Padiri Bernadin Muzungu Yongeye Guhura na Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Kagame Alexis.

 Iriburiro 

 



Uyu munsi nibwo hasakaye amakuru avuga ko Padiri Bernardin Muzungu yitabye Imana.Nubwo andi makuru avuga ko yitabye Imana ejo kuwa 10/08/2022.  Mu minsi ine ishize nibwo narimo nganira n'abantu tuvuga ku bahanga u Rwanda rwagize barimo Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Alexis Kagame. Njye mbabwira ko Padiri Muzungu ari umuhanga urangaje imbere abandi bose u Rwanda rwagize  mu Mateka, Teworojiya no mu Busizi.   

Bernardin Muzungu: Umwanditsi wakomeje kwandika no mu gihe atari akibashije kubona 

Umunyarwanda yaravuze ngo, " Gusaza ni ugusahurwa!" Gusaza kwasahuye Padiri Muzungu imbaraga z'umubiri,ariko ntikwamusahuye kwandika. Mu 2018, ubwo narimo nkora ubushakashatsi kuri Musenyeri Bigirumwami Aloys, nagiye kuganira na Padiri Muzungu aho yabaga ku Badominikani ku Kacyiru, muha ukuboko ndamusuhuza, uwamufashaga kwandika (secretary)   niwe wamubwiye ati:" Bari kugusuhuza"Nawe ahita ambwira ati: "Ugira ngo se ndabona?" Ni ko kumpa karibu turaganira. Ubwo twanganiraga yagendaga anyuzamo akavuga ngo "ibyo ndi kubyandikaho", nahavuye menye ingingo zigera kuri inye yarimo yandika,  yampaye inyandiko yarimo akoraho ivuga ku " Abanditsi b'Amateka y'u Rwanda." Muzungu atabarutse amaze kwandika ibitabo n'inyandiko ku mateka y'u Rwanda, Tewolojiya n'Ubusizi birenga 130. Muri 2012 ubwo yandikaga kuri Musenyeri Bigirumwami muri CAHIER LUMIERE ET SOCIETE  Journal ye bwite yatangije, yari inyandiko ( article) ya 48 yanditse muri iyi journal ye. Yakomeje kwandika kugeza n'igihe yari atakibasha kubona agashaka abo abwira bakandika. Ingano y'ibyo yanditse  ishobora gutuma hari abagira ngo yandikaga ku ngingo zoroshye cyangwa zidacukumbuye! Oya! Muzungu yanditse byinshi kandi byuzuyemo ubuhanga n'ubucukumbuzi bwimbitse. Yakunze kwandika mu Kinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza kandi muri izo ndimi zose uhita ubona ko yari umwanditsi ufite umurongo uhamye urangajwe imbere n'ubuhanga buri munyandiko ze.  

Bernardin Muzungu: Umuhanga muri Teworojiya 

Mbere yumwanduko w'abazungu mu Rwanda, Abanyarwanda bemeraga Imana, ibyo bikagaragarira mu mazina bitaga Imana ( Gihanga bivuze ko Imana ariyo yahanze byose, Iyakare bivuze ko Imana ariyo yabanjirije byose na bose, Rugira bivuze ko Imana ariyo igize ibiriho n'abariho, Rurema bivuze ko Imana ariyo yaremye byose,...). Imigani migufi cyanga miremire nayo yagaragazaga ko Abanyarwanda bemeraga Imana: ( Imana igira amaboko maremare bivuzeko ntaho Imana itagera,Imana ntigira umuryango bivuze ko Imana atari umuntu nka twe...). Amazina Abanyarwand bitaga abana babo nayo agaragaza ko bari bazi ko hariho Imana ( Habarugira, Habiyakare, Habiyambere, Hakuzimana, Nyirahabimana,Mukeshimana...).Guterekera, Kuraguza no Kubandwa yari imihagngo yakorwaga hagati y'abazima n'abapfuye ( abazimu). Ibi byerekana ko Abanyarwanda bari bazi neza ko iyo umuntu apfuye ubuzima bukomeza mu buryo bubiri:-umuntu ahinduka umuzimu mubi ushobora guteza ibibazo abazima -cyangwa akaba umuzimu mwiza ushobora kwiyambazwa mu kurwanya abazimu babi. Ubwo Ubukristo bwinjizwaga mu Rwanda guhera mu 1900, ari abamisiyoneri ba bagatolika yewe n'abaporotesitanti bose babanje kurwanya imyemerere yose y'abanyarwanda bayita ubupagani. Kuri bo Imana y'i Rwanda yari ikigirwamana. Abanyarwanda basabwe kwitandukanya n'imihango yose          y'abakurambere ababo.

 Musenyeri Bigirimwami Aloys agaragaza ko nawe yabaye umupadiri  urwanya ibyo Abanyarwanda bemerega mbere y'ubukristo kugeza ubwo yatangiye guhura n'ikibazo cyo kubona ko Abanyarwanda bakomeje gukomera ku mihango n'imigenzo y'abakurambere babo. Nibwo yatangiye gukusanya amakuru ku mihango n'imigenzo kugira ngo ayige abone uko ayirwanya. Muri uko kuyiga yaje gusobanukirwa ko imihango n'imigenzo y'abantu idashobora kuba mibi 100% cyangwa myiza 100%. Ahubwo yasobanukiwe ko Yesu ataje gukuraho ibyari biriho byose ahubwo ko yaje gusohoza, kuzuza umugambi w'Imana. Bityo ko ubukristo budakwiye kugoganishwa n'umuco w'abantu ahubwo ko ubukristo bukwiye kuba urumuri rwereka abantu ibibi byo mu muco wabo bakabireka,ibyiza byo mu muco wabo bakabikomeraho. Ni muri uwo murongo Padiri Bernardin Muzungu wari umunyeshuri mu iseminari ubwo Bugirumwami yagirwaga musenyeri yewe Muzungu niwe wavuze igisigo  gitaka Musenyeri Bigirumwami wari ubaye umusenyeri wa mbere w'umwirabura mu bihugu Ababiligi bakoronizaga.  

Mugihe yigaga na nyuma yo kwiga, kugeza abonye impamyabumenyi y'ikirenga muri Tewolojiya ( PhD), Padiri Muzungu yanditse ibitabo, na articles byerekana uko ubukristo bushobora guhuzwa n'imyemerere-shingiro y'Abaynarwanda hatabayeho guta umurongo wa Bibiliya. Nubwo Musenyeri Bigirumwami ariwe watangije urugamba rwo guharanira guha agaciro imyemerere gakondo  y'abanyarwanda, Padiri Muzungu niwe wanditse byinshi kuri iyi ngingo.  Ku buryo bwo guhuza ubutumwa n'ahantu abantu bari " theology of inculturation" mu Rwanda, Padiri Bernadin Muzungu adusigiye byinshi dukwiye gukomerezaho duharanira ko ubukristo butuma umunyarwanda adatakaza ubumuntu,ubunyarwanda, ahubwo ko akwiye kuba umunyarwanda mwiza n'umukristo mwiza.  

Bernadin Muzungu : Umwanditsi  uyoboye icyiciro cya kane cy'abanditsi b'amateka y'u Rwanda 

Bernardin Muzungu agaragaza ko:"abanditsi b’amateka y’u Rwanda bari mu nzego eshatu : Abacurabwenge bamenyekanisha urutonde rw’amazina y ‘abami b’abanyiginya uko bagiye basimburana, Abiru bavuga uko imihango y’ubwami igenda n'Abasizi b’ibwami bahimba ibisigo by’amateka y’igihugu." Akomeza kandi agaragaza ko "Abo banditsi  b’amateka bari mu byiciro bine bikurikirana:-Igiciro cyo guhimba ibisigo by’amateka Kiyobowe na RUBUNGA'-Icyiciro cyo gufatisha mu mutwe ibyo bisigo kiyobowe na NYIRARUMAGA.- Icyiciro cyo kwandika ibyo bisigo kiyobo na ALEXIS KAGAME. Icyiciro cyo gutangaza ibyo bisigo kiyobowe na BERNARDIN MUZUNGU. Kagame yatangije kwandika amateka y'u Rwanda, Muzungu ayobora umurimo wo kuyamenyekanisha binyuza mu kuyandikaho byinshi  no gukora uko ashoboye kose ngo abantu bayamenye. Muzungu ubwe agaragaza uko uwo murimo yawukoze muri iyi ntera ya kane y'abandtsi b'amateka y'u Rwanda."Iyi ntera irimo ibintu bine: Gutangariza bose ku mugaragaro,Ibisigo by’amateka y’u Rwanda, byahimbwe kandi bikavugwa n’abasizi b’i Bwami, hanyuma bikegerenywa na Alexis Kagame. Iryo tangaza ryaciye mu nzira ebyiri.Inzira ya mbere ni ukubyandika mu bitabo bicapiwe muri emprimori. Inzira ya kabiri ni ukubyandika ku rubuga nkoranyambaga : Nyirarumaga poèmes traditionnels du Rwanda."

 Bernardin Muzungu: Umusizi wamenyakanishije ubusizi n'abasizi 

Padiri Muzungu yavukaga mu muryango w'abasizi, kwiga Tewolojiya no kuba umupadiri ntabwo byatumye areka kuba umusizi cyane ko mu bisigo byinshi by'abanyarwanda byabaga bikubiyemo amateka yabo. Bityo ntabwo Muzungu yakoze umurimo wo  kumenyekanisha ibisigo by'amateka gusa, ahubwo nawe yanditse ibisigo. Urugero igisigo yandikiye Musenyeri bigirumwami ubwo yagirwaga umwepisikopi. Muri icyo gisigo cye yise Bigirumwami Mugabwambere kuko ari we wari uhawe ubusenyeri bwa mbere mu banyarwanda.   

Urupfu rwe ni igihombo gikomeye kandi ni inyungu kuko asize byinshi yanditse dukwiye kubakiraho. urugero ubwo yasubizaga ikibazo "Amaherezo y’ibi bisigo azaba ayahe?" Yasubije agari ati: " Igisubizo kiri mu maboko y’urubyiruko rwa none".

- Ndarusaba guhanga amaso icyerekezo twasigiwe na Gihanga Ngomijana.

-Ndarusaba gukurikiza urugero rw’ubutwari bw’abami : Ruganzu II Bwimba na Ruganzu II Ndoli.

-Ndarusaba gukurikiza ubwenge  bw’umugabekazi Nyiraruganzu II Nyirarumaga mu miyoborere y’igihugu. "   

Nk'uko ijambo ry'Imana rivuga mu Baheburayo 12:1 "Ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo..." Ubu Padiri Bernardin Muzungu nawe yinjiye mu mubare munini w'abahamya benshi batugose. Bigirumwami Aloys na Kagame Alexis yabanye nabo mbere yuko barangiza urugendo rwbo aha ku isi, bari mu bishimiye kwakira Padiri Muzungu mu mubare w'abahamya benshi batugose. Aba ni abantu babayeho ubuzima aha ku isi bizera Imana kandi bagira umumaro mugihe cyabo. Ese ko natwe urupfu ari inzira tugomba kunyuramo, tubayeho ubuzima buhesha Imana icyubahiro? Ubuzima bugirira umumaro igihugu cyacu? Reka natwe duharanire kwizera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wacu kandi tube aAanyarwanda bafitiye igihugu cyabo umumaro kugira ngo natwe tuzasige umurage mwiza ku isi. 

 

Imana yakire Padiri Bernardin Muzungu  mu bayo!

 Pasitori Kubwimana Joel  

https://wipfandstock.com/9781666703160/a-rwandan-bishops-confession/ 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'