Luka 15: Abararukiye hanze n'abararukiye mu rusengero twese dukeneye urukundo n'imbabazi z'Imana
Iriburiro Big Idea: "Twese Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, bityo ntiyifuza ko hagira uzimirira hanze cyangwa mu rusengero niyo mpamvu imbabazi zayo zibereyeho twese." " Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. 2Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo .” ( Luka 15:1-2 ) Kwivovota kw'Abafarisayo n'abanditsi kwatumye Yesu abacira imigeni igera kuri itatu. " Umugani w'intama yazimiye, umugani w'igice cyifeza cyazimiye n'umugani w'umwana wikirara. Iyi migani yose ihuriye ku kwigisha urukundo rw'Imana rudashingira kubyo abantu dukora cyangwa twakoze, n'imbabazi zayo zitagira umupaka. Uyu munsi mu matateraniro twagize mu rugo, twaganiye ku mugani uzi cyane nk'umugani w'umwana w'ikirara. Icyo twabonye ni uko uyu mugani ugaragaza neza ko Yesu yavuze abana babiri, ariko usanga abigisha benshi bibanda ku mwana wavuye mu rugo ak...