"2023" Umwaka wo Gukubirwa n'Imana


Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe.2Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose. 3Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.4Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.5Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu. 6Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b'Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira. 7Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.8“Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby'ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho. 9Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.” (Yesaya 61:1-9)  

"Kwizera Yesu no gukiranukira Imana uyihesha icyubahiro muri byose nibyo bizatuma mu mwaka wa 2023 ukubirwa n'Imana." 

 1. Mucyimbo cyo gukorwa n'isoni Imana izagukubira kabiri: Imigisha Imana yakugeneye izayikuba kugirango udakorwa n'isoni.

2. Mucyimbo cyo kumwara uzishimira umugabane wawe: Bivuzeko uzanezezwa no kugabirwa n'Imana muri uyu mwaka wa 2023, Imana izakurinda ikimwaro. 

3. Umugisha Imana izaguha uzagera ku Itorero, Igihugu n'urubyaro rwawe nk'ikimenyetso ko uri umwana w'Uhoraho kuko wowe n'urubyaro rwawe muri abanyamugisha. 

Mbifurije Umwaka mwiza wo gukubirwa n'Imana  


Murakunzwe/ You are Loved  

Pastor Kubwimana Joel



Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'