Jambo Yabaye Umuntu (Yohana 1:1-18)

 


Kuwa 25 Ukuboza buri mwaka hirya no hino ku isi abantu bizihiza Noheri bibuka kuvuka kwa Yesu. Nubwo  iyi tariki atariyo Yesu yavutseho, kuko itariki yavutseho itazwe, iyi tariki Abakristo bayihisemo kugirango bibuke ko Imana yigize umuntu ikavukira mu isi “1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. 2Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. 3Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.” (Yohana 1-3) Kuri uyu munsi ndagirango twibaze kandi dusubize ikibazo ‘Kuki Jambo yabaye umuntu?’ Intego nkuru yi cyigisho cyacu iravuga ngo Kwizihiza Noheri ni ukwemera ko Imana yigize umuntu kugirango tubone ubugingo, tube abana b’Imana, tubone ubwiza bw’Imana tuyihamye mu bandi, kandi duhabwe ubuntu bugeretse kubundi. ”

Kuki Jambo yabaye umuntu?

Hai impamvu nyinshi zatumye Jambo we waremye  byose yemera kwambara akamero kumuntu avukira mu isi. Uyu munsi reka turebe impamvu enye zatumye Yesu yemera kuba umuntu akavukira mu isi, akaba ariyo mpamvu uyu munsi twizihiza ivuka rye.

1.        Jambo yabaye umuntu kugirango tubone ubugingo bwo mucyo udukura mu mwijima ( V. 4-9)

4Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu. 5Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.6  Hariho umuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana. 7Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera. 8Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. 9Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.

Yesu we Jambo yemeye kuba umuntu avukira mu isi kugirango jye nawe abari mu mwijima kubera ibyaha, aduhe ubugingo bwo mucyo. Uyu munsi tugenda twemye tutihisha kuko twavanywe mu mwijima kubera ubugingo twaboneye muri Yesu. Uyu munsi twizihiza Noheri, uzirikane ko ubugingo tubonera muri Yesu ari wo mucyo utumurikira kugirango tubashe kubaho turi umucyo n’umunyu by’isi ( Matayo 5: 13-14).

2.      Jambo yabaye umuntu kugirango atubashishe kuba abana b’Imana (V. 10-13

10Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. 12Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.

Kubwa kavukira yacu twari abanyamahanga, twari kure yi Mana dutandukanijwe nayo kubera ibyaha. Ariko Yesu kwemera kuba umuntu byatumye aducunguza amaraso ye bityo abamwemeye bose yaduhaye kuba abana b’Imana. Aha abantu bakunze kwibeshya bakavuga ngo yabahaye ubushobozi bwo kwita abana b’Imana, oya, ntabwo twitwa abana b’Imana, ahubwo twabaye abana b’Imana. Ushobora kwitwa umwana w’Imana ariko utari umwana w’Imana. Yesu yaduhesheje kuba abana b’Imana, ibi bivuze ko nubwo dufite kamere yabantu ariko kubwo kwizera Imana iyo iturebye itubonera mu maraso ya Yesu, ntibe ikitubaraho ibicumuro ahubwo ikatubona nk’abana bayo bwite. Nibyo kwishimira ko twabaye abana b’Imana. Uyu munsi wizihize Noheri unezerewe Imana nk’umwana wayo, kandi ibyo bigutere gukiranukira Imana igihe wizihiza uyu munsi.

Jambo yabaye umuntu kugirango tubone ubwiza bw’Imana bityo tubashe guhamya uwotuzi neza kandi twabonye (.14-15)

14Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri.15Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ”

Iyo ubaye umwana w’Imana, ubona ubwiza bw’Imana bityo ukabasha guhamya mubandi ibyo uzi kandi wabonye. Yohana intumwa ya Yesu na Yohana umubatiza bose aha tubona bari guhamya ubwiza bwa Yesu babonye ko ari ubwiza bw’Imana. Umuntu wese wakiriye Yesu Kristo arangwa nuko iyo amaze kwizera abona umunezero, amahoro, ibyinshimo, bidatangwa n’ amafaranga, ibintu cyangwa abantu. Ubwo ni ubwiza bw’Imana tubonera muri Yesu. Iyo umaze kugira amahoro, ibyinshimo, no kunyurwa nuko uri yawe nibyo ufite, biroroha kubwira bandi ko Yesu agira neza. Uyu munsi wowe wamaze kubona ubwiza bw’Imana, hamya mubandi ko Yesu agira neza, kuko mubyatumye yemera kuvukira mu isi kwari ukugirango nitumara natwe kumwemera nk’umukiza wacu duhamye mubandi ibyo adukoraye. 

Jambo yabaye umuntu kugirango Duhabwe ubuntu bukurikira ubundi (V.16-18).

16Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, 17kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. 18Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.

Kuko turi abantu dukora ibyaha kenshi, ariko kubera ubuntu tubonera muri Yesu, umunsi ku munsi turababarirwa. Ariko nk’uko Pawulo yabivue ntabwo twakomeza gukora ibyaha kugirango ubuntu busage ( Abaroma 6:1-2) igisubizo ni ‘Ntibikabeho!’ Ahubwo dukwiye guharanira gukiranukira Imana. Igihe cyose dukiranukira Imana ikomeza kutugirira ubuntu bukurikira ubundi binyuze mu kuduha imigisha uko bwije nuko bukeye. Noheri twizihiza none igutere gukomeza kuzirikana ko muri Yesu tuboneramo imigisha kubw’ubuntu tubonera muri Kristo.

Njye n’umuryango wanjye tukwifurije Noheri nziza no gukomeza kuzirikana ko “Kwizihiza Noheri ni ukwemera ko Imana yigize umuntu kugirango tubone ubugingo, tube abana b’Imana, tubone ubwiza bw’Imana tuyihamye mu bandi, kandi duhabwe ubundu bugeretse kubundi.”

Murakunzwe /You are loved

Pastor Kubwimana Joel

 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'