Imboni ya Rev. Gato Etienne ku gitabo 'UBUKWE N’UMURYANGO WA GIKRISITU MU RWANDA RWA NONE'
Iki
gitabo cyanditswe na Pasiteri KUBWIMANA
Joel, Umushumba mu Itorero Harvest Bible Fellowship Rwanda , Njye ubwanjye nkikibona nagize amatsiko yo
kugisoma. Mu kugisoma numvaga ntakirambika hasi ntararangiza kugisoma, bitewe nuburyo cyanditswe muburyo bw’ubuhanga. Bigaragara ko umwanditsi atashyize imbere kwandika
ibitekerezo bye gusa, ahubwo yifashishije n'ibindi bitabo
byanditswe n’abanditsi babahanga, binararibonye
mu muco wacu wa kinyarwanda no muri Bibiliya urugero Mgr. Aloys BIGIRUMWAMI wanditse
« Imihango n’imigenzo
n’imiziririzo mu Rwanda » n'abandi
banditsi nka: GASIMBA Munezero
« Ubukwe bw’iwacu » NDEMESI Moise MUSEKWA «Construire un foyer prospere » NDYAMIYEMENSHI Nathan « Bible and Divorce » Tharcisse GATWA
« Histoire du Christianisme au Rwanda »
…… n'abandi banditsi babahanga… Muri iki gitabo harimo ingero nyinshi kubirebana n’urushako ruhesha Imana Icyubahiro . Iki gitabo kigizwe
nibice bitatu byingenzi umwanditsi yanditseho:
1.
Ubukwe
2.
Imibonano mbuzabitsina
3.
Umuryango
Kubwanjye nkimara kugisoma nacyise « IBYINGENZI NKWIRIYE KUMENYA MBERE YO KURUSHINGA, N’IBYO NKWIRIYE GUKOMEZA KWITAHO NYUMA YO KUBAKA URUGO » kubumva ikinyarwanda bose nabifuriza nabo gusoma iki gitabo kiziye igihe kuko ni umusanzu ukomeye kubashaka kugira urushako ruhesha Imana icyubahiro , kuko bene urwo rushako ni Ijuru rito . Iki gitabo ni umusanzu kubashumba bagenzi banjye tuyobora amatorero, kuko nimfasha nyigisho mugutegura abitegura kurushinga. Kubamaze kurushinga iki gitabo ni urwibutso rutwibutsa gushimangira amasezerano twagiranye nabo twashakanye imbere y’Imana no kuba icyitegererezo kubatari bashaka « Urushako ruhesha Imana icyubahiro ,urumuri ku miryango n'abato » . Ku bantu b'iki gihe cy'amajyambere no kugendana nibigezweho iki gitabo n’inkishyimbo mu kuboko kumwungeri mwiza, ariwe YESU KRISTO iducyamura kugaruka mu nzira nziza, no kugira urushako rwubatse ku Rutare (Yesu Kristo) n’Ijambo ry’Imana. Urushako rurangwa na kirazira mu muco wa kinyarwanda, kuko « ibishashagirana byose atari zahabu. » Amajyambere nimeza ariko dushishoze, nk'uko umwanditsi abivuga 'dukwiriye gushungura mbere yo gufata no kwemera ibije byose ngo ni amajyambere.' Ahubwo twibuke ko ibyo tubiba aribyo tuzasarura. Kandi tunazirikane ko imibanire y'umugabo n'umugore cyangwa urushako ari ishusho yimibanire ya Kristo n’umugeni we ITORERO. Bityo reka duharanire kubana amahoro nabo twashakanye ndetse n'abantu bose twitegura gusanganira Umwami Yesu kuko ari bugufi kuza gutwara umugeni yakoye ari we Torero.
Rév. GATO Etienne
Harvest Bible Fellowship Rwanda- Buhuru
Comments
Post a Comment