IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 7, 'IMVANO YA BURI KINTU'
Byose ni kubw’Imana, nitwa
Kubwimana, nkunda kubwira abantu ko izina ryanjye ndikundira ko riri mu
bimfasha kunyura mu bintu byose byaba byiza cyanga bibi. Iyo ngeze ku kintu
runaka kinejeje nibuka ko ari kubw’Imana bityo bikamfasha kwirinda kumva ko ari
imbara za Kubwimana Joel zibikoze ahubwo ko ari kubw’Imana. Iyo ndi mu bihe
biruhije nabwo nibuka ko byose ari kubw’Imana bityo si ncike integer ngo numve
ko birangiye. Ni gake niheba, yewe ndi umuntu ukunda kuvuga, ku buryo abo tubana
bose iyo babonye maze isaha ntavuga batangira kumbaza niba hari icyo nabaye.
Ntibinjya binkundira ko mara umunsi cyangwa amasaha mbabaye cyangwa ndakaye.
Muri byinshi bituma numva nahorana umunezero ni uko namenye neza ko byose ari
kubw’Imana. Uyu umunsiwa 7 turasoma isomo rivuga ngo “ IMVANO YA BURI KINTU.”
IMVANO YA BURI KINTU
Kuko Imana yaremye byose ikwiye
kubyubahirwa, Ijambo ry’Imana ryo ritubwira ko dukwiye kubaha no guha Imana
icyubahiro kuko ariyo yaremye byose. Icyubahiro cy’Imana nicyo cyatumye irema
byose niyo mpamvu icyo tubereyeho ari ukuzamura icyubahiro cy’Imana mu kuramya
kwacu. Rick Warren agaragaza ko hari abintu bibiri Imana yaremye bitayihesha
icyubahiro: Abamalayika baguye natwe abantu. Wa kwibaza ngo nigute abantu
tudahesha Imana icyubahiro kandi ariyo yaturemye? Umuntu wese ugira ibindi akunda
akabirutisha Imana. Uwo aba yanze guha Imana icyubahiro ahubwo akigomeka ku
Mana. Umwuka wo kwigomeka ku Mana uva mu kwishyira hejuru, dore ko ari cyo
cyaha cya mbere cya kozwe na Satani. Usanga rero kwishyira hejuru kwa bantu bituma twiremera ibigirwamana bitandukanye nk’amafaranga, umugabo, umugore,
abana, akazi, kwamamara, kwimika ibyamamare (abakinnyi, abanyamuzika, abanyapolitiki,
abanyamadini n’abayobozi b’amatorero bigira ibirangirire, n’abandi).. Ikintu
cyose uhaye agaciro kuruta Imana gihinduka ikigirwamana kuko uba ukigize imana
yawe. Itandukaniro ni uko ibigirwamana
biratenguha ariko Imana yaremye byose yo ntabwo itenguha abayubaha bayiha
icyubahiro ku manywa na nijoro. Ikindi abantu twese nta numwe wavuga ko aha
Imana icyubahiro cyayo uko igikwiye, bityo twese abantu Imana yaremye,
uhereye kuri Adamu na Eva nti twabashije kuyiha icyubahiro uko bikwiye. Imana
ishimwe ko ari umutunzi w’imbabazi nyinshi, kuko yatanze Yesu ngo adupfire
tukiri abanyabyaha. Niyo mpamvu kumenya Yesu nyakuri bituzana ku guha Imana
icyubahiro tubaho ubuzima bunezeza Imana. Aho dusitaye tugahita
dutakira Imana ngo itubabarire bityo umubano wayo natwe ukomeze ube uwo kuyiha
icyubahiro, kuko umunyabyaha atabasha kunezeza Imana. Ubuzima bwa Yesu ku isi buhishura
ko intego y’ubuzima ari uguhesha Imana icyubahiro, kuko mbere yo gusubira mu
ijru yavuze ati “ Data na kubahishije aha mu isi.” Bivuze ko niba wizera Yesu
Kristo nawe ukwiye kuba uwubahisha Imana, bivuze uhesha Imana icyubahiro.
Reka uyu munsi dusoreze ku ibintu bitanu Rick
Warren agaragaza dukwiye gukora duhesha Imana icyubahiro:
1. Duhesha
Imana icyubahiro tuyiramya: Kuramya birenze kuririmba ni ukubaho ubuzima
tunezererewe Imana, tuyikunda kandi tukitanga ngo dusohoze imigambi yayo.
2. Duhesha
Imana icyubahiro dukunda benedata: Gukurikira Kristo si ukwizera gusa ahubwo
harimo kugira aho ubarizwa mu muryango w’Imana (Itorero) kandi kuba mu Itorero
nti bihagije ukwiye no kurangwa n’imirimo mwiza. Kuko kwizera kutagira imirimo
kuba gupfuye, kandi urukundo si amagambo ahubwo urukundo nyarwo rugaragara mu
bikorwa. Rick Warren we ati “ Imana ni urukundo kandi gukunda birayuhisha.”
3. Duhesha
Imana icyubahiro duhinduka tugasa na Kristo: Iyo twizeye Imana tukinjira mu
muryango w’abana b’Imana, hakurikiraho kugenda duhinduka kandi ikigero gikuru
cyo guhinduka ni Kristo. Bivuze ko guhinduka ari uguharanira gusa na Kristo,
gukora no kubaho nka Kristo Yesu niko guhinduka kandi bihesha Imana icyubahiro.
4. Duhesha
Imana icyubahiro iyo dufashisha bandi impano zacu: Buri wese yaremwe n’Imana mu
buryo bwihariye, kandi Imana yamuhaye ubumenyi, impano zihariye. Bityo
gukoresha impano twahawe n’Imana dufasha abandi bihesha Imana icyubahiro kuko
tuba dusohoza icyo yaziduhereye.
5. Duhesha
Imana icyubahiro tubwira abandi ibyayo: Imana ishaka ko urukundo rwayo n’imigambi
yayo ubibwira abandi igihe umaze kubimenya. Ntabwo dukwiye kwihererana iby’Imana,
kuko bitakiri ubwiru ahubwo byarahishuwe. Bityo iyo umaze kumenya ubwiru bw’Imana
ukwiye kubwamamaza ngo n'abandi nabo babumenye bityo bave mubyaha.
Yesu niwe cyitegererezo cyacu,
yahisemo guhesha Imana icyubahiro. Reka natwe tuvuga ko turi abakristo tugere
ikirenge mu cye tubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro kugirango tubashe
gusohoza imigambi yaturemeye.
Ingingo yo gutekereza: Byose ni
kubwayo
Umurongo wo gufata mu mutwe: “Byose bikomoka ku Mana. Byose bibeshwaho n’imbaraga
zayo, kandi byose bibereyeho kuyihesha icyubahiro.” Abaroma 11:36 (LB)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Mu
mibereho yanjye isanzwe ya buri munsi, ni hehe nashobora kurushaho kubona
ubwiza bw’Imana?
Mbifurije icyumweru cyiza.
Comments
Post a Comment