IBIRANGA URUKUNDO (1Abakorinto 13:4-7)
Iriburiro
Intego Nkuru: “Kwihangana, kugira neza, kutagira ishyari,kutirarira, kutihimbaza, kudakora ibiteye isoni, kutikubira,kudahutiraho, kudatekereza ikibi kubantu, kutishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo kwishimira ukuri, kubabarira byose, kwizera byose, kwiringira byose, kwihanganira byose, ni rwo rukundo abana b’Imana dusabwa kugira.”Ku cyumweru gishize
twaganiriye ku rukundo nk’igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo http://gasaboblessedhilli.blogspot.com/2021/01/urukundo-umunzani-upima-ubuzima.html
Kuri iki cyumweru turakomeza
kuganira kuri uru rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 13:4-7.
Nk’uko twabibonye biba byiza kubanza gusoma igice cya 12 kugirango umuntu
abashe kumva neza ubutumwa buri muri iki gice bukomeza kugera mu gice cya 14.
Uru rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto rwasubizaga ibibazo bitandukanye bari
bafite mu itorero aho mu gice cya 12 kugeza ku cya 14 Pawulo avuga ku kibazo cy’impano
z’Umwuka Wera. Aho mu Itorero abavuga mu ndimi nyinshi bumvaga ko baruta
abandi. Pawulo abandikira abereka ko impano zose z’Umwuka zifite akamaro kandi
ko Imana yazitanze kugirango Umubiri wa Kristo ari ryo Torero ry’ubakwe,
rifashwe. Niko kuvuga ku rukundo agaragaza ko niyo umuntu yakora ibitangaza,
akavuga mu ndimi, agatanga ibye cyangwa akitangwa we ubwe, ariko ntarukundo ko
byose ari ipfabusa. Bivuze ko urukundo dukunda Imana n’abantu rukwiye kuba
impamvu, gitera idutera gukora, no gukoresha impano zacu mu Itorero, mu murimo
w’Imana. Ese uru rukundo ruvugwa ni rukundo rumeze gute? Rurangwa n’iki? Iki
kibazo nicyo tugiye kuganiraho uyu munsi, tureba ibiranga urukundo abizera Yesu
dusabwa kugira. Reka turebe uburyo bune
Pawulo avugamo urukundo muri iyi miromgo.
4Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari,
urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, 5ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho,
ntirutekereza ikibi ku bantu, 6ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, 7rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira
byose. (1Abakorinto 13:4-7)
I.
Icyo
urukundo aricyo (v.4a)
Akenshi iyo havuga urukundo usanga benshi twumva urukundo rushingiye ku by’iyumvo, amarangamutima kenshi ruba rushyize imbere gukorerwa, kugira icyo ruhabwa. Muri iyi mirongo Pawulo agaragaza urukundo rushyira imbere abandi uko byaba biri kose, uko abantu bari kose: abakora byiza cyangwa bibi, abizera cyangwa batizera Imana. Urukundo Pawulo ari kuvuga aha nirwo Yesu yagaragaje, ubwo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Reka turebe ibintu bibiri Pawulo agaragaza ko iyo umuntu abifite aba bafite urukundo:
a.
Urukundo rurihangana
Biratangaje kubona ko
ikintu cyambere gikunze kutugora nk’abantu ko aricyo rukundo. Kwihangana kuri
kuvugwa ntabwo ari ugushinyiriza, ahubwo ni ukwihanganira abantu uko byaba biri
kose. Ese kwihangana kuri mu ngo zacu, aho dukorera, aho dusengera? Reba
urugero rw’umugabo n’umugore basezeranya bakarahira ko bazabana haba mu byiza
no mu bibi, ese kuki bananirwa kubahiriza amasezerano baba bagiranye? Impamvu zaba
nyinshi ariko iri imbere ni ukutihangana. Kwihangana niko gukunda, kuvuga ko
ukunda kandi utihanganira abantu ni ukubeshya. Aha twitonde ntabwo Pawulo ari
kuvuga ngo uzahagarar bakwicire mu rugo ngo ni ukwihangana, ahubwo nigihe
wahunze umuntu uri ku kugiriranabi, ku guhohotera, usabwa kumwihanganira
umusengera kuko ijambo ry’Imana ridusaba gusabira abanzi bacu no kubagirira
neza. Kwihangana mu byo tunyuramo, kwihanganira abo tubana nabo, dukorana nabo,
dusengana ni ko gukunda.
b.
Urukundo rugira neza
Hari amategeko y’umwe
mu bagabo bakomeye babayeho witwa Amurabi “ Hammurabi code of laws” yavugaga
ngo ‘ iryinyo rihorerwe irindi, ijisho rihorerw irindi…” muri make icyo ukoze
abe aricyo bakugirira. No mu mategeko ya Mose ibi tubisangamo, ariko mu
byazanye Yesu Kristo kwari ukudukura muri iyo nzira yo guhora, kugirira abantu
ibibi batugiriye. Urukundo Yesu yagaragaje rurangwa no kugira neza. Ntabwo Yesu
yategereje ko tumugirira neza, ngo nawe atugirire ineza yo kudupfira, ahubwo no
kumusaraba yasabiye imbabazi abari bari ku mubamba ati “Mana ubababarire kuko
batazi icyo bakora.” Sitefano nawe kuko yarimo urukundo rw’Imana yasabiye
imbabazi abarimo Pawulo ubwo bari barimo kumutera amabuye. Niba uvuga ko ugira
urukundo, ese urangwa no kugira neza? Ese ineza uyigirira abantu bagukiriye
neza? Aho ntiwaba wemera ko ‘akebo kajya iwamugarura?’ Umukristo wageze kuri
Kristo arangwa no kugirira neza bose, kuko urwo ari rwo rukundo abana b’Imana
dusabwa kugira. Yesu we ati ni mugirira neza ababagiriraneza gusa, muzaba
mutadukaniyehe n’abapangani? Kuko nabo bagirira neza ababagiriye neza.
Itandukaniro abizera twe dusabwa kugirira neza bose, yewe n’abatugiriye nabi.
Imana yadukunze turi babi itugirira neza iduha Yesu nta cyiza twakoze, niko
natwe dusabwa kugirira abandi niyo baba badukoreye n’abi.
II.
Icyo urukundo rutaricyo (4b-5)
Nyuma yo kuvuga icyo
urukundo ari cyo ko rwihangana rukagira neza, Pawulo akomeza agaragaza icyo
urukundo rutaricyo, ikinyuranyo cy’urukundo.
a. urukundo
ntirugira ishyari, ntirwirarira,
ntirwihimbaza,
Ahari
ishyari, kwirarira no kwihimbaza bivuze ko nta rukundo ruhari. Ikibazo usanga
abantu bavuga ngo ni abakristo, yewe ngo bakunda Imana ariko ishyari, kwirari
no kwihimbaza byarabarenze. Nk’uko Yesu yavuze ko igiti cyiza cyangwa kibi kimenyerwa
ku mbuto zacyo mbi cyangwa nziza, abarangwa n’ishyari, kwirarira no kwihimbaza
ntarukundo baba bafite kuko urukundo rutagira ishyari, rutirarira kandi nti
rwihimbaze.
b. Urukundo ntirukora
ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo.
Isi
igeze mu gihe ibiteye isoni byitwa byiza, aho indirimbo zivuga ibishegu, abambara
ubusa, abakina filime z’urukozasoni “pornography” bahindurwa ibyamamare, abasitari. Usanga
akenshi abakobwa babwirwa ngo kugirango bereke abasore ko babakunze ko ari uko
bakora imibonano mpuzabitsina, urwo si urukundo ahubwo ni ibiteye isoni.
Urukundo nti rukora ibiteye isono, ahubwo rurabyirinda, kuko Imana yaremye
umuntu mu ishusho yayo ngo umuntu aheshe Imana icyubahiro, yiyubahe kandi
yubahe abandi. Ubwo Imana yabonaga Adamu na Eva bambaye ibicocero yafashe
inyamaswa irabambika. Kwamabaza umuntu atikwije mu izina ry’ibigezweho nti
bikwiye ku bizera Imana, kuko biyeye iso, cyane ko usanga n’abambaye ibiteye
isoni bagenda babikurura, bicara bikinze udukapu, cyangwa bagenda bazamura
amapataro ari kugwa. Urukundo ntirushaka ibyarwo, bivuze kutikubira, kutishyira
imbere gusa, ahubwo rushyira imbere Imana n’abandi. Ruzirikana abandi muri byose.
c. Urukundo ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu
Ntaguhubuka
kuba mu rukundo, ahari guhutiraho, gushaka ikibi kubantu aho nta rukundo ruba
ruhari. Usanga hari abantu batunzwe no kuvuga abandi nabi, kubaharabika,
cyangwa gushaka amakosa naho atari. Niyo umuntu yaba akora ibibi, urukundo icyo
rushyira imbere ni ukubwira abantu ibibagarura mu nzira nziza, ni ugutekereza
ibyiza ku bantu, ntabwo rushyira imbere kuvuga ibibi ahubwo rushyira imbire
gushakira abantu ibyatuma babaho bubaha Imana biyubaha kandi bubaha n’abandi.
Iyo hariho guhubuka habaho no gukora nabi, kuvuga nabi, cyangwa gushaka ibibi
ku bantu.
III.
Urukundo mu kigereranyo (V.6)
Mu bintu bibiri cyangwa
bwinshi tuba dufite guhitamo kugaragaza urukundo. Kumurongo wa 6 Pawulo agaragaza uburyo dukwiye
kwitwara igihe hari amahitamo dufite.
a.
Urukundo ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi
Turi mu isi aho abantu dukora ibyaha buri munsi, ariko usanga hari abicaye ku ntebe yo kwishimira ko bagenzi babo baguye mu cyaha. Urukundo rwo ruhitamo kutishimira gukiranirwa kw’abandi. Nk’uko buri munsi dukiranirwa ariko Imana ntiyishimire gukiranirwa kwacu, niko natwe abizera Yesu dusabwa gukora, Igihe mugenzi wawe akoze ciyaha ntabwo ukwiye kubyina, ngo wishime wamamaze ko yaguye, ahubwo uba ukwiye kubabara ukamugira inama, kugirango agaruke mu nzira nzima. Hitamo kutishimira gukiranirwa kw’abandi nibwo uzaba ugaragaje urukundo.
b.
Urukundo rwishimira
ukuri,
Ukuri ni Kristo Jambo w’Imana,
niwe dukwiye kwishimira, bityo igihe hariho ikinyoma dukwiye kuzirikana ko
satani ariwe se w’ibinyoma tugahitamo gukurikira ukuri. Niba ukunda Imana n’abantu
bayo uzarangwa no kwishimra ukuri aho kwishimira gukwiza ibinyoma cyangwa
kubyishimira.
IV.
Ibyo urukundo rukora iteka (V.7)
Mu cyigisho tuziga ku
cyumweru gitaha tuzeraba ko urukundo ruhebuje byose kuko ruzahoraho,
rutazashira. Mu guhoraho ku rukundo rufite ibyo rukora iteka ryose, ahari
urukundo uzahasanga ibikorwa byarwo ari byo:
a.
Urukundo rubabarira byose
Urukundo
rurangwa no guhora rubabarira, ntabwo rugira yamvugo ngo “cyangihe
narakubabariye, ejo bundi ndakubabarira none dore urongeye.” Oya urukundo iyo
rubabariye ruba rubabariye ntabwo rugira inzika, ahubwo rubabari byose. Usanga
abantu twe dufite ibyo twumva twababarira n’ibyo tutababarira, ariko nk’uko
Yesu atubabarira muri byose niko natwe
dukwiye kubabarira abandi muri byose. Ikindi abizera twe dusabwa kubabarira n’abatadusabye
imbabazi, bivuze ko tudategereza gusabwa imbabazi ahubwo kubabarira ari ubuzima,
imibereho y’umukriso nyakuri.
b.
Urukundo rwizera byose, rwiringira
byose
Kwizera
ni iki? Kwiringira ni iki? Mu Baheburayo 11:1 hari igisubizo “ Kwizera ni
ukumenya rwose ko ibyiringirwa udashidikanya ko bizaba, kandi ni ko
kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” Kwizera no kwiringira n’impanga,
birajyana ibyo twiringira tugomba kwizera ko bizaba. Urukundo rwizera kandi
rukiringira byose Imana, yavuze, yakoze, kandi iri gukora. Kwizera no
kwiringira bikwiye kuba mu buzima bacu bwa buri munsi. Ese uri mu rushako
rukugoye, izere kandi wiringire ko Imana iza kugirira neza ikaguha urugo rwiza,
bityo ihangane ntucike intege.
c.
Urukundo rwihanganira byose.
Kumurongo wa 4 Pawulo atangira avuga icyo urukundo aricyo agaragaza ko urukundo rwihangana, kumurongo wa 7 asoza yongera kugaragaza ko mubyo urukundo rukora iteka ari ukwihanganira byose. Ijambo byose ntacyo risiga inyuma, bityo niba dukunda Imana, tukaba tuzi ko itubabarira kandi ikatwihanganira muri byose, niko natwe dukwiye kwihanganira byose na bose. Ibyo tunyuramo dukwiye kubyihanganira, abo tubana nabo dukwiye kubihanganira niko gukunda Imana niko gukunda abantu. Hanze yo kwihangana nta rukundo, urukundo iteka ryose rukora umurimo wo kwihangana.
Muri iki gice tubonye
icyo urukundo aricyo, icyo urukundo rutaricyo, urukundo mu mahitamo, n’ibyo
urukundo rukora iteka. Kwihangana,
kugira neza, kutagira ishyari,kutirarira, kutihimbaza, kudakora ibiteye isoni,
kutikubira,kudahutiraho, kudatekereza ikibi kubantu, kutishimira gukiranirwa kw’abandi
ahubwo kwishimira ukuri, kubabarira byose, kwizera byose, kwiringira byose,
kwihanganira byose, ni rwo rukundo abana b’Imana dusabwa kugira.
Icyumweru cyiza
Pastor Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment