Pasika Yesu Yasangiye n’Abigishwa be Itandukaniyehe na Pasika Abakristo Twizihiza ?
Iriburiro
Mu minsi mikuru myinshi
Abakristo tugira, harimo na Pasika kandi urebye kubizera Yesu Kristo niwo
munsi mukuru ukomeye kuko Pasika ari ishingiro ry'ubukristo. Iyo Yesu adapfa
ngo azuke ntabutumwa bwiza tuba tubwiriza nta mpamvu yo kuba abakristo iba
iriho. Turi abakristo kuko urupfu rutamuheranye ahubwo yarazutse. Ikibazo ese
Pasika yizihizwaga mbere yo gupfa no kuzuka kwa Yesu itandukaniyehe na Pasika Abakristo
twizihiza? Mbere yo gupfa kwe no kuzuka kwe Yesu yasangiye n'abigishwa
ibya Pasika. “ Ku Munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe,
abigishwa begera Yesu Baramubaza bati “ Urashaka ko dutunganiriza he aho uri
burire ibya Pasika?” Arabasubiza ati “ Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti
‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kerenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangire
ibya Pasika n’Abigishwa be’.” Matayo 26:17-18
Pasika yizihizwaga
mbere yo gupfa kwa Yesu yari iy’Abisireyeli/Abayahudi
Yasu yavukiye mu
muryango wa Yuda umwe mu miryango 12 ya Isirayeli. Bityo nk’abandi Bisirayeli
bose yizihizaga Pasika y'Absirayeli dusanga mu Isezerano rya Kera. Kuva 12:
1-28 soma neza iyi mirongo urumva kandi usobanukirwe Pasika Abisirayeli
bizihizaga yewe Abayahudi bo mu idini ya Kiyahundi (Judaism) bakomeje
kwizihiza.
Iyi Pasika ku Bisirayeli yari:
·
Ikimenyetso cyo kunyurwaho na Marayika
wishe abana bimfura muri Egiputa
Abisirayeli babwiwe
kubaga umwana w'intama cyangwa umwana w'ihene bagombaga kurya bakamara, kandi
amaraso yawo bakayasiga ku miryango ya mazu yabo kugirango Marayika wi Mana
wari watumwe kwica abana bimfura azabanyureho ntiyice abana babo. Niyo mpamvu
ijambo Pasika rivuga " Kunyuraho" "Gucaho" (Passover).
·
Bagombaga guhora bayizihiza bibuka uko
bakuwe mu buretwa muri Egiputa
Imana yabategetse kandi
guhora bizihiza Pasika kugirango bibuke uko Imana yabakuye mu buretwa mu buzima
bukomeye babayemo muri Egiputa. Ibyo kurya baryaga kuri Pasika byabaga bidafite
umusemburo kandi bakabirisha imboga zisharira bishushanya ubuzima busharira babayemo
muri Egiputa. Umunsi bariye umwana w'Intama wa Pasika niwo munsi bavuye muri
Egiputa.
Pasika Abakristo twizihiza ni Pasika y'Abizera Yesu
Bose
Kurundi ruhande Pasika
Abisirayeli bizihizaga yashushanyaga umucunguzi Yesu (umwana wi ntama
na maraso byashushanyaga Mesiya bari
barabwiwe ko azaza ari umucunguzi wabo mu isi bose). Ubwo Yesu
yasangiraga n’Abigishwa be ibya Pasika ya Bisirayeli nibwo yakoze umuhango
watangije Pasika twizihiza none ( Matayo 26: 26-27; Luka 22:19) Bakirya
ibya Pasika Yesu niko kumanyagura umutsima ati mwakire
muryeho uyu ni umubiri wajye, yenda n'igikombe arakibaha ati
'munywere kuri iki mwese kuko aya ari amaraso yajye yisezerano rishya. Muri
Luka 22:19 arababwira ati ibi mujye mubikora kugirango munyibukwe. Mu Munsi
mukuru usanzwe Yesu yatangijemo undi udasanzwe. Ubwo Pasika
yambere yari iyo kwizihizwa n'Abisirayeli gusa, aha Yesu yari
atangije indi Pasika yo kujya yizihizwa n'abamwizera bose. Abizera ko umubiri we
aribo watambiwe kandi ko amaraso ye aribo yamenekeye, abo nibo bakomeza
kuzirikana kumwibuka kugeza ubwo azagaruka aje gutwara Itorero rye.
Pasika Abakristo
twizihiza ivuze:
·
Kwibuka umubiri wa Yesu washenjaguwe
kubwacu n’amaraso yametse kubwacu
·
Kwibuka gupfa no kuzuka kwa Yesu
·
Kwibuka gucungurwa kwacu dukesha amaraso
ya Yesu
· Ivuze ko abariho ikimenyetso cya maraso
ya Yesu urupfu rw’iteka ruzatunyuraho, rutazatugeraho, ko tutazarimbuka ahubwo
ko tuzahabwa ubugingo buhoraho kubwo kwizera Yesu Kristo nk'Umukiza n’
Umucunguzi wacu.
Reka uko iminsi
irushaho kutwegera natwe turusheho gukiranuka kandi twibuka ko Yesu yapfuye
kubwacu. Niba utaramwizera nk'Umwami n'Umukiza, wamwakira mu buzima bwawe kuko
hanze ya Yesu ni ukurimbuka ariko muri Yesu nimo hari ubuzima
buhoraho.
Pasika nziza
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment