Uko wa kwirinda ibyonnyi bw’ubukwe bwa gikirisitu
Ndabaramukije
mwese nshuti bavandimwe mu izina rya Yesu. ubushize duherukana mbabwire “ ibyonnyi
by’ubukwe bwa gikirisitu.” Bamwe muri mwe mwagiye munyandikira mubwirako
mwemerenywa najye kuri ibi byonnyi, ko biriho kandi biri gukwirakira cyane mu
rubyiruko. Ndashimira kandi mwe mwansabye ko nakomeza nkabagezaho uko
mwakwirinda ibi byonnyi dushingiye ku ijambo ry’Imana. Ni byiza kandi byanyeretseko
muba mwasomye inkuru yose. Reka mbonereho kubasaba kujya mushyira ibitekerezo
byanyu ku rubuga mu mwanya wa “comments”. Ibi byafasha nabandi barusura kubibona
kandi najye bingeraho vuba. Ariko ufite ikibazo cyihariye wakoresha facebook
ukanyoherereza ubutumwa ukoresheje messenger. Reka turebe uko twakwirinda ibi
byonnyi kuburyo twabasha kugera ku gihe cyo gukora ubukwe tutiyononnye.
1.
Uko
wa kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe
Mu
igihe kirekire namaze nyoboye urubyiruko, haba kurwego rwa paruwasi, rejiyo
cyangwase intara, no kuryego ry’igihugu mu Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita
mu Rwanda (AEBR), mu bibazo nagiye mbazwa icyo kwirinda imibonano mpuzabitsina
mbere y’ubukwe nti cyaburaga. Hari abambwiraga ko muri iki gihe bidashoboka
kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko igisubizo cyihuse natangaga ni “Nshobozwa
byose na Kristo umpa imbaraga.” Abafilipi 4:13, muri byose Yesu adushoboza,
harimo nibyo twibwirako bidashoboka. Mpereye aha reka nkubwireko ayo mwajwi
akubwirako bidashoboka ari amajwi ya Satani kandi ukwiye kutayumvira kuko
ashaka kukubuza kuzabaho mu buzima bw’umunezero igihe uzaba ushinze urugo
rwawe. Kuko imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe, ituma uzananirwa gukiranukira
uwo muzashakana, kuko uba wara rohotse.
Kuki
aringombwa kwifata gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe? Iki kibazo
dushobora kugisubiza mu buryo bwinshi ariko jye ndakoresha Ijamabo ry’Imana, n’umuco
wacu abanyarwanda. Mu Ijambo ry’Imana haba isezerano rya kera ni rishya Imana
igaragaza neza ko yanga ubusambanyi. “Ntugasamabane.” Kuva 20:14; Yakobo 2:11
hari nindi mirongo mwinshi ijyanye n’iri tegeko Imana yategetse. Ikindi aha
ntabwo iri tegeko rireba abasore gusa ahubwo nabamaze gushaka nabo barabwirwa
kudaca inyuma abo bashatse. Yesu yaguye iri tegeko arijyana kurundi rwego. “Mwumvise
ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba
umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.” Matayo 5:27-28,
Yesu itegeko ntabo arirebera mu gikorwa cyo gusambana gusa, ahubwo no
mumitekerereza yacu. Ibi ni ingenzi kuko ntawe gusambana bigwaho ahubwo habaho icyo
Yakobo yita irari rishuka umuntu rishingiye kubyo ararikira. Yakobo 1:13-15.
Yakobo agaragaza ko irari ritwita rigakura rikabyara urupfu. Icyaha cy’ubusambanyi
nacyo ni uko. Uragitwita mu bitekerezo kikavuka mu bikorwa, ukagikuza ubigira
akamenyero iherezo rikaba urupfu. Hari
imirongo mwinshi cyane muri Bibiriya ibuza ubusambanyi, ariko igikomeye gituma
ukwiye kwirinda gusambana ni uko iki ari icyaha gikorerwa mu mubiri kandi
imibiri yacu ari insengero za Kristo, 1 Abkorinto 6 18-19.
Tugarutse
kuburyo bwo kwirinda, Pawuro agaragaza neza ko kurongora cyangwase gushaka ko aricyo
gisubizo kirambye, kandi kubashatse hakaba kwirinda guhemukirana, 1Abakorinto
7:2. Ariko niba igihe cyo gushaka kitaragera wakora iki? Ijambo ry’Imana rivuga
kwirinda, iyo kwirinda byanze niho haza gushaka. “Ariko niba badashobora
kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.”
1Abakorinto 7:9, aha nta cyumba cyo gukora imibonano mpuzabitsina hanze y’ubukwe
gihari. Kurongorana Pawuro avuga n’ugukora ubukwe. Abasoma Bibiriya mu zindi
ndimi byaborohera kubyumvu, ariko kubwo gushaka kumva ibijyanye nirari ryabo
hari abagoreka uyu murongo bavugako korongorana bivugwa aha ari ugukora
imibonano mpuzabitsina. Aha iyo ukomeje ubona ko ari ubukwe, kuko akomeza
avugako abarongoranye ntawe wemerewe gutadukana nundi. Ni ibyo kwitondera kuko
iyo ukoze imibonano mpuzabitsina uba ukoze igikorwa kigukura mu cyiciro cy’ingaragu
ki kujyana mu cyiciro cy’abubatse. Usomye Malaki 2:15 hagaragaza ko ukwiye
kwirinda kuko utemerewe kuriganya umugore wo mubusore bwa we. Bivuze ko iyo
ukoze imibonano mpuzabitsina n’umukobwa aba abaye umugore wo mubusore bwawe
ntukwiriye kumuriganya. Uwo niwe uba ukwiye gushaka, kuko iyo utamushatse uba
umuriganyije. Niyo mpamvu ari inkenzi kwirinda
igihe cyose utari wageza igihe cyo gushaka. Hari inama nyinshi zitandukanye
bitewe naho uri zagufasha ariko iyambere ikomeye kandi iruta izindi n’ijamabo
ry’Imana. Zaburi 119 byaba byiza
uyisomye kuko igaragaza uko umusore ya kweza inziraze. Ariko umurongo wa 11 wo
ugaragazako kubika ijamabo ry’Imana mu mitima yacu aribyo byadushoboza
kudacumura.
Izindi
nama naguha zindashingiye ku ijambo ry’Imana, zirahari ariko simbona uko wazishyira
mubikorwa udashobojwe n’Imana. Ndore bimwe mubyo ukwiriye gukora byagufasha
kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe:
-
Kugira umubano unyuze mu mucyo, aha
ndavuga iyo umukowa afite umusore akunda cyangwa umusore afite umukwobwa akunda,
nibyiza kutabihisha. Kuva ku imyaka 18
umuntu aba atangiye gufatwa nkuwa kwifatira ibyemezo. Nibyiza no kumenya
kudahisha ko ufite umukunzi. Iyo mu gize umubano uri mu mucyo birabafasha cyane
ko nababyeyi bashobora kubagira inama kuko baba bazi umubano wanyu.
-
Kwirinda kwiyizera, aha ndavuga
kubijyanye n’umubiri. Hari igihe wumva abantu bavugango turakijijwe ibi nti
twabikora. Oya ukwiye kwirinda ushiraho imipaka. Nihe mukwiriye kuganirira? N’ibiki
mukwiye kuganira? Nibiki mukwiye gukora nibyo mudakwiye gukora? Gusubiza ibi
bibazo bibafahsa gushyiraho imipaka. Urugero mu ganirire aho abantu ba babona. Kuki
mwwiherera? Kuki mwumvako mukwiye kuganirira mu cyumba mwicaye kuburirir? Uburiri
ni ubwo kuryamaho. Hari abambwiye ko bidasaba uburiri, kandi koko niko biri. Ariko
aho muri hose niba mushaka ko umubano wanyu uramba ni mushyireho imipaka, mu
ganirire ahantu mubano ko namwe hatabatega imitego.
-
Kwiha intego mu mubano wanyu, jye
nakundanye n’umugore wajye imyaka igera ku icumi. Twakundanye twigana mu mashuri
yisumbuye, ariko intego twari dufite ni iyo gushakana turangije kaminuza nibura
icyiciro cya kabiri. Ntabwo iyi ntego twari kuyigeraho iyo dutangira kwishora
mu mibonano mpuzabitsina. Kimwe mu bituma ukwiye kwirinda imibonano mpuzabitsina
mbere y’ubukwe ni uko itera kurohoka kuba “addicted”. Iyo uyikoze rimwe
nakabiri birashoboka nagatatu bityo bityo ejo, ukumva ko ukeneye guhidura uwo
muyikorana, bikarangira ubaye nk’impfizi ya karere cyangwa ku mukobwa nk’urunyariro.
Ibi wabifata ngo gutukana, ariko ndagirango nkubwire niko biri. Niga muri
kaminuza nkuru yu Rwanda (UNR), hari abakobwa bitwaga ba miritipurize, urunyariro,
nandi mazina mabi bitewe nibyo bakoraga. Ikibabaje ababitaga ayo mazina habaga harimo
nabo bakorana imibonano mpuzabitsina. Abasore bo wumvaga bavuga ngo runaka n’umwicanyi,
kandi kubasorebo babifataga nkibintu bibateye ishema. Ariko uretse no kuba ukijijwe
ntabwo kugera kurugero rwo guteshwa agaciro hejuru y’imyitwarire yawe aribyiza.
“Imrimo yawe yose uyiharire Uwiteka, ni ho imigambi yawe izakomezwa.” Imigani
16:3
-
Irinde firime n’andi mashusho arimo
imibonano mpuzabitsina cyangwa nibindi bikorwa biganisha ku ribyo. Aha niho
ruzingiye, kuko indirimbo zikunzwe nyinshi zirimo amashusho ya bambaye ubusa.
Firime nyinshi zirimo imbonano mpuzabitsina yawe n’ubutinganyi, mbese ibyo
nibyo byitwa ko bigezweho. Ariko, ukwiye kumenya ko umuntu yigira yakwibura
agapfa. Iki cya mafirime n’andi mashusho yurukozasoni kirakomeye kuko kiri ku
isonga mu bituma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina n’ibiyobyabwenge.
Hari firime nyishi nziza wareba zika kwigisha ubuzima utiriwe utinda kuri izo
zirimo ku kwigisha kwitwara no gukora ibyo wishakiye. Ntabwo ukwiye gutegekwa
namashusho, ariko mu gihe utayirinze aragutegeke. Amashusho agira imbaraga yo
kuguma mu bwonko igihe, niyo mpamvu iyo ureba izo firime zirimo imibonano mpuzabitsina,
birangira iyo nzira ariyo ufashe uvuga ngo biragoye kwifata. Ikibazo ni uko
wabihaye umwanya nawe bizagutwara umwanya wawe birangire bikononnye ubwonko,
utangire witeshe agaciro. “Rinda umubiri
wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka.” Imigani
4:23
-
Kugisha inama no kwirinda inshuti mbi,
iyo uri mu bushuti hari igihe ukenera inama. Nibyiza kumenya uwo ugisha inama n’inde?
Abayeho ate? Akwiye kuba ari umuntu
wafatiraho urugero rwiza, byaba byiza akaba ari uwubatse kuko akenshi nawe aba
yaranyuze aho uri kunyura. Ariko abasore n’inkumi, ndabizi bakunze kwizera
urungano cyane kuruta kwizera ababyeyi. Ibi si byiza, ariko no murungano rwawe
byaba byiza umenye kwirinda inshuti z’ingurumbanya nka Yonadabu wagiriye inama
mbi Amunoni yo gufata kungufu mushikiwe, 2 Samweli 13:2-15. Inshuti ifite imico
mibi cyangwa imyitwarire mibi nta nama nziza ikugira keretse iyo kugushora mu
bibi. Ntawe utanga icyo adafite, niba umuntu afite ibibi muriwe nibyo azaguha
niba afite ibyiza nibyo azaguha.
Kurwego
rw’umuco wacu abanyarwanda, ntaho bitaniye cyane na Bibiriya. Mu Rwanda ubusugi
n’ubumanzi byahabwaga agaciro cyane, akarusho kakaba ku busugi. Kuko umukobwa
yashoboraga gusendwa iyo basangaga atari isugi. Umuco ntabwo uhiduka ahubwo
urakura cyangwase uhuzwa n’igihe. Igihe turimo ni igihe mu Rwanda ubukristo
bwamamaye, bivuze ko n’umuco wacu hari aho wagiye umurikirwa n‘ubukristo. Bityo
uwavugako umuco wacu abanyarwanda udashyigikira imubonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe
ntiyaba abeshye. Ushobora kuba ubikora, ariko ntabwo uwo airi umuco w’I Rwanda.
Mu Rwanda dushyigikira gushyingira umukobwa, umwari, ntabwo dushyigikira
gushyingira umugore. Niyo mpamvu uzumva mu misango bavuga ngo umukobwa wacu ni….
Ntabwo bavuga umugore wacu. No kuruhande rw’abahugu ni uko bavuga umusore,
bivuzeko ukwiye kuba ukiri umuzore cyangwa umukobwa. Iyo habayeho guterura,
guce mu madirishyi, iyubusamu, ugashaka binyuranyije n’umuco wacu yewe n’amategeko
ya leta, iki kubwira ko abanyarwanda batabishyigikira n’uko bigusaba kujya
kwirega. Kuki wirega? Ni uko wakoze amahano, wakoze ibitari iby’I Rwanda. Ntwabo
rero umuco wacu ushyigikiye imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe. Niyo mpamvu habaho igihe cyo kurambagiza ni
gihe cyo gushyingirwa.
2.
Uko
wakwirinda ubutinganyi
Ubutinganyi
ntabwo ari inzaduka, ushobra kuba ubu ariho uri kubwumba cyane ariko n’icyaha
cyahozeho kuko ari kimwe mu byatumwe Imana irimbura Sodomo na Gomora. Bibiriya
igaragaza neza ko Imana yanga ubutinganyi.
“Asenya amazu y’abatinganyi yari mu
nzu y’Uwiteka, aho abagore baboheraga
inyegamo zo gukingira
igishushanyo cya Ashera”. 2Abami 23:7, Yosiya amaze kwima
abaye umwami, yarwanije iby’ubupagani agarura abantu ku Mana. Abayisiraheri bari
barimitse izindi mana bakora ibyangwa n’Uwiteka kugeza aho abatinganyi binjiye
bagatura mu inzu y’Uwiteka. Umwami Yosiya mbere yo kurimbura iby’ubupagani
yabanje kwegerenya abantu abasomera icyo ijambo ry’Imana rivuga. “Maze
umwami atumira abakuru b’Abayuda n’ab’i Yerusalemu bose, bateranira aho ari.
Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, hamwe n’abagabo b’Abayuda
bose n’ab’i Yerusalemu bose, bajyana na we n’abatambyi n’abahanuzi n’abantu
bose, aboroheje n’abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano
cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, arayabasomera barayumva. Maze umwami ahagarara
iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka,
akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we
wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano
ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo
sezerano”. 2 Abami 23:1-3. Abantu bamaze kubona no gusobanukirwa ko mu ibyo
Imana yasezeranye nabo gusenga izindi mana bitarimo, ubutinganyi nabyo butarimo
n’ibindi bizira bakoraga, bemera gukurikiza isezerano nkuko umwami Yosiya amaze
kubyiyemeza. Bafatanya nawe kwirukana abatinganyi kuko ubutinganyi ari icyaha
Imana yanga urunuka.
Ikizira
cy’ubutinganyi kiri kwinjira ahera, kuko hari abantu bamaze kononekara bari
konona imibiriyabo abagabo baryamana n’abandi bagabo n’abagore nabo baryamana
na bagenzi babo. Nubwo kugeza ubu mu Rwanda bitarafata intera ikaze cyane,
ariko isi iri mu muvuduko wo gushyikigira iki cyaha aho byitwako ari
uburenganzira bw’umuntu. Mu bihe byambere umutinganyi yafatwaga nk’umurwayi wo
mumutwe, ariko ubu ubutinganyi bwambitswe umwambaro w’uburenganzira bwa muntu.
Yewe hari n’abajyakure bakavuga ko hari abantu bavuka ari abatinganyi, bityo
bakavuga ko ari uburenganzira bwabo. Uko wabifata kose iki n’icyaha Imana yanga
urunuka. Imana yaremye babiri (umugabo n’umugore) ifite impamvu, kuki itaremye
abagabo gusa? Kuki itaremye abagore gusa?
Ntihazagire maraya mu
Bisirayelikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli. Ntuzajyane igisasūro
cya maraya cyangwa ibihembo by’utingwa mu nzu y’Uwiteka Imana yawe ngo uhiguze
umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
Gutegeka kwa kabiri 23:18-19, mu ibyo Imana yategetse ubwoko bwayo nuko nta
maraya cyangwa umutinganyi ugomba ku babamo. Ubutinganyi n’ubusambanyi
n’ikizira imbere y’Imana, yewe n’ibihembo by’umutinganyi cyangwa maraya nti
byemewe mu inzu y’Imana. Ntabwo ituro ry’umutinganyi cyangwa maraya rinezeza
Imana. Hari insengero dusigaye tubona abatinganyi binjira baza gusenga, ntabwo
twabirukana ngo bere kwinjira mu rusengero ariko nanone dukwiye kubigisha
kugaruka mu inzira y’Imana. Tukabereka ko ibyo bakora ari icyaha Imana yanga
urunuka, dukwiye kubasengera. Hari aho usanga abatinganyi bahabwa inshingano mu
Itorero, ibi sibyo kuko hari icyo Imana
ivuga kubakwiye guhambwa inshingano mu inzu y’Imana. Ntabwo umutinganyi akwiye
guhabwa inshingano mu Itorero ry’Imana ahubwo akwiye kugarukira Imana akabanza
akihana akava mu butinganyi n’ibindi byaha yakoraga. Amaraso ya Yesu atweza,
n’umutinganyi ya mweza, ntidukwiye kubagira ibicimbwa ariko nti dukwiye
kubagira inshuti. Zaburi yambere iyo uyisomye ubonako tudakwiye kwicarana
n’abakobanyi. Umutinganyi umubano wagirana nawe ushobora kwangiza ubuhamya
bwawe, bisaba kuba ukuze mu gakiza kandi uzi neza ivugabutumwa. Hari
abadayimoni bakurwaho no gusenga no kwiyiriza ubusa, ubutinganyi buterwa na
dayimoni ikomeye yo kwigomeka ku Imana. Birakwiye kuvuga ubutumwa bwiza kandi
tukabubwira abantu bose, ariko birakwiye no kumenye uburyo wirinda kugwa mu
mutego wa sekibi satani. Reka twe guha satani urwaho, duha abatingani inshingao
mu matorero kuko iki ari ikizira dukwiye kurimbura tugakiguzaho ijambo
ry’Imana.
Ubutinganyi
n’umwuka uva kuri Satani wo kwigomeka ku Imana. Imana yari ifite ubushobozi bwo
kurema abagabo gusa cyangwa ikarema abagore gusa, ariko yaremye babiri ifite
impmvu. Imana yarebyeko bidakwiriye ko umugabo aba wenyine imuremera umufasha,
Itangirinro 2:18. Bisobanuke neza, umufasha Imana yaremye ni umugore, si
umugabo mugenzi we. Imana yaremye umugabo n’umugore, kuko umugore y’uzuza
umugabo. Satani agambiriye kubiba umwuka mubi wo kwanga ubushake bw’Imana, kuko
Imana mu Itangiriro ya bonye ko umugabo akwiye kubana n’umugore umwe kandi
akaramata. Ariko Satani yabanje kwinjiza umwuka wo kw’Inangira abantu batangira
gushaka abagore benshi, kuko sekibi ahora ashaka icyatuma abantu batumvira
Imana niyo mpamvu akataje no mugukwirakwiza ubutinganyi. Satani azi neza ko
igihe cye ari gito arashaka abo azarimbukana nabo, niyo mpamvu akora vuba kandi
cyane ngo akuyobye uve mu nzira nziza yo gukiranukira Imana. Nuko rero mugandukire Imana ariko
murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe
banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima, Yakobo 4:7-8.
Birakwiye
ko tumenya uko twa rwanya ubutunganyi. Inama natanze kubijyanye no kwirinda
ubusambanyi zadufasha no kwirinda ubutinganyi. Ikindi gikomeye ni ukwirinda no
gushishoza ku bavugabutumwa n’abahanuzi bibinyoma bariho benshi ubu bagoreka
ijambo ry’Imana. Kubera amafaranga menshi abamamaza ubutinganyi bakoresha hari
amatorero menshi ari kugwa mu mutego wo kwemera ubutinganyi. Uyu murimo w’Imana
ntabwo dukwiye kuwonona kubera intonke. Abayobozi b’amatorero niba bayobye
kubera intonke, mukristo beramaso ubugingo bwawe. Birakwiye guhugura, kugira
inama no gusengera abayobozi b’itorero usengeramo, ariko igihe ubona ikizira
cyahawe intebe mu itorero birakwiye guhitmo kujya gusengera ahandi Uwiteka
afite icyubahiro n’ijambo. Ntukihambire ku itorero ahubwo ujye wihambira kuri Kristo
we rufatiro rw’Itorero, kuko abantu bahiduka ariko Kristo we ntahiduka. Ntabwo
mvuzeko udakwiye kuba mu itorero usengeramo, ahubwo igihe ubuyobe bwinjiye mu
itorero ukabona ntacyo wowe wakora ngo ugarure abantu mu murongo w’Imana,
itadukanye n’ikibi ariko ukomeza kubasengera.
Umusozo
Imana
idushoboze ku rwana intambara nziza yo kwizera, kuigirango tubashe guhagarara
tudatsinzwe n’uburinganya bwa satani. Amahoro Imana itanga abane namwe mwese
Amen.
Umanditsi:
Pasitori
Kubwimana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment