IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 3, NI IKI KIGENGA UBUZIMA BWAWE?
IRIBURIRO
Muri iki cyumweru mu Rwanda hari kubera isiganwa ku magare "Tour du Rwanda." Isiganwa rikomeye mu mukino wa magare ku isi ni "Tour de France." Umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane muri "Tour de France" ni Umunyamerika witwa Lance Amstrong watwaye iri rushanwa inshuro zigera kuri zirindwi. Ariko nyuma yaje kwamburwa imidari yatwaye kuko nyuma yiperereza ryakozwe igihe kirekire basanze yarakoreshaga imiti imwongerera imbaga akaba aribyo byatumaga atsinda. Gushaka guhora ku isongo nu gukomeza gutsinda byabaye ikigenga ubuzima bw'uyu mukinnyi ariko kuko yanze kugengwa n'amategeko y'irushanwa byarangiye ibyo yakoreye byose, izina yari yarubatse umunsi umwe biba amateka atoragurwa mu iyarara. Mu kwiga Ubuzima Bufite Intego uyu munsi wa 3 turasoma ingingo ivuga ngo, "Ni iki kigenga ubuzima bwawe?"
NI IKI KIGENGA UBUZIMA BWAWE?
Gusibuza iki kibazo nti byoroshye bisaba kubanza gusobanukirwa neza icyo kugenga bivuze. Rick Warren ya gize ati, "kugenga ikintu ni ukukiyobora, ukagitegeka aho kijya, ukacyerekeza inzira." Ibintu byose ku isi yewe no mu isanzure bigira ikibigenga. Ikibazo cyo kwibaza aha, ni iki kigenga ubuzima bwawe? Mugusesengura kwe Rick Warren yasanze hari ibintu bitanu bigenga ubuzima bwantu benshi:
1. Abantu benshi bagengwa n'umutima ubacira urubanza: Usanga amateka yibyo bakoze bibi aribyo bigenga imibereho yabo kuko baba imbata z'amateka banyuzemo, bityo ntibabashe kurenga aho bari, ngo bagere ku kumenya Intego y'ubuzima bwabo.
2. Abantu benshi bagengwa n'inzika n'umujinya: Warren ati, " Inzika ikugirira nabi kuruta uwo warakariye." Iyo ugengwa n'umujinya n'inzika uravunika mu mutima n'ibitekerezo ugatinda kuwa kugiriye nabi bityo ntu tere intambwe ijya imbere.
3. Abantu benshi bagengwa n'ubwoba: Ubwoba bushobora guterwa n'ibintu bitandukanye nk'ihahamuka, kwangwa, kwiha intego zirenze ubushobozi bwawe n'ibindi. Ubwoba ni gereza ibuza abantu benshi gutera intamwe ngo bagere ku intego z'ubuzima. Ubwoba ntabwo bwatuma ugira icyo utangira ngo ukirangize, kuko akenshi butuma utagira nicyo utangira gukora. Ariko abizera Imana bo bashiruka ubwoba bagakora iby'ubutwari.
4. Abantu benshi bagengwa no gusha ibintu: kuri njye iki nicyo kiri kugenga ubuzima bw'abantu benshi muri iki kinyejana cya 21. Abantu bakora amanywa n'ijoro bashaka ubutunzi, ibintu, kwamamara, ubwiza, n'ibindi, ariko ugasanga nti banyurwa. Terefone utunze uyu munsi siyo uba wifuza kugumana ejo. Imodoka uguze none ejo uba ushaka guhita uyitanga ukagura indi igezweho. Abantu bagengwa n'ibintu akenshi baba bibwira ko byabaha agaciro, ariko usanga batanyurwa kuko bahora bifuza ibirenzeho, ibinini. Agaciro kwawe nti kari mu bintu kari mu Mana, igihe cyo utaramenya ibi, uzaruhira ubusa. Kuko ' nk'uko Salomo yabivuza, byose n'ubusa ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.' Abantu bagengwa ni bintu baba nka wa mutunzi muri Bibiliya wiswe umupfapfa kuko yabwiwe ko ararara yambuwe ubuzima bityo ibyo yaruhiye bikaribwa n'abatarabiruhiye. Ugengwa n'ibintu ahinduka NDUHIRABANDI. Arakora akaruha ibyo yaruhiye bigasigara biribwa na batarabiruhiye. Ubuzima bwacu nti bukwiye kugengwa n'ibintu, ahubwo bukwiye kungegwa n'Imana, yo ntangiriro ya byose, ukubaho kwa byose, ni herezo rya byose.
5. Abantu benshi bagengwa no gushaka gushimwa: Ejo hashize ku mugoroba umukozi w'Imana umwe yanyoherereje amashusho avuga ku ingaruka ziri guterwa n'ubuyobe buzanwa n'amadini, amatorero yataye umurongo wa Bibiliye kubera abahanuzi n'abigisha b'ibinyoma. Ubujiji, kutamenya ijambo ry'Imana no gushaka gushimisha ibiyita abakozi b'Imana bafata abantu Imana yaremye nk'ibintu, abakristo barayoba bagakora ibyo abo bakozi ba Satani biyita ab'Imana babasabye gukora byose: kurisha ibyatsi nk'inyamanswa, gukandagirwaho, gusambanywa, gutanga ubutunzi bwabo bagasigara basabiriza, no gukoreshwa ibindi byose by'urukozasoni ku karubanda. Ntabwo washimisha abantu bose, yewe n'uwo wiyita umukozi w'Imana nti wamushimisha. Ahubwo mbere yabyose ukwiye kubanza gushaka icyo Imana ishima akaba aricyo ukora. Naho abantu bo icyo uzakora cyose bazavuga neza cyangwa nabi. Ntabwo wakora ngo ushimishe abantu bose. Ahubwo ibyo Imana ishima iyo ubikoze abantu bayimenye bakayize nabo baranyurwa kuko baba babona ko ibyo ukora biri mubushake bw'Imana. Ariko abakorera Satani bo baza kuvuga, bagusebye, ariko igihe cyose uzaharanire gukora ibihesha Imana icyubahiro.
Mbese wowe muri ibi bitanu ni iki he kigenga ubuzima bwawe? Niba hari kimwe cyangwa ikirenze kimwe kigenga ubuzima bwawe, waratakaye uri mu inzira mbi igana ku kurimbuka. Dore inama Rick Warren atanga kandi zishingiye ku Ijambo ry'Imana zatuma ubuzima bwawe bugengwa n'Imana:
1. Kumenya Intego y'Ubuzimwa bwawe bibuha agaciro.
2. Kumenya intego y'ubuzima bwawe byoroshya imibereho.
3. Kumenya intego y'ubuzima bwawe biha icyerekezo imibereho yawe.
4.Kumenya intego y'ubuzima bwawe byongera imbaraga mu mibereho yawe.
5. Kumenya intego y'ubuzima bwawe bigutegurira ubuzima bw'iteka.
Kumenya intego y'ubuzima bwacu ni yo ntego yi minsi 40 turimo y'ubuzima bufite intego. Turizireko tuzarangiza gusoma iki gitabo usobanukiwe neza intego y'ubuzima bwawe. Hari ibibazo bibiri Rick Warren agaragaza ko umunsi umwe twese tuzahagaraga imbere y'Imana tugasubiza:
1. Umwana wanjye Yesu Kristo natanze wamukoresheje iki?
2. Ibyo naguhaye byose wabikoresheje iki?
Nibyiza ko ibi bibazo bibiri turenga kubitekerezaho gusa muri ubu buzima bwo ku isi ahubwo bikwiye kudufasha kumenya icyo tubereyeho kuri iy'isi. Kuko ubuzima bwaha ku isi ari imyitozo y'ubuzima tuzabaho iteka ryose mu ijuru.
Ingingo yo kuzirikana: Imibereho ifite intego ni yo nzira y'amahoro.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mwami Imana, ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye." Yesaya 26:3 (TEV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Uwabaza umuryango wanjye cyangwa abo tubana bavuga ko ari iki kigenga ubuzima bwanjye? Ese ubundi ni iki nshaka ko kingenga?
Umunsi mwiza, Imana ibahe umugisha.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment