IMINSI 4O Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 2, 'NTABWO URI IMPANUKA'
IRIBURIRO
Mama ubyara umukinyi w'ikirangirire ukina umupira w'amaguru witwa Cristiano Ronald, yatanze ubuhamya avuga ko yagize igitekerezo cyo gukuramo inda ubwo yari amutwite. Kuri uyu mubyeyi ntabwo yabyaye Christiano yifuza kumubyara, kumubyara byaramutunguye yewe biramugoro kuko yumvaga atifuza kubyara bitewe n'ubuzima yari abayemo. Ariko kuba isi yose izi uyu mukinnyi w'ikirangirire ku Mana si impanuka, yari imufite mubitekereze byayo na mbere yuko ababyeyi be bamenyana. Christiano ashobora kuba yarabayeho kubwo kwibeshya cya ubushake buke bwa babyeyi ariko yari mu mugambi w'Imana kuko nta mpanuka ibaho ku Mana. Kuri uyu munsi wa 2 muri gahunda y'iminsi 40 y'ubuzima bufite intego , turasoma igice kivuga ngo " Ntabwo Uri Impanuka."
NTABWO URI IMPANUKA
Umuhanga Albert Einstein yaravuze ngo "Imana ntikora nk'umuntu ukina urusimbi." Mu Rwanda urusimbi muri iki gihe rugezweho ni "Betting", imikono ya mahirwe. Nk'uko inyito iri mu kinyarwanda ni imikoni y'amahirwe. Uyu munsi urakina ugatsinda ejo ugatsindwa. Ubu hari ingo nyinshi ziri guhura ni ntonganya kuko umwe yamariye umutungo mu mikino ya mahirwe. Urusumbi rushingira ku mwuka wo kutanyurwa no gushaka gukira vuba. Ariko niba uzi Imana ukwiye kumenya ko uko uri kose, aho uri hose, ko bitatunguye Imana. Waba ukennye, ukize, warize ukaminuza, cyangwa utarize, ufite ababyeyi cyangwa utabafite, byose Imana iribizi kandi yo ntabwo itungurwa, kuko ubuzima bwawe yari ibuzi na mbere yuko ubaho. "Ndi Umuremyi wawe natangiye kukwitaho uhereye ukuri mu nda." Yesaya 44:2(CEV). Aha hanze hari abana babakobwa benshi baterwa amabuye ko batwaye inda zidateganijwe cyane ko baba batarashaka abagabo, nibyo baba bakoze icyaha cy'ubusambanyi, ariko abana bavuka kuri abo si impanuka ku Mana. Usanga akenshi abana babyarwa n'ababyeyi batashakanye cyangwa abakobwa batewe inda, bahura n'ikibazo cyo gufatwa nabi haba mu miryango no mu matorero. Abo bana n'impanuka, ni ukwibeshya ku babyeyi, ku bantu, ariko si impanuka ku Imana nabo bariho kubw'Imana. Ntabwo Imana yatunguwe naho wavukiye, abakubyaye, ubwoko bwawe, ibara ry'uruhuu rwawe, oya byose yari ibizi mbere yuko ubaho. Icyo njye nawe dusabwa ni ukumenya ko Imana idatungurwa bityo ko ibitubaho byose dukwiye guharanira gukomeza kuyihesha icyubahiro. Gusobanukirwa ko abantu tutari impanuka, bidufasha kwiyakira no kumva ko turi abagaciro mu maso y'Imana.
"Byose bitangirana n'Imana, bigakomezanya n'Imana kandi bikarangirana n'Imana." Birakwiye ko tureka kwisuzugura, no kwiheba ahubwo tumenye ko Imana ihari kandi ko igihe cyose tuyihisemo izasohoza imigambi mwiza yaturemeye. Muri iyi minsi ku rusengero turi kwiga urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso, intego nkuru "the big idea" y'ururwandiko, igira iti "Ntabwo ndiho kubw'impanuka, ahubwo ndiho kubw'umugambi w'Imana, umugambi Imana yiteguriye kera, iwusohoreza muri Kristo Yesu." Amasezerano yacu yose, ibyo Imana yagambiriye ku buzima bwacu bwose biri muri Kristo Yesu. Ubwo Imana yamuduhaye izabuzwa n'iki kumuduhana n'ibindi byose? Rekeraho kwiheba no kwitesha agaciro, kuko uri uwigiciro cyinshi mu maso y'Imana. Ahubwo tera intambwe yo kwegera Imana kuko ariyo ifite kuguhishurire impamvu uri aha ku isi, kuko utari impanuka ahubwo Imana yakuremeye ku gukunda.
Intego yo kuzirikana: Ntabwo ndi imapnuka.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Ndi Umuremyi wawe natangiye kukwitaho uhereye ukuri mu nda." Yesaya 44:2(CEV).
Ikibazo cyo gutekerezaho: Nzi ko Imana yandemye mu buryo bwihariye. Ni ibiki muri kamere yanjye, aho nkomoka cyangwa uko nteye ku mubiri numva ntakiriye uko ndi?
Umunsi mwiza, Imana ibahe imigisha.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment