MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI
Urupfu ni umuryango
unyurwamo n’uwo rutwaye abasigaye inyuma y’uwo muryango dutegereje igihe cyacu
tugasigara mu marira, agahinda bivanze n’ibyiringiro ku bizera Imana. Ku
mugoraba wo kuwa 19/06/2025, nibwo numvise inkuru ya kababaro ko Munganyinka,
madame Pastor Kayabo Charles inshuti yanjye yitabye Imana azize impanuka. Ubwo
madamu wanjye yanyerekaga amafoto abantu batangiye gushyira kuri sitati zabo za
WhatsApp, nihutiye kwandikira Pastor Charles ariko mbona nawe yashyizeho
ubutumwa buvuga ngo “Ruhukira mu mahoro
mugore mwiza umutima wanjye ntacyo ugushinja….,” nibwo nabonye ko ayo makuru
ari impamo.
Munganyinka Umugore akaba n’Umubyeyi
Namenye nyakwigendera muri za 2007 ubwo nigaga muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda I Butare. Umugabo we Kayabo Charles niwe twamenyanye mbere, tuba inshuti, umudamu nawe tuba inshuti kubere umugabo we ariko nyuma kubera gukunda ijambo ry’Imana. Mu bakristo nayoboye bakunze kumbaza ibibazo byinshi kuri Bibiliya Marie Gorette arimo. Ubwo natangizaga urubuga rwa Dusome Bibiliya kuri WhatsApp nyakwigendera yabaye mubo nihutiye gushyira kuri urwo rubuga kuko nari muziho gukunda ijambo ry’Imana. Munganyinka yari umugore ugira urugwiro kuko ishuro zose yatwakiriye iwe yatwakiranaga umunezero ni nseko cyane ko yari umuntu ukunda guseka. Guseka kandi bitari byabindi byi mpereka ahubwo guseka ubona ko bivuye ku mutima. Nk’uko umutware we yabyanditse kuri sitati ye ya WhatsApp, mu myaka 25 n’iminsi 9 bari bamaranye yamubareye umugore mwiza n’umubyeyi w’abana Imana yabahaye. Ubwo nandikaka aya magambo kuri nyakwigendera amarira yari azenze mu maso cyane ubwo nibukakaga amagambo yambwiye ubwo we n’umutware we bansabaga kubyara umuhungu wabo Kayabo Héritier muri batisimu. Mu magambo ye yagize ati “ twafashe umwanya uhagije wo gutekereza no kugenzura dusanga ari wowe ukwiriye kumubere umubyeyi mu by’Umwuka, kandi ndifuza ko yazakura akunda Imana akayikorera mu mbaraga kandi mu bwenge nk’uko tubikubonamo.” Ndashima Imana, Kayabo n’umudamu we ubu uri aheza mu ijuru ko bangiriye icyo cyizere, kandi mpora nzirikana ibyo yansabye. Kuwa 19/08/2016, ubwo madamu wanjye yabyaraga Kubwimana Jolly Cathrine umukobwa wacu uwo munsi Nyakwigendera nawe yabyaye umwana w’umukobwa dukunze kwita ko ari impanga ya Jolly. Kuva mu mwaka wa 2019 ntuye I Rubavu ariko navuga ko ahantu nabaye cyane ari I Huye kuko nahabaye kuva 2001 kugeza 2017. Uburyo nyakwigendera yari umubyeyi mwiza, yoherezaga abane be kuza kudusura tukamarana iminsi. Ibi byatugaragarije ko yatwizeraga kandi akadukunda kuko yemeraga ko abana baza bakamarana natwe iminsi. Uretse gutekereza ku mubabaro inshuti yanjye Kayabo iri kunyuramo natekereje cyane kubana nihutira no kwandikira umuhungu wanjye Héritier mwihanganisha ariko ndabizi neza ko ibi atari ibihe byoroheye abana bose banyakwigendera. Imana ibahe gukomera muri ibi bihe bitoroshye.
Munganyinka
umukristo n’umukozi
Nyakwigendera yari
umukristo mu Itorero ry’Ababatisita aho yabaga no muri Komite Nyobobozi muri
AEBR ku rwego rw’I gihugu. Kwera imbuto kwe n’ubumenyi bwe biri mubyatumye
agera ku rwego rwo kugirirwa icyizere cyo gushyirwa muri Komite
nasiyonari. Akenshi iyo tuvuze umukristo
abantu bumva umuntu uterana ku Cyumweru, nyakwigendera ntabwo yari umukristo
uterana ku cyumweru gusa. Ibi ndabizi
nk’umuntu twabanye kuko agakiza ke karanzwe n’imirimo myiza irimo kwitanga,
gusura abandi, kujya inama no gutanga inama zubaka. Ikindi ni uko yari
umukristo ariko urangwa no gukora kuko yari umukozi w’ikigo gikuru cy’ubuhinzi
RAB, mu ishami rya mashyamba. Atabarutse atanze umusanzu we mu Itorero no mu gihugu muri rusange. Nibyo
Turababaye ariko kandi dufite ibyiringiro kuko tuzi neza iherezo ry’abizera
Yesu ko ari uguhabwa ubugingo buhoraho. Turababaye kandi dufite n’ibyiringiro
ko ari mu bundi buzima bwiza kandi kuko urupfu ari inzira yacu twese dukwiye kwitegura
binyuze mukwizera Yesu we nzira n’ukuri n’ubungingo.
Indirimbo zivuga ku iherezo “211 …. Tuzahurirayo bagenzi, 215 …. Iyaba mfite amababa nkaya abamarayika mbangurutse nkagerayo ….., 219… ubwo nzamar’imirimo ngo nsezere kw’isi,…400...,222 Zo mu gice cy'indirimbo zo gushimisha Imana.” Asubiza ikibazo kibaza ibiranga indirimbo ya esikatolojiya yasubiye agira ati “Ivuga iby’iminsi iheruka, igashushanya n’uko bizaba bimeze.” Asubiza ikibazo kibaza aho bene izi ndirimbo za esikatolojiya ziririmbwa yagize ati “Akenshi numva ziririmbwa mu gusoza. Ariko hari n’igihe chorale yazirimbaga mu uteraniro mo hagiti.” Asubiza impamvu izi ndirimbo zizirimbwa yasubije gutya “Ntekereza ko aba ari ugukumbuzanya gakondo yacu yo mu ijuru, kwibukiranya ko hari indi si dutegereje itandukanye niyi tubamo,isi izira gupfusha,kubabara n'ibindi byose bitubangamira muri iyi tubamo,ko tutazabyibuka ukundi nitugerayo.” Asubiza n’iba izi ndirimbo za esikatolojiya ziririmbwa ni uku yasubije “Ziracyaririmbwa ndetse cyane cyane igihe twaherekeje abacu batuvuyemo, no mu materaniro hagati ziraririmbwa.” Ntagushindikanya ko Munganyinka ari muri gakondo nziza yo mu ijuru nk’uko yasubije ibi bibazo, byerekana ko yari umukristo ukuze mu gakiza kandi uzi neza ko hari indi isi itandukanye n’iyi irimo urupfu no kubabara. Abasigaye nibyo turababaye ariko we yamaze kugera mu isi itabamo urupfu n’imibabaro.
Pastor Kayabo Charles
n’abana mwese Imana ikomeze ibahe ihumure no gukomera muri ibi bihe bigoye byo
kubura uwo mwakundaga, uwari imwe mu nkingi zikomeye zubatse urugo rwanyu. Reka nsoze n’uyu murongo wo mu Byahishuwe
14:13 “Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none
hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo
baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.” Uyu munsi
turahamya ko Munganyinka yapfiriye muri Yesu kuko yari yaramwizeye nk’Umwami
n’Umukiza we. Araruhutse kandi imirimo mwiza yakoze akiri kumwe natwe yagiye
ihumerekeje.
MUNGANYINKA MARIE
GORETTE RUHUKIRA MU MAHPORO AHEZA NI MU IJURU
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment