IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 4, 'WAREMEWE KUBAHO ITEKA'
IRIBURIRO
WAREMEWE KUBAHO ITEKA
Samuel Eto'o ni umwe mu byamamare mu mupira w'amaguru Afurika yagize. Mu kiganiro cy'imikino yigeze kuvuga uko yagiriye umukinnyi witwa Eden Hazard ubwo bakinanaga mu iki ya Chelsea. yagize ati "Nabonye Hazard atitabira imyitoza neza, niko kumubwira nti, umva njye nakinanye n'abakinnyi babahanga benshi bakurenze, muri abo Ronaldinho iyo aza kuba yarakoraga imyitoze uko bikwiye ntabwo Messi na Christiano bavugwa cyane muri iki gihe baba bavugwa. Kuko nubu Ronaldhino ya ngombye kuba akiri igihangange, ariko siko biri yamamaye igihe gito kubera kwiyizera cyane nta kore imyitozo. Nuko rero nawe niba ushaka kwamamara ukagera kuri byinshi ukwiye guha agaciro gukora imyitozo." Koko abareba umupira w'amaguru bazi neza ko uyu mukinnyi Eto'o ari kuvuga ariwe Ronaldinho ko yari afite ubuhanga byinshi, ariko Eto'o nk'umwe mubakinanye nawe muri Barcelone yabonye ko atakoraga imyitozo uko bikwiye, bityo bituma yamamara igihe gito. Uyu munsi wa 4 turasoma igice kivuga ko "WAREMEWE KUBAHO ITEKA."
WAREMEWE KUBAHO ITEKA
Ugitangira gusoma Iriburiro ukumva mvuga iby'abannyi n'imyitozo wa kwibaza ngo bihuriyehe no kuvuga ko 'twaremewe kubaho iteka?' Imana iturema ya dushyizemo ibitekerezo by'iteka, ku buryo umuntu aho ava akagera, yaba yemera Imana cyangwa atayemera aziko ubuzima butarangirira aha ku isi. Abanyarwanda bo na mbere y'ubukristo bari bazi neza ko iyo umuntu apfuye aba "yitabye Imana." Nk'uko ejo hashize twabibonye umunsi umwe twese duzahagaraga imbere y'Imana, muyandi magambo twese tuzitabira ubutumire bw'Imana. Rick Warren muri byinshi yahishuriwe harimo ko " ubuzima tubaho aha ku isi ari imyitozo y'ubuzima tuzabaho iteka mu ijuru." Aha niho nahereye ntangira nguha urugero rwa bakinnyi n'imyitozo. Kwitoza neza hamwe n'abandi bifasha umukinnyi kuzamura urwego rw'imikinire rwe. Ariko ubuhamya bw'ibihangange biyoboye abandi mu mupira w'amaguru " Messi na Christiano," bugaragaza ko nanyuma yo kwitoza hamwe n'abandi bo bakomeza imyitozo mu rugo ku buryo bagira n'abatoza babo bihariye. Bivuze ko kwitoze bigira akamaro kanini ku musaruro batanga iyo bakina. Kwiyizeraho impano ntiwitoze bituma umukinnyi atakaza n'impano yari afite, kuko impano ityazwa n'imyitozo. Niko biri no mubuzima bwacu bwa Gikristo, ntabwo twakwicara ngo Imana yaduhaye Yesu. Ahubwo twahawe Yesu ngo tumukoreshe iki? Ese ibyo Imana yaduhereye muri Kristo byo tubikoresha iki? Uko tubayeho aha ku isi, ibyo dukora muri ubu buzima bwaha ku isi nibyo bigaragaza ubuzima tuzabaho iteka nyuma yo guca mu irembo ryitwa urupfu cyangwa impanda ivuze.
Isengesho Umwami Yesu yigishije abigishwa be ritwereka ko dukwiye guharanira ko " Ubwami bw'Imana buza ku isi kandi ko ubushake bw'Imana buba mu isi nk'uko buri mu ijuru." Muyandi magambo imyitozo yacu ikwiye kuba iyabantu bari kuruhande rwabavuga ngo, " Mana, byose bibe uko ushaka ", ntabwo dukwiye kubaho nk'abantu Imana ibwara ngo "ubwo ari uko ubyifuza, ngaho byose bibe uko ushaka." Twaremewe guhesha Imana icyubahiro dukora ubushake bwayo. Reka igihe gito cyangwa kinini ufite aha ku isi, uzirikane ko aricyo kigutegurira ubuzima bw'iteka ryose.
Ingingo yo kuzirikana: Ubuzima bwacu burenze ibyo tubonesha amaso.
Umurongo wogufata mu mtwe: " Iyi si ishirana no kwifuza kwayo, ariko nukora ibyo Imana ishaka uzabaho iteka ryose." 1Yohana 2:17 (NLT)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ubwo umaze gusobanukirwa ko waremewe kubaho iteka, tekereza ikintu kimwe wajyaga ukora wari ukwiye guhita ureka kandi utekereze n'ikindi utajyaga ukora ukwiye gutangira gukora uyu munsi?
Nkwifurije umunsi w'umunezero
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment