IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'
IRIBURIRO
Uyu munsi dutangiye gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego cyanditswe na Rick Warren. Iki gitabo kimaze guhindurwa mu indimi nyinshi, kimaza gufasha benshi kwegera Imana ngo bamenye neza icyo babereyeho aha ku isi. ni byiza kugira ubuzima bufite intego, ariko akenshi usanga dushyira imbere ibyo twe twifuza, ibitunezeza bityo ntitubeho ubuzima bunezeza Imana. Reka muri iyi minsi 40 tugiye kumara dusoma iki gitabo uhe agaciro kumenya icyo ubereyeho aha ku isi. Ushobora kuba uvuga uti, ndiho kandi ndabona nkora ibyo nshaka, yewe nageze ku intego z'ubuzima bwanjye. Ariko se ibyo urimo, ukora, uko ubayeho, ni ko Imana ishaka ko ubaho? Ese aho ntiwaba ubayeho mu buzima budafite intego kandi wibwira ko uri mu inzira nzima. Ndakwifuriza ko nyuma y'iminsi 40, uzaba umaze kumenya neza intego Imana yakuremeye bityo ubeho muri iyo ntego.
Umunsi wa 1: MBERE NA MBERE IMANA
Umutwe w'icyigisho dusoma uyu munsi ugira uti, "Mbere na mbere Imana." Kuko turi ibiremwa Imana yaremye niyo ifite ubuzima bwacu mu biganza bwayo. Ntidushobora kumenya intego y'ubuzima bwacu hatabayeho kwegera Imana yo yaturemye kandi ikaturemera intego runaka kugirango tuyigenderemo. Iyo habayeho kumvira isi, cyangwa amarangamutima yacu dutakaza igihe tujarajara hirya no hino, turushywa no gukora byinshi kandi bituvuna bitari mu mugambi Imana idufiteho.
Nk'abana benshi bakuriye i Rubavu, ku mwaka mito intego yanjye yari iyo kuzaba umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomeye cyane. Nakoresheje imbaraga zanjye zose mu mwitozo, yewe na nyuma yo kubura ijisho rimwe mu 1998, ntabwo byambujije gukomeza gukina umupira w'amaguru haba mu mashuri y'isumbuye, amarushanwa y'imirenge n'uturere. Mubyo natekereza kuba pasiteri ntibyarimo nubwo umubyeyi wanjye yari pasiteri. Ahagana mu 2004, niho nahisemo gutangira kureka gukina umupira w'amaguru, ahubwo ntangira gushyira imbaraga mu kwiga ngo nzabe umwarimu wo muri kaminuza n'umwanditsi. Ariko nyuma yi gihe kirekire abantu kuva mu mashuri y'isumbuye banyita pasiteri ariko njye nti sindi we icyakora ndi umukristo, mu 2016, niho nemeye kuba pasiteri maze igihe kirekire rwana no kubyemera. Nkanjye wasanga nawe ukiri kwiruka hirya no hino ukoresha imbaraga zawe ngo ugere kucyo wifuza, nibyiza kuko dusabwa gukora. Ariko se uzi neza icyo Imana ya kuremeye? nta kundi wa menya icyo ubereyeho aha ku isi hatabayeho kureka ibyo wowe wibwira, wifuza, ahubwo ugasha kumenya icyo Imana ikwifuzaho kuko ariyo yakuremye kandi ifite icyo ikuremeye. " Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibisha mu mutima wayo." ( Abefeso 1:11) Muri Kristo Yesu niho dushobora kumenya icyo twaremewe kuko tutariho gukora ibyo dushaka ahubwo gukora ubushake bw'Imana, kandi ubwo bushake bwayo ya bugambiriye kera ibusohoreza muri Kristo Yesu. Niyo mpamvu kwakira Yesu Kristo mu buzima bwawe, no kuguma kugendana nawe ugera ikirenga mucye bizagufasha kumenya icyo Imana yakuremeye. Yesu niwe Jambo w'Imana, kandi ijambo ry'Iman twararihawe ngo rituyobore. Reka Umwuka twahawe nk'umufasha agufashe gukunda gusoma Ijambo ry'Imana kandi akwigisha, akwemeze kandi aguhanire kureka ibyaha byo bidutandukanya n'Imana.
Ingingo yo kuzirikana: Simbereyeho gukora ibyo nishakiye.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Ni we wabiremye byose kandi ni na we byaremewe." Abakolosayi 1:16b)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Nubwo hari byinshi binkurura hirya no hino, nakora iki ngo mpore niyibutsa ko ubuzima nyakuri ari ukuberaho Imana aho kuberaho kwinezeza?
Umunsi mwiza wo kugira ubuzima bufite intego
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment