Kuva Rehoboti kugera Berisheba: Urugendo rwo kuva ahagutse ukagera ku iriba ry'igihango (Itangiriro 26:12-25)

 Iriburiro 

Big Idea: "Umugisha Imana itanga ntamubabaro yongeraho, ariko abantu bo bajya ba babazwa n'umugisha Imana iha abayubaha, bityo dukwiye kurenga kugundira imigisha ahubwo tugaharanira kugundira Yesu we mugisha nyakuri."

Muri kamera ya muntu harimo kwifuza ibyiza, kuba heza, gukorera aheza, muri make gutera imbere, kugubwa neza, kandi si bibi. Ariko kurundi ruhande iyo abantu baguwe neza akenshi usanga bibagirwa Imana bakayishyira kuruhande ubundi bakihugiraho bakora ibibanezeza. Muri Bibiliya hari abantu batandukanye bagiye bashyira imbere Imana kuruta ibintu, cyangwa umunezero wakanya gato. Uyu munsi twaganiriye kuri Isaka, wagaragaje guhanga amaso Imana kuruta ibintu. Itangiriro igice cya 26 gitangira tubona Isaka asuhuka kubera inzara. Imana yamubujije kumanuka ajya muri Egiputa ahubwo imusezeranya kuzabana nawe mu gihugu cy'Abafilisitaya. Mu mwaka umwe gusa ageze mu gihugu cy'Abafilisitiya tubona ko Imana yamuhaye umugisha arahinga areza aratunga aratunganirwa. Abafilisitaya kubwo kumugirira ishyari bamusabye kubavamo akagenda. Isaka ntabwo yahanganye nabo ahubwo yarahagurutse aragenda. Ubwo twaganiraga kuri aya magambo mu materaniro twakoze mu rugo, twasanze murugendo rwacu rwo kugera ku kubana na Yesu we gihango cyacu dukwiye kwigira kuri Isaka ibi bintu bitatu: 

1. Dukwiye kwirinda guhangana turwanira umugisha kuko umugisha utarwanirwa  ( Itangiriro 26:12-17)

Isaka yari azi neza ko igihu arimo cy'Abafilisitiya kiri mu bihugu Imana yari yarabwiye ise Aburahamu kuzamuraga, kandi nawe ubwe Imana yari yarabimubwiye. Ariko ubwo Abafilisitiya bamusabaga kubavamo ntwabwo yahangange nabo. Kuribo bari bazi ko kumwirukana bizatuma atakaza ibyo atanze, ariko Isaka we yari azi neza ko Imana yamuhareye umugisha hagati muribo ko aho yajya hose yahamuhera umugisha niko guhaguruka aragenda. Usanga akenshi abantu mu matorero, mu miryango, mu kazi barwana, bicana, bajya mu inkiko kuburana kuko habuze gusobanukirwa ko umugisha utarwanirwa. Dukwiye kwigira kubakiranutsi nka Isaka tukamenya ko dukwiye kwirinda guhanganira umugisha, ahubwo tukiga kubana n'abantu bose yewe n'abatwanga tukabana nabo amahoro. 

2. Dukwiye kwemera gukomeza guhara  kubwo kwirinda kugundira ibitagutse (Itangiriro 26:18-22) 

Isaka ageze mu gikombe cy'i Gerari naho yahuye n'abamurwanya. Abagaragu be bafukuye amariba kabiri kose bayagishwaho impaka Isaka akabasaba kuyahara. Ntabwo bijya bikunda kuri benshi guhara yewe niyo bari kugundira ibitari ibyabo. Isaka we yameye guhara ibyo afiteho uburenganzira kubwo kugaragaza ugukiranuka kwe, ugusobanukirwa neza ko ibiciriritse adakwiye kubirwanira n'abantu. Guhara nibyo byatumye Yesu aza kudupfira kuko Ijambo ry'Imana retwereka neza ko Yesu yiyambuke akamero ku bumana akambara akamero ku muntu kugirango aducungure (Abafilipi 2:6-8). Umuntu wamenye Yesu arangwa no kwemera guhara kubwo kwirinda guhangana no kugundira ibitaramba. 

3. Dukwiye kwirinda kudamamarara mu migisha, ahubwo dukwiye gutera intambwe yo kugera kuri Yesu Kristo we gihango cyacu dufitanye n'Imana. (Itangiriro 26:22-25) 

Ubwo Isaka yari amaze gufukuza iriba ntibamugishe impaka kuri ryo, yahise aryita Rehoboti bivuze 'ahagutse, ahakinguye hagari.' Yari ageza aho ntawe umurwanya, aho abonye amazi n'amahoro kandi abona ko we n'abazamukomokaho bazahororokera. Ariko kuki Isaka atagumye i Rehoboti ngo abe ariho atura? Isaka yari umunyamugisha uzi ko akwiye kuba aho Imana imushaka atari ukuba aho abona hamunyuze. Abantu benshi tugwa mu mutego wo kutamenya itandukaniro ry'imigisha, ibintu bifatika, bigaragara, n'umugisha uzana byose ibifatika n'ibidafatika. Isaka yanze kudamarara ngo ahere I Rehoboti, ahubwo yateye intambwe agera i Berisheba   bivuga 'iriba rya karindwi' cyangwa 'iriba ry'igihango'. Ageze aha i Berisheba niho Imana yongeye kuvugana nawe iramuhumuriza imusubiriramo isezerano yagiranya na se Aburahamu ryo kuzamugira umugisha kandi amahanga agahererwa umugisha muri we.  

 Uyu munsi Berisheba yacu ni Yesu Kristo niwe soko, riba ry'amazi adakama, niwe ngihango dufitanye n'Imana. Bityo dukwiye kurenga guharanira kugundira ibintu, kuba mu mundendezo ahubwo tugashyira imbere kubana na Yesu, kuko ibindi byose birashira ariko Yesu we ahoraho. Ijambo ry'Imana rigaragaza neza ko dukwiye gushaka ubwami bw'Imana ibindi tukabyongererwa (Luka 12:31). Yesu niwe Mwami akaba n'Ubwami bw'Imana muri twe, guharanira kugera kukuba muri we nicyo kiruta ibindi. Bityo guharanira gukiranuka no kwezwa nibyo byadushoboza kurenga Rehoboti tukagera i Berisheba ku iriba ry'igihango, isoko y'agakiza kacu ariwe Yesu. 

Icyumweu cyiza 

Pasitori Kubwimana Joel



Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'