Inzoga/ Vino /Ibisindisha Icyo Bibiliya Ivuga
Iriburiro
Usanga hariho kutavuga rumwe kubirebana n’inzoga cyane cyane
mu bakristo. Mu kwandika twe turibanda cyane gukoresha ijmbo ibisindisha kuruta
gukoresha ijambo inzoga. Twibanze kuvuga inzoga, ubwo itabi, urumogi, n’ibindi
bisindisha bitandukanye bitanditse muri Bibiliya twaba tubishyize ku ruhande
kandi sibyo. Kuko Bibiliya ivuga ibisindisha mu bwinshi inzoga irimo, itabi,
urumogi, imitobe isindisha, amagambo…
Ibisindisha bitangira
kuvugwa muri Bibiliya
‘Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo
uruzabibu, 21anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.’
(Itangiriro 9: 20-21) Burya nta gitera umurengwe nko
guhaga, nyuma yo guhinga uruzabibu akeza Nowa yaranyoye arasinda yambara ubusa.
Aha tubona neza ko vino ari umukobanyi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga. Gusinda
kwa Nowa kwatumye yiyandarika ya mbara ubusa, ibi nabyo biteza ikindi kibazo
tubona mu mirongo ikurikira.
22Hamu se wa Kanāni abona se yambaye
ubusa, abibwira bene se bari hanze. 23Shemu na Yafeti benda umwambaro
bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se,
kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe. 24Nowa
arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye. 25Aravuga ati“Kanāni
avumwe, Azabe umugaragu w'abagaragu kuri bene se.” 26Kandi ati “Uwiteka
ahimbazwe, Ni we Mana ya Shemu, Kanāni abe umugaragu we. 27Imana yagure Yafeti,
Abe mu mahema ya Shemu, Kanāni abe umugaragu we.” (Itangiriro 23-27)
Amaze kumenya ko umuhererezi we yabonye
ubwambure bwe Nowa yahaye umugisha bakuru be batarebye ubwambure bwe avuma
umuto. Nowa akongeje umuvumo umwana we kubera ubusinzi bwe. Aha tubona ko ububi
bwa bantu bukomeza kubaho yewe uhereye kuri Nowa Imana yari yarokoye nta
rimbuke nk’abandi. Ikindi uyu muvumo uvugwa nti bikwiye gufatwa ko ari umuvumo
w’abakomoka kuri Kanani umuhungu wa Hamu bose, oya. Umuvumo wari ko Kanani
yagombaga kuba umugaragu wa Shemu. Ntabwo havuga ngo urubyaro rwa kanani ruzabe
abagaragu, oya. Ikindi aha tubona gusinda nk’icyaha cya mbere cyakozwe nyuma
y’umwuzure. Gusinda ni cyo cyaha cyakozwe bwambere nyuma yu mwuzure. Ubusinzi
bwongera kuvugwa abakobwa ba Loti bakora amahano yo kuryamana na se.
31Uw'imfura abwira murumuna we ati “Data
arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk'uko abo mu isi bose
bakora. 32Reka
dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.” 33Batereka
se vino muri iryo joro, uw'impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko
yaryamye cyangwa ko yabyutse. 34Bukeye bwaho, uw'imfura abwira murumuna we ati
“Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n'iri joro, nawe
ugende uryamane na we, ducikure data.” 35N'iryo joro bongera gutereka se,
umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko
yabyutse. (Itangiriro 19:31-35)
Urubyaro muri iki gihe cya Loti rwari
ingenzi cyane, ariko ntibyari bikwiye ko abana be bagera ku rwego rwo gukora
icyaha gikomeye cyo kuryamana n’umubyeyi wabo. Aha niho tubona imbuto bakuye I
Sodumo, bahigiye gukora ibibi. Ese koko mu isi nta bantu bari bahari bo kuba
babyarana n’aba bakobwa ba Loti? Tuvuge ko bitari bikwiye ko bashaka abantu b’I
Sowari, ariko hari Aburahamu kandi yari afite abantu benshi babaga mu rugo rwe.
Bivuze ko byashobokaga ko aba bakobwa bajya gushaka abagabo kw’Aburahamu kuruta
kuryamana na se. Ikindi aha ni ubwa kabiri tubona vino, inzoga ivugwa kandi
ikoreshwa mu buryo butuma umuntu akora ibihabanye n’ubushake bw’Imana, yewe n’ubushake
bwe bwite. Bwa mbere Nowa yanyoye vino, arasinda yambara ubusa, twabonye ko
byatumye avuma umwana we wabonye ubwambure bwe. None Loti nawe kubera guterekwa
inzoga ntabwo yamenye ko yaryamanye n’abakobwa be amajoro abiri yose. Vino ni
umukobanyi koko kandi inzoga zirakubaganisha (Imigani 20:1). Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye
inda za se. 37Uw'imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza
w'Abamowabu na bugingo n'ubu. 38Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami,
ari we sekuruza w'Abamoni na bugingo n'ubu. (Itangiriro 19:36-38) Ikigaragaza
ko ibyo abakobwa ba Loti bakoze ari amahano ni uko abana babo bavuyemo ubwoko
burwanya ubwoko bw’Imana. Abamowabu n’Abamoni bari mu bwoko bwarwanyije
Abayisilayeli cyane, nubwo mu rugendo rwabo bava muri Egiputa Imana yabujije
Abisirayeli gutera Abamowabu n’Abamoni kubera Loti (Gutegeka kwa kabiri
2:9,19). Ariko kuko Abamowabu n’Abamoni bo bari bafite inkomoko mu cyaha,
bigaragara ko batigeze bihana kuko bo barwanije Abisirayeli ( 1 Samweli 14:47;
2 Ibyo ku Ngoma 20:1,22; 2 Abami 3:5). Ibi bitwereka ko umunyabyaha Imana
imugirira neza, ariko kubera kuba mu byaha ntabone ineza y’Imana ahubwo
akarwanya Imana. Ariko kuko Imana idatsindwa uyirwanya wese azarimbuka.
Muri Bibiliya ni henshi havugwa vino yaba isembuye cyangwa idasembuye, ariko aha twe turibanda kuvuga ku bisidisha bivuze vino isembuye. Vino isembuye kimwe n’imitsima isembuye byari mu byo Abisirayeli batari bamerewe kunywa cyangwa kurya mu bihe runaka: uregero mu gihe cya Pasika (Kuva 13:1-7.) Ikindi hari abantu batari bemerewe kunywa vino isembuye: Abanaziri (Kubara 6:1-4; Abacamaza 13:1-4; 1Samweli 1:11, Luka 1:15), Abatambyi n’abo mu rugo rwabo bose (Abalewi 10:9; Ezakiyeli 44:21). Aha hari abavuga ko Abatambyi bari babujijwe kunywa vino/ ibisindisha mu gihe babaga bagiye mu ihema ry’ibonaniro gutamba ibitambo. Ariko Yesaya we ati “Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.” Yesaya 28:7. ABami n’ibikomangoma (Imigani 31:4), Bene Rekabu (Yeremiya 35:5-6), aba bose nti bari bemerewe kunywa vino bitewe n’umuhamagaro wabo cyangwa guhitamo kwabo. Salomo umunyabwenge, umuntu utarigeze agira icyo yiyima avuga kuri vino/inzoga/ibisindisha yagize ati “Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.” Imigani 20:1. Aha uzumva hari abavuga ngo nonese udashukwa nazo? Nibyo niba udashukwa nazo ngo usinde, reba ko zidateza ubukene mu muryango wawe? Usanga kenshi abantu bakunda vino, inzoga, imiryango yabo cyane cyane abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe batabura amafaranga yo kunywera. Gushukwa n’inzoga si ugusinda gusa, harimo no gusesagura, guta umwanya mu tubari aho gukora ibiteza umurimo wawe, umuryango wawe cyangwa umurimo w’Imana imbere. Uyu Salomo ni nawe wagiriye inama abami n’ibikomangamo kutanywa vino/ibisindisha “4“Ntibikwiriye abami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri. 5Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe, Bakagoreka imanza z'abarengana. 6Ibisindisha ubihe ugiye gupfa, Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.7Mureke anywe urwo rushungandushyi, Rumutere kwibagirwa intimba ye. (Imigani 31:4-7), niba turi abami, abatware n’ibikomangoma muri Kristo natwe dukwiye kwirinda ibisindisha.
Inama nyinshi zatanzwe mu Isezerano rya Kera zabuzaga abantu b’Imana, Abisireyeli kunywa ibisindisha kuko byatumaga bakora ibyaha bitadnukanye. Ikindi dukwiye kumenya ni uko vino mu isezerano rya kera itavugwaga mu buryo bw’ikinyobwa gusa, ahubwo yavugwaga mu buryo bwo kugaragaza uburumbuke bw’ubutaka Itangiriro 27:28, ikindi vino yatangwa mu maturo abantu baturaga Imana (Abalewi 23:12-13), aha ni byiza kuzirikana ko nta kintu kirimo umusemburo cyaturwaga Imana, bivuze ko vino ivugwa aha ari umutobe. Nk’uko twabivuze nubwo twibanze ku kuvuga kuri vino/inzoga/umutobe, ariko hariho ibisindisha byinshi haba mu byo abantu banywa cyangwa barya. Mu Isezerano rya Kera tubonye ko uretse kuba hariho abantu batari bemerewe kunywa vino/inzoga, Salomo we atanga inama nziza ko dukwiye kwirinda gushukwa na vino/inzoga/ ibisindisha cyangwa kubaririza aho biri. Kuko iyo habayeho gushukwa nabyo umuntu aba nta bwenge agira. Kandi kubaha Uwiteka nibwo bwenge kuva mu byaha niko kujijuka (Yobu 28:28).
Vino mu Isezerano rishya
Isezerano rishya ryanditswe mu Kigiriki nubwo hari aho
bigaragara ko ururimi rw’Icyaramiya narwo rwakoreshejwe cyane ko ari rwo Yesu
yavugaga. Ijambo ry’ikigiriki rikoreshwa bavuga vino ni oinos, rikoreshwa bavuga Vino isembuye, idasembuye cyangwa umutobe
w’imizabibu. Irindi jambo rikoreshwa ahantu hamwe mu Byakozwe n’Intuma 2:13 ni gleukos, rivuga sweet wine/ vino
iryoshye cyangwa new wine/ vino nshya. Iyo urebye mu isezerano rishya naho
tubona ko dusabwa kwirinda ibisindihsa, aho gusinda inzoga tugirwa inama yo
kuzura Umwuka Wera. Hari imirongo yo mu isezerano rishya ikoreshwa cyane
n’abantu bashaka kugaragaza ko kunywa vino/inzoga byemewe:
1.
Yesu ahindura amazi divayi (Yohana 2:6-10)
Muri uyu murongo hakoreshwa ijambo oinos/ vino. Ikibazo ni ukumenya niba yari isembuye cyangwa itari isembuye. Aha usanga abasesenguzi ba Bibiliya
barimo íbice bibiri: abavuga ko iyi vino yari isembuye abandi bati oya ni umutobe.
Aha tuzirikane ko iri jambo oinos rivuba vino isembuye cyangwa idasembuye,
bivuze ko buri wese umurongo yahagararaho kuri uyu murongo yaba afite ukuri
cyane ko umwanditsi nawe atahise agaragaza ibindi byadufasha kumenya iyi vino
niba yari isembuye cyangwa idasembuye. Uretse
ko umusangwa mukuru yavuze ko iyi vino Yesu yahinduye ko yari iryoshye kuruta
iyo bari babanje kunywa. Icyo umwanditsi yari ashyize imbere aha si ukutubwira
niba Yesu yarahinduye amazi kuba vino isembuye cyangwa idasembuye, ahubwo yari
ashyize imbere kugaragaraza igitangaza cya mbere Yesu yakoze. Icyo dukwiye
kuzirikana ni uko vino yashushanyaga amaraso ya Yesu yatwejejeho ibyaha.
Umurongowa 6, usanga abenshi batawitaho, ariko amazi yasutswe mu ndengo zabaga
ziteganirijwe gusukwamo amazi yo kwihumanura, kwisukura mbere yo kwinjira mu
rugo rw’umuntu, mbere yo kurya na nyuma yo kurya. Vino yavuye muri izi ndengo
zo kwihumanura yashushyanyaga guhumanurwa, kwezwa n’amaraso ya Yesu. Ntabwo byaba byiza kwitwaza ko Yesu yahiduye
amazi kuba divayi tugamije gushyigikira kunywa ibisidisha. Oya, ahubwo ibyiza
kuzirikana ko muri Kristo Yesu igishyirwa imbere ari ukwera, ikintu cyose
cyatuma tutagera kuri uko kwera dukwiye ku kireka kugirango dukomeze
gukiranuka.
2.
Yesu yiswe umunywi wa vino (Matayo 11:18-19)
8Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’ 19Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.” Aha Yesu yarimo agaragaza uko Abafarisayo n’abanditsi b’amategeko bamufataga, uko bamutukaga. Ntabwo Yesu ari kuvuga ko yanywaga inzoga, ahubwo ari kuvuga uko abandi bamuvugaga. Uretse kuvuga ko yanywaga vino hari naho bavuze ko ari Belizaburi umutware w’abadayimoni umukoresha (Matayo 10:25, Matayo 12:24, Yohana 8:52). Aha Bigaragara ko abafarisayo barimo bavuga Yesu nabi, ntabwo bivuze ko Yesu yari umunywi w’inzoga. Ikindi kandi twakomeje kugaragaza ko muri Bibiliya ijambo vino iteka ritavuga vino isembuye, ahubwo rikoreshwa bavuga na vino idasembuye. Nk’uko muri iyi minsi ujya mu bukwe ukumva ngo bafungure shapanye (champagne) ese iba isembuye cyangwa idasembuye? Uzasanga biterwa n’abanyiri ubukwe, hari abakoresha isembuye kuko banywa ibisembuye, abatanywa ibisembuye bakoresha idasembuye, ariko bose bavuga shapanye. Niko biri no muri Bibiriya, uzamenya niba vino iri kuvugwa ko isembuye cyangwa idasembuye bitewe naho iri gukoreshwa n’abari kuyikoresha n’impamvu iri gukoreshwa.
3.
Vino Yesu yasangiye n’intumwa kuri pasika (Igaburo ryera)
Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, 28 kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. 29Ariko ndababwira rwose y’uko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.” (Matayo 26:27-29) Twabivuze; mu gihe cya Pasika ntawo Abisirayeli bari bamerewe kunywa cyangwa kurya ibirimo umusemburo. Ikindi Yesu avuga imbuto z’umuzabibu, bivuze flesh grape juice, umutobe uvuye ku mbuto zikiri mbisi, zikamuwe ako kanya. Ntabwo iyi vino Yesu yasangiye n’intumwa yari isembuye. Bityo vino yakoreshwaga mu gihe cya Pasika haba iy’abisirayeli na pasika nko kwibuka amaraso n’umubiri wa Kristo yari idasembuye (umutobe).
4. Pawulo abwira Timoteyo kunywa vino nke ( 1Timoteyo 5:23)
Reka kunywa amazi gusa, ahubwo ujye ukoresha ka divayi gake kubera igifu cyawe no guhora urwaragurika. (1Timoteyo 5:23 Bibiliya Ijambo ry’Imana). Timoteyo nk’umwana wa Pawulo mu gakiza bigaragara ko yasengaga cyane yiyiriza ubusa ku bwa Pawulo wari mu nzu y’imbohe. Ibi byamuviriyemo kurwara igifu. Pawulo ni ko kumugira inama yo kutanywa amazi gusa, ahubwo akajya anywa vino nke. Bamwe bati kuba yaravuze vino nke bivuze ko ari inzoga. Ariko Pawulo nk’umuvugabutumwa yagendanaga na Luka wari umuganga ushobora no kuba ariwe wamugiriye inama yo kubwira Timoteyo kunywa vino nke. Iyi vino yamubwiraga ni umutobe ntabwo ari inzoga kuko inzoga itavura igifu ahubwo iri mu bituma igifu cyangirika. Ikindi nibyo Bibiriya igaragaza vino/inzoga yakoreshangwa cyane iyi mizabibu nk’umuti womoraga ibisebe (Luka 10:34), ariko ntabwo ari umuti uvura igifu. Ntabwo rero byaba aribyo gukoresha uyu murongo mu gushyigikira kunywa vino isembuye. Pawulo muri uru rwandiko rwe rwa mbere yandikiye Timoteyo igice cya gatatu, ubwo yamubwiraga ku byo agomba gushingiraho atoranya abepisikopi n’abadiyakoni, ku murongo wa gatatu agaragaza ko akwiye kuba atari umunywi wa vino/inzoga (1Timoteyo 3:3), Ibi Pawulo yabisubiyemo ubwo yandikiraga Tito 1:7. Ntabwo rero Pawulo yari kurenga kubyo yavuze ngo agire Timoteyo inama yo kunywa inzoga. Nk’uko twakomeje kubivuga ni byiza kuzirikana ko tudakwiye kwibanda ku kuvuga inzoga, gusa, kuko icyo gihe hari n’uwavuga ko Itabi, urumogi, ntacyo Bibiliya ibivugaho. Ahubwo reka twibande kuvuga ibisindisha kuko Bibiliya ibivugaho kandi igatanga inama ku bizera Yesu Kristo yo kwirinda ibisindisha. Urugero uwashakaga kuba umunaziri wi Mana yabuzwaga kunywa vino n’ibisindisha bindi (Kubara 6:3.) Bivuzeko vino cyangwa inzoga ataricyo gisindisha gusa Bibiliya ibuza; Petero nawe yagiriye abizera inama yo kwirinda ibisindisha (1Petero 5:8). Ibisindisha abakristo dusabwa kwirinda nibyinshi kandi turabize ntabwo dukwiye kujya impaka ahubwo dukwiye guharanira gukiranukira Imana.
1)
IMPAMVU ZITERA UBUSINZI :
-
Kunywa inzoga ukarenza urugero Kuri bamwe, kunywa inzoga gusa kubandi kuko
hari n’abasindishwa n’umuhumuro w’inzoga gusa, cyangwa itabi.
-
Kunywa ibiyobyabwenge, urumogi, itabi, mayirungi, kokayine… ,
-
Kwiteza inshinge z’ibiyobya bwenge
-
Kugira agakungu ko kujya mu kabari n’abanywi babaye imbata z’ibisindisha…
2)
IBIRANGA UMUSINZI
:
-
Guta ubwenge mu byo akora n’ibyo avuga
-
Kugira urusaku rwinshi no gutukana
-
Gutukura amaso
-
Kunanuka, umubyihubo udasanzwe, kubyimba amatama, gushishuka iminwa…
-
Kwiyandarika
-
Amahane, cyangwa gutuzu kubera kugwa agacuho ...
3)
INGARUKA Z’UBUSINZI
-
Kubura ubwenge no gukora ibibi
-
Kubuza abandi amahoro mu rugo n’ahandi hose nko mu kazi
-
Kurwara indwara zikomeye nk’impyiko, umwijima, igifu...
-
Kugira ubukene mu rugo
-
Guhabwa akato muri sosiyete
-
Gutakarizwa icyizere
-
Kwishora mu buraya, cyangwa mu daya...
-
Gufata kungufu cyangwa gufatwa kungufu...
4)
UMUTI SOSIYETE
ITANGA
-
Kunywa mu rugero
-
Kwirinda ibisindisha nk’urumogi, itabi,…
-
Kutanywera itabi mu bantu
-
Kubahiriza amasaha ya kabare
-
Amategeko ahana ubusinzi
-
Kureka ubusinzi ku babishoboye
5)
UMUTI BIBILIYA ITANGA K’UBUSINZI
-
Bibiliya itubwira ko dukwiriye kwirinda ibisindisha kuko satani ariho
adutegera (1Pet. 5 :8 ; 4 :3 )
-
Bibiliya itubwira ko ushukwa n’inzoga (ibisindisha) atagira ubwenge
(Imig. 20 :1)
-
Bibiliya itubwira ko nta musinzi uzaragwa ubwami bw’Imana.
(Abag. 5:19-21)
-
Bibiliya itubwira ko utsemba urusengero rw’Imana ,Imana nayo izamutsemba
(1Abakor. 3:17)
-
Ijambo ry’Imana ritubwira ko uha mugenzi we ibisindisha azabona
ishyano Habak. 2:15
Muri rusange
dusanze ko ubusinzi ari ikibazo cyangiza umuntu ku mubiri kandi kikazanamurimbura muri gihonomu. None se ntiwaba uri imbata
y’ubusinzi? warukwiriye kwihana ukabaturwa na Yesu.
Comments
Post a Comment