Ibyonnyi by’ubukwe bwa gikirisitu
Kuva aho ubukirisitu bwinjirijwe mu Rwanda bwa mbere
n’abapadiri bera mu 1900, gushyingirwa imbere y’Imana byahawe agaciro cyane
n’abayoboke benshi mu matorero na za Kiliziya.
Ni byiza ko ubukwe buragizwa Imana yo yatangije uyu muhango bwa mbere
muri Edeni, ubwo yahaga Adamu Eva. Muri iki gihe hari ho gutezuka cyane ku
ibirebana no gushyingirirwa imbere y’Imana bitewe n’ibyo nise ibyonnyi
by’ubukwe bwa gikirisitu bitadukanye bigaragara mu Rwanda rwa none.
a.
Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa
Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’umusore n’umukobwa
barambagizanya cyangwa bakundana mbere yo gusezerana imbere y’Imana iri ku
isonga y’ibituma hari kugaragara cyane ingo ziri gushingwa mu buryo nita guca
iy’ubusamo. Ubukwe ujya kumva ukumva ngo burahagaritswe mu Itorero kuko basanze
umukobwa atwite cyane cyane mu matorero akomera ku busugire by’Itorero n’ikinyabupfura.
Muri iki kinyejana cya makumyabiri na rimwe hari byinshi biri gushora urubyiruko
mu bikorwa by’urukozasoni harimo imiziki, amafoto n’amakuru hirya nohino ku
imbuga nkoranyambaga. Ariko firime (film) cyane cyane izigaragaraza abakora
imibonanao mpuzabitsina, ziri ku isonga mu gushora urubyiruko rwinshi mu gukora
imibonano mpuzabitsina bakiri bato.
Iyo urebye firime zerekanwa ubutumwa zitanga usanga
ahanini ari ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, urugomo, kuba ibyigenge
n’ibindi usanga byangiza urubyiruko utaretse n’abakuru. Ubutumwa izi firime
zitanga bugira uruhare rukomeye mu gushora abantu benshi mu gukora imibononano
mpuzabitsina akenshi idakorewe igihe n’abantu bakwiye. Nta kuntu umusore
usambanya umukobwa igihe ashakiye n’uko ashaka azagira ubushake bwo kumushaka,
ahubwo usanga ahinduka umusogongezi w’amajipo.
Biragoranye kandi gushaka umukobwa wahindutse
nk’urunyariro (mu mbabarire si ugutukana) ngo umujyane imbere y’Imana
gushyingiranwa, n’ubwo muri iki gihe benshi batagitinya Imana. Umusore umwe
twakoranye umurimo w’Imana wo kuririmba yigeze kuduha ubuhamya agira ati:“Nashatse
ntabyiteguye kuko nari maze gutera umukobwa inda. Kandi namuteye inda
turyamanye rimwe gusa, bituma ibirori numvaga nzakora by’ubukwe biyoyotse. N’ubwo
ubu nateye igikumwe ntegereje gusezerana imbere y’Imana ariko numva imbaraga
n’ubushake nari mfite mbere byo gukora ubukwe ntakibifite.” Uyu musore yibonye
yaguye mu mutego wo gushaka huti huti kubera ko yari amaze gutera umukobwa inda
ntiyabanza kuragiza urugo rwe Imana, kandi nawe byamukoze ho kuko wumva afite
kwicuza n’ubwo agifite amahirwe yo kuzaza mu inzu y’Imana akaragiza urugo rwe
Imana.
b.
Kubana mbere yo gushyingirwa (cohabitation)
Isi ubu yabaye nk’umudugundu umwe kubera ahanini
ikoranabuhanga. Usanga umunyarwanda akurikirana ibibera hanze y’u Rwanda
amasaha 24/24 nk’umuntu uhibereye kubera tereviziyo, radiyo, murandasi,
terefone n’ibindi byifashishwa mu itumanaho. Imico yo hanze irihuta gukwira mu
Rwanda kubera ikoranabuhanga twavuze n’ingaruka z’ubukoroni aho usanga
abanyarwanda benshi bafata ibikorwa n’abazungu byose nk’aho ari byiza kurenza
ibyabo. Uzumva uti inka ya kizungu, undi ati runaka ni umuzungu kubera ko abaye
ho neza ukagira ngo abazungu nibo bonyine babaho neza. Uku kwisuzugura kuranga
abanyarwanda yewe nabandi birabura muri Afurika, bituma bahiduka abakira gusa.
Ni ukuvaga ko ibije byose biturutse mu bazungu cyangwa mu bihugu by’iburayi na
Amerika bifatwa nkaho byose ari byiza ntabyo akenshi habaho no kugenzura. Ni
bake usanga bafata umwanya wo kugenzura impavu batsura amapataro, impamvu
bambara imyenda ibandarika. Urugero uzasanga umwenda wambarwa nabakobwa baba
iyo Iburayi na Amerika kuberako hakonje abacu bawambara mu bushyuhe, imwenda
bajyana gukina za tanise twe uzabona bayizana mu rusengero ku ishuri nahandi.
Urugero uzabona uwitwa umusitari muri Anerika I Burayi, yamabaye imyenda igaragaza
nutwimbere yambariyeho nawe wihute wambare nkawe, arikose ko mbona benshi baba
bari kwamamaza iyo myenda kandi babihemberwa wowe uba wamamariza nde? Cyangwa irihe
duka? Abo bambara ukobashatse bari mubirori, iyo batumiwe mu nsengero no
mubirori bya Leta bambara ukundi, ariko abacu bo kubera ubujiji uzababona ntaho
bubaha hose baba biyandaritse. Aba mureberaho mwambara ubusa abenshi bafite aba
barinda, yewe naho baba baririmbira cyangwa bakinira baba barikumwe nabarinzi
babo, none ko wambara ubusa ukagenda mu muhanda wowe urunzwe nande? Adamu na
Eva bihishe Imana igihe bari ba bonye ko bambaye ubusa kubera icyaha. Biremeye imyenda mu mababi yibiti, ariko nayo
Imana nti ya yishima ni ko kwica inyamaswa ifata uruhu ibaremera imyambaro. Bivuga
ko n’Imana iyo wambaye ubusa uba utari mu bushake bwayo. Aho wakwibaza impamvu
mu Burayi na Amerika hari kuvugwa ihohoterwa rikorerwa abagore na bakobwa? Usesenguye
wasanga kuba barahisemo ubushake bwabo, bwokubaho uko bashatse, benshi bakumva
ko bigenga bityo bakoresha imibiriyabo uko bashaka, ikivamo ni ibyo twumva,
birimo ihohoterwa, ubutinganyi, kuryamana n’inyamaswa….. Rimwe na rimwe abantu
twanga gusarura ibyo twabibye, ariko birakwiye ko umenya neza ko icyo ubiba
aricyo uzasarura. Nubiba ubusa uzasarura ubusa, ariko nubiba imbuto nziza
uzasarura imbuto nziza.
Mu ibihugu by’I Burayi na Amerika ubu hagaragara
umubare munini w’ababana badasezeranye haba imbere y’amategeko cyangwa imbere
y’Imana, ibyo Michel Johner mu gitabo cye “A QUOI SERT LE MARRIAGE?” yita mu
ururimi rw’igifaransa “ conjugalité”, “ Union libre”, “concubinage” cyangwa mu uburyo yita ubwiyubashye “
cohabitation” (Michel J., 1997, p 5-6). Ubu buryo bwo kubana hagati y’umuhungu
n’umukobwa cyangwa umugabo n’umugore batandukanye nabo bari barashakanye,
badasezeranye buri mo kwiyongera cyane muri iki gihe mu Rwanda.
Ubu usanga abasore n’inkumi benshi babana mu mazu
akunze kwitwa geto, aho umusore
n’umukobwa bashobora kubana nk’umugabo n’umugore n’iyo baba muri geto
zitadukanye kuko usanga bakora imibonano mpuzabitsina igihe bashakiye dore ko
abasore bamwe bambwiye ngo « abanywa amata bose ntabwo boroye
inka. » Usanga ubu buryo bwo kubana bugaragara cyane mu bihugu by’I
Burayi na Amerika buri kugenda bufata intera mu gihugu cyacu.
Hari umugabo w’incunti yanjye maze igihe nganiriza musaba
ko yasezerana n’umugore we babana ariko akabyanga. Iyo mubajije impamvu
atagirana amasezerano n’umugore babana kandi bamaze no kubyarana, ambwira ko
atabikora kuko abona umugore atamwubaha. « Urabona umugore niba atanyubaha
tudafitanye igikumwe ubwo tugiteye urumva noneho namukira? » Uyu mugabo impamvu
adashaka gusezerana n’umugore imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ni uko abanye
n’umugore. Kuri we kubana n’umugore ni uburyo bwo gusuzuma ngo arebe ko
basezeranye bazabana neza. Ariko ubukwe nti bukwiye kubanzirinzwa nicyo nakwita
igerageza mu buryo bwo kubana. Ntibikwiriye kubanza kujya kugeregeza umubano
ngo « tubanze tubane turebe ko
tuzashobora kubana.» Kubana si umukino cyangwa umwambaro wambara ukawukuramo
uko ushatse n’igihe ushakiye. Kubana ni
ukwiyemeza, ni uguhitamo kandi ugahitamo utareba inyuma. Ndateganya gusohara
igitabo mu kwezi kwa karindwi ubwo nzaba ndi mu biruhuko, nibyo byinshi
tuzabisobanura neza.
C.
Inshuti mbi
Hari imvugo y’Abafaransa igira iti « mbwira uwo
mugendana ndakubwira uwo uri we.» bivuga ko uwo mugendana cyane agira uruhare
mu guhindura ubumuntu bwawe abugira bwiza cyangwa bubi. Inshuti mbi zituma
ushobora kwishora mu ngeso mbi harimo n’ubusambanyi bwatuma utera inda cyangwa
ukayiterwa byakuviramo kudakora ubukwe buragijwe Imana, cyangwa ukabukora huti
huti, cyangwa bugakorwa ariko bwubakiye ku musengyi, bivuze ko butazaramba. Ni
byiza guhitamo inshuti nziza ugendana na zo wabona hari ibyo inshuti zikujyana
mo bitari byiza ukareka kugendana nazo.
D.
Ubutinganyi
Muri iki gihe hari kugaragara abantu bemera ko
bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina. Hari abagore n’abakobwa
duhora twumva bavuga ko bo bahisemo kwibanira n’abagore cyangwa abakobwa
bangenzi babo n’abagabo n’abasore nabo ni uko. Ubutinganyi mu bihe byashize
bwafatwaga nk’uburwayi yewe n’ababukoraga bakaba batarabushyiraga ku mugaragaro.
Uburenganzira bwa muntu ubu bwabaye urwitwazo aho icyari uburwayi bwo mu mutwe
kiri gufatwa nk’aho nta kibazo ahubwo ari uburenganzira bw’umuntu. Wa kwibaza
niba uburenganzira bwa muntu buvuze gukora icyo umuntu ashatse cyose? Ese
umuntu nakenera kwica undi azavuge ngo ni uburenganzira? Kwemerera abantu
konona imibiri yabo, ubuzima bwabo, ibitekerezo byabo, yewe kwica ikiremwa
muntu koko ni uburenganzira? Aha ni ho abakirisitu bakwiye gukanguka bakamenya
ko Satani ari hafi gukora ku mugaragaro, ikibi kigahabwa intebe icyiza
kikameneshwa. Ubutinganyi buri kwiyongera cyane kuburyo amafirime, indirimbo
zikorwa, ibyandikwa byinshi cyane cyane mu bihugu byitwa ko byateye imbere
abatinganyi batanga ubutumwa bukangurira abantu ubutinganyi.
Urubyiruko rwinshi ruri kugwa mu mutego mubisha wa
Satani wo gusenya umuhango w’ubukwe Imana yatangije muri Edeni ishyingira Adamu
Eva bicishijwe mu butinganyi buri kwamamazwa ku isi utaretse u Rwanda. « Killing
humanity in the name of human rights.” bivuga: Kwica ikiremwa muntu mu izina
rw’uburenganzira bwa muntu. Iyi mvungo nkunze kuyikoresha iyo numva umuntu
avuga ngo ni uburenganzira bwa njye nyamara ibyo yita uburenganzira bwe ari
urupfu rwe. Uko isi itera imbere hari n’ubupfu bwinshi butezwa imbere kuko hari
abantu batunzwe no kwamamaza ibibi. Ni yo mpamvu kwambara ubusa bizitwa
uburenganzira, uburaya no kubukangurira abandi ubageza ho firime z’urukozasoni
na byo bikitwa uburenganzira, ubutinganyi bwonona ikiremwamuntu mu buryo
bwi’mpagarike n’ubungingo bukitwa uburenganzira. Kugeza ubu mu Rwanda ubukwe
hagati y’abahuje ibitsina nti bwemewe n’ubwo hagenda hagaragara abashaka gusaba
ubwo burenganzira, ariko twibwira ko leta y’u Rwanda itazabaha ubwo
burenganzira kuko kwaba ari uguha urwaho ikibi ku umugaragaro.
Umusozo
Ibyonnyi
biri gutuma abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, bananirwa gukora ubukwe mu
buryo bwubahisha Imana ni byinshi, ariko nti bikwiye ku tunesha ahubwo dukwiye
kubinesha. Ni nshingano yajye nawe
abemera Yesu Kristo kuburira abantu ko aho bajya ari muri sodomo kandi sodomo
icyo yakorewe n'ukurimburwa n’umuriro. Reka tubaburire hatazagira ugira
urwitwazo avuga ko atabwiwe.
Imana ibahe imigisha.
Umanditsi:
Pasitori Kubwiamana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment