Mariya yabyaye Imana?

 Iriburiro 



Muri Harvest Bible Fellowship Rwanda, tugira umwanya twita 'Turibaza Bibiriya Igasubiza', uba ari umwanya wo gusubiza ibibazo biba byabajijwe n'abizera. Uyu mwanya ufasha abakristo bose kumenya no gukura mu ijambo ry'Imana cyane ko turi mubihe bamwe bagoreka ijambo ry'Imana kubwo gushaka indamu mbi. Kimwe mu bibazo twabajijwe ngirango dusangire uyu munsi ni iki "Tuziko Yesu ari Imana kandi ko yabyawe na Mariya. Ese Mariya yabyaye Imana? Mu gusubiza iki kibazo abantu benshi bihutira gusubiza OYA gusa, kandi ubwo uba uhakanye ko Yesu ari Imana. Igisubizo Bibiriya itanga kuri iki kibazo ni Yego-Oya.  Yego Mariya yabyaye Imana, Oya Mariya ntabwo yabyaye Imana. Wakwibaza uti  igisubizo cya yego- oya kibaho? Kuki bitaba yego gusa cyangwa oya gusa? Uretse no muri Bibiriya cyangwa mu bijyanye ni myemerere, ibisubizo byurusobe "paradox" bibaho no mu byo twiga cyangwa duhura nabyo mubuzima bwa buri munsi. Ibisubizo wumva ukagirango ntibisobanutse cyangwa ngo biracuritse nyamara birimo ukuri. Ntabwo ibisubizo byose bisubizwa na Yego cyangwa Oya, habaho nibisubizwa na Yego-Oya, cyangwa no guhigima cyangwa n'amarenga cyangwa guceceka. Igisubizo cyambere kukibazo turi kuganiraho ni Yego Mariya yabyaye Imana.

YEGO Mariya yabyaye Imana:

-          Kuko Imana ishoborabyose (Itangiriro 17:1, 18:14) : Birashoboka cyane ko Imana yakwigira umuntu ikabyarwa n’umugore yaremye. Ese ko Imana yashoboye kurema ihereye kubusa, kubyara cyangwa kubyarwa n’umugore nibyo itashobora? Ese kuba Mariya yarabyaye Yesu, uwakabiri mu butatu bw’Imana (Imana Data, Umwana n’Umwuka Wera) bivuze ko Yesu atari Imana? Oya Yesu ni Imana kandi yabyawe na Mariya ubwo yigiraga umuntu ngo aze mu isi. Kuko ibidashobokera abantu bishobokera Imana ( Luka 18:27), byarashobotse Mariya abyara Imana binyuze ku kuvuka kwa Yesu Umucunguzi wacu.

-          Kuko byari byarahanuwe  (Yesaya 7:14): Byari byarahanuwe ko Umwari azasama inda kandi akabyara umwan wu muhungu uzitwa “ Emanweli” bivuze “ Imana mu bantu.” Yesu yabyawe na Mariya kugirango ibyahanuwe bisohore, Imana ibe muritwe binyuze kuri Yesu waducunguye ngo tube abana bi Mana.

-          Yego kuko Mariya yasamye inda y’Umwuka Wera  (Luka 1:35; Matayo 1:20): Inda Mariya yasamye kugirango abyare Yesu ntabwo byamusabye kuryamana n’umugabo cyangwa Yosefu wari waramusabye, aho yari inda y’Umwuka Wera. Imbaraga zi Mana zaje kuri Mariya binyuze ku Mwuka Wera asama inda niyo mpamvu umwana yabyaye ariwe Yesu yari umuntu ariko akaba ni Mana kuko Imana ari Umwuka kandi inda Mariya yasamye yari iy’Umwuka Wera. Yosefu nawe ubwo yigiraga inama yo kubenga Mariya yabwiwe ko inda Mariya atwite ari iy’Umwuka Wera ko bityo adakwiye kwanga kurongora umugeni we. Ikindi kandi ukomeje gusoma Matayo 1:20-15 ubona ko igihe cyose Mariya yari atwite inda ya Yesu atigeze aryamana na Yosefu ngo bakore imibonano mpuzabitsina kugeza abyaye Yesu. Nyuma yo kubyara Yesu Yosefu yabanye na Mariya nk’umugabo n’umugore ntabwo yari umurinzi we nk’uko bamwe babyigisha. Yosefu yabwiwe kurongora umugeni we ntabwo yabwiwe kuba umurinzi wa Mariya kandi igihe bataryamanye nk’umugabo n’umugore ni igihe Mariya yari atwite inda ya Yesu. Ese Mariya yabyaye abandi bana? Iki kibazo tuzagisubiza ubutaha.

-          Yego Mariya yabyaye Imana kuko Yesu ari Emanuweli “ Imana muri twe” (Matayo 1:23), kugirango Imana yihishurire abantu muri kamereye yacu ya muntu byabaye byiza ko Yesu, Mesiya, Emanweli, Imana mu bantu, avuka abyawe n’umugore.

OYA , ntabwo Mariya yabyaye Imana

Kurundi ruhande dukwiriye kwirinda gusubiza Yego gusa kuko Yesu ari Jambo wabayeho mbere yuko Mariya abaho, Yesu ni Imana yaremye byose yewe yaremye na Mariya. Bityo iki gisubizo turi gusubiza kiri ‘paradox” ni urusobe kuko kirimo YEGO-OYA. Ntabwo ari igisubizo usubiza yego gusa cyangwa oya gusa.

-          Kuku Yesu yahozeho mbere yuko isi iremwa, mbere yuko Mariya abaho ( Abafilipi 2:6-8; Yohana 1:1

Mariya yabaye inzira yo kwigira umuntu kw’Imama, bityo ntabwo Imana yavutse ari uko Mariya abyaye Yesu, ahubwo Imana yambaye ishusho yu muntu, akamero ku muntu ivukira mu isi, ariko yahozeho mbere ya Mariya, kuko Yesu ariwe tangiriro rya byose na bose Mariya nawe arimo (Itangiriro 1:26, Yohana 1:1)  

-       -   Kuko Imana ihoraho, ni Uwiteka, Itangiriro ni Herezo ( Kubara 14:21, Kuva 3:14-15) Kuva mu Itengiriro kugeza mu Byahishuwe, dusanga UWITEKA ari izina ry’Imana rivugwa cyane. Imana yahozeho, iriho izahora. Imana ni NDIHO, iriho mbere yo kurema, iriho mugihe cyo kurema iriho nyuma yo kurema, iriho Mariya atarabaho, Mariya ariho, Mariya atariho Imana iriho. Bityo kuvuga ko Mariya yabyaye Imana dukwiye kubivuga tuzi neza icyo bishobanuye, bisobanuye ko Imana yigize umuntu kandi ko igihe Yesu yari umuntu bidakuraho ko yari Imana, ahubwo yari umuntu 100/100 kandi akaba Imana 100/100. Ishoborabyose ntabwo biyinaniye kuba umuntu mu isi ikaba Imana mu ijuru kandi ikaba Umwuka. Urugero Yesu amaze kubatizwa tubona ubutatu bwera bw’Imana bwose hamwe aho tubona Yesu amaze kubatwiza Umwuka amuzaho mu ishusho yi numa, ijwi ry’Imana Data rikavugira mu ijuru (Matayo 3: 16-17).

Umusozo

Muri Harvest Bible Fellowship Rwanda ( HBFR) twemera ko Imana yahozeho, iriho  kandi izahoraho. Twemera kandi ko Yesu ari Imana yigize umuntu bityo ko Imana Data, Umwana n’Umwuka Wera bagize ubutatu bwera ko ari Imana imwe mu buryo butatu bw’ingenzi ikoramo. Bityo Mariya yabyaye Yesu binyuze ku Mwuka Wera, ariko bitavuze ko Yesu yabaheyo ari uko Mariya amubyaye. Ahubwo Yesu yahoze Mariya aba inzira kugirango aze mu isi mu ishusho yu muntu. 

Icyumweru cyiza

Pasitori Kubwimana Joel 

 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'