GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA.
Iriburiro
Ikibazo 1 : Bisobanura iki guhagarara mu cyuho, Kandi bimaze iki
guhagarara mu cyuho? (Ezekiyeli 22:30)
Kuwa mbere mugitondo twarebye icyo guhagarara mu cyuho bisobanuye, ku mugoroba
tureba icyo guhagarara mu cyuho bimaze. Mbere ya Yesu iyo bubakaga umugi
cyangwa umudugudu bubakaga urukura rw’amabuye ruzengurutse uwo mugi, mudugudu mu rwego
rwo kwirinda abanzi. Iyo habagaho imirwano cyangwa ibiza bikangiza inkuta
zikikije umurwa, umudugudu, bashyiragaho abarinzi bo kurinda cyane cyane ahari
icyuho, ahasenyutse. Bityo abo barinzi bagaharagara ahari icyuho kuko ariho
umwanzi yashoboraga kunyura ngo abatera. Muri Ezekiyeli 22:30, Imana yababajwe
no kubura umuntu wasana inkike ngo ahagarare mu cyuho kugirango igihugu kidahura
n’akaga. Bivuze ko bidasaba abantu benshi kugirango Imana igirire neza igihugu
cyose, ahubwo umuntu umwe unezeza Imana, uhesha Imana icyubahiro ashobora kuba
isoko y’imigisha ku muryango, Itorero n’igigugu igihe cyose ahagaze mu cyuho
akabaho ubuzima buramya Imana. Bityo guhagarara mucyuho bivuze:
-
Kwirinda no kurinda abandi
-
Kurinda aho turi n’ibyo dufite
-
Kwitangira
abandi kugirango babeho neza
-
Kwisengera
no gusengera abandi
-
Kwivugira
no kuvugira abandi……
Iyo habuze uhagarara mu cyuho akaga kagera ku gihugu cyose, niyo mpamvu abizera dukwiye kuzirikana guhagaraga mu cyuho dusengera igihugu, Itorero, abashumba, abizera bose, n’abatizera ngo bakire Yesu Kristo. Muri make ku bakristo guhagarara mu cyuho bivuze kugera ikirenge mu cya Kristo kuko yatwitangiye bityo natwe dukwiye kwitangira abandi tutabapfira ahubwo tubasengera, tubafasha, kandi tubarinda kugwa mubyaha. “Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we.” Abaroma 12:10. Muri Ezekiyeli 22:30-31 Imana igaragaza ko yabuze umuntu wasana inkike agahagarara mu cyuho, bituma isuka uburakari ku bisirayeli. Bityo guhagarara mu cyuho bifite icyo bimaze kuko iyo habonetse uhagarara mu cyuho bituma Imana idasuka umujinya wa yo ku gihugu, ku muryango cyangwa ku muntu ahubwo itanga umugisha. Nehemiya ni urugero rwiza rugararaza akamaro ko guhagarara mu cyuho (Nehemiya 2:17-20). Nehemiya yababajwe no kumva ko I Yerusalemu habaye amatongo bityo afate umwanzuro wo kujya gusana inkeke z’I Yerusalemu kugirango umurwa mukuru w’igihugu cy’isezerano Imana yahaye Abisirayeli udakomeza kuba igitutsi. Dore umumaro wo guhagarara mu cyuho:
- Guhagarara mu cyuho biturinda akaga mu muryango, mu Itorero no mu gihugu.
- Guhagarara mu cyuho bituma habaho gutekereza gusana inkike, gusana imibanire yacu n'Imana n'abantu bayo.
- Guhagarara mu cyuho bituma habaho kwisubiraho, kwihana kubo uri gusengera.
- Guhagarara mu cyuho bidushoboza gukoresha impano zacu ku murimo w’Imana.
- Guhagarara mu cyuho bituma ba Sanibarati, Tobiya na Geshemu, bivuze abarwanya umurimo w’Imana babura aho banyura ngo basenye umurimo.
Kubera COVID-19 hari benshi basubiye inyuma mu kwizera, hari abandi bari gucika intege, bityo dukeneye guhagarara mu cyuho tubasengera, tubahuguza ijambo ry’Imana kugirango Imana ibasubize ku rufatiro. Ikindi hari abatarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, nabo dukwiye kubasengera kugirango bakizwe. “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugirango mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.” Yakobo 5:16
Umunsi wa 2/ kuwa
08/11/202
GUHAGARARA
MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRANEZA KW'IMANA.
Intego nkuru: "Umukristo uri muri Yesu neza kandi urangwa n'imirimo myiza ahagarara mu cyuho kugirango kugira neza kw'Imana kugere muritwe no kuritwe."
Ninde ukwiye guhagarara mu cyuho? Mose
urugero rwiza rwo guhagarara mu cyuho
Muri "Ezekiyeli 22:30"
Uwiteka aragira ati: "Nashakishije umuntu muri bo uzubaka urukuta
"Inkike" agahagarara imbere yanjye mu cyuho mu izina ry'igihugu
kugira ngo ntakirimbura, ariko nta muntu nabonye." Ubwo mu gihe
cy’umuhanuzi Ezekiyeli Imana igararaza ko yabuze uwahagarara mu cyuho
ikamubura, Zaburi 106:22-23 hagaragaza ko Imana yari igiye kurimbura
Abisirayeli ariko ku bwa Mose wa hagaze mu cyuho cy’inkikr nti yabarimbura . Iyi
zaburi ivuga muri make ibyaha bya Isiraheli mu butayu. Umurongo wa 23 ugaragaza
neza ko Mose “yahagaze mu cyuho” maze akiza Abisiraheli umujinya w’Imana. Mu
guhagarara mu cyuho, “yahagaze hagati
y'Uwiteka n'abisireyeli” (Zaburi 106: 23). Turebeye kuri Mose umuntu ukwiye
guhagarara mu cyuho agomba kuba:
-
Uwatoranijwe n’Imana, uwizera Yesu Kristo
-
Umuntu wihangana kandi ufite umutima
ubabarira cyane cyane abamurwanya.
-
Umuntu ufitanye ubusabane n’Imana kandi
ukunda abantu bose
-
Umuntu uzi neza ko adakwiye kwihorera
ahubwo ko guhora ari ukw’Imana
- Umuntu ukunda ijambo ry’Imana kandi agakunda gusenga
Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk’abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa. (Abaheburayo 11:29)
Mose urugero rwiza rwo
guhagarara mu cyuho
Inkuru y'umwimerere ya
Mose ahagaze mu cyuho ku buryo budasanzwe tuyisanga mu Kuva 32: 9-14. “Uwiteka abwira Mose ati: '' Nabonye aba bantu, 'kandi ni
abantu bafite batagonda ijosi "bafite imitima inangiye". Noneho ndeka
jyenyine kugira ngo mbasukeho uburakari n'umujinya byanjye bigurumana kandi
mbarimbure. Nzakugira ishyanga rikomeye.
'Ariko Mose yinginze Uwiteka Imana ye. Ati: 'Mwami, ni ukubera iki uburakari
bwawe bugomba gutwika ubwoko bwawe, abo wavanye muri Egiputa ufite imbaraga
nyinshi n'ukuboko gukomeye? Kuki Abanyamisiri bakwiye kuvuga bati:
"Yabagiriye nabi, abicira ku misozi ndetse yabarimbuye ku isi"?
Hindura uburakari bwawe bukaze; Turihana kandi ntuzane ibyago kubantu bawe.
Ibuka abagaragu bawe Aburahamu, Isaka na Isiraheli, ubo warahiriye ubwawe:
Ukabasezeranya uti “Nzahindura urubyaro rwawe kuba inyenyeri zo mu kirere kandi
nzaha urubyaro rwawe iki gihugu cyose nabasezeranije, kandi kizaba icyabo.
Kizaba umurage ubuziraherezo. ”'Hanyuma Uwiteka yisubiraho, ntiyateza ubwoko
bwe ibyago yari yabuteguriye.” Guhagarara mu cyuho ni ugusabira bene Data no
kubingingira kugirango imbabazi z'Imana
zibagereho, bakire kugira neza kw’Imana. Muri "Ezekiyeli 22:30",Imana
ikoresha imvugo yibutsa abantu ko hakanewe umuntu nka Mose. Muri iki gihe cyacu
natwe dukeneye kuba nka Mose tugahagarara mu cyuho kubw’abanyabyaha cyangwa
abasubira inyuba bakarakaza Imana. Mu
gihe cya Ezekiyeli, nta Mose wariho. Nta muntu n'umwe wasengeye Isiraheli. Nta muntu
numwe wasobanukiwe akaga ubwoko bw'Imana bwarimo. Nta mwinginzi n'umwe wahagaze
mu cyuho, bityo kubabazwa kw’ Abisirayeli byari ngombwa. Ibi bitwereka ko natwe
muri iki gihe dukeneye abahagarara mu cyuho kugirana akaga katatugeraho. Icyiza
natbwo Imana ikaneye benshi ahubwo ikaneye umuntu :
- Witeguye kwitangira abandi
- Kurira agatakambira Imana asabira imbabazi ibyaha atakoze, asengera abanyabyaha ngo bakizwe
- Kwibutsa Imana amasezerano yayo nubwo itibagirwa ariko nibyiza kwatura amasezerano y’Imana igihe duhagaze mu cyuho
Kwizera ni ko kwatumye inkike z’amabuye z’ i Yeriko ziriduka, bamaze
kuzizenguruka iminsi irindwi. (Abaheburayo 11:30)
Imana iguhe umugisha wowe uhagaze mu cyuho kubw'umuryango wawe, Itorero ryawe n'igihugu cyacu. Reka inkike z'ibibazo ziriduke kubwo kwizera kwawe.
Urakunzwe/you are loved
Ibyifuzo:
16.
Gusengera
Itorero muri rusange
17.
Gusengera
kwaguka kwa Harvest
18.
Gusengera
abatarakizwa ngo bakizwe
19.
Gusengera
igihugu cyacu
20.
Gusengera
ibyifuzo abantu batanze
Comments
Post a Comment