Mutarama 2016, Umuryango, inshuti n'abakunzi ba Radiyo Salus nibwo inkuru ibabaje yurupfu rwa Mahoro Giovanni wari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Salus Radio yatugezeho. Kuri iyi tariki umuryango,n'inshuti za nyakwigendera turamwibuka nk'umuvandimwe, inshuti, n'umukozi wakundaga umurimo we kandi akawukora neza. Giovanni yakoraga ibiganiro bitandukanye ariko twamenyanye kubera ikiganiro yakoraga ku cyumweru mu gitondo akangurira abantu kujya gusenga. Muri icyo kiganiro yakundaga gukoresha indirimbo zihimbaza Imana cyane cyane iza makorari yo muri Huye. Giovanni ntiyagiraga ivangura kuko wumvaga ko amatorero yose afite amakorari yakoze indirimbo yazishyiragaho. Twamanyanye kuko yazaga kunsura tuganira ku buryo bwo guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu indirimbo cyane cyane iza makorari. Yitabye Imana twaramaze gutegura gahunda yo gukora igiterana cya huza za korari zo muri Huye.  Abakoranye na Giovanni, inshuti ze zahafi tuzirikana urukundo gucabugufi n...

Mutamuriza Grace: Inshuti, Umukunzi, Mushiki wanjye, Umugore, Mama w'abana

Image
Iriburiro  Kuwa 03/12/2011, nibwo imbere y'Imana n'abantu Kuwimana Joel na Mutamuriza Grace twahanye isezerano ryo kubana akaramata,ubudatandukana kugeza urupfu rudutanije cyangwa Yesu Kristo agarutse. Uyu munsi turizihiza imyaka 20 turi inshuti, imyaka 19 dukundana imyaka 18 twiyemeje kubana, imyaka 10 tubanye nk'umugabo n'umugore, imyaka 9 tubaye ababyeyi. Ku munsi w'ubukwe na kuririmbiye ko utazarira, utazahogora, niba wararize nizereko utahogoye kandi niba wararize ugahogora warijijwe kandi uhogozwa n'ugukunda urukundo atabano uko asobanura. Uzi neza ko ntagira impano yo kuvuga imitoma, ahubwo ko ibyiyumvo byanjye birangwa kandi bikagaragarira mu bikorwa, niyo mpamvu mfashe uyu mwanya ngo nandike umuri make ku mateka y'urukundo rwacu urukundo rw'ukuri.  1. Mutamuriza Grace Inshuti yanjye magara  Muri 2001, ubwo najyaga kwiga i Rusatari mu mwaka wa 4 kuri GS Gary Scheer, nk'ikigo nari giye kwigaho ndimushya nagombaga kugira inshuti.  Semageza Deo ...