IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 5, 'KUBONA UBUZIMA UKO IMANA IBUBONA'
IRIBURIRO
Ese urebye neza iyi shusho aba bantu ko buri wese ari mu kuri bari gupfa iki? uvuga ko umubare ari kubona ari gatandatu afite ukuri, ariko n'uvuga ko ari kubona icyenga nawe ari mu kuri. Icyo bari gupfa ni uko buri wese ibyo ari kubona biri guterwa naho ahagaze. Uruhande urimo rushobora gutuma ubona ibintu uko abandi batabibona. Akenshi usanga abantu bamarana banjya impaka buri wese ibyo avuga ari ukuri bitewe naho ahagaze. Uyu munsi wa gatanu icyigisho turasoma kivuga " KUBONA UBUZIMA UKO IMANA IBUBONA."
KUBONA UBUZIMA UKO IMANA IBUBONA.
Nk'uko iyi shusho dufite haruguru ibyerekana aho uhagaze hagira uruhare mu uko ubona ibintu. Ubuzima nabwo n'ink'iyi shusho dufite haraguru: ushobora ku bubona uko Satani abubona cyangwa ukabubona uko Imana ibubona. Ubuzima bwawe ntushubora kububona uko Imana ibubona utari mu ruhande ry'Imana. Kuba mu ruhande rw'Imana ukagendana nayo nibyo bigufasha kubona ubuzima uko Imana ibubona.
Anais Nin yagize ati " Ntabwo tubona ibintu nk'uko biri, tubibona nk'uko turi." Njye navuga nti iyo uri uw'Imana ubona ibintu nk'uko Imana ibibona, waba uwa Satani ukabona ibintu uko Satani abibona. Bivuze ko kuba mu Imana cyangwa Satani bigira uruhare ruinini mu uko ubona ubuzima. Ese Imana ibona ubuzima gute? Rick Warren atanga ibintu bitatu bigaragaza uko Imana ibona ubuzima:
1. Ubuzima ni igeragezwa
2. Ubuzima ni indagizo
3. Ubuzima ni igihe dufashe ku murimo
Muri iki cy'igisho cya none twavuze ku buzima nk'igeragezwa n'ubuzima nk'indagizo. Icya gatatu tuzakirebaho mu cy'igisho cy'ejo.
1. Ubuzima nk'igeragezwa: Kuva mu Itangiriro tubona Adamu na Eva bahabwa igeragezwa yewe gutsindwa kwabo kwazanye urupfu. Rick Warren we ati muri Bibiliya "Tubona Imana igerageza imico y'abantu, igerageza kwizera kwabo, kumvira kwabo, urukundo rwabo, ubunyangamugayo n'ubudahemuka." Akomeza yerekana ko amagambo ibigeragezo, ibishuko, gutunganywa, gupimwa, n'andi nkayo ko agaruka muri Bibiliya inshuro zirenga 200. Bivuze ko kugeragezwa ni ubuzima bwa bizera Imana, kandi ko bidutegurira ingororano nyuma yo kunesha. Yakobo yabizuve neza ko " Hahirwa umuntu wihangani ibimugerageza, kuko namara kwemera azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda." (Yakobo 1:12). Nubwo kugeragezwa bizana ingororano iyo habayeho kunesha cyangwa gutsinda, ariko usanga akenshi dutinya kugeragezwa. Gutinya kugeragezwa ni ugutsindwa, ni ukugwa mu mutego wo kuba muri gereza y'ubwoba. Imana mu rukundo rwayo rwinshi yadusezeranije ko tutazageragezwa ibirenze ibyo tutabasha kwihanganira. Reka duhagarare dushikamye kugirango Satani ataturiganya bityo tugatsindwa igeragezwa kandi ubuzima bwacu ku isi ari igeragezwa ridutegurira ubuzima bw'iteka.
2. Ubuzima nk'indagizo, Igihe tumara ku isi, imbaraga zacu, amahirwe, ubwenge, ibyo dufite byose, abo dufite bose, ni impano twahwe n'Imana; ni indagizo twaragijwe n'Imana. Ubuzima nk'indagizo y'Imana dukwiye ku bubona nk'uko Imana ibubona. Ibyo nibyo byadufasha no kubucunga neza, kuko iyo uragijwe habaho ko uwakuragije aza kureba ibyo yakuragije. Rick Warren we yagize ati " Uburyo ncungamo amafaranga (ubutunzi bw'isi) ni byo biha Imana icyizere cyo kumbitsa imigisha yo mu Mwuka (ubutunzi bw'ijiru). Asoza agira ati "Ubuzima ni ikizamini ariko ni n'ikibitsanyo, kandi uko Imana irushaho kuguha byinshi, ni ko igutegerezaho kurushaho kuba inyangamugayo." Ese ucunga gute ubuzima waragijwe n'Imana? ubucunga nk'uko ibishaka cyangwa uko Satani abishaka? ibi bibazo ubitekerezeho byagufasha kumenya uruhande uhagazeho.
Reka duharanire kuba mu ruhande rw'Imana kugirango tubashe kubona ubuzima nk'uko ibubona tuzirakano ko ubuzima ari igeragezwa kandi akaba ari n'indagizo. Kandi ko ku iherezo hazabaho guhembwa kubatsinze byumvikane ko hazabaho guhanwa kubatsinzwe.
Ingingo yo kuzirikana: Ubuzima ni igenzurwa kandi ni indagizo.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Niba udakiranuka mubyoroheje, ntuzashobora gukiranuka mu bikomeye" Luka 16:10 (NLT)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni iki cyaba cyarambayeho muri iyi minsi ubu nsobanukiwe ko ari Imana yakingeragereshaga? Ni ibihe bintu by'agaciro Imana yaba yarambikije?
Mugire ibihe byiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment