2023 Umwaka wo kuba nkorebandebereho nka Gidiyoni

 

Mu materaniro yo kuri iki cyumweru cyambere cyu mwaka wa 2023, Rev. Dr. Niyonzima Samvura Jean Damascene, umushumba mukuru wa Harvest Bible Fellowship Rwanda, yatangaje intego yu mwaka. "Umwaka wa 2023 ni uwo gukomeza gukoreshwa n'Imana ibihambaye kurushaho, Umwaka wo kuba NKOREBANDEBEREHO nka Gidiyoni, umwaka wo gusubizwa agaciro, umwaka wo kugwirizwa gukomera no kubahishwa." 

"2023 is a year for INCREASED GREATNESS AND HONOR- a year to set an example for other to follow in your daily walk with Christ for fruitfulness and influence."  

"Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe." (Abacamanza 7:17) 

"Ungwirize gukomera,Uhindukire umare umubabaro." (Zaburi 71:21)

Imirongo yu mwaka wa 2023: Abacamanza 7:17, Zaburi 71:21; 1 Timoteyo 4:12; 2 timoteyo2:22;  Tito 2:7; Abatesalonike 1:2-10; Abafilipi 4:8). 

Gusenga kwanjye ni uko uku kwatura kwaba ukwawe uyu mwaka, Imana izakomeze kugukoresha ibhambaye kurushaho. Nka Gidiyoni uzabere abandi urugero rwiza kandi bazakubonereho umugisha kuko uri umwanyamugisha. Uyu mwaka uzakubere umwaka wo guhabwa agaciro, Imana izagukomeza kandi ikubahishe hose no muri byose ubamo, ukora bihesha Imana icyubahiro.   

Happy New Year

Urakunzwe/ You are Loved

Pastor Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'