Posts

Ese Mariya yabyaye abandi bana nyuma yo kubyara Yesu? Turibaza Bibiriya igasubiza.

Image
Iriburiro    Muri gahunda ya 'Turibaza Bibiriya igasubiza', tumaze iminsi tureba icyo Bibiriya isubiza ku bibazo bitandukanye abakristo cyane Abaporotesitanti bibaza kuri Mariya. Mu cyigisho cy'abanjirije iki, twasubizaga ikibazo kibaza ngo 'Niba Yesu ari Imana kandi akaba yarabyawe na Mariya, bivuze ko Mariya yabyaye Imana?' Ibyo twasubije kuri iki kibazo niba utarabisomye, wareba kuri iyi blog, ukabisoma. Uyu munsi turasubiza ibindi bibazo bibiri: 1. Ese Mariya yabyaye abandi bana? 2. Ese Mariya ni uwo kwiyambaza igihe dufite icyo dusaba Imana? Bibiriya Irasubiza Abavuga ko Mariya atabyaye abandi bana nyuma yo kubyara Yesu, usanga bavuga ko Yozefu yari umurinzi wa mariya ko atabanye nawe nk'uko umugabo n'umugore babana. Ese ibi hari aho biri mu ijambo ry'Imana? Iyo usomye Bibiriya ntahantu na hamwe muri Bibiriya hagaragaza ko Yosefu yari umurinzi wa Mariya, ahubwo tubonako nyuma yo kubyara Yesu Mariya yabyaranye na Yosefu abandi bana, abahungu n’ab...

Mariya yabyaye Imana?

Image
 Iriburiro  Muri Harvest Bible Fellowship Rwanda, tugira umwanya twita 'Turibaza Bibiriya Igasubiza', uba ari umwanya wo gusubiza ibibazo biba byabajijwe n'abizera. Uyu mwanya ufasha abakristo bose kumenya no gukura mu ijambo ry'Imana cyane ko turi mubihe bamwe bagoreka ijambo ry'Imana kubwo gushaka indamu mbi. Kimwe mu bibazo twabajijwe ngirango dusangire uyu munsi ni iki "Tuziko Yesu ari Imana kandi ko yabyawe na Mariya. Ese Mariya yabyaye Imana?  Mu gusubiza iki kibazo abantu benshi bihutira gusubiza OYA gusa, kandi ubwo uba uhakanye ko Yesu ari Imana. Igisubizo Bibiriya itanga kuri iki kibazo ni Yego-Oya.  Yego Mariya yabyaye Imana, Oya Mariya ntabwo yabyaye Imana. Wakwibaza uti  igisubizo cya yego- oya kibaho? Kuki bitaba yego gusa cyangwa oya gusa? Uretse no muri Bibiriya cyangwa mu bijyanye ni myemerere, ibisubizo byurusobe "paradox" bibaho no mu byo twiga cyangwa duhura nabyo mubuzima bwa buri munsi. Ibisubizo wumva ukagirango ntibisobanutse ...

Pasika Yesu Yasangiye n’Abigishwa be Itandukaniyehe na Pasika Abakristo Twizihiza ?

Image
Iriburiro  Mu minsi mikuru myinshi Abakristo tugira, harimo na Pasika kandi urebye kubizera Yesu Kristo  niwo munsi mukuru ukomeye kuko Pasika ari ishingiro ry'ubukristo. Iyo Yesu adapfa ngo azuke ntabutumwa bwiza tuba tubwiriza nta mpamvu yo kuba abakristo iba iriho. Turi abakristo kuko urupfu rutamuheranye ahubwo yarazutse. Ikibazo ese Pasika yizihizwaga mbere yo gupfa no kuzuka kwa Yesu itandukaniyehe na Pasika Abakristo twizihiza?  Mbere yo gupfa kwe no kuzuka kwe Yesu yasangiye n'abigishwa ibya Pasika. “  Ku Munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu Baramubaza bati “ Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burire ibya Pasika?” Arabasubiza ati “ Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kerenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangire ibya Pasika n’Abigishwa be ’.” Matayo 26:17-18 Pasika yizihizwaga mbere yo gupfa kwa Yesu yari iy’Abisireyeli/Abayahudi Yasu yavukiye mu muryango wa Yuda umwe mu miryango...

Ni Gute Wamenya Incuti Nyancuti n’incuti Yiyoberanya (Indyarya)?

Image
  Iriburiro Muri gahunda tugira yitwa "TURIBAZA BIBIRIYA IGASUBIZA" umuntu yabajije ikibazo adusaba ko twazamufasha kumenya uko umuntu yabasha kumenya incuti nyancuti n'incuti ziyoberanya. Iyi nyigisho mbasangije twayikoresheje muri iyo gahunda yo gufasha abantu kumenya kugenzura abo bita incuti kugirango babashe kugira ubwenge bwo kubana n'abantu bose yewe harimo n'abanzi. Akenshi twe turibaza ariko burya ibisubizo nyakuri biba bifitwe n’Ijambo ry’Imana (Bibiriya). Kuva umuntu aremwe kugeza uyu munsi isi iriho miriyari zirindwi zabantu, mu bantu harimo abo kugirwa incuti nabo kwirinda kugira incuti ahubwo tugaharanira kubanza kubafasha kugira ubumuntu na gakiza kava kuri Yesu Kristo. Ese birashoboka ko umuntu cyangwa abantu baba incuti zacu ariko baturyarya? Ibi birashoboka cyane, ariko akenshi tubibona byamaze kutugiraho ingaruka, twakomerekejwe nabo twizeraga ko ari incuti. Yesu ntabwo yagambaniwe n’umuntu uturutse kure, Yuda Isikariyoti babanaga, basangiraga n...

Urukundo Ruhebuje byose ( 1Abakorinto 13:8-13)

Image
 Iriburiro Intego Nkuru: “Kuko urukundo ruzahoraho kandi rukaba ruhebuje byose niyo mpamvu Imana yaruhisemo kuba igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo. Bityo kugira urukundo rurangwa n’ibikorwa   niko kugera ku ntego y’ubuzima bwacu aha ku isi.” Tumaze ibyumweru bibiri tuvuga ku rukundo dushingiye ku magambo dusanga mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 13. Icyumweru cya mbere twavuze ku magambo dusanga mu 1Abakorinto 13:1-3 aho twasubizaga ikibazo “Ni gute Imana ipima ubuzima bwacu abizera?” Twasanze Urukundo arirwo gipimo, umunzani upima ubuzima bw'abizera. Mu cyumweru cya kabiri twaganiriye ku magambo ari mu 1Abakorinto 4-7 aho twibazaga ikibazo “urukundo ni iki? N’izihe kamere, cyangwa n’ibiki biranga urukundo?” twabonye icyo urukundo ari cyo (urukundo rurihangana, rugiraneza) icyo rutari cyo (nti rugira ishyari, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu…) Icyo urukundo rukora iteka ( Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose,...

IBIRANGA URUKUNDO (1Abakorinto 13:4-7)

Image
  Iriburiro Intego Nkuru: “Kwihangana, kugira neza, kutagira ishyari,kutirarira, kutihimbaza, kudakora ibiteye isoni, kutikubira,kudahutiraho, kudatekereza ikibi kubantu, kutishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo kwishimira ukuri, kubabarira byose, kwizera byose, kwiringira byose, kwihanganira byose, ni rwo rukundo abana b’Imana dusabwa kugira.” Ku cyumweru gishize twaganiriye ku rukundo nk’igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo http://gasaboblessedhilli.blogspot.com/2021/01/urukundo-umunzani-upima-ubuzima.html Kuri iki cyumweru turakomeza kuganira kuri uru rwandiko rwa mbere   Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 13:4-7. Nk’uko twabibonye biba byiza kubanza gusoma igice cya 12 kugirango umuntu abashe kumva neza ubutumwa buri muri iki gice bukomeza kugera mu gice cya 14. Uru rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto rwasubizaga ibibazo bitandukanye bari bafite mu itorero aho mu gice cya 12 kugeza ku cya 14 Pawulo avuga ku kibazo cy’impano z’Umwuka Wera. Aho mu Itorer...