Mutamuriza Grace: Inshuti, Umukunzi, Mushiki wanjye, Umugore, Mama w'abana
Iriburiro
Kuwa 03/12/2011, nibwo imbere y'Imana n'abantu Kuwimana Joel na Mutamuriza Grace twahanye isezerano ryo kubana akaramata,ubudatandukana kugeza urupfu rudutanije cyangwa Yesu Kristo agarutse. Uyu munsi turizihiza imyaka 20 turi inshuti, imyaka 19 dukundana imyaka 18 twiyemeje kubana, imyaka 10 tubanye nk'umugabo n'umugore, imyaka 9 tubaye ababyeyi. Ku munsi w'ubukwe na kuririmbiye ko utazarira, utazahogora, niba wararize nizereko utahogoye kandi niba wararize ugahogora warijijwe kandi uhogozwa n'ugukunda urukundo atabano uko asobanura. Uzi neza ko ntagira impano yo kuvuga imitoma, ahubwo ko ibyiyumvo byanjye birangwa kandi bikagaragarira mu bikorwa, niyo mpamvu mfashe uyu mwanya ngo nandike umuri make ku mateka y'urukundo rwacu urukundo rw'ukuri.
1. Mutamuriza Grace Inshuti yanjye magara
Muri 2001, ubwo najyaga kwiga i Rusatari mu mwaka wa 4 kuri GS Gary Scheer, nk'ikigo nari giye kwigaho ndimushya nagombaga kugira inshuti. Semageza Deo niwe wabaye inshuti yambere nungutse ku ishuri, Ntayomba Jeanvier akurikiraho, Mutamuriza Grace waje ku ishuri uwo mwaka ukerewe uza uri uwa gatatu ariko uri uwa mbere mu bakobwa. Nk'umunyeshuri wari usanzwe wiga kuri GSGS ukigera ku ishuri nyuma y'icyumweru twiga, uko abanyeshuri bakwakiriye byahise binyereka ko uri umuntu udasanwe. Nk'umuyobozi wari ushinzwe imiririmbire muri Korari Siyoni, korari y'abanyeshuri ba ba porotesitanti bigaga muri GSGS, birumvikana nta kuntu utari kuba uzwe cyane ko yari korari ikunzwe. Kwicarana nawe mu ishuri, kuririmbana nawe muri korari byatumye nkumenye kuburyo bwimbitse. Akaba ariyo mpamvu ubwo mu ishuri najyaga imbere yabo twiganaga nkavuga abakobwa batatu bari mu ishuri bashobora kubaka urugo wari muribo. Ntibyantwaye imyaka ku kwiyumvamo no ku kugira inshuti iruta izindi kuko mugihe kitarenze umwaka wari umaze kunyereka ko uri umuntu wo kwizerwa, umuntu w'inyangamugayo kandi uca bugufi. Birumvikana ko nyuma yo kubona ko uri umukobwa mwiza ku mubiri kandi mwiza ku mutima ntabwo nari kuguma kwishimira kuba inshuti gusa, ni ko gukora ibikorwa bigarara bikwereka ko ngukunda,kandi nawe ntiwatinze kubibona cyane ko byasaga nko korosora uwabyukaga bityomuri 2002 ubushuti buvamo urukundo. Ikintu kimwe kugeza uyu munsi nzirikana ni uko uri inshuti ishyira imbere umunezero no kugubwa neza kwanjye, icyo nicyo cyanteye kandi kintera najye guharanira gukora ikintu cyose cyatuma uba uwibanze mu buzima bwanjye.
2. Mutamuriza Grace umukunzi wanjye
Abanzi bose kuva muri 2002 bazi ko ntasoni nigeze ngira zo kuvuga ku mugaragaro ko mfite umukobwa nkunda iyo nivugaga uhari nahitaga nkwerekana. Abantu bagira ibyo bapfa mu gihe cyo gukundana njye ndumva icyo nibuka kandi nzi neza ni uko kuva tumenyenye mu myaka 20 ishize buri mwaka urukundo rwacu ruva ku rwego rumwe rujya kurundi. Nta kintu cyiza kibaho mu rukundo rwacu nko kutumva ibintu kimwe, ubwo ku bandi numva ko iyo batumva ibintu kimwe bamarana, twe kutumva ibintu kimwe ni umwe mu misingi ikomeza urukundo rwacu. Kuko wankunze by'ukuri najye ngukunda by'ukuri mu myaka 10 twamaranye mbere yuko tubana nk'umugabo n'umugore mpora nshima Imana ko tutaguye mu mutego wo gukora imibona mpuzabitsina mbere yo kubana, kuko benshi bagwamo muri uwo mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kubana, nyuma bikabaviramo kutizerana cyangwa guhararukana. Ubwo wumvaga musekeweya bwambere wahise uza wiruka uti numvise inkuru ya Shema na Batamuriza newa uzayumve uzumva urukundo bakundana ari nk'urwo dukundana, urabizi ko jye mpora nk'ubwira ko urwo dukundana ari urwacu gusa. Nubwo ntakunda gukurikirana Musekeweya ubanza Shema na Batamuriza barageze aho baratadukana, ariko twe kuko atari urukundo rwo mu nkuru, firime, cyangwa rwa rundi rwa none bamwe bakundana rutamara kabiri, umunsi ku munsi rukomeza kuba rushya. Ukunze kubivuga ngo impamvu unkunda ntibayizi no kubimenya bizabagora, njye nkubwira ko impamvu ngukunda ari uko nk'uko Bibiliya ibivuga ubonye umugore mwiza aba abayonye ikintu cyiza kandi cyingenzi, umutima mwiza ugira urengeje kure uburanga ugira ku mubiri icyo nicyo ngukundira. Warakoze kuko nk'umukunzi wanjye utigeze ugire ingeso, imyitwarire yatuma nta kwizera, cyangwa ngo ngukeka uko utari.
3. Mutamuriza Grace mushiki wanjye
Muri 2006, ubwo naringigiye gutangira kwiga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare ari naho uvuka, twaraganiriye twemerenya ko nawe ushobora gukomeza kwiga kaminuza ariko mu ishami rya Tewolojiya. Niko kubisikana jya kwiga i Butare aho uvuka nawe ujya kwiga ku Gisenya aho mvuka by'umwihariko mu ishuri ryari riyobowe n'umubyeyi wanjye. Kuko ari ubwambere wari ugiye kuba mu burengerazuba nahise menyeshe ababyeyi banjye ko uri umukunzi wanjye kandi ko nifuza ko waba mu rugo bakagufata nk'umwana mu rugo. Ibyo niko byagenze kuva 2006 kugeza dukoze ubukwe muri 2011, hari benshi batunguwe kuko bari baziko uri mushiki wanjye tuva inda imwe cyane ko bari bakuzi uba mu rugo iwacu, kugeza naho ababyeyi bagiye kwiga muri Kenya akaba ari wowe basigira imitungo yabo irimo amazu ngo ubikurikirane. Nka mushiki wanjye kugeza ubu urabizi ko uwo mubano nawo tukiwufitanye yewe n'abo mu rugo bose ntabwo bakubona bwambere nk'umukazana wabo ahubwo nk'umukobwa wabo. Ibi bituma bitajya bingora ku kubwira uko numva ibintu yewe niyo byaba ari mu buryo busharira kuko mba nzi ko ndi kubwira inshuti, umukunzi, yewe mushiki wanjye.
4. Mutamuriza Grace Umugore , impano Imana yampaye
Kuwa 03/12/2011 abatashye ubukwe bwacu babonye ko nk'uko nari nababwiye ko azaba ari umunsi wo gutarama, ariko byagenze. Umunezero nagize uwo munsi kugeza ubu sinabona uko nawusobanura, kuko nk'uko mpora mbikubwira uyu munsi wabaye ikimenyetso cyereka bose ko urukundo rwacu rurenze amagambo, urukundo rwo ku ishuri ( amour scholaire), ahubwo ko bishoboka ko abantu bakundana igihe kigera kumyaka 10 kandi bakabana bagikundanye batarahararukana. Uyu munsi twizihiza imyaka 10 tubana nk'umugabo n'umugore n'ikindi kimenyetso cyerekana ko urukundo rwacu ari urukundo rw'ukuri. Akaba ari umugisha nagize ku gira umugore wujuje icyo Imana isaba abagore kubaha no kuganduka. Muri iyi myaka habaye byinshi byiza yewe n'ibibi twanyuzemo ariko ngushimira kwihangana, kwitanga, gukorana ubwenge n'umutima ugamije ko urugo rwacu rukomeza kuva mubwiza rujya mu bundi. Nk'uko nabikuririmbiye ku munsi w'ubukwe uri impano Imana yampaye kandi najye sinzapfusha ubusa impano Imana yampaye.
5. Mutamuriza Grace Mama w'abana bacu
Amezi atatu yambere tubanye yanyeretse ko kubura urubyaro ari ikigeragezo gikomeye, kuko nyuma y'ukwezi kwa babiri tubanye utaratwita nahise mbona ukuntu wabagaho uhangayitse yewe ntamahoro ufite. Imana ishimwe ko kuwa 17/12/2012, yaduhaye umwana wacu w'impfura nyuma yu mwaka tubanye. Kuva tubaye ababyeyi kugeza uyu munsi dufite abana babiri, ukomeje kugaragaza ko ushobora kuba inshuti yacu twese mu rugo, ukaba n'umubyeyi wacu twese kuko mu rugo ni wowe ubyuka mbere uhirimbanira ko twese tuza kugira umunsi mwiza, n'ijoro ukuryama ari uko uzi neza ko twese tunyuzwe kandi tuguwe neza.
Muri make reka mvuge ngo narahiriwe ku kugira, kandi ko atari jye gusa ahubwo abana bacu, umuryango mu gari buri wese ntabura ku gushima no kuvuga guca bugufi kwawe, kwitanga, kwihangana ugira no gukorana umurava bikuranga. Icyo nsaba Imana ni ugukomeza ku guha ubuzima, kandi nanjye ikomeze kunshoboza ku kubera imbaraga, isoko y'umunezero n'ibyinshimo.
Inshuti, Umukunzi, Musaza wa we, Umugabo kandi papa w'abana bacu
Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment