Posts

Mutamuriza Grace: Inshuti, Umukunzi, Mushiki wanjye, Umugore, Mama w'abana

Image
Iriburiro  Kuwa 03/12/2011, nibwo imbere y'Imana n'abantu Kuwimana Joel na Mutamuriza Grace twahanye isezerano ryo kubana akaramata,ubudatandukana kugeza urupfu rudutanije cyangwa Yesu Kristo agarutse. Uyu munsi turizihiza imyaka 20 turi inshuti, imyaka 19 dukundana imyaka 18 twiyemeje kubana, imyaka 10 tubanye nk'umugabo n'umugore, imyaka 9 tubaye ababyeyi. Ku munsi w'ubukwe na kuririmbiye ko utazarira, utazahogora, niba wararize nizereko utahogoye kandi niba wararize ugahogora warijijwe kandi uhogozwa n'ugukunda urukundo atabano uko asobanura. Uzi neza ko ntagira impano yo kuvuga imitoma, ahubwo ko ibyiyumvo byanjye birangwa kandi bikagaragarira mu bikorwa, niyo mpamvu mfashe uyu mwanya ngo nandike umuri make ku mateka y'urukundo rwacu urukundo rw'ukuri.  1. Mutamuriza Grace Inshuti yanjye magara  Muri 2001, ubwo najyaga kwiga i Rusatari mu mwaka wa 4 kuri GS Gary Scheer, nk'ikigo nari giye kwigaho ndimushya nagombaga kugira inshuti.  Semageza Deo ...

GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA.

Image
Iriburiro  Kuva kuwa 08/11/2021 kugeza kuwa 28/11/2021 muri Harvest Bible Fellowship Rwanda dufite amasengesho y'iminsi 21 yo "GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA."  Intego nkuru: " Umukristo uri muri Yesu neza kandi urangwa n'imirimo myiza ahagarara mu cyuho kugirango kugira neza kw'Imana kugere muritwe no kuritwe." ku munsi wa kabiri dutangiye gusenga nifuje kubasangiza ibyo twize kubirebana no guhagaraga mu cyuho.  Ikibazo 1 : Bisobanura iki guhagarara mu cyuho, Kandi bimaze iki guhagarara mu cyuho? (Ezekiyeli 22:30) Kuwa mbere mugitondo twarebye icyo guhagarara mu cyuho bisobanuye, ku mugoroba tureba icyo guhagarara mu cyuho bimaze. Mbere ya Yesu iyo bubakaga umugi cyangwa umudugudu bubakaga urukura rw’amabuye ruzengurutse uwo mugi, mudugudu mu rwego rwo kwirinda abanzi. Iyo habagaho imirwano cyangwa ibiza bikangiza inkuta zikikije umurwa, umudugudu, bashyiragaho abarinzi bo kurinda cyane cyane ahari icyuho, ahasenyutse...

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.

Image
Iriburiro Isabato n’icyumweru ni iminsi ikomeye mu buzima bw’abayoboke b’amadini nk’Abayahudi, Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi… Kiliziya Gatolika, Abaporotesitanti n’abandi. Usanga hari impaka hirya no hino mu bayoboke b’amadini n’amatorero ku munsi nyawo wahariwe gusenga cyangwa se umunsi twafata ko wera. Usanga amahame no kwemera kw’amadini n’amatorero ari isoko y’impaka twavuze. Ariko se Bibiliya yo ibivugaho iki? Hari icyo Bibiliya ivuga ku Isabato? Ku Cyumweru? Ese Isabato ni umunsi wera kuruta indi? Ese icyumweru cyo ni umunsi wera kuruta indi? Mu kwandika iki gitabo twakoze uko dushoboye twifashisha Bibiliya cyane kugira ngo twirinde kugira indi myumvire itari iya Bibiliya dushyira imbere. Bityo turagerageza kureba icyo Bibiliya ivuga ku munsi w’Isabato. Ese Isabato n’iki? Tuze no kureba ku munsi wo ku cyumweru niba hari icyo Bibiliya ivuga kuri uyu munsi. Turasoza dutanga umwanzuro usubiza ikibazo kigira kiti ”Ese abasenga ku cyumweru baba bishe itegeko ry’Imana?” I.1. ...

Inzoga/ Vino /Ibisindisha Icyo Bibiliya Ivuga

Image
Iriburiro  Usanga hariho kutavuga rumwe kubirebana n’inzoga cyane cyane mu bakristo. Mu kwandika twe turibanda cyane gukoresha ijmbo ibisindisha kuruta gukoresha ijambo inzoga. Twibanze kuvuga inzoga, ubwo itabi, urumogi, n’ibindi bisindisha bitandukanye bitanditse muri Bibiliya twaba tubishyize ku ruhande kandi sibyo. Kuko Bibiliya ivuga ibisindisha mu bwinshi inzoga irimo, itabi, urumogi, imitobe isindisha, amagambo… 1 Pet. 5:8 “Mwirinde ibisindisha, mube maso kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo anconshomera.” Mu mpaka abantu bajya usanga hari abavuga ngo kunywa gake, mu rugero biremewe, abandi bati uretse no kunywa gake ahubwo ntabwo ukwiye no gukoraho, cyangwa kurebaho, muri make ntabwo ukwiriye kunywa ibisindisha. Mu Isezerano rya Kera hari amagambo abiri akoreshwa bavuga ‘Vino’: yayin rikoreshwa haba kuri vino isembuye cyangwa vino indasembuye. Iri jambo yayin rigaragara inshuro 141. Irindi jambo rikoreshwa ni tirosh rikoreshwa bavuga vino idase...