Kuki Umukristo Adakwiye Gutinya Amarozi, Imivumo n’Imbaraga z’Umwijima?
Iriburiro
Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi babaho bafite ubwoba: ubwoba bw’amarozi, imivumo yo mu miryango (karande), cyangwa imbaraga z’umwijima. Ibi bituma bamwe babaho bahangayitse, abandi bagashaka ubufasha ahantu hatari ho.
Ariko se, Bibiliya ivuga iki kuri ibi byose? Ese umukristo akwiriye gutinya?
Igisubizo kirasobanutse: Oya. Umukristo ntakwiye gutinya na gato.
Dore amahame arindwi yagufasha kubaho adatinya n'abambari be bose.
1. Uri Icyaremwe gishya muri Kristo
Bibiliya ivuga iti:
“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize…” (2 Abakorinto 5:17)
Ibi bisobanuye iki mku buzima busanzwe?
Iyo wakiriye Yesu:
• Uva mubuzima bwa kera
• Uva mu mateka ya kera (harimo n’imivumo)
• Uhinduka umuntu mushya mu buryo bw’umwuka
Ntukiri uwa kera.
Ntukiri uwo muryango w’amaraso gusa, ahubwo uri mu muryango w’Imana.
2. Imbaraga ziri muri wowe ziruta iz’isi
“ Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi. ” (1 Yohana 4:4)
Satani n’abadayimoni bari mu isi, ariko:
• Umwuka Wera aba mu mukristo
• Imana ubwayo iba muri wowe
Ibi bivuze ko:
• Nta mbaraga z’umwijima zifite ububashaka ku buzima bwawe mu buryo buruta iz’Imana
• Ufite uburinzi burenze, witinya
3. Yesu yatsinze Satani
Yesu ntiyaje gusa kudukiza ibyaha, ahubwo:
• Yaje gusenya imirimo ya Satani 1
"Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani." (1 Yohana 3:8)
• Yamwambuye ububasha bwe (Abakolosayi 2:15)
Satani si umunyembaraga nk’uko abantu babitekereza.
Ni umwanzi watsinzwe, akoresha:
• Ubwoba
• Ikinyoma
• Gushuka
4. Umukristo yahawe ubutarwe.
Yesu yavuze aya magambo:
“ Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” (Luka 10:19)
Kandi Bibiliya ikongera iti:
“Murwanye Satani, na we azabahunga.” (Yakobo 4:7)
Umukristo:
• Ntahunga Satani
• Arwanya Satani
Iyo uhagaze mu kuri, Satani araguhunga.
5. Nta muvumo ukigufiteho ububasha
“ Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”) (Abagalatiya 3:13)
Hari abantu benshi batinya “karande” cyangwa imivumo y’imiryango. Ariko Bibiliya ivuga ko:
• Yesu yamaze kuyikuraho
• Wimuwe mu bwami bw’umwijima ujyanwa mu bwami bw’umucyo.
"Ni we wadukijije ubutware bw'umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda." (Abakolosayi 1:13)
Ibi bivuze ko:
• Nta muvumo ushobora kugufata mu gihe uri muri Kristo.
• Ntabwo umwijima ukigufiteho ububasha.
6. Imana irakurinda
Zaburi 91, itwereka neza ko:
• Imana irinda abayiringira
• Iturinda ku manywa na nijoro
Kandi:
" Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.” (2 Timoteyo 1:7)
Ahubwo yaduhaye:
• Imbaraga
• Urukundo
• Kwirinda
Ubwoba ntibuturuka ku Mana.
7. Intwaro z'Imana turwanisha

Abefeso 6:10-18, tubona intwaro umukristo anesheshe imbaragazose z’umwijima:
• Ukuri
• Gukiranuka
• Ubutumwa bwiza
• Kwizera
• Agakiza
• Ijambo ry’Imana
• Gusengesha Umwuka iteka
Izi si amagambo gusa, ni uburyo bwo kubaho buri munsi, ubuzima buhesha Imana icyubahiro.
Umwanzuro:Ntutinye
Niba uri umukristo:
• Ntutinye amarozi
• Ntutinye abadayimoni
• Ntutinye imivumo
• Ntutinye imbaraga z’umwijima
Kuki?
• Uri icyaremwe gishya muri Kristo
• Yesu yamaze gutsinda Satani n'abambari be bose.
• Imana iri kumwe nawe ibihe byose.
• Ufite uburinzi bwuzuye.
Reka kubaho mu bwoba.
Menya ukuri kwa Bibiliya, uhagarare ku byo wizera, kandi umenye uwo uri we muri Kristo.
Rangwa n'uku kwatura buri munsi:
“Ndi icyaremwe gishya, ndi mu maboko y’Imana, nta mbaraga z’umwijima zimbasha.”
Murakunzwe
Pastor Dr. Joel Kubwimana

Comments
Post a Comment