Urukundo Ruhebuje byose ( 1Abakorinto 13:8-13)
Iriburiro
Intego Nkuru: “Kuko urukundo
ruzahoraho kandi rukaba ruhebuje byose niyo mpamvu Imana yaruhisemo kuba
igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo. Bityo kugira urukundo rurangwa
n’ibikorwa niko kugera ku ntego y’ubuzima
bwacu aha ku isi.”
Tumaze ibyumweru bibiri
tuvuga ku rukundo dushingiye ku magambo dusanga mu rwandiko rwa mbere Pawulo
yandikiye Abakorinto igice cya 13. Icyumweru cya mbere twavuze ku magambo
dusanga mu 1Abakorinto 13:1-3 aho twasubizaga ikibazo “Ni gute Imana ipima
ubuzima bwacu abizera?” Twasanze Urukundo arirwo gipimo, umunzani upima ubuzima
bw'abizera. Mu cyumweru cya kabiri twaganiriye ku magambo ari mu 1Abakorinto 4-7
aho twibazaga ikibazo “urukundo ni iki? N’izihe kamere, cyangwa n’ibiki biranga
urukundo?” twabonye icyo urukundo ari cyo (urukundo rurihangana, rugiraneza)
icyo rutari cyo (nti rugira ishyari, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu…)
Icyo urukundo rukora iteka ( Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose,
rwihanganira byose). Ku cyumweru cya gatatu turaganira ku magambo dusanga mu
1Abakorinto 13:8-13, twibaza iki kibazo “Kuki Imana yahisemo urukundo kuba
igipimo ipimisha ubuzima bwacu abizera? Cyangwa kuki urukundo aricyo gipimo
Imana yahisemo kurenza ibindi bipimo?
8 Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho 9kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, 10 ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.11 Nkiri umwana muto navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by'ubwana. 12 Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose. 13 Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.
Kuki Imana itahisemo
gupima ubuzima bwacu ishingiye ku kwizera? Ku kwitanga? Cyangwa ku impano
dufite? Ahubwo igahitamo urukundo kuba aricyo gipimo, umunzani upima ubuzima bwacu
abizera? Hari ibintu bibiri Pawulo agaragaza bitwereka impamvu Imana yahisemo
urukundo kuba igipimo gihoraho gipima ubuzima bwacu.
1. Urukundo ntiruzashira (1Abokorinto 13:8)
Iyo urebye usanga
ibipimo abantu dushyira imbere mu kugenzura abizera, abakozi b’Imana ari
ibipimo bizarangira. Urugero: Guhanura, turi mugihe hari benshi biyita
abahanuzi. Ese kuba umuntu ahanura ibyo avuze bikaba nibyo bimugira umuhanuzi w’ukuri?
Kuvuga indimi nyinshi, bireze kuburyo byavanzwe no guhanura kandi ari impano
zitandukanye. Turi mugihe nk’uko Abakorinto bibeshyaga ko uvuga mu indimi
nyinshi ariwe urimo Umwuka w’Imana, niko biri no muri iyi minsi. Turi mu gihe
usanga ubwenge, kumenya bihabwa agaciro cyane. Ariko ijambo ry’Imana ryo riti,
guhanura bizarangira, kuvuga indimi nyinshi bizarangira, ubwenge, ubumenyi
buzarangira cyane ko nibyo twibwira ko tuzi burya tumenyaho gake. Niyo mpamvu
Pawulo yagaragaje ko urukundo ruzahoraho
arirwo rukwiye kuba igipimo cyo gupima ubuzima bw’abizera Yesu. Ntabwo
wapimisha ubuzima igipimo kizarangira kandi ubuzima bwo ari ubw’itekaryose.
Yaba abizera Imana bazabaho iteka mu munezero, abatayizera nabo bazabaho iteka
mu mubabaro. Bityo igipimo nyacyo cyo gupima ubuzima bwacu gikwiye kuba ari
igipimo kizahora. Reka tureke kugwa mu mutego abizera bo mu itorero ry’I Korinto
baguyemo wo kumva ko kuvuga mu indimi nyinshi ko aribyo bigaragaza umuntu ufite
Umwuka w’Imana, impano iruta izindi, ahubwo tumenye ko impano zose zatanzwe
ngo zungure itorero bityo ko zikwiye gukoreshwa hashingiwe ku rukundo,
hadashingiye ku gushaka indamu, kwamamara, icyubahiro,n’ibindi bishingiye kuri
kamere yacu. Ese ubuzima bwawe bushyizwe ku munzani w’urukundo rwo kwiyegurira
Imana n’abantu bayo ‘Agape love’ waba uhagaze gute? Aho ntiwaba ‘Tekeri?’ Bivuze
ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse (Daniyeli 5:27). Ese ntiwaba
urwaye bwaki yo mu Mwuka?” Cyangwa umeze nk’abafarisayo n’abasadukayo bigisha
ibyo badakora? Reka ubuzima bwacu abizera Yesu, burangwe n’urukundo rurangwa ni mirimo mwiza dukorera Imana n'abantu bayo.
2. Urukundo Rusumbabyose (
1Abakorinto 13:13)
Kwizera n’ibyiringiro n’ibintu
bibiri bijyana kandi bitumye benshi tubashije gukomeza kubaho ubuzima bwacu aha
ku isi. Uretse no kuba umukristo umuntu wese uriho akaneye kugira ukwizera ko
ubuzima bushoboka, ko ashobora gukora, gucuruza, kwiga n’ibindi kandi akagira
ibyiringiro ko ibyo yizeye bishoboka. Ariko Pawulo aha ari kutwereka ko
mu bintu bitatu buri muntu wese akaneye harimo “Kwizera, ibyiringiro n’urukundo.” Muri ibi bitatu urukundo ruruta kwizera n’ibyiringiro. Muri make nta kintu nakimwe kiriho
kiruta urukundo. Nk’abakristo twizera Yesu kandi niwe byiringiro byacu, ariko
Yesu twamuhawe n’urukundo. Habanje urukundo rw’Imana yadukunze itanga Yesu (Yohana 3:16) bityo niyo mpamvu kwizera no
kugira ibyiringiro bishoboka. Bivuze ko urukundo rudahari kwizera no kugira ibyiringiro
nabyo ntibyabaho. Urukundo rusumba byose kuko urukundo ni Imana “Udakunda ntazi
Imana kuko Imana ari urukundo.” ( 1 Yohana 4:8). Kuko Imana ariyo isumbabyose,
kandi Imana akaba ari urukundo, niyo mpamvu ariryo rukwiye kuba igipimo nyakuri
cyo gupima ubuzima bwacu. Reka Imana yo rukundo ibe muri twe, kuko gukunda ni
ukugira Imana muri twe bityo tukabasha gukunda abantu bose yewe n’abatwanga.
Umusozo
Dusoza inyigisho zacu
ku rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 13, igice yibanze ku kugaragaza ko urukundo rusumbabyose, reka tuzirikane ko impano z’Umwuka
twahawe zose zizashira ariko urukundo rwo ruzakomeza kubaho. Bityo mu byo
dukora byose dukorera Imana n’abantu bayo niba bitarimo urukundo tumenye ko
turi kuruhira ubusa. Ahubwo reka urukundo rube muri twe ruhindure ubuzima bwacu
kugirango imibereho yacu inezeze Imana n’abantu bayo. Kuko turi mugihe dukeye
kurangwa n’urukundo rutari urwo mu magambo gusa, ahubwo urukundo rugaragarira
mu buzima bwacu bwa buri munsi. Imana idushoboze kubaho ubuzima bushobora
gushyirwa ku munzani w’urukundo kuburyo Imana isanga dushyitse, turi mu bo
yakwirata nk’uko yirase Yobu kuko yayikiranukiraga. “ Kuko urukundo ruzahoraho
kandi rukaba ruhebuje byose niyo mpamvu Imana yaruhisemo kuba igipimo gipima
ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo. Bityo kugira urukundo rurangwa n’ibikorwa niko kugera ku ntego y’ubuzima bwacu aha ku
isi.”
Icyumweru cyiza
Comments
Post a Comment