Posts

Padiri Bernadin Muzungu Yongeye Guhura na Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Kagame Alexis.

Image
  Iriburiro    Uyu munsi nibwo hasakaye amakuru avuga ko Padiri Bernardin Muzungu yitabye Imana.Nubwo andi makuru avuga ko yitabye Imana ejo kuwa 10/08/2022.  Mu minsi ine ishize nibwo narimo nganira n'abantu tuvuga ku bahanga u Rwanda rwagize barimo Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Alexis Kagame. Njye mbabwira ko Padiri Muzungu ari umuhanga urangaje imbere abandi bose u Rwanda rwagize  mu Mateka, Teworojiya no mu Busizi.    Bernardin Muzungu: Umwanditsi wakomeje kwandika no mu gihe atari akibashije kubona  Umunyarwanda yaravuze ngo, " Gusaza ni ugusahurwa!" Gusaza kwasahuye Padiri Muzungu imbaraga z'umubiri,ariko ntikwamusahuye kwandika. Mu 2018, ubwo narimo nkora ubushakashatsi kuri Musenyeri Bigirumwami Aloys, nagiye kuganira na Padiri Muzungu aho yabaga ku Badominikani ku Kacyiru, muha ukuboko ndamusuhuza, uwamufashaga kwandika (secretary)   niwe wamubwiye ati:" Bari kugusuhuza"Nawe ahita ambwira ati: "Ugira ngo se ndabo...

Machanic Manyeruke and his Role in the Inculturation of Christian Faith in Zimbabwe through Shona Songs

Introduction  After watching the Film'MACHANIC MANYERUKE: The Life of Zimbabwe’s Gospel Music Legend’, by James Ault, I just noticed the role that Manyeruke played and still plays in the Christian faith inculturation in Zimbabwe through his Shona songs. The documentary starts by introducing who Machanic Manyeruke is, his painful early life, how he was not able to continue his education, how he runway from home to Harare, and his conversion. From a gardener, and waiter to a celebrity, Manyeruke’s life is a testimony that ‘there is  no faraway that God cannot take from and there is no far that God cannot take you to.’ Whether you think you are far doing well or bad, if you watch the film you will see God at work, as throughout Manyeruke's life, you will notice a humble and loving man who worshiped God when he was poor and kept worshiping God even when he was a celebrity. Manyeruke and singing in Shona: The power of the mother tongue (heart language)   Watching the film...

Kwibuka Mahoro Giovanni: Kuwa 25/01/2022

Image
  Kuwa 25 Mutarama 2016, Umuryango, inshuti n'abakunzi ba Radiyo Salus nibwo inkuru ibabaje yurupfu rwa Mahoro Giovanni wari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Salus Radio yatugezeho. Kuri iyi tariki umuryango,n'inshuti za nyakwigendera turamwibuka nk'umuvandimwe, inshuti, n'umukozi wakundaga umurimo we kandi akawukora neza. Giovanni yakoraga ibiganiro bitandukanye ariko twamenyanye kubera ikiganiro yakoraga ku cyumweru mu gitondo akangurira abantu kujya gusenga. Muri icyo kiganiro yakundaga gukoresha indirimbo zihimbaza Imana cyane cyane iza makorari yo muri Huye. Giovanni ntiyagiraga ivangura kuko wumvaga ko amatorero yose afite amakorari yakoze indirimbo yazishyiragaho. Twamanyanye kuko yazaga kunsura tuganira ku buryo bwo guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu indirimbo cyane cyane iza makorari. Yitabye Imana twaramaze gutegura gahunda yo gukora igiterana cya huza za korari zo muri Huye.  Abakoranye na Giovanni, inshuti ze zahafi tuzirikana urukundo gucabugufi n...

Mutamuriza Grace: Inshuti, Umukunzi, Mushiki wanjye, Umugore, Mama w'abana

Image
Iriburiro  Kuwa 03/12/2011, nibwo imbere y'Imana n'abantu Kuwimana Joel na Mutamuriza Grace twahanye isezerano ryo kubana akaramata,ubudatandukana kugeza urupfu rudutanije cyangwa Yesu Kristo agarutse. Uyu munsi turizihiza imyaka 20 turi inshuti, imyaka 19 dukundana imyaka 18 twiyemeje kubana, imyaka 10 tubanye nk'umugabo n'umugore, imyaka 9 tubaye ababyeyi. Ku munsi w'ubukwe na kuririmbiye ko utazarira, utazahogora, niba wararize nizereko utahogoye kandi niba wararize ugahogora warijijwe kandi uhogozwa n'ugukunda urukundo atabano uko asobanura. Uzi neza ko ntagira impano yo kuvuga imitoma, ahubwo ko ibyiyumvo byanjye birangwa kandi bikagaragarira mu bikorwa, niyo mpamvu mfashe uyu mwanya ngo nandike umuri make ku mateka y'urukundo rwacu urukundo rw'ukuri.  1. Mutamuriza Grace Inshuti yanjye magara  Muri 2001, ubwo najyaga kwiga i Rusatari mu mwaka wa 4 kuri GS Gary Scheer, nk'ikigo nari giye kwigaho ndimushya nagombaga kugira inshuti.  Semageza Deo ...

GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA.

Image
Iriburiro  Kuva kuwa 08/11/2021 kugeza kuwa 28/11/2021 muri Harvest Bible Fellowship Rwanda dufite amasengesho y'iminsi 21 yo "GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA."  Intego nkuru: " Umukristo uri muri Yesu neza kandi urangwa n'imirimo myiza ahagarara mu cyuho kugirango kugira neza kw'Imana kugere muritwe no kuritwe." ku munsi wa kabiri dutangiye gusenga nifuje kubasangiza ibyo twize kubirebana no guhagaraga mu cyuho.  Ikibazo 1 : Bisobanura iki guhagarara mu cyuho, Kandi bimaze iki guhagarara mu cyuho? (Ezekiyeli 22:30) Kuwa mbere mugitondo twarebye icyo guhagarara mu cyuho bisobanuye, ku mugoroba tureba icyo guhagarara mu cyuho bimaze. Mbere ya Yesu iyo bubakaga umugi cyangwa umudugudu bubakaga urukura rw’amabuye ruzengurutse uwo mugi, mudugudu mu rwego rwo kwirinda abanzi. Iyo habagaho imirwano cyangwa ibiza bikangiza inkuta zikikije umurwa, umudugudu, bashyiragaho abarinzi bo kurinda cyane cyane ahari icyuho, ahasenyutse...

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.

Image
Iriburiro Isabato n’icyumweru ni iminsi ikomeye mu buzima bw’abayoboke b’amadini nk’Abayahudi, Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi… Kiliziya Gatolika, Abaporotesitanti n’abandi. Usanga hari impaka hirya no hino mu bayoboke b’amadini n’amatorero ku munsi nyawo wahariwe gusenga cyangwa se umunsi twafata ko wera. Usanga amahame no kwemera kw’amadini n’amatorero ari isoko y’impaka twavuze. Ariko se Bibiliya yo ibivugaho iki? Hari icyo Bibiliya ivuga ku Isabato? Ku Cyumweru? Ese Isabato ni umunsi wera kuruta indi? Ese icyumweru cyo ni umunsi wera kuruta indi? Mu kwandika iki gitabo twakoze uko dushoboye twifashisha Bibiliya cyane kugira ngo twirinde kugira indi myumvire itari iya Bibiliya dushyira imbere. Bityo turagerageza kureba icyo Bibiliya ivuga ku munsi w’Isabato. Ese Isabato n’iki? Tuze no kureba ku munsi wo ku cyumweru niba hari icyo Bibiliya ivuga kuri uyu munsi. Turasoza dutanga umwanzuro usubiza ikibazo kigira kiti ”Ese abasenga ku cyumweru baba bishe itegeko ry’Imana?” I.1. ...