2023 Umwaka wo kuba nkorebandebereho nka Gidiyoni
Mu materaniro yo kuri iki cyumweru cyambere
cyu mwaka wa 2023, Rev. Dr. Niyonzima Samvura Jean Damascene, umushumba mukuru
wa Harvest Bible Fellowship Rwanda, yatangaje intego yu mwaka. "Umwaka wa 2023 ni uwo gukomeza gukoreshwa n'Imana ibihambaye kurushaho,
Umwaka wo kuba NKOREBANDEBEREHO nka Gidiyoni, umwaka wo gusubizwa agaciro,
umwaka wo kugwirizwa gukomera no kubahishwa."
"2023 is a year for INCREASED GREATNESS AND
HONOR- a year to set an example for other to follow in your daily walk with
Christ for fruitfulness and influence."
"Arababwira ati
“Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere
munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe." (Abacamanza
7:17)
"Ungwirize gukomera,Uhindukire umare
umubabaro." (Zaburi 71:21)
Imirongo yu mwaka wa 2023: Abacamanza 7:17, Zaburi
71:21; 1 Timoteyo 4:12; 2 timoteyo2:22; Tito 2:7; Abatesalonike 1:2-10;
Abafilipi 4:8).
Gusenga kwanjye ni uko uku kwatura kwaba ukwawe uyu
mwaka, Imana izakomeze kugukoresha ibhambaye kurushaho. Nka Gidiyoni uzabere
abandi urugero rwiza kandi bazakubonereho umugisha kuko uri umwanyamugisha. Uyu
mwaka uzakubere umwaka wo guhabwa agaciro, Imana izagukomeza kandi ikubahishe
hose no muri byose ubamo, ukora bihesha Imana icyubahiro.
Happy New Year
Urakunzwe/ You are Loved
Comments
Post a Comment