IMINSI 40 Y’UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 6, ‘UBUZIMA NI ICUMBI RY’IGIHE GITO’



IRIBURIRO


Iyi shusho iriho ibirango bya sosiyete z’ubucuruzi zikora ikoranabuhanga zitadukanye. Iki kinyejana cya 21 ni ikinyejana kirangwan’umuvuduko mu iterambere cyanecyane mu rwego rw’ikoranabuhanga. Kimwe mu bintu bitwaye umwanya wa bantu, kandi gitumye bibagirwa intego  y’ubuzima aha ku isi, ni imbuga nkoranyambaga. Usanga abantu babana mu rugo rumwe batagira umwanya wo kuganira, umugabo amenya abagore bo hirya no hino ku isi aho kumenya  umugore we babana, umugore ni uko, usanga azi ibibera muri Amerika kuruta ibibera iwe mu rugo. Ababyeyi nti bakimenya abana babo kuko bahuze muri byinshi, bamwe batungurwa no kumva ngo umwana ariyahuye, cyangwa ngo yafashwe ku ngufu. Hari abatakigira n’umwanya wo kurya kuko bahuze, dore ko izi mbuga nkoranyambaga zikusanya ibinezeza, imyindagaduro, imikono, amakuru, muri make isi yose zikabyegereza abantu. Usanga abantu babayeho mu buzima bwa muradasi aho kubaho ubuzima Imana yabaremeye kubamo. Ukwinezeza, no kwigenga nibyo biri imbere muri iki kinyejana, igitangaje nuko iki kinyejana ari cyokinyejana kirangwa n’impfu nyinshi za bantu biyahura kubera kwigunga no kwiheba. Wa kwibaza ngo abantu biheba gute kandi hari imbuga nkoranyambaga zitabarika birirwaho? Ibisubizo byaba byinshi ariko umutwe w’isimo ryacu ry’uyumunsi waba igisubuzo “UBUZIMA NI ICUMBI RY’IGIHE GITO.” 

UBUZIMA NI ICUMBI RY’IGIHE GITO

Ejo hashize twavuze ku kubona ubuzima uko Imana ibubona. Twabonye ko Imana ibona ubuzima nk’igeragezwa, indangizo  icyagatatu tutavuzeho ni uko ibona ubuzima nk’igihe dufash ku murimo. Yaba kugeragezwa cyangwa indagizo yewe n’igihe cyo gukora bigira iherezo kuko ubuzima  bwaha ku isi tubuhwabwa igihe gito. Hari imirongo mwinshi muri Bibiliya igaragaza ko abantu turama igihe gito, ko turi aha ku isi ariko atariho iwacu, ahubwo ko turi mu isi duhita tujya aho tuzaba iteka. Ariko nk’uko twabivuze haruguru turi mu kinyejana abantu bahuze cyane ku buryo bibagirwa ko ubuzima bwabo buzagira iherezo bakabazwa icyo bakoze mu gihe cyabo gito bamaze aha ku isi. Kubwa Rick Warren hari amahame abiri dukwiye kutibagirwa:
1.       Ugereranije n’ubuzima bw’iteka igihe tumara ku isi ni gito cyane:  Imwe mu ingaruka zavuye ku cyaha Adamu na Eva bakoze ni uko Imana yahise ihisha igite cyariho imbuto zo gutuma abantu barama iteka (Itangiriro 3 :22). Bivuzeko tudashobora kurama iteka tukiri mu isi, ahubwo kurama iteka bizabaho tumaze kugera mu ijuru aho tuzarya kuri izo mbuto zo kurama iteka. Mu gihe tukiri ku isi nibyiza kuzirikana ko ubuzima bumara igihe gito, bityo tukabaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro. Kuko twabonye ko ubu buzima bwo ku isi budutegurira ubwo tuzabamo iteka mu ijuru.
2.       Isi n’ubuturo bwacu bw’igihe gito: Abizera Yesu Kristo iwacu ni mu ijuru, turi mu isi nka bagenzi, ntabwo aha ariho iwacu. Ahubwo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga isi ni icumbi ry’igihe gito kuko icumbi ry’iteka Yesu yagiye kuritegura. Yesu agaragaza ko mu rugo kwa data hari amazu menshi (Yohana 14:1-2). Icyambere muri iyi mirongo tubona ko bavuga ngo mu rugo, bivuze ko aha turi atari mu rugo ahubwo ari mu icumbi ry ‘igihe gito. Ikindi nuko hari amazu menshi, ntabwo Yesu yavuze ngo hari amazu ibihumbi runaka ahubwo menshi. Bityo abakubwira ko ijuru rifite umubare runaka w’abantu rya genewe ujye ubabwira uti Yesu niwe kuri yavuze ko hari amazu menshi. Bityo haranira kuzaba umwe muri benshi bazaba muri ayo mazu yateguriwe abizera Yesu we nzira y’ukuri n’ubugingo itugeza mu ijuru.

Reka rero duhindure intumbero, ibyo duhanga amaso bibe ibizatuma tuba mu buzima bw’iteka. Rick Warren we ati, “Ibizagira agaciro mu buzima bw’iteka nibyo bikwiye kugira agaciro mu guhitamo ibyo dukwiye kugenderaho mu buzima bw’igihe gito hano ku isi .” Reka muri byinshi isi iri ku kwereka uhange amaso ibyo Imana ishaka ko ukora. Ikindi gikomeye benshi tudakunze kuvuga ni urupfu. Reka tumenye neza ko “umunsi wa pfuye ntabwo bazagutwara bakuvana iwanyu nibwo uzaba ugiye iwanyu.” Ikintu cyose kigusunikira ku kwihambira ku isi aho gutegura ubuzima bw’iteka ryose ni ikiva kuri sekibi Satani. Kuko twaremewe kubaho iteka niyo mpamvu tutanyurwa, ibizahaza kwifuza kwacu kose biri iwacu mu ijru ntibiri  mu isi. Reka ibirangaza by’isi byere ku kuvutse umunezero utagereranywa w’iteka twateguriwe mu ijuru.  

Ingingo yo kuzirikana: Iy’isi si iwacu.

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Ntitureba kubiboneka ahubwo tureba kubitaboneka, kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho  ibitaboneka bikaba iby’teka ryose."  (2Abakorinto 4:18)

Ikibazo Cyo Gutekerezaho: Kumenya ko ubuzima hano ku isi ari umurimo w’igihe gito, byahidura gute uburyo sanzwe mbaho muri iki gihe?

Mugire umunsi mwiza
Pasiteri Kubwimana Joel




Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'