Ni Gute Wamenya Incuti Nyancuti n’incuti Yiyoberanya (Indyarya)?
Iriburiro
Muri gahunda tugira yitwa "TURIBAZA BIBIRIYA IGASUBIZA" umuntu yabajije ikibazo adusaba ko twazamufasha kumenya uko umuntu yabasha kumenya incuti nyancuti n'incuti ziyoberanya. Iyi nyigisho mbasangije twayikoresheje muri iyo gahunda yo gufasha abantu kumenya kugenzura abo bita incuti kugirango babashe kugira ubwenge bwo kubana n'abantu bose yewe harimo n'abanzi. Akenshi twe turibaza ariko burya ibisubizo nyakuri biba bifitwe n’Ijambo
ry’Imana (Bibiriya). Kuva umuntu aremwe kugeza uyu munsi isi iriho miriyari
zirindwi zabantu, mu bantu harimo abo kugirwa incuti nabo kwirinda kugira
incuti ahubwo tugaharanira kubanza kubafasha kugira ubumuntu na gakiza kava
kuri Yesu Kristo. Ese birashoboka ko umuntu cyangwa abantu baba incuti zacu ariko
baturyarya? Ibi birashoboka cyane, ariko akenshi tubibona byamaze
kutugiraho ingaruka, twakomerekejwe nabo twizeraga ko ari incuti. Yesu ntabwo
yagambaniwe n’umuntu uturutse kure, Yuda Isikariyoti babanaga, basangiraga niwe
wamugambaniye. Reka turebe icyo abantu bagiye bavuga kuri iki kibazo twibaza,
tuze kureba ibiranga incuti ziyoberanya (indyarya) nyuma turebe icyo Bibiriya
ivuga ni nama induha.
1.
Quotations (Amagambo yavuzwe n’abantu batandukanye)
“Incuti nyayo ihora hafi yawe. Incuti iryarya
igaragara gusa iyo igukeneyeho ikintu.”
“Incuti
nyazo zizahora zibona uburyo bwo kugufasha. Incuti ziyoberanya zizahora zibona
urwitwazo rwo kutagufasha igihe ukeneye ubufasha.”
"Incuti z‘iyoberanya zimeze nk'igicucu:
ziba hafi yawe mugihe cyawe cyiza, mu
gihe cy’umucyo, ariko ntizishobora kugaragara mu gihe cyawe cy’umwijima, igihe
ibintu bimeze nabi. Incuti nyancuti zimeze nkinyenyeri, ntabwo uhora uzibona
ariko burigihe ziba zihari cyane cyane mu gihe cyawe cy’umwijima, igihe uri mu bibazo.”
“Igihe gifasha mu kumenya agaciro k'ubucuti. Uko igihe gihita incuti ziyoberanya ziva mu buzima bwacu naho
incuti nyakuri ziguma mu buzima bwacu. Incuti nyazo zigumana natwe mugihe
abandi bose baduhannye. incuti y’iryarya ni mbi, ukwiye kuyitinya kuruta inyamaswa yo mwishyamba;
kuko inyamaswa yo mu gasozi ishobora gukomeretsa umubiri wawe, ariko incuti mbi
izakomeretsa umutima n’ubwenge bwawe. ”
2. Ibiranga
incuti ziyoberanya (Indyarya)
Incuti ziyoberanya (fake friends) ushobora kuzimenya kuko zigira
imyitwarire, imvugo, imikorera iziranga, izigaragaza. Dore bimwe mubyagufasha
kumenya incuti ziyoberanya, zikuryarya:
- - Zishishikazwa no kumenya amakuru yawe, amabanga kugirango zishobore kugusebya kubandi.
- Ibirumira habiri: Zisekana nawe igihe muri kumwe, ariko aho utari zikagusebya.
-
Zirangwa no
gusebya izindi ncuti zabo. Uko uzumva zivuga nabi incuti zindi uzamenye ko
ariko nawe zikuvuga iyo utari kumwe nazo.
-
Uzumva mu
bandi zikomeza ku kunenga, kugaragaza ko ibyo ukora biciriritse, muri make kugutesha
agaciro mu bandi no gutesha agaciro impano zawe nibyo wagezeho. Zihora
ziguseka, zigaragaza umwuka wo guhangana nawe no kwerekana ko ibyo ukora zibizi
kukurusha.
-
Zikugira inama
mbi kubushake kugirango udatera imbere kuzirusha ( Imigani 18:24).
-
Iyo muri kumwe n’abandi cyane cyane
bazwi zitwara nkaho zitakuzi.
-
Zishimira
amakosa wakoze cyangwa ibibi byakubayeho. ( Yobu 16:20)
-
Zihora zishaka
ku kungukiraho mugihe zo ntacyo wazikuraho.
Muri make mubana ari uko wowe wifite iyo ugezemugihe cy’ubukene, ibibazo
akenshi urazibura.
-
Zihora
zikubonamo ibibi, ntabwo zishimira ibyiza wagezeho, zijora ibyo ukora byose…
3. Imirongo
ya Bibiriya
Muri Bibiriya harimo
imirongo mwinshi yadufasha kumenya incuti mbi ikiziranga, ibyozikora n’ingaruka
bitugiraho. Yobu ni urugero rwiza rw’umuntu wagize incuti nyinshi ariko zose
ziramuhana igihe yari ageze mu bikomeye (Yobu 19:14; Yobu 19:19).
“Muzabamenyera ku mbuto zabo…”
Matayo 7:16 Yesu yavugaga ko abahanuzi bibinyoma bazaduka hagati muri twe
abamwizera kandi ko tuzabamenyera ku mbuto zabo. Niko biri no ku ncuti
ziyoberanya ushobora kuzimenyera kumbuto, imirimo yazo, imyitwarire n’imvugo
yazo.
“Umuntu
naho ari umwana amenyekanira ku byo akora…” Imigani 20:11 Imirimo umuntu akora yerekana uwo ariwe, bityo
ujye wita kumirimo incuti zawe zikora byagufasha kumenya incuti ziyoberanya
n’incuti nyancuti. “ … Akanwa ke kanyereraga nka mavuta, Ariko
umutima we wibwira intambara gusa,…” Zaburi 55: 21-22 akenshi usanga inshuti ziyoberanya zirangwa no kugira
amagambo menshi asebanya, ateranya, ashyushya inkuru za bandi. Salomo
umunyabwenge uruta abandi bose yabivuzeho “22Amagambo y'inzimuzi
yongorerana aryohera amatwi,Kandi akuzura umutima. 23Ururimi ruvuga urukundo
ruvanze n'umutima mubi, Ni nk'ikibindi gihomeshejwe inkamba z'ifeza. 24Uwangana
ahorana amagambo ashukana, Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya.” (Imigani 26:22-24)
Turi mu gihe hari ingo nyinshi ziri gusenyuka kubw’impamvu zitandukanye
zirangajwe imbere no kwiyongera ku busambanyi. Kurundi ruhandi nk’uko Salomo
yabivuze “Incuti nyinshi zisenya urugo, Ariko
haba incuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe.” Imigani 18: 24 Ntabwo
umwanzi wawe yagusenyera kuko udashobora kumva inama ze, ariko akenshi usanga
abantu basenyerwa nabo bita ko ari incuti nyamara ziba ari iziyoberanya
zigamije kunezezwa no kubona usenya aho kubaka, urira aho kwishima. Kurundi
ruhande Bibiriya iri kutwerekako hari incuti ijya irutira umuntu umuvandimwe we.
Nubwo hari benshi bashobora kuza mu buzima bwawe biyoberanya hari abandi bake
cyangwa se benshi Imana izana mu buzima bwawe bakakurutira abavandimwe. Bityo
nibyiza gushishoza tukamenya ko hari incuti nyinshi zigenzwa no gusenya
dukwiriye kwirinda gufatanya nazo, cyangwa se guha umwanya wacu ngo
zidusenyeshe amagambo mabi atubaka.
Dawidi we ati “….8Abanyanga bose
bamvugira mu byongorerano, Bangira inama zo kungirira nabi. 9Bati “Indwara
ikomeye imubayeho akaramata, Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.”
10 Kandi incuti yanjye y'amagara nizeraga nagaburiraga, Ni yo
imbanguriye umugeri.” (Zaburi 41: 5-10) Nka Dawidi akenshi abatugirira nabi
aba ari abantu twizeraga, abo twibwiraga ko ari incuti zacu. Ikibazo twakwibaza
ese twakora iki? Tureka kugira incuti? Cyangwa duhitemo kwitura buri muntu ibihwanye
n’ibyo adukoreye? Akayamategeko ngo “ iryinyo rihorerwe irindi, ijisho
rihorerwe irindi?” reka turebe inama Bibiriya iduha.
4. Inama
Bibiriya Itanga
Hari inama nyinshi
twabona muri Bibiriya kubijyanye n’ikibazo twibajije uko twamenya incuti
nyancuti n’incuti ziyoberanya, nicyo dusabwa gukora. Igihe tumenye incuti
ziyobiranya, ntabwo umuti ari ukuzigirira nabi tuzitura ibibi zadukoreye. Dushingiye
kuri Bibiriya dore inama eshatu twakurikiza:
a. Dusabwa gukomeza ibyo twigishijwe twirinda inzira y’inkozi z’ibibi ( Imigani 4:13-20) Reka abakora ibibi babikore, ahubwo wowe komeza gukora neza ariko wirinde kujya munzira, mu bikowa by’inkozi z’ibibi, iryarya, abiyoberanya.
b. Kwirinda kwifatanya na babi kuko byonona ingeso nziza ( 1Abakorinto 15:33). Kwifatanya n’umuntu ni ugukora nk’ibyo akora, bityo igihe tumenye ko uwo twibwiraga ko ari incuti burya ari iryarya yiyoberanya dusabwa kwirinda kwifatanya nawe mu byo akora. Niba agira amagambo yo kunegura abandi mwime amatwi, mubwire uti “ Niba ibyo utabivuga uwo uvaga adahari bireke.” Haranira kuguma mu nzira y’umucyo, irinde kujya mu inzira mbi, ukora ibyo ababi bakora. Zaburi 1
C. Kubakunda no kubasabira (Luka 6:27; Matayo 5:44). Nk’uko twabivuze abo twibwira ko ari incuti akenshi nibo badukomeretsa batugirira nabi, igisubizo usanga akenshi abantu duharanira kwitura umuntu ibyo yatugiriye. Ariko abizera Yesu adusaba kugirira neza bose yewe n’abanzi bacu. Bityo nk’uko Yesu adukunda turi babi, akatwihanganira akatubabarira bidaturutse kumirimo myiza dukora ahubwo biturutse ku rukundo adukunda, reka natwe dukunde abanzi bacu, incuti ziyobiranya tuzibwize ukuri kandi murukundo, tuzisengere kugirango zihinduke zive mu buryarya no mu kwiyoberanya.
Mugire icyumweru cyiza cyo guharanira kuba no kugira incuti nziza, atari ukuba cyangwa kugira incuti ziyoberanya.
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment