Posts

Ibitangaza: Intwaro Satani akoresha mu kuyobya benshi

Iriburiro Muri iki gihe iyo urebye cyangwa ukumva amatangazo y’ibitaramo, ibiterane, amasengesho, haba ku mihanda, kuri za tereviziyo no ku maradiyo, ku imbuga nkoranyambaga, “ngwino wakire igitangaza cyawe” niyo ubona cyane cyangwa wumva cyane. Muri make ibitangaza nibyo bijyana abantu, mu biterane. Kuwa 21/02/2018, ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rw’umuvugabutumwa wamamaye cyane Dr. Bill Graham, icyo ibitangazamakuru byose biri kugarukaho ni umubare munini miriyoni zirenga 250 z’abantu yabwirije ubutumwa bwiza. Ntabwo bivuze ko ntabo yasengeye ngo bakiri ariko icyo isi yose isigaranye n’umubwiriza butumwa bwiza bwa Yesu, wa haraniye ko abantu bamenye Kristo akoresheje impano yo kubwiriza Imana ya muhaye.  Mu gihe cya Bill Graham na mbere ye yewe no mu gihe intumwa za Yesu zatangiraga kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kwakira Yesu nicyo cyari igitangaza kiruta ibindi. Kuko Yesu ariwe shingiro rya byose ibiriho n’ibizaza. Ariko ubu biragaragara ko ibyo Yesu yavuze aburira ...

Imbaraga z’ijambo

Image
                                                                                           Imana ya bayeho mbere yibiriho byose, Ijambo ry’Imana ritwereka ko Imana ariyo muremyi w’isi n’ijuru itangiriro 1.1. Umuremyi wa byose ntagira iherezo yahozeho ariho azahoraho iteka ryose Itang 21, 33; Yes 40, 28. Ibintu byose Imana yaremye yabiremye ihereye kubusa. Mu itangiriro 1.1-2 hatwereka ko isi itagiraga ishusho ariko Imana iha ishusho ikitaragiraga ishusho. Uburyo Imana yakoresheje m’ukurema buratangaje, Imana yaravugaga icyo ivuze kikabaho. Ijambo ry’Imana niryo rya remye zaburi 33, 6-9 n’ Abaheburayo11, 3, itangiriro 1, 3-23.   Ijambo rigira ububasha igihe cyose turisohoye mukanwa kacu, s’iry’Imana gusa rigira ububasha n’ubushobozi kuko Im...

Niyibikora Nicolas: Urugero rwiza rugaragaza mpamvuki ari ngobwa kwiga teworojiya cyangwa iyobokamana

Iriburiro  Kuwa 10/02/2017, ubwo nari ndi gusoma amakuru ari ku mbuga nkoranya mbaga, nabonye ku igihe.com umutwe uvuga ngo “Kugereranya Itorero n’umugore ni iby’injiji itazi Bibiriya”- Pasiteri Mpyisi. Ntabwo nitaye gusoma inkuru kuko kenshi hari igihe jya mbona inkuru zitiriwe Pasiteri Mpyisi kandi atariwe, cyangwa ibyo yavuze abantu babihiduye urwenya. Kuri iki cyumweru ubwo nari mvuye gusenga nibyo mu rubuga rumwe rwa whatsApp mbamo nabonye audio nyifunguye numva ni icyigisho. Ariko mukumva icyo cyigisho natunguwe  nuburyo Bibiriya Ijambo ry’Imana irigukoreshwa nabi n’umuntu wiyita uwahishuriwe n’Imana yewe wigishijwe Bibiriya n’Imana.  Uburyo Imana yahishuriye uyu muntu ko hari bihwanya hagati y’umugore n’Itorero, byantunkuye nibaza Imana avuga iyo ariyo biranyobera. Ikibabaje ni uko yavugaga ko ibibi byose byakomotse ku bagore. None umugore ya ririmye? Kuki Imana yavuzeko ibyo yaremye byose ari byiza? Ibibazo byahise biba byinshi muri jye kuko mu magambo mens...

Ubukwe: Isezerano hagati y’Imana, Umugabo n’Umugore

Image
Ubukwe ni amasezerano hagati y’Imana, umugabo n’umugore. Iyo usomye muri Bibiriya mu itangiriro tubona ko Imana ari yo yatangije uyu muhango bwa mbere muri Edeni, ubwo yabonaga ko bidakwiriye ko Adamu aba wenyine maze imuremera umugore Eva, iramumushyira. Amagambo Adamu yavuze abonye Eva agaragaza neza ko iyo umuntu abonye umugore aba abonye uwo bahwanye kandi biranezeza. Adamu yanejejwe no kubona umugore we Eva maze avuga umutoma wa mbere ati: “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo” Itangiriro 2:23. Kuki habaho ubukwe? Iki kibazo nticyoroshye, nyamara akenshi usanga abantu bihutira kugisubiza iyo ukibabajije. Iyo usesenguye, usanga impamvu benshi batanga z’ubukwe zidafatika. Uzumva umuntu cyanecyane abagabo agira ati:” nashatse umugore kugira ngo ambyarire abana”. Undi ati: “nta kindi nashakiye umugore uretse gukora imibonano mpuzabitsina.” Ku ruhande rw’abagore benshi usanga barashatse kuko imyaka yo gushaka ...

Ikibazo si ukugwa, ikibazo n’ukugwa ntu byuke; kuyoba ntumenye ko wayobye

Image
Iriburiro Mubuzima bwa buri munsi nkunda kugenda n’amaguru kandi nihuta. Iyo nayobye mbibona ngeze kure kuburyo gusubira inyuma bingora kandi bikamvuna. Ni ko biri no murugendo turimo rujya mu ijuru habaho kugwa, kuyoba  cyangwa gusubira inyuma kandi biragora kwisubiraho iyo umuntu ya guye cyangwa ya vuye mu inzira. Kuyoba s’ikibazo, kugwa nabyo s’ikibazo no gusubira inyuma si ikibazo, ikibazo ni kimwe kutamenya ko wa yobye, wa guye cyangwa wa subiye inyuma. Reka turebe ingero z’abami babiri bambere ba yoboye ubwoko bwa’abisiraheri  kugirango dusobanukirwe n’icyigisho cy’uyumunsi.  1. Sawuri: Sawuri yabaye umwami wa mbere wa tegetse Isiraheri nyuma yuko abisiraheri banze kuyoborwa n’abatambyi b’Imana bakisabira umwami. 1 Samweri igice cya 8, igice cya 9 ni gice cya 10. Ibi bice wa bisoma witonze kugirango umenye neza uko abisiraheri banze kuyoborwa ni Mnana, kuberako bivuzaga kumera nkabandi bose. Nkunze kubwira abakrito ko “ tutari nkabandi ngo twifuze gusa nabo...

Uko wa kwirinda ibyonnyi bw’ubukwe bwa gikirisitu

Image
Iriburiro Ndabaramukije mwese nshuti bavandimwe mu izina rya Yesu. ubushize duherukana mbabwire “ ibyonnyi by’ubukwe bwa gikirisitu.” Bamwe muri mwe mwagiye munyandikira mubwirako mwemerenywa najye kuri ibi byonnyi, ko biriho kandi biri gukwirakira cyane mu rubyiruko. Ndashimira kandi mwe mwansabye ko nakomeza nkabagezaho uko mwakwirinda ibi byonnyi dushingiye ku ijambo ry’Imana. Ni byiza kandi byanyeretseko muba mwasomye inkuru yose. Reka mbonereho kubasaba kujya mushyira ibitekerezo byanyu ku rubuga mu mwanya wa “comments”. Ibi byafasha nabandi barusura kubibona kandi najye bingeraho vuba. Ariko ufite ikibazo cyihariye wakoresha facebook ukanyoherereza ubutumwa ukoresheje messenger. Reka turebe uko twakwirinda ibi byonnyi kuburyo twabasha kugera ku gihe cyo gukora ubukwe tutiyononnye. 1.       Uko wa kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe Mu igihe kirekire namaze nyoboye urubyiruko, haba kurwego rwa paruwasi, rejiyo cyangwase intar...

Ibyonnyi by’ubukwe bwa gikirisitu

Image
Kuva aho ubukirisitu bwinjirijwe mu Rwanda bwa mbere n’abapadiri bera mu 1900, gushyingirwa imbere y’Imana byahawe agaciro cyane n’abayoboke benshi mu matorero na za Kiliziya.  Ni byiza ko ubukwe buragizwa Imana yo yatangije uyu muhango bwa mbere muri Edeni, ubwo yahaga Adamu Eva. Muri iki gihe hari ho gutezuka cyane ku ibirebana no gushyingirirwa imbere y’Imana bitewe n’ibyo nise ibyonnyi by’ubukwe bwa gikirisitu bitadukanye bigaragara mu Rwanda rwa none. a. Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’umusore n’umukobwa barambagizanya cyangwa bakundana mbere yo gusezerana imbere y’Imana iri ku isonga y’ibituma hari kugaragara cyane ingo ziri gushingwa mu buryo nita guca iy’ubusamo. Ubukwe ujya kumva ukumva ngo burahagaritswe mu Itorero kuko basanze umukobwa atwite cyane cyane mu matorero akomera ku busugire by’Itorero n’ikinyabupfura. Muri iki kinyejana cya makumyabiri na rimwe hari byinshi biri gushora urubyiruko mu bikorwa by’ur...