Abisirayeli mu Butayu: Amatungo, Manu, Ibitambo n’Icya Cumi – Isesengura rya Bibiliya
Uyu munsi mu gitondo umwe mu bantu tubana ku rubuga Dusome Bibiliya, yambajije ibibazo ku buzima bw' Abisirayeli mu butayu. Ibyo bibazo kuko hari abandi babyibaza nifuje kubisubiza muri iyi blog. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi: Ese Abasiyeli bavuye muri Egiputa bafite amatungo? Ayo matungo yabagaho ate mu butayu? Ese amatungo nayo yaryaga Manu? Ko bari mu butayu batagira imirima ni gute bashoboraga gutanga icya cumi? Iyi nyandiko igamije gusubiza ibi bibazo dukoresheje imirongo ya Bibiliya no gusobanura uko ibintu byari bimeze mu mateka ya Isirayeli mu rugendo bava muri Egiputa.
1. Ese Abisirayeli bavuye muri Egiputa bajyanye amatungo?
Bibiliya ivuga neza ko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa batagiye ari abantu gusa, ahubwo bajyanye n’amatungo yabo menshi. Ibi ni ingenzi cyane kuko ayo matungo ari yo bakuragamo ibitambo byo gutambira Imana. Mu gitabo cyo Kuva 12:38 handitswe ngo: “Kandi n’ikivange cy’amahanga menshi kijyana na bo, n’imikumbi n’amashyo by’amatungo menshi cyane.” Aha hagaragaza ko bajyanye imikumbi n’amashyo, bivuze ko bavanye amatungo menshi muri Egiputa. Nanone mbere y’uko bava muri Egiputa, Mose yari yarabwiye Farawo ko badashobora gusiga amatungo yabo inyuma kuko ari yo bari gukoresha mu gutambira Imana ibitambo Kuva 10:25-26. Ibi bigaragaza ko kuva mu ntangiriro y’urugendo rwo mu butayu, Abisirayeli bari bafite amatungo. Uretse amatungo Abisirayeli bavuye muri Egiputa batwaye iby'agaciro byinshi cyane nk’uko tubibobona mu Kuva 12:35-36 “Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda. Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.”
2. Amatungo ya Bisirayeli yabagaho ate mu butayu?
Abantu benshi bibaza uko ayo matungo yashoboye kubaho imyaka mirongo ine mu butayu. Bibiliya itwereka ko nubwo ari ubutayu, hari ahantu habonekaga ubwatsi n’amazi (Oasis). Ubutayu bukunze kugira ahantu hazwi nka Oasis, haba hari amazi n’ibiti, ubwatsi mbese hari ibimera. Bityo mu rugendo Abisirayeli bagoye bakambika ahantu babona ko ubuzima bushoboka. Iyo baburaga amazi, Imana yabahaga mazi iyakuye mu rutare (Kuva 17:6). Abisirayeli bamaze kwambuka inyanja Itukura bageze I mara basanga mazi yaho arura (Kuva 15:23-26). Kubara 32:1-2 hagaragaza ibihugu Abarubeni n’Abagadi batoranije hakurya ya Yorodani ko byari bifite amazi n’ubwatsi. Ku murongo wa 27 ho hagaraza ko bageze muri Elimu bakahasanga amasōko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi. Abisirayeli ba bambaga amahema ahantu hari amazi, aho bashobora kubona ibitunga amatungo yabo. Ibi bitwereka ko nubwo ari ubutayu, hari ahantu habonekaga ibyatunga amatungo.
3. Ese amatungo nayo yaryaga Manu?
Oya. Manu yari yarateganyirijwe abantu gusa. Mu Kuva 16 Bibiliya ivuga ko Manu yari ibyokurya Imana yahaye abantu. Manu rero yari ibiryo by’abantu, ntabwo yari ibiryo by’amatungo. Amatungo yo yabagaho ku bwatsi n’amazi babonaga mu butayu nk’uko twabonye ko mu butayu hari ahantu basagaga amazi n’ubwatsi.
4. Ibitambo mu butayu byatagwaga kubera iki?
Kubera ko bari bafite amatungo, Abisirayeli bashoboye gukomeza gutambira Imana ibitambo. Mu Kuva 29:38–39 Imana yatanze itegeko ry’igitambo cya buri munsi:
“Ibi abe ari byo uzajya utambira kuri icyo gicaniro: uko bukeye ujye utamba abana b’intama babiri bataramara umwaka, ujye utamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba.” Nanone mu Kubara 7 tubona abatware b’imiryango bazana amaturo atandukanye n’ibitambo byinshi byo gutura Uwiteka. Ibi byose byerekana ko amatungo n’ubutunzi bari bafite Abisirayeli babikoreshaga umurimo wo gushima Imana, no gutamba ibitambo by’impongano y’ibyaha. Bigaragaza gushima Imana no guharanira gukiranukira Imana.
5. Ko Abisirayeli batacuruzaga ngo bunguke batangaga icya cumi cy’iki?
Iyo usomye Isezerano rya Kera ubona ko icya cumi cyatangwaga mbere yu rugendo rwo kuva muri Egiputa. Urugero Aburahamu yatanze icya cumi (Itangiriro 14:18-20). Bivuzeko icya cumi atari itegeko ryanditse ku mabuye ahubwo gishingiye ku mutima ukunze uzirikana Imana nk’isohoko yubuzima n’ubutunzi. Mu rugendo rw’Abisirayeli bava muri Egiputa bajya mu gihugu cy’Isezerano tubona ko batanze icya cumi mu buryo butatu bw’ingenzi.
1. Icya cumi cy’Abalewi
Iki ni cyo cya cumi cy’ingenzi cyatangwaga kugira ngo gifashe umuryango w’Abalewi. Aba ni bo bari bashinzwe umurimo w’Imana kandi nta murage w’ubutaka bari bafite. Mu Kubara 18:21-22, havuga ngo: “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry’ibonaniro. Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y’ihema ry’ibonaniro, batagibwaho n’icyaha bagapfa.” Abalewi rero babagaho ku maturo n’icya cumi cy’Abisirayeli.
2. Icya cumi cy’iminsi mikuru
Hari n’icya cumi cyakoreshwaga mu kwizihiza iminsi mikuru imbere y’Imana. Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:23: “Kandi uzajye urīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy’amasaka yawe n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’amashyo yawe n’ubw’imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.” Iki cyari kigamije gufasha abantu kunezerwa no gusangira umugisha Imana yabahe.
3. Icya cumi cy’abakene, abatishoboye
Hari n’icya cumi cyari kigenewe gufasha abakene n’abatishoboye.
Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:28–29, hatwereka ko “Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu. Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.” Abatishoboye bari bamerewe gusangira n’abalewi ku cya cumi Abisirayeli batanga.
6. Intego nyayo y’Icya Cumi
Iyo dusomye Bibiliya yose, tubona ko icya cumi cyari gifite intego eshatu zikomeye:
• Gushyigikira umurimo w’Imana ukorwa n’Abalewi, no kuba ibyo kurya byabo.
• Gutoza abantu kubaha Imana no kuyishimira binyuze mu gutanga.
• Gufasha abakene n’abatishoboye.
Ibi bigaragaza ko icya cumi kitari gusa itegeko ry’ubukungu, ahubwo cyari igice cy’imibereho y’umuryango w’Imana kigaraza kuzirikana abakora umurimo w’Imana n’abakene.
7. Ibi byose bisobanura iki ku bakristo b’uyu munsi?
Nyuma yo kureba amateka y’Abisirayeli, amatungo yabo mu butayu, Manu, ibitambo n’itegeko ry’icya cumi, ikibazo cy’ingenzi cyo kwibaza ni iki: ibi byose bitwigisha iki nk’abakristo uyu munsi? Mu Abaheburayo 10:1 haragaragaza ko amategeko yari igicucu cy’ibizaba, bivuze ko Yesu yaje kuba umwuzuro wayo. Ibi bisobanura ko byinshi byo mu Isezerano rya Kera byari ibimenyetso by’ibyari kuzuzuzwa muri Kristo.
1. Yesu ni we mwuzuro w’Ibitambo
Mu Isezerano rya Kera, abantu bagombaga gutamba amatungo kugira ngo ibyaha byabo bihongerwe, ba babarirwe ibyaha byabo. Ariko mu Isezerano Rishya, Yesu yabaye igitambo kimwe cyera gihagije gikuraho ibyaha. Mu Abaheburayo 10:12-13 ho havuga ngo: “Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana, ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.” Ibi bisobanura ko igitambo cya Yesu cyarangije burundu gahunda y’ibitambo by’amatungo.
2. Ubwoko bw’Imana ni Abizera bose si Abisirayeli gusa
Mu Isezerano rya Kera, ubwoko bw’Imana bwari bushingiye ku ishyanga rya Isirayeli. Ariko mu Isezerano Rishya, abantu bose bizeye Kristo babaye ubwoko bw’Imana. 1 Petero 2:9 “Ariko mwebwe muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, abantu Imana yaronse.” Yohana 1:12 hagaragaza ko abameye Yesu bose bakamwizera yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Si Abisirayeli gusa ahubwo abizera bose ni abana b’Imana.
3. Gutanga mu Isezerano Rishya
Mu Isezerano Rishya, ihame ryo gutanga rishingiye ku mutima ukunze. Mu 2 Abkorinto 9:7 haravuga ngo: “Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.” Mu isezerano rishya dusubira mu Igitangiriro ubwo Abeli na Kayini baturaga Imana amaturo, mu gihe Aburahamu yatangaga kimwe mu icumi, bashingiye ku mutima si kumategeko yanditse yabategekaga gutanga. Mu isezerano rishya Abkristo basabwa gutanga bishingiye ku mutima ukunze. Impaka zishingiye ku inyito ya maturo batanga ni izubusa, icyigenzi ni ugutangana umutima ukunze kuko aribwo bizanira umuntu gukomeza kuba mu migisha y’Imana.
4. Ihame rikomeza kugeza uyu munsi
Nubwo uburyo bwahindutse, hari amahame akomeza kugumana agaciro:
• kubahisha Imana ubutunzi yaduhaye.
• gushyigikira abakora umurimo w’Imana.
• gufasha abakene n’abatishoboye
• gushyira Imana mbere mu buzima bwacu
Aya mahame ni yo yari inyuma y’amategeko y’icya cumi mu Isezerano rya Kera.
Umusozo
Amateka y’Abisirayeli mu butayu atwereka uburyo Imana yitaye ku bwoko bwayo ndetse ikabwigisha kuyubaha mu mibereho yabo ya buri munsi. Bavuye muri Egiputa bajyanye amatungo yabo, amatungo akomeza kubaho mu butayu, abantu bagaburirwa Manu n’Imana, kandi bakomeza gutambira Imana ibitambo. Ariko ibyo byose byari intangiriro y’icyo Imana yari igamije gukora muri Yesu Kristo. Mu Isezerano Rishya, igitambo cya Kristo cyabaye umwuzuro w’ibitambo. Bityo, abakristo duhamagarirwa kubaho ubuzima bwuzuye ukwizera, urukundo no gutanga tubikuye ku mutima.
Murakunzwe
Pastor Dr. Joel Kubwimana
.jpg)
Comments
Post a Comment