IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 7, 'IMVANO YA BURI KINTU'
IRIBURIRO Byose ni kubw’Imana, nitwa Kubwimana, nkunda kubwira abantu ko izina ryanjye ndikundira ko riri mu bimfasha kunyura mu bintu byose byaba byiza cyanga bibi. Iyo ngeze ku kintu runaka kinejeje nibuka ko ari kubw’Imana bityo bikamfasha kwirinda kumva ko ari imbara za Kubwimana Joel zibikoze ahubwo ko ari kubw’Imana. Iyo ndi mu bihe biruhije nabwo nibuka ko byose ari kubw’Imana bityo si ncike integer ngo numve ko birangiye. Ni gake niheba, yewe ndi umuntu ukunda kuvuga, ku buryo abo tubana bose iyo babonye maze isaha ntavuga batangira kumbaza niba hari icyo nabaye. Ntibinjya binkundira ko mara umunsi cyangwa amasaha mbabaye cyangwa ndakaye. Muri byinshi bituma numva nahorana umunezero ni uko namenye neza ko byose ari kubw’Imana. Uyu umunsiwa 7 turasoma isomo rivuga ngo “ IMVANO YA BURI KINTU.” IMVANO YA BURI KINTU Kuko Imana yaremye byose ikwiye kubyubahirwa, Ijambo ry’Imana ryo ritubwira ko dukwiye kubaha no guha Imana icyubahiro kuko ariyo yaremye b...