Ikibazo si ukugwa, ikibazo n’ukugwa ntu byuke; kuyoba ntumenye ko wayobye


Iriburiro
Mubuzima bwa buri munsi nkunda kugenda n’amaguru kandi nihuta. Iyo nayobye mbibona ngeze kure kuburyo gusubira inyuma bingora kandi bikamvuna. Ni ko biri no murugendo turimo rujya mu ijuru habaho kugwa, kuyoba  cyangwa gusubira inyuma kandi biragora kwisubiraho iyo umuntu ya guye cyangwa ya vuye mu inzira. Kuyoba s’ikibazo, kugwa nabyo s’ikibazo no gusubira inyuma si ikibazo, ikibazo ni kimwe kutamenya ko wa yobye, wa guye cyangwa wa subiye inyuma. Reka turebe ingero z’abami babiri bambere ba yoboye ubwoko bwa’abisiraheri  kugirango dusobanukirwe n’icyigisho cy’uyumunsi. 
1. Sawuri: Sawuri yabaye umwami wa mbere wa tegetse Isiraheri nyuma yuko abisiraheri banze kuyoborwa n’abatambyi b’Imana bakisabira umwami. 1 Samweri igice cya 8, igice cya 9 ni gice cya 10. Ibi bice wa bisoma witonze kugirango umenye neza uko abisiraheri banze kuyoborwa ni Mnana, kuberako bivuzaga kumera nkabandi bose. Nkunze kubwira abakrito ko “ tutari nkabandi ngo twifuze gusa nabo, kumera ngabo”, kuko turi ishyanga ryera Imana yatoranije, idushyiriraho kuba urumuri. Ntabwo wamurikira abandi kandi umeze nkabo, urumuri ruvugwa aha ni imirimo yacu mwiza yo gukiranuka. Uyumunsi turibanda kuri 1 Samweri 19:18-24; Iyo usomwe 1Samweri kuva kubice 17 kugeza kubice 31 Sawuri apfuye, ubona ko Sawuri yahize Dawidi ashaka kumwica Imana ikagenda ikiza Dawidi kandi Sawuri akabibona ko Imana iri kumwe na Dawidi. Ariko Sawuri ntiyigeze areka umugambi we mubisha wo gushaka kwica Dawidi. Muri ikigice cya 1 Samweri 19 iyo usomye, usanga byarageze naho Sawuri ahanura abantu bakamwibeshyaho bibaza niba yabaye umuhanuzi.  Iyo umuntu ya yobye, akenshi we ntabimenye ahubwo ayobya nabandi. Sawuri yakoresheje ingabo, intumwa, agera naho kwica abatambyi ashaka uko ya kwica Dawidi.  Sawuri yaguye mu bugome abusinziriramo nti yabyuka, ahubwo apfira mu bugome. Dore bimwe mu biranga umuntu wayobye nta bimenye cyangwa wa guye nta byuke:  Kutumvira inama agirwa, kwigira bamenya agaragaza ko ibyo akora abizi, Kuyobya abandi, guhubuka mubyo akora n’ibyo avuga, ubugambanyi nibindi bibi byinshi cyane ko aba yagiye kure y’Imana. Sawuri yakoze icyaha cyo kutumvira Imana, ariko igikomeye ni uko yanze kwihana. Yaraguye nti yabyuka, arayoba nti yamenya ko yayobye.
2. Dawidi: Dawidi niwe mwami wa kabiri wa yoboye Abisiraheri nyuma y’urupfu rwa Sawuri. Muri 1 samweri 16 niho dusanga uko Dawidi yatoranyijwe n’Imana ibinyujije ku mutambyi Samweri.  Nyuma yo guhigwa bukware na Sawuri byarangiye Dawidi abaye Umwami kuko uwemewe  n’Imana imwemeza abantu. Dawidi amaze kuba umwami yagiye agira byinshi akora bitanejeje Imana ariko aho atadukaniye na Sawuri ntabwo yagwaga ngo akomeze aryame, iyo Dawidi yagwaga yarabyukaga, iyo ya yobaga yisubiragaho akagaruka mu nzira nziza. Hari inkuru nyinshi zishobora kutwereka uko Dawidi yihutiraga kugaruka mu nzira nyuma yo kuyoba, kubyuka nyuma yo kugwa. Ariko reka turebe inkuru imwe dusanga muri 2 Samweri 11 aho tubona uko Dawiti yakoze icyaha cy’ubusambanyi n’icyaha cyo kwica muri 2 Samweri 12: 13-25. Inkuru ya Dawidi asambanya umugore wa Uriya, nyuma agategeka ko bashyira Uriya aho urugamba rukomeye kugirango apfe, itwereka neza ukuntu iyo umuntu amenye ko yayobye agaruka mu nzira nziza niyo yaba yageze kure. Imana ya babariye Dawidi bitewe n’umutima yari afite wo guca bugufi. Dawidi yakoze ibyaha byinshi cyane ariko Bibiriya itwereka ko Imana ya mukundaga “nk’umuntu ufite umutima uhwanye nuko ishaka” nta kindi cya tumaga Imana ikunda Dawidi n’umutima wo kwihana yari afite. Dawidi yambaraga ibigunira, akisiga ivu, akarira imbere y’abaja igihe cyose yabaga yacumuye ku Mana.  Ushobora kuba wibwira ko wakoze ibyaha byinshi kuburyo Imana itakubabarira. Hari benshi mu batubanjirije banyuze muri iyo nzira barayoba baragwa ariko Imana nti yigeze ibareka. Igihe cyose bisubiyeho bakagarukira Imana  barababariwe. 
Muri iki gihe hakenewe ba Dawidi, abantu badatinya guca bugufi imbere y’Imana ngo bihane. Birakomeye kuko usanga har’ abantu bamaze kugwa nti babyuka, abandi bamaze kuyoba nti bamenye ko bayobye.  Ba ndabimenyereye, niko byahoze, ntacyo bitwaye, ni ko nabaye n’abandi basinziriye kubera kugwa, iki nicyo gihe cyo kwisubiraho ukagaruka mu nzira nziza. Inzira n’imwe ni Yesu, Yohana 14:6. Ntabwo byoroshye gukurikira Yesu, kuko inzira igana mu ijuru ifunganye kandi n’abayinyuramo ni bake. Icyiza nuko Yesu atajya asiga intore ze, ababarana n’abe, akabarwanirira mu ntambara bahura nazo. Ngwino garuka murugo Yesu ateze amaboko y’imbabazi yiteguye ku kwakira.
Umusozo
Umusore umwe akunze ku tubwira ngo “ biragoye gukangura umuntu wisinzirije, kuko naho wavuza ibyuma ntashobora gukanguka. Naho kubyutsa uwari usinziriye biroroshye”. Sigaho kwihagararaho emera ko wayobye usubire mu nzira, byuka kuko kugwa atari ikibazo. 2Petero 3:9, hatwereka ko Imana itifuza ko hagira urimbuka itwahanganira itegereje ko twihana.  Umurongo wa 10 wo utwereka ko iherezo rizaba ibyo abantu binshingikirijeho byose bikaba umuyonga. Kuyoba si ikibazo, ikibazo n’ukutamenye ko wayobye, kugwa si ikibazo, ikibazo n’ukugwa ntu byuke.   

Umwanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana




Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'