Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.
Iriburiro
Isabato n’icyumweru ni iminsi ikomeye mu buzima bw’abayoboke
b’amadini nk’Abayahudi, Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi… Kiliziya Gatolika,
Abaporotesitanti n’abandi. Usanga hari impaka hirya no hino mu bayoboke b’amadini
n’amatorero ku munsi nyawo wahariwe gusenga cyangwa se umunsi twafata ko wera.
Usanga amahame no kwemera kw’amadini n’amatorero ari isoko y’impaka twavuze.
Ariko se Bibiliya yo ibivugaho iki? Hari icyo Bibiliya ivuga ku Isabato? Ku
Cyumweru? Ese Isabato ni umunsi wera kuruta indi? Ese icyumweru cyo ni umunsi wera
kuruta indi? Mu kwandika iki gitabo twakoze uko dushoboye twifashisha Bibiliya
cyane kugira ngo twirinde kugira indi myumvire itari iya Bibiliya dushyira
imbere. Bityo turagerageza kureba icyo Bibiliya ivuga ku munsi w’Isabato. Ese
Isabato n’iki? Tuze no kureba ku munsi wo ku cyumweru niba hari icyo Bibiliya
ivuga kuri uyu munsi. Turasoza dutanga umwanzuro usubiza ikibazo kigira
kiti ”Ese abasenga ku cyumweru baba bishe itegeko ry’Imana?”
I.1. Ubusobanuro bw’Ijambo Isabato
Ijambo Isabato rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo shabbāth rivuze kurekeraho; ikiruhuko. Bivuze ko isabato
isobanuye, guhagarika gukora, kurekeraho gukora, kutagira icyo umuntu akora,
ikiruhuko.
I.2. Isabato mu
Isezerano rya Kera
Iyo usomye mu Isezerano rya kera usanga havugwa amasabato agera kuri 64 mu buryo butandukanye. Reka turebe bumwe mu busobanuro bw'isabato mu
bihe bitandukanye mu isezerano rya kera.
a. Umunsi Imana
yarangije kurema
Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose
birangira kuremwa. Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka
ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa
karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyeho imirimo yakoze yose. Itangiriro
2:1-3
Igitabo cy’itangiriro gitangira kitubwira uko Imana yaremye
ibintu byose. Muri iki gice cya kabiri tubonye ko Imana yarangije kurema byose
ku munsi wa karindwi. Tubwiwe kandi ko umunsi wa karindwi Imana
yaruhutse, aha turagira ngo twibaze ’ese kuruhuka aha ni ukwicara, cyangwa ni ukuryama
ngo iruhuke?’ Nk’uko twabonye ubusobanuro bw’ijambo Isabato mu giheburayo
ntabwo rivuga kuruhuka gusa ahubwo rivuga kurangiza cyangwa kurekeraho. Aha mu
Itangiriro byumvikane ko ikiruhuko kiri kuvugwa aha ari ukurangiza kurema.
Ntabwo bivuze ko Imana yari irushye, cyangwa se ko yicaye ikaruhuka, cyangwa ko
yaryamye. Twibuke ko Bibiliya ari igitabo kimwe kigizwe n’ibitabo bitandukanye
kandi byose bifite inkuru imwe: Yesu ni Umukiza w’abo mu isi. Bityo rero nk’uko
Zaburi 121:4 ibivuga “ dore urinda
Abisirayeli, ntazahunikira kandi ntasinzira.” Aha bitwereka neza ko Imana
itaruha kuko idasinzira, idahunikira, ihora itubereye maso. Bityo kuvuga ko
Imana yaruhutse, ni ukuvuga ko inanirwa kandi ibyo ntaho biri mu Ijambo
ry’Imana. Aha mu itangiriro kuruhuka bivuze ko Imana yarangije kurema, yarekeyaho
kurema.
Ikindi twabonye mu mirongo twasomye haruguru ni uko Imana yahaye umugisha umunsi wa karindwi iraweza. Ese kuki Imana yejeje umunsi wa karindwi? Igisubizo nacyo kiri mu mirongo twasomye ahagira hati “kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.” Ese bivuze ko indi minsi yo itera, cyangwa ko hari umunsi wera kurusha iyindi. Iki gisubizo tuzagisubiza turi kureba Yesu n’Isabato. Kuko tudashaka gutanga igisubizo cyacu ahubwo tuzareba icyo Yesu avuga ku munsi w’Isabato. Ariko ukwiye kuzirikana ko umunsi Imana yarangije kurema wabaye ho rimwe utazongra kubaho.
b. Umunsi wo kuruhuka
ku Bisirayeli
Kuva mu Itangiriro aho tubona Imana
irangiza umurimo wo kurema, ikarekeraho (Isabato) yo kuruhuka ku munsi wa 7 nta handi tubona
abantu bayubahiriza kugeza Abisirayeli batangiye urugendo ruva muri
Egiputa. Ahandi hose havugwa isabato mbere y'urugendo rwo kuva muri Egiputa, havuga kurangiza umurimo, kurangiza igikora, urugero Nowa arangiza kubaza inkunge. Ibi bitwereka neza ko Isabato yo kuruhuka ku munsi wa 7 yatanzwe mu mategeko yahawe Abisirayeli, harimo amategeko 10 yari yanditse ku bisate by'amabuye. Mugihe imbere ya Mose hari amategeko yanditse mu mitima ya bantu. Urugero tubona Kayini n’Abeli
bajya gutura Imana ntawe ubibabwiye, kuko ari itegeko ryanditse mu mitima yacu, abantu.
Aburahamu yatanze kimwe mu icumi(1/10) , kuko kwitura Imana tuyiha ku byo yaduhaye
byanditse mu mitima yacu, abantu. Ntibisaba itegeko kugira ngo umuntu yiture
Imana, bisaba umutima. Isabato yo, Abisirayeli bayihawe nk’itegeko bagomba
kubahiriza. Nk’uko twabibonye, ijambo
“Isabato” bivuze “kurekeraho, kuruhuka”. Ku
Bisirayeli, Isabato yabibutsaga uburetwa barimo muri Egiputa no kuba barabatuwe
n’imbaraga z’Uwiteka. Isabato ikababera ikimenyetso cy’urwibutso. Soma (Gut.5:15;
Kuva 31:13-14) ikiruhuko cyarebaga buri wese uhereye ku mukuru, umwana,
umugaragu kugeza ku matungo. Itegeko
ryahanishaga urupfu uwakoze umurimo ku isabato. (Soma Kub.15:32-36; Kuva 31:14)
Imana yategetse Abisirayeli kuruhuka Isabato mu buryo bwinshi kuko muri
Bibiriya dusangamo amasabato agera kuri 64 Abisirayeli bagombaga kuruhuka.
Ariko hari uburyo butatu bw’ingenzi twashyiramo amasaboto yizihizwaga cyane: (Soma
Kuva
31:13):
a)
Umunsi wa karindwi ni isabato (soma Abal.23:3-8); wari umunsi wa karindwi buri cyumweru: uwo
munsi bagombaga kuruhuka nta mirimo bakora; wari umunsi wo kwibuka
amategeko y’Imana no gusengera mu mahema yabo (soma Kuva
16:22-25; 20:8-11; Kubara 15:32-36; Yer.17:24; Abah.4:9) Iyi sabato yo ku
munsi wa karindwi niyo abakomera ku isabato bashyira imbere bagendeye ko mu
mategeko icumi ivugwamo. Ikibazo wakwibaza ese hari amategeko yi Mana dukwiye
kubahiriza andi ntituyubahirize? Aha niho abakomera ku mategeko yo mu
Isezerano rya kera bakwiye kwitonda, kuko aya mategeko n’ibyahanuwe byose
byasohoreye, byuzuriye muri Yesu. Bityo nibyiza gutera intambwe tukagera kuri
Yesu krsto kugirango dusobanukirwe umwuzuro aho kugundira uduce twa mategeko.
b)
Umwaka w’Isabato (soma Abalewi 25:1-6). Imana yategetse Abisirayeli guhinga imyaka itandatu
umwaka uwa karindwi ubutaka bukaruhuka Isabato,
mu mwaka wa gatandatu Imana
yabahaga kweza bagahunika kugira ngo batazabura ibyo kurya mu mwaka w’isabato. Ariko
ntibubahirije iyi sabato nicyo cyatumye Imana ibahana ikabatereza amahanga
bakajya mu bunyage imyaka mirongo irindwi i Babuloni kugira ngo ubutaka bwabo
buruhuke nk’uko Isabato yo kudahinga umwaka wose yavugaga (soma Kuva
23:10-12; Gut. 15:1-15; 31:10-13 Abalewi
26:31-43 ; 2Ingoma 36:21, Yeremiya 25:1-14, Yeremiya )
c)
Umwaka wa yubile (soma
Abalewi 25:8-55) Imana yategetse Abisirayeli kwizihiza umwaka wa mirongo
itanu nk’isabato: wari umwaka wo kubabarira imyenda no kubohora imbata n’ibintu byaguzwe. (soma Abalewi 25:8-24; Kubara 36:4). Hari
n’indi minsi mikuru itandukanye yafatwaga nk’isabato, ikiruhuko: Abalewi 16:29-32; Ituro ry’umuganura
wundi nk’isabato Abalewi 23:16. Muri
make Imana yategetse Abisirayeli kuziririza amasabato ntabwo yavuze isabato
imwe (Kuva 31:13.)
Mbere yo gusoza ni
byiza kuvuga ku murongo wo mu Balewi 23:3, ahavuga ‘umunsi wo guterana kwera’
hari abahita bumva ko habagaho amateraniro y’Abisirayeli ku isabato. Ibi sibyo,
guterana kwera mu Bisirayeli byabagaho ku minsi mikuru nk’iy’imitsima
idasembuye, pantekote…, nta teraniro rya buri cyumweru Abisirayeli bagiraga
tubona mu isezerano rya kera. Guterana kwera aha bivuze kuba imbere y’Imana
nk’iteraniro ryose ry’Abisirayeli cyane ko bari mu rugendo bava muri Egiputa.
Isabato wari umunsi wo kuba hamwe aho bari, ntawe wari wemerewe kuva aho ari
(Kuva 16:25). Ikindi ni uko nta materaniro nk’ayo tugira ubu yabagaho, kuko
uretse kujya gutamba ibitambo, nta kindi cyari kujyana Abisirayeli mu
materaniro hatabayeho kubahamagaza igihe hari icyo Mose cyangwa abandi babayoboye
babaga bagiye kubabwira.
Ahantu hamwe
tubona muri Bibiliya havuga urugendo rwo kugendwa ku Isabato ni mu Byakozwe
n’Intumwa 1:12. Abasesenguzi ba Bibiliya bagaragaza ko ari urugendo rutarengeje
kilometero imwe kandi rwagendwaga n’amaguru. Ikibazo usanga abakomera ku kubahiriza
Isabato nk’itegeko ry’Imana, uretse guhonyora isabato bakora ingendo, batega za
moto imodoka n’amagare; kandi indogobe n’ifarasi byakoreshwaga mu ngendo bitari
byemerewe kuva mu rugo. Bashyira ku ruhande Umwaka w’isabato n’Umwaka wa
yubile, n’andi masabato yose Imana yategetse Abisirayeli kuziririza. Muri make
bahitamo ibyo kubahiriza n’ibyo kutubahiriza. Ariko Itegeko rirebana n’isabato
nk’uko turibonye mu mirongo twavuze ntaho ryemereraga Abisirayeli guhitamo ibyo
bazubahiriza n’ibyo batazubahiriza. Ikindi ntabwo wavuga ngo mu mategeko icumi hatubwira
kwibuka kweza umunsi w’isabato, noneho ngo wirengagize ko uwanditse ayo
mategeko ari nawe watanze uko isabato Abisirayeli bagomba kuyubahiriza mu buryo
butandukanye kandi mu bihe bitandukanye.
Muri make Isabato
mu Isezerano rya kera irimo íbice bibiri by’ingenzi: Imana irangiza umurimo
wayo wo kurema, n’ikiruhuko ku Bisirayeli, amatungo yabo n’ubutaka. Amategeko
ntabwo yabashije kuruhura Abisireyeli kuko yari aremereye kandi atabasha gukiza
abantu. Yesu niko kuza kuzuza no gusohoza ibyo amategeko atashoboye.
Isabato mu Isezerano Rishya
Hari impande eshatu zitandukanye, abakirisito bafashe ku kibazo cyo
kubahiriza Isabato:
1. Abakirisito bagomba kubahiriza Isabato kuwa gatandatu (nk’uko
Imana yabitegetse Abayisirayeli );
2. Abakirisito bagomba kubahiriza Isabato ku cyumweru (nk’uko Abakirisito
benshi bavuga ko ariko babigenza);
3. Abakirisito bubahiriza Isabato muri Yesu kristo we Sabato ihoraho,
ndetse ntabwo bategetswe gufata umunsi uwo ariwo wose w’icyumweru (haba kuwa
Gatandatu cyangwa ku Cyumweru) ngo bawugire uwera kuruta indi minsi.
Abari ku ruhande rwa mbere bavuga ko Isabato, kuba iri mu mategeko icumi,
izahoraho kandi ko bidahinduka (kuba byaranditswe ku ibuye). Bavuga y’uko
kubahiriza Isabato byagombaga kuba ikimenyetso cy’Imana gihoraho cy’isezerano
Imana yagiranye n’Abayisirayeli mu bisekuruza byose, kandi ko Yesu na Pawulo
bubahirije Isabato. Bavuga ko batari bemerewe guhindura Isabato ngo bayikure
kuwa gatandatu bayishyire ku wundi munsi w’icyumweru (urugero, Ku cyumweru).
Abari ku ruhande rwa kabiri bizera ko itorero rya mbere bahinduye umunsi
bubahiriza Isabato uva kuwa gatandatu ushyirwa ku cyumweru, mu rwego rwo kubaha
ko Krisito yazutse ku cyumweru. Bafata ku cyumweru nk’ “umunsi w’Umwami” nuko
bakizera ko wasimbuye isabato yo ku munsi wa karindwi w’icyumweru.
Abari kuruhande rwa gatatu bizera ko
Isabato yari uburyo, igicucu cyo kuruhuka mu mwuka, kandi ko abakrisito
bayizihiza neza ari uko bahagaritse gushaka kugera ku gukiranuka binyuze mu
“mirimo” ahubwo bakaruhukira mu murimo warangijwe na Yesu ku musaraba. Kubw’ibyo,
abakrisito, kuba barinjiye mu kuruhuka kw’Imana binyuze mu kwakira Yesu Kristo
mu buzima bwabo, basogongeye ku iyuzuzwa ry’Isabato, kubw’ibyo ntabwo bagengwa
no kubahiriza umunsi uwo ariwo wose w’icyumweru kuwurutisha indi minsi, ahubwo
bagengwa na kristo Umwami iminsi yose.
Wakwibaza ngo uruhande
ruri mu kuri ni uruhe? Hashingiye ku
bihamya byo mu Isezerano Rishya, tugiye kureba ko uruhande rwa gatatu ruri
mukuri kwa Yesu na Bibiliya.
Ibibazo byo ku ruhande
rwa mbere:
Muri Bibiliya nta hantu hagaragaza
ko amategeko icumi azahoraho kuruta andi mu mategeko yatanzwe na Musa. Ahubwo
Isezerano rya Kera ryose rikubiyemo amategeko n’ubuhanuzi byujurijwe muri
Kristo Yesu mu Isezerano Rishya (Matayo 22 : 37-40 ; Matayo
5 :17). Ntabwo twafata amategeko icumi ngo abe ariyo tuvuga ko Imana
yashyizeho ubudakuka, kandi turi kubona Yesu we avuga amategeko yose,
n’ibyahanuwe byose. Mu Baheburayo 8 :13, ho hatwereka neza uburyo
Isezerano rishya rya shajishije irya kera, bivuze ko isezerano rishya ariryo
rwuzuye mu gihe irya kera ryari igicucu, umushorera utugeza kuri Kristo we
mwuzuro wa byose. Kugundira ibyakera bicagase kandi Kristo we mwuzuro yaraje ni
ukutamenya ukuri no guhakana Yesu ko ariwe ibyahanuwe byose byavugaga. Imigenzo y’amategeko (harimo
kubahiriza amasabato, imboneko za mezi…) byuzurizwa muri Kristo, ndetse ntabwo
bitegetswe ko bikomezwa mu Isezerano Rishya. Kubw’ibyo gukebwa (gusiramurwa), ibitambo
by’amatungo, amasabato, iminsi mikuru yi mboneko zamezi … ntabwo bikiri ibyo gukurikizwa bunyuguti ku
bantu b’Imana bamaze kwakira Yesu kristo (reba Abakolosayi. 2:16-17/ Abagalatiya
4:9-11/Abaroma14:5-6). Aha dukwiye kumva ko icyo turi gusobanura ari uko mu
Isezerano Rishya tubona umwuzuro w’ibyo mu Isezerano rya Kera. Bityo Kristo
niwe ushyirwa imbere mu byo dukora byose, cyane ko adusaba kumukurikira iminsi yose tumwigiraho. Niyo mpamvu ibyo tuziririza byose bikwiye kuba bishingiye ku
gushaka guhesha Imana icyubahiro dusohoza inshingano nkuru twasigiwe na Yesu
Kristo (Matayo 28:18-20). Guhindurira abantu kuba abigihswa ba Yesu ntibigira
umunsi ahubwo bikorwa buri munsi aho turi hose kugeza Yesu agarutse kujyana
Itorero rye.
Nubwo ari ukuri ko byavuzwe y’uko Isabato yagombaga kuba ikimenyetso
gihoraho cy’isezerano Imana yagiranye na Isiraheli ( Kuva 31:13,16-17), yemwe
ni nabyo byavuzwe mu gusiramurwa (Itang. 17:9-11), nubwo tuzi y’uko isiramurwa, gukebwa ko ku mubiri kwasimbuwe no gukebwa ko mu mutima ( Abaroma 2:28-29/ Abakorosayi.2:11), ndetse ko imigenzo
y’itorero yo gusiramurwa ku batizera bihwanye no guhakana Ubukrisito. Ese
nigute kubahiriza Isabato n’umugenzo wo gusiramurwa bitandukanye? Iyabaye atari
muri ubu buryo, Yesu yavuze ko gusiramurwa byari ingirakamaro kurusha
Kubahiriza Isabato mu mategeko y’Abayahudi (Yohana7:22-23)? Abisireyeli bahaga
gukebwa agaciro cyane kuburyo babikoraga no ku isabato kandi nta murimo bari
bemerewe gukora kuri uwo munsi. Aha Yesu ubwo yari amaze gukiza umuntu,
yabibukije ko basiramura abahungu babo ku isabato. Niba gusiramurwa byarahawe
Abisireyeli nk’ikimenyetso gihoraho kandi bikaba bitakiri itegeko ku bakristo
kuki kuziririza umunsi w’isabato byo twakumva ko bikwiye kuguma kuba itegeko
ntakuka ku bakristo? Nk’uko gusiramurwa byashushanyaga gukebwa ko mu mutima
niko Isabato yashushanyaga kurangira kw’imirimo abantu bakoraga ngo bababarirwe
ibyaha bitavuye ku bitambo bazanye cyangwa imirimo bakoze, ahubwo bivuye kuri Yesu
we gitambo kizima, kandi we turuhukiramo. Bityo uwakiriye Yesu aba yinjiye mu
isabato ihoraho, itagengwa n’umunsi runaka, kuko Kristo ahoraho.
Kuvuga ko Yesu na Pawulo bubahirizaga Isabato, nta byanditswe bibivugaho. Abavuga ibyo bashingira ku hagaragara henshi kuri Yesu na Pawulo nk’ibisanzwe bajya mu isinagogi ku minsi y’Isabato Kubwiriza. Ariko se ibi bihuriye he no kubahiriza isabato? Itegeko ntabwo ryigeze ritegeka Abisirayeli kwitabira cyangwa kubwiriza mu masinagogi ku Isabato. Biragaragara ko Yesu na Pawulo bajyaga mu materaniro yo mu isinagogi kugira ngo babwirize Abayahudi babaga bakoraniye ku Isabato. Mu iyindi minsi y’icyumweru babwirizaga ahandi hantu babonaga abantu. Bivuze ko nta munsi n’umwe Yesu atakoze umurimo wamuzanye, kimwe n’uko nta munsi n’umwe Pawulo atabwirije ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Nubwo Yesu cyangwa Pawulo baba barubahirizaga Isabato (ingingo itemezwa mu
byanditswe), biroroshye kumva ibi kuko Yesu yubahirizaga imigenzo
y’amategeko y’Abayahudi kuko
yaranasiramuwe ndetse yakoze n’urugendo rwanditswe ajya ku rusengero mu minsi mikuru ya Bisirayeli, nyamara ibi abizera Isezerano
Rishya ntibategetswe kubikora, kuko Yesu we yarimo yigisha Abayahudi kugira ngo
bamenye ukuri ngo kubabature mu migenzo n’imihango yose yari ishingiye ku
mategeko atarigeze abaruhura. Pawulo ashobora kuba yarubahirije Isabato ubwo yari
mu Bayahudi, mu buryo bwo kubaha ubuyobozi kugira ngo yubahirize umuco ndetse
n’imyumvire y’itorero ry’abantu abo aribo bose yashakaga kugeraho, (1
Abakor.9:20-21). Aha agaragaza neza ko ku Bayuda yabaye Umuyuda, ku Bagereki aba
Umugereki, agamije ko abageza kuri Kristo.
Nubwo nta byanditswe bigaragaza ko Yesu yubahirije Isabato, dufite ibihamya
bya Bibiriya aho ATUBAHIRIJE Isabato (Yohana 5:18). Aha abayuda bagaragaje ko
Yesu azirura Isabato, wakwibaza impamvu Yesu yaziruraga Isabato. Ikindi bamuregaga kwiyita Imana, Yesu ni ko
kubabwira ko ibyo akora aribyo na Data akora ahubwo ko bakwiye kumwizera kugira
ngo babone ubugingo. Muyandi magambo Yesu arikubabwira ati “muve mu mihango
n’imigenzo dore ninjye Mwami w’isabato nayo” (Mariko 2:28). Aha bivuze ko Yesu ari Umwami iminsi yose
n’ibintu byose n’isabato nayo, ntabwo Yesu ari Umwami w’isabato gusa. Nk’ “Umwami w’Isabato nayo” ntabwo byari
icyaha kuba atayubahiriza, nk’uko umupolisi wacanye amatara n’akamo gasakuza
aba atishe amategeko yo mu muhanda igihe ari kugenda ku muvuduka wa mirongo icyenda
ku isaha ahateganirijwe umuvuduko wa mirongo itandatu ku isaha. Abanyesabato
bashimangira ko Yesu yubahirizaga itegeko ry’Isabato, ahubwo ko icyo
atubahirije ari amategeko y’Abayahudi yerekeye Isabato. Ariko ibi ntabwo ari
byo ibyanditswe bivuga. Yesu yavugiye
intumwa ze ubwo zitubahirizaga isabato ashingiye ko ibyo bari bakoze byari
bihwanye n’ibyo Dawidi yakoze ubwo yaryaga imigati yo kumurikwa itari yemerewe kuribwa n'utari umtambyi. Yesu yatanze n'urugero rw'ibyo abatambyi bakora iyo bakomeje imirimo yabo isanzwe ku Isabato
(Mat.12:2-7). Ikigereranyo cya mbere kigereranya kubahiriza isabato n’itegeko
ry’imigati yo kumurikwa (ry’ibirori, ntabwo ari itegeko ry’imyitwarire ikwiye
Yesu ari kuvugaho kuko ikibazo Yesu yari abajijwe cyabazaga impamvu abigishwa
be bakora ibizira ku isabato.) Amaze guhuza ukutubahiriza Isabato kw’abigishwa
be n’ugukora kw’abatambyi ku Isabato, Yesu yari azi icyo abayahudi bari bagiye
kumubwira: “Ariko abatambyi bemerewe kutubahiriza Isabato kugira ngo buzuze
inshingano zabo mu rusengero!” Yesu ahita asubiza icyo kibazo mbere y’uko
bagisohora: “ariko ukomeye kurusha urusengero ari hano” (Mat. 12:6). Muyandi
magambo, niba akazi ko mu rusengero ari ingirakamaro bihagije byo gusimbura
ukubahiriza Isabato, rero ninako biri ku murimo wa Kirisito (ukomeye kurusha
urusengero), kandi uwo murimo ukomeye kuruta urusengero niwo abigishwa ba Yesu
barimo bakora, kuko bari kumwe nawe agenda avuga iby’Ubwami bw’Imana. Yesu
yahise agaragaza ko amategeko atabuza gukora neza ku isabato (Mat.12:12),
wakwibaza ese Yesu avuze ko dukwiye gukora neza ku isabato gusa? Oya, ariko ca
akarongo ku ijambo gukora. Tugomba gukora neza ibihe byose, buri munsi, kandi
iyi ngingo, Yesu Kirisito yayivuzeho, “Umwana w’umuntu ni Umwami yewe no ku
Isabato” (Mat.12:8), uyu murongo wahinduwe neza muri Mariko 2:28. Aha muri
Matayo harimo ijambo ngo “YEMWE n’uw’Isabato”? Kuko ari
umwami buri munsi - YEMWE n’uw’Isabato.
Kubw’ibyo inshingano z’intumwa ze, zari gukora ugushaka k’Umwami wabo, izo
nshigano ni zimwe buri munsi; yemwe no ku munsi w’Isabato. Uwo dufatiraho urugero ni Kristo urikutubwira
ko dukwiye gukora neza iminsi yose, nta munsi Yesu ari kuvuga ko tudakwiye
gukora, icyo kuzirikana ni uko dukwiye gukora neza.
Ibibazo n’abari ku ruhande rwa kabiri:
Kuvuga ko itorero rya mbere ryahinduye Isabato ikava kuwa gatandatu ikajya
ku cyumweru ntanyandiko ya Bibiliya ibihamya. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa
inshuro nyinshi kigaragaza Isabato (nyuma yo kuzuka kwa Krisito), kandi muri
buri buryo, kiba kigaragaza kuwa Gatandatu ariho ku munsi wa karindwi. Undi
munsi uvugwa mu isezerano rishya ni kuwa mbere w’iminsi irindwa ariho ku
cyumweru 1 Abakor. 16:2, Ibyakozwe n’Intumwa 20:7. Cyangwa Umunsi w’Umwami Ibyahishuwe 1:10. Mu by’ukuri,
Abakrisito ba mbere bagiraga amateraniro yabo buri minsi yose y’icyumweru
(Ibyakozwe n’Intumwa 2:46/ 5:42) kandi Pawulo yafataga ”iminsi yose kimwe”,
ibyo nta kosa yabibonagamo kuko (bivuze kudafata umunsi umwe ko wera kuruta
indi, ahubwo ko iminsi irindwi igize icyumweru yose yera (Abar.14:5). Icyakora
tubona ko kuwa mbere w’iminsi rindwi ariho abizera bahuraga bamanyagura imitsima
mu rwego rwo gukomeza kwibuka umubiri wa Yesu Kristo n’amaraso ye yamenetse ku
musaraba. Kuwa mbere w’iminsi irindwi
niho Yesu yazutse, tubona Yesu abonekera abigishwa kuri uyu munsi Toma adahari
(Yohana 20:24), yongeye kubabonekera ku munsi wa mbere w’iminsi rindwi Toma
nawe ahari (Yohana 20:26). Uyu munsi wa mbere w’iminsi irindwi waje no kwitwa
umunsi w’Umwami, Abizera bambere bahuraga mu rwego rwo kwibuka Yesu, bakora
igikorwa yavuze ko bakwiye gukora ngo bamwibuke, gusangirira hamwe bamanyagura
imitsima ibyo twita igaburo ryera/ifunguro ryera. Ntabwo icyumweru cyangwa kuwa
mbere w’iminsi irindwi, Bibiliya ivuga ko wasimbuye umunsi w’Isabato Imana yari
yarategetse Abisireyeli kuruhuka, kuko abizera bambere batarekaga gukora
imirimo yabo mwiza yose kuwa mbere w’iminsi irindwi ngo bari kubahiriza
isabato.
Abari ku ruhande rwa gatatu:
Abakirisito bubahiriza Isabato muri Kristo we Sabato ihoraho, ndetse ntabwo bategetswe gufata umunsi uwo ariwo wose w’icyumweru (haba kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru) ngo bawugire uwera kuruta indi minsi. Iki nicyo gice Itorero Harvest Bible Fellwoship Rwanda turimo, kuko iyi ariyo myizerere ihura n'ubuzima bwa Yesu n'ibyo yigishije byose dusabwa kumvira no kugenderamo.
Uburyo bwo bugaragaza uko Isabato yizihizwaga, n’umumaro ukomeye wabyo ( hamwe no gusiramurwa) nk’ikimenyetso cy’umugenzo w’Isezerano rya Kera. Ibi byemezwa n’ikigereranyo Yesu yatanze cyo kubahiriza Isabato n’amategeko yo kumurika imigati n’ibitambo by’amatungo (Mat.12:2-4,7), na Pawulo ahuza akamaro k’Isabato no kuvuga kubyo kurya byafatwaga nk’ ibitaribwa, kwizihiza iminsi n’imboneko z’amezi (Abakol. 2:16). Imigenzo nk’iyo yuzurizwa muri Kristo ndetse ntabwo ikomeza kuziririzwa nko mu isezerano rya Kera. Ubwo Yesu yasubizaga uwari ubajije itegeko risumba ayandi, Yesu yavuze gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda asoza agira ati “Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'ibyahanuwe ni yo yuririraho” (Matayo 22:40). Amategeko yose, caho akarango, ibyahanuwe byose, caho akarongo. Ese ku byo Yesu yavuze kuki dushaka kongeraho ibindi? Yesu yafashe ibyahanuwe byose n’amategeko yose abikubira muri abiri ahuriye mu RUKUNDO. None ni kuki abantu twakomeza kwihambira ku migenzo ituzirika? Ese wakunda Imana umunsi umwe? Indi minsi ukayanga? Cyangwa dusabwa gukunda Imana iminsi yose? Niba dukunda Imana iminsi yose n’umurimo wayo tuwukora iminsi yose.
Hari imirongo
ibiri kenshi na kenshi ikoreshwa mu impaka zivuga ku isabato dukwiye
gusesengura tukumva neza: Abah.4:9
na Mrk.2:27. Mu kigiriki,
Abaheburayo 4:9 havuga ngo “haracyariho uburuhukiro bw’Isabato bubikiwe abantu
b’Imana” ibi bigigaragaza ko hari isabato ibikwiwe, itegenirijwe abantu
b’Imana. Ikibazo kikiba ese iyi sabato
yubahirizwa gute? kuwuhe munsi? Iyo urebye ubuzima bwa Yesu n’ibyo yigishije
uhita ubona ko iyi sabato ivugwa mu Isezerano Rishya ibikiwe, yateganirijwe
abantu b’Imana, bivuze “iruhuka” tugirira muri Kirisitu. Nicyo gituma ndahirana
umujinya nti “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” Zaburi 95:11. Ese Uburuhukiro Imana yavugaga
aha ni ubuhe? Ni isabato nk'umunsi cyangwa ni Kristo? Ubu buruhukiro ni Yesu Kristo niyo
mpamvu umunsi umuntu yakiriye Yesu aba yinjiye muri wa wundi munsi uvugwa mu
Baheburayo 4:8-11. Duhita tubona ko aha ikiri kuvugwa atari umunsi wo
kuziririza ahubwo ni umunsi wo kumvira ijwi rya Yesu rihamagara ngo ngwino
nkuruhure. Yesu niwe Sabato yacu, iyo twinjiwe muri we tuba turuhutse imirimo
yacu dukora dushaka kwicira inzira, ahubwo tukemera ko yarangije umurimo wo
kuducungura ku musaraba. Mu
1 Abakor.5:7-8, Pawulo agaragaza neza ko dukwiye kwiyezaho umusemburo wa kera
kuko hariho pasika nshya ariyo Yesu Kristo, Pawulo ntabwo ari gukora ubuvugizi
bwo kugumishaho pasaka y’Abayahudi n’ibirori by’imigati idasembuye, ahubwo ni ukuzuzwa
mu mwuka mu buzima “bw’ukuri” tubonera muri Yesu Kristo. Ni byiza gusobanukirwa ko ibirori
by’abayahudi n’iminsi yera (harimo n’Isabato) byuzurizwa muri Kristo. Ntabwo
dukwiye kubyubahiriza mu buryo bwa kera ahubwo dukwiye kuyubahiriza turebera
kuri Yesu Kristo, abigishwa be bageze ikirenge mucye, n’abandi bizera Kristo
batubanjirije natwe twese tugere ikirenge mu cya Kristo.
Muri Mariko 2:27,
Yesu yaravuze, “Isabato yashyiriwe ho umuntu, ntabwo ari umuntu washyiriweho
Isabato.” Uburyo byavuzwemo byerekana ko ibi mu buryo bworoshye bivuze ko Imana
ntabwo yigeze ishaka gushyira Isabato hejuru mu mwanya w’ibyo umuntu akeneye,
ahubwo yashakaga ko iba nk’impano n’inyungu, atari iyo kuzirika, umuntu.
Abubahiriza Isabato bashaka ko Isabato iba inshingano ku nyoko muntu, nk’uko byari
biri ku Bisirayeli mu Isezerano rya kera, ibintu nabo ubwabo bananiwe
kubahiriza, Yesu akaza kuba igisubizo. Ibi birikure cyane y’ubuzima bwa Kristo
ubwo yari mu isi ngo atwereke urugero rushyitse. Ntabwo mu isezerano rya kera
tubona Imana itegeka andi mahanga kubahiriza Isabato, keretse igihe babaga ari
abaja mu ngo z’Abayahudi (Kuv.20:10) cyangwa abashyitsi. Ikindi igihe
umunyamahanga yabaga ashaka kuba mu Bayahundi yagomba kubahiriza amategeko
yose, harimo no gusiramurwa ndetse no gutanga ibitambo (Yes.56:7).
Mu gushaka gushyira ku bakristo kubahiriza Isabato, abubahiriza isabato bakunda kugaragaza imirongo yo mu Isezerano rishya ivuga ko Abakristo b’ukuri ari “abubahiriza amategeko y’Imana” (urg.,Iby.12:17/22:14,ugakomeza). Bigaragara ko batekereza ko “ametegeko y’Imana” ahwanye n’ “amategeko cumi,” harimo n’itegeko ryo kubahiriza Isabato. Icya mbere twabonye ko amategeko yose, n’ibyahanuwe byose Yesu yabikubiye mu RUKUNDO DUKUNDA IMANA N’ABANTU. Icya kabiri hari ibintu byinshi byategetswe n’Imana mu Isezerano rya Kera, byinshi (nk’uko bose babyemera) ntabwo wasanga bikorwa nk’uko Abakristo babikora, urugero nko gutamba ibitambo, kudakora ingendo cyangwa kuva aho umuntu ari ku isabato, kwica uwafashwe asambana… Mu Isezerano Rishya, amategeko y’Imana ahwanywa n’ibintu Yesu yategetse intumwa ze gukora (Mat, 28:20), n’amategeko yahawe amatorero n’intumwa ubwazo (1 Abakor.14:37). Nta na hamwe muri aha dusanga itegeko ryerekeye Isabato. Igihamya cyoroshye kitagibwaho impaka kiguma kigaragaza ko n'uko nta tegeko rikomoka kuri kristo cyangwa intumwa ryo kubahiriza umunsi ukagirwa uwera kuruta indi. Mu isezerano rishya, ntabwo tubwirwa y’uko Yesu cyangwa Abakiristo ba mbere bubahizizaga Isabato nk’umunsi wera badakwiye kugira umurimo numwe bakora. Nta n’ubwo (bigeze baba uko) abakrisito ku bw’ibyo bafite inshingano yo kubahiriza Umunsi w’Isabato cyangwa se wo kuruhuka ku munsi wose bahisemo ku bwa Yesu Kristo. Ntabwo umuntu agomba gushyira ku bantu b’Imana inshingano Yesu n’abigishwa batabashyizeho. Ikindi ushaka gukomeza amategeko uko yari mu isezerano rya kera byaba byiza ayubahirije yose agaharanira gukizwa nayo, n'ubwo tubona ko n'abisirayeli bayahawe batigeze babasha kuyubahiriza.. Ariko abizera Kristo by’ukuri turuhukira muri Kristo we Sabato yacu ihoraho, bityo ntabwo tuziritswe ku mategeko y’iminsi, ahubwo tuziritswe ku ITEGEKO RISUMBA AYANDI ‘URUKUNDO.’
Kuki dukwiye kurebera
Isabato no kuyumva turebeye kuri Yesu ? Yesu niwe cyitegererezo cyiza
abamwizera twese dusabwa ku mureberaho, tukagenda, tugakora, tukabaho nk’uko
yabayeho ari mu isi. Mu magembo make dusabwa kugera ikirenge mu cya Yesu
kristo. Bityo dukwiye kurebera Isabato mu mboni ya Yesu kuko:
-
Amategeko n’ibyahanuwe byose byasohoreye, byuzuriye muri Yesu (Matayo 5:17;
Matayo 22:36-40)
-
Amategeko yari umushorera utugeza
kuri Yesu Kristo ( Abagalatiya 3:24)
-
Yesu n' Umwami iminsi yose (Mariko 2: 28)
-
Yesu yavuze ku Isabato (Mariko
2:27)
-
Yesu we cyitegererazo cyacu
yakoraga umurimo we iminsi yose ( Luka 19:47
-
Yesu niwe uturuhura kandi niwe
twigiraho (Matayo 11: 28-30)
- Ubwo Yesu yageragezaga gusubiramo amategeko ayasobanura neza yewe ayaha ikindi gisobanuro ntiyigeze avuga ku itegeko ryo kweza umunsi w'isabato kuko Yesu ariwe Sabato yacu. Matayo 5:27-48.
None
Kuki Dusenga ku cyumweru?
Niba abizera Yesu
dusabwa gufata iminsi yose nk’iyera, kuki dusenga ku cyumweru? Dusenga ku
cyumweru kuko ijambo ry’Imana ritwemerera dutoranya umusni uwo ariwo wose kubwa
Kristo (Baroma 14:5-6). Ikindi ni uko kucyumweru atari umunsi wo kuruhuka ahubwo
ni umunsi wo gusenga, guterana kwera. Dore impamvu zitandukanye zituma dusenga,
duterana kucyumweru:
-
Kubera kwibuka gupfa no kuzuka kwa
Yesu (Luka 22:19; Yohana 20:19-27):
Yesu yazutse kuwa mbere w’iminsi irindwa ariho kucyumweru, asanga abigishwa bari hamwe aho bari bihishe ariko Toma adahiri. Yongeye kubabonekera hashize iminsi umunani, hari nano ne kuwa mbere w’iminsi irindwi Toma nawe ahari. Kuva ubwo tubona ko Abizera Yesu bajyaga baterana kuri uwo munsi bitaga umunsi w’Umwami, kuwa mbere w’iminsi irindwi, aho bateraniraga kumanyagura imitsima bibuka amaraso n’umubiri wa Yesu watambwe kugirango dukizwe.
-
Umurage
w’Itorero rya mbere:
Dusenga
kucyumweru kuko ari umurage twarazwe n’abizera bambere bizeye Yesu Kristo. Kuko
Abayahudi babambye Yesu batamwemeraga Abakristo bahisemo umunsi Yesu yazutseho
akaba ariho bajya baterana hamwe, bikomeza gutyo kugeraza ubu kugihe cyacu. Abizera
bambere bateraniraga hamwe iminsi yose (Ibyakozwe n’intumwa 2:42-47; 5:40-42). Ku
munsi w’Umwami, kuwa mbere w’iminsi irindwi bateraniraga hamwe bagamije
kumanyagura imitsima, gusonzoranya impiya (amaturo), kuganira ku ijambo
ry’Imana, kuba mu mwuka w’ubusabane ni Mana (Ibyak. 20:7; 1 Abakorinto
16:1-2.) Na Yohana ubwo yajugunywaga ku
kirwa cy’Ipatimo, umunsi w’Umwami ugeze (Ku cyumweru) agaragaza ko yari mu
mwuka (Ibyahishuwe 1:10). Byerekana agaciro Yohana yahaga umunsi w’Umwami
kuburyo n’igihe yari wenyine yahisemo kujya mu Mwuka wo guterana bityo niko
guhishurirwa na Yesu Kristo ibyo yaditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Dusenga kucyumweru kuko ijambo ry’Imana ridusaba
kutirengagiza guteranira hamwe kugirango duhugurane (Abaheburayo 10:25).
Dusenga kucyumweru kuko ari umunsi watoranijwe kubera Yesu Kristo (Abaroma 14:
4-6). Dusenga kucyumweru kuko atari umunsi wo kuruhuka, ahubwo guterana kwera
(Abaheburayo 10:25).
Ku birebana
n'umunsi wo gusenga, guterana, mu Baroma 14:5-6 Pawulo agaragaza neza ko abantu
batandukanye mu kurutishanya iminsi, ariko inama atanga avuga ko umunsi wose
umuntu atoranya akwiye kuwutoranya kubw'Umwami Yesu. Bivuze niba habayeho gufata
umunsi runaka ngo abe ariwo tugira uwihariye wo gusenga tubikore kubwa Yesu
Kristo.
Ikibazo
abatsimbarara ku mategeko bavuga ko mu mategeko 10 irya kane rivuga kwibuka
kweza umunsi w'isabato. Nibyo ariko Isabato bivuze ikiruhuko, kandi twabonye ko
Yesu ariwe kuruhuka kwacu. Kuko iyo
tumwakiriye nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwacu tuba twinjiye mu buruhukiro buhoraho. Bityo ku bamenye Yesu Kristo niwe Sabato yacu turuhukira muri we. Iyo wakiriye Yesu uba winjiye mu Isabato ihoraho bityo kuko Yesu Kristo
ari Umwami iminsi yose, umunsi wose wo gusenga, guterana kwera dushyizeho
kubera Yesu ntacyo utwaye cyane ko
umunsi utaruta nyiri minsi. Niba warakiriye Yesu Kristo ukaba ukunda Imana
ugakunda abantu, ugakiranuka ntabwo kudasenga ku Isabato (kuwa gatandatu) ari byo
bizakubuza ijuru. Ijuru turihabwa na Kristo ntabwo turihabwa n'iminsi. Kimwe ko
n’abasenga ku Isabato batazabura ijuru kuko badasenga ku cyumweru, ahubwo
uwakiriye Kirsto wese agakora ibyo Kristo ya mutegetse, gukunda Imana, n’abantu
no guhindurira abandi kuba abigishwa uwo azaragwa ijuru na Yesu ntabwo isabato
cyangwa icyumweru aribyo bizamuha ijuru.
Tugarutse ku
kibazo turiho, wakwibaza impamvu abakristo benshi baterana ku cyumweru, Kuwa
mbere w'iminsi irindwi. Abizera Yesu bambere bahuraga iminsi yose, ariko kuwa
mbere w'iminsi irindwi umunsi Yesu yazutseho bahuraga mu rwego rwo kumanyagura
imitsima no gusangira divayi bibuka umubiri n'amaraso ya Yesu Kristo nk'uko
yari yarababwiye kujya babikora bamwibuka. Abari mu Bayahudi, bakomezaga kandi
kujya muri gahunda z'Abayahudi harimo no kwitabira Isabato cyane cyane bagamije
kubigisha ibya Yesu. Ariko kuko Abayahudi batemeraga Yesu Kristo nk'Imana
batangiye kurenganya abizera Yesu bituma habaho ko Abakristo bahitamo kutajya
guterana nabo ahubwo bakomeza guhura indi minsi no kuwa mbere w'iminsi irindwi ariho
kucyumweru. Amatorero atangizwa hirya no hino hanze ya Isirayeli, uwa mbere
w’iminsi irindwi, umunsi w’Umwami wabaye umunsi ngaruka cyumweru wo guhura mu
rwego rwo kumanyagura imitsima, gusangira divayi no gusoma inzandiko z’intumwa
za Yesu. Ibi bigaragazwa n’amateka y’Itorero ariko n’igitabo cy’Ibyakozwe
n’intumwa kirabigaragaza. Isabato Icyo
gihe yasigaye ari iy’abahakana Yesu, ku cyumweru haba umunsi w’abemera Yesu.
Ibi byatumye hari benshi mu bakristo usanga bafata umunsi wo kuwa gatandatu
nk'umunsi w’abahakana Yesu. Abayahudi nabo basengaga kuwa gatandatu bemera Isezerano
rya Kera gusa bagafata Abakristo nk'abayobye.
Ikindi abantu
dukwiye kumenya ko Abadivantisiti twavuga ko aribo bakristo bemera Yesu
batangiye kongera kuziririza Isabato nk'umunsi wo gusenga batangiye kuva 1830
n'umuhanuzi w'umubatisita witwaga William Miller nyuma yo kwiga igitabo cya
Daniyeli yahanuye ko kuwa 22/10/1844, ariho Yesu azagaruka. Yaje kugira
abayoboke benshi baramuyoboka ariko iyo tariki igeze Yesu ntiyaza. Benshi
basubiye inyuma abandi basubira mu matorero babagamo barihana basaba imbabazi,
ariko haba irindi tsinda ryakomeje mu murongo Miller yari yatangiye rivuga ko
yibeshye ahubwo ko Yesu yavuye ahera akinjira ahera cyane kuri iyo tariki
Miller yari yavuze ko aribwo Yesu azagaruka. Iryo tsinda niryo ryiyise Adventists bivuze Abategereje. Iri tsinda ryakomeje gushishikariza
abantu gutegereza kugaruka kwa Yesu. Aha ntawe dushaka gucira urubanza, ahubwo
tugamije kuvuga ibyabaye cyangwa ibiriho, kuva Abadivantisiti b’umunsi wa
karindwi batangiye muri bo hakomeje kubamo uyu mwuka wo guhanura itariki Yesu
azaza iteka bikarangira ataje, cyane ko Yesu yavuze ko ibyo kumenya iminsi
cyangwa igihe cyo kugaruka kwe atari ibyacu ( Ibyakozwe n’Intumwa
1 :6-7). Kurundi ruhande hari abandi
badivantisiti bazi ukuri ko badakwiye gushyira imbere kumenya umunsi ahubwo
bakwiye gushyira imbere kumenya Yesu. Abo bazi ko ataribyo kubaha umunsi cyane
kuruta nyir’umunsi ariwe Yesu. Akaba ari yo mpamvu n'abasenga ku cyumweru, cyangwa
indi minsi ariko bemera Yesu dukwiye kwirinda guca iminza, twirinda kubaha
umunsi cyane kuruta Yesu we Mwami w'iminsi yose. Bityo impamvu abizera benshi basenga
ku cyumweru usanga ari uko ari umunsi basanze abera ba mbere bahuraga
bamanyagura imitsima nk’ikimenyetso cy’umubiri wa Kristo, basangira divayi
nk’ikimenyetso cy’amaraso ya Kristo mu rwego rwo gukomeza kwibuka gupfa no
kuzuka kwa Yesu. Yewe usanga n’abadivantisiti buri ku cyumweru mu gitondo baba
bafite gahunda yo guteranira hamwe kuko nabo kubera uyu mugenzo wo kwibuka
Yesu. Bityo abafata ku cyumweru nk’umunsi wera kuruta iyindi sibyo, kimwe
n’abafata kuwa gatandatu, ku isabato nk’umunsi wera kuruta indi sibyo. Iminsi
yose irera kuko uwayiremye ari Uwera kandi ariwe ugenga iminsi yose, n’ibiriho
byose.
Iyi ngingo nubwo
wayandikaho ibitabo ntabwo abantu bazayumva kimwe ariko hari imirongo ibiri dukunda
guha abakristo cyane iyo hariho urujijo:
Matayo : 5:17 “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho,
ahubwo naje kubisohoza.” Uyu murongo usanga benshi bavuga ko Yesu yaje
'gukomeza amategeko' ariko sibyo havuga ko Yesu yaje gusohoza amategeko n'ibyahanuwe.
Nk'uko twabivuze tuvuga ku itegeko risumba ayandi niba warakiriye Yesu,
wamwakiranye nibyo yaje gusohoza byose. Yesu yakiranukaga iminsi yose, kandi
agateranya (agahuriza abantu hamwe) iminsi yose. Ushoboye guterana iminsi yose
bikore, niba ushoboye umunsi umwe bikore ariko kubwa Yesu Kristo.
Yohana :14 :6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri
n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. Twasoza tukubwira ko inzira yo kujya mu ijuru atari
Isabato, atari Icyumweru, kuwa Gatanu.... Ahubwo ni Yesu. Iyo wakiriye Yesu uba
winjiye mu Isabato ihoraho, uba uruhutse kuko Yesu ariwe uturuhura, bityo reka
kuvunwa n’iminsi, imihango n’imigenzo, ahubwo wemerere Yesu ku kuruhura. Ibindi haranira kuba uwejewe kuko abejejwe
aribo bazabona Imana. Wirinde kurutisha
imihango n’imigenzo y’idini ijambo ry’Imana, ahubwo ukurikize ukuri dusanga mu
byanditswe byera. Imana ibahe umugisha.
Murakunzwe/ You are loved
Paastor Kubwimana Joel na Bishop Niyonzima Samvuraa Jean Damascene.
Comments
Post a Comment