Iriburiro
Big Idea: " Ubumwe bw'abizera Yesu bushoboka iyo tubashije kugirana ubumwe ni Mana binyuze mukwakira Yesu Kristo we muhuza w'abantu n'Imana."
Muri Yohana igice cya 17 niho dusanga isengesho rirerire Yesu yasenze mu Isezerano rishya. Mbere yo kubambwa Yesu yasenze isengesho rigabyemo ibice bitatu by'ingenzi: Yohana 17:1-5, Yesu arisengera ubwe asaba Imana kumwubahisha nk'uko yayubahishije. Yohana 17:6-19, Yesu asengera abigishwa be ngo babe umwe nk'uko we na Data wa twese bari. Yohana 17: 20-26, Yesu asengera abizera bose ngo nabo babe umwe. Ku cyumweru cyashize twavuze ku isengesho rya Yesu asabira Petero, uyu munsi tugiye kuganira ku isengesho Yesu yasenze asabira abizera bose. Bityo turibanda ku gice cya gatatu cy'isengesho rya Yesu (Yohana 17:20-26). Ubwo twaganiraga kuri iri sengesho mu materaniro twagize mu rugo, twabonye ko, nubwo Yesu yari agiye kubambwa kandi abigishwa be bagacika intege, yari azi neza ko ibyo yabigishije bazabyigisha abandi nabo bakamwizera. Bityo niyo mpamvu atasengeye ubumwe bw'abigishwa be 11 gusa, ahubwo n'abandi bose bizeye ijambo ry'igishijwe n'intumwa 11 n'abandi bahindutse abigishwa ba Yesu bose kugeza uyu munsi,“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo" (Yohana 17:20.) Ubwo Yesu yasengaga yasengeye ibintu bibiri: Ubumwe bwabizera bose, no kuzabana nawe.
1. Yesu yifuza ko abamwizera twese tuba umwe
Iyo uganiriye n'abantu, ugasoma ibyandikwa ku Itorero, haba mu bihe byahise, cyangwa ubu mugihe cya COVID-19, benshi bahita bagaragaza ko nta bumwe burangwa mu matorero, mu biyita abizera Yesu Kristo. Kandi koko hari ibyo ubona, ukumva, bikorwa mu matorero ukaba wakwibwira ko nta bumwe buhari. Ariko kurundi ruhande hariho kumva nabi ibyo Yesu yasengeye. Ubumwe no gusa biratandukanye. Usanga akenshi abantu bavuga ko niba abantu ari Abakristo kandi bose bizera Yesu bari bakwiye kuba mu Itorero rimwe ( denominasiyo imwe) (denomination), ariko sibyo Yesu yasengeye. Ntabwo Yesu yasengeye ugusa (uniformity) kw'abisera bose, ahubwo ubumwe bwabo. Muyandi magambo Yesu yasengeye 'ubumwe mu budasa bw'abisera bose.' Kugirango dusobanukirwe ubumwe Yesu yasengeye ni uko dusesengura isengesho rye.
a. Yesu yasengeye ubumwe afitanye n'Imana kuba aribwo buranga abamwizera bose
"20“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo, 21ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye. 22Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. (Yohana 17:20-22).
Imana Data ni Mana Mwana bafitanye ubumwe, kandi ubwo bumwe nibwo Yesu yaje guhishurira abo mu isi. Ntabwo bishoboka ko abizera tugirana ubumwe hagati yacu igihe cyose tudafitanye ubumwe n'Imana. Ikindi ntabwo tubasha kugirana ubuwme n'Imana tudafite Yesu. Iyo umuntu yakiriye Yesu aho arihose uko ari kose aba yunzwe n'Imana. Uku kungwa n'Imana niko kudushoboza kubasha kungwa n'abagenzi bacu ( 2 Abakorinto 5:18.) Yesu yari azi neza ko abamwizera bazaba ari abantu baturuka mu mahanga atandukanye, bavuga indimi zitandukanye, bafite imico itandukanye, bityo ntabwo yasabiye 'ugusa' kwabo, ahubwo ubumwe bwabo nk'uko Yesu ari umwe na Data wa twese. Mu magambo make ikigero cyiza cy'ubumwe abizera dukwiye kugira ni ubuwme Yesu afitanye na Data wa twese. Kuba mu matorero atandukanye (denominasiyo zitadukanye nyinshi ziriho) ntibikuraho ko hari Itorero rimwe rya Kristo rigaragazwa n'ubumwe bw'abizera Yesu Kristo hirya no hino ku isi. Kuba hariho amakimbirane, amacakubiri, kudahuza, no kudafashanya mu matorero ntibivuze ko abizera Yesu by'ukuri badafite ubumwe. Abo Yesu Kristo ari muribo barangwa n'ubumwe, kandi barahari, tubamenyera mu mibereho yabo. Ubumwe bw'abizera ntibushingiye ku matorero basengeramo, ahubwo bushingiye kuri Yesu Kristo bizera. Ubwo hari amatorero yigisha ko ariyo akizwa, ariyo agira Umwuka w'Imana, ko ariyo y'ukuri; abizera Yesu Kristo bo ntibakaneye kuvuga ibyo byose, ahubwo ubumwe bwabo bugaragaza urukundo rw'Imana rubonekera muri Kristo. Abiyita abakristo ariko bishushyanya, barangwa n'amagambo menshi atagira ibikorwa, barangwa no kwizera gupfuye, ukwizera kudagira imirimo. Naho abizera Yesu by'ukuri barangwa n'imirimo kandi iyo mirimo myiza yabo ishingira ku kwizera, urukundo n'ubumwe bafitanye.
b Ubumwe bw'abizera Yesu bukwiye guhamiriza ab'isi urukundo rw'Imana rubonerwa muri Yesu
23Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze." (Yohana 17:23)
Ubumwe Yesu yasengeye, bukwiye kugira umusaruro. Yesu yifuza ko ubumwe bwacu nk'abizera buhamiriza abatizera urukundo Imana indukunda kubwa Yesu. Muyandi magambo ubumwe bw'abizera ni icyigisho gikomeye ku bakiri mu mwijima wa satani. Bivuze ko ubumwe bwacu abizera Yesu Kristo bukwiye kuba bugaragarira mu mibereho yacu aho dutuye, dukora, twiga, muri make aho turi hose. Kuko ubumwe ari imbara zituma Umwaka w'Imana akomeza gukorera muri twe, satani arwanya cyane ubuwme bw'abizera. Bityo dukwiye kubusengera, ariko no kubugaragaza mu mibereho yacu yose. Ibaze muri iki gihe cya COVID-19 abizera Yesu dukomeje gufashanya, gusangira ibyo dufite ku buryo nta we ubura icyo akannye, gufashanya mu kwirinda icyorezo no mu guterana kwera... Niyo tutarambura Bibiliya ngo tubwiriza benshi bakwizera Yesu Kristo. Iyo urembye Itorero rya mbere niko ryari. Kuki muri iki gihe hagaraga cyane umwuka wo kwikunda, kwikubira, kwishyira hajuru, kwirema ibice? Ni uko Satani ari ku murimo we wo kuyobya. Bityo nk'uko Ijambo ry'Imana ribivuga mu minsi iheruka hazaduka abahanuzi benshi kandi b'ibinyoma. Ijambo ry'Imana ryerekana neza ko aba bahanuzi b'ibinyoma bazaduka hagati muri twe. Bivuze ko hari intumwa za satani ziri mu matorero hirya no hino ku isi, ziyambitse uruhu ry'intama kandi imbere ari amasenga. Izo ntumwa za satani nizo ziteza umwuka w'amacakubiri, kwikunda, kugirango ubumwe bw'abizera budasenyera satani. Ariko kuko Yesu yahishuye kare imikorera ya satani n'abakozi be, reka tube maso twere guciba intege nuko hari benshi baduka mu matorero bazanywe no kuyobya abizera. Ahubwo twite ku mbuto z'Umwuka ziranga abizera nyakuri kungirango dukomezanye mu bumwe no mu rukundo rw'abana b'Imana. Uko biri kose ubumwe bw'abizera bukwiye kunesha umwijama satani ashaka guhezamo abantu.
2. Yesu yifuza kuzabana n'abamwizera bose ngo babone ubwiza yahoranye isi itararemwa
24“Data, abo wampaye
ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye,
kuko wankunze isi itararemwa. 25Data ukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko
jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. 26Nabamenyesheje
izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye
mbe muri bo.” (Yohana 17:24-26).
Yesu asoza isengesho rye agaragaza ko yifuza kuzabana n'abamwizera bose. Kumenya Yesu bizana ubumwe, ubwo bumwe bugaragaza urukundo rw'Imana. Umusaruro uva muri ubu bumwe bushingiye ku rukundo ni ukubana na Yesu iteka ryose. Dusabwa guharanira kugira ubumwe bushingiye ku bumwe Yesu afitenya n'Imana kugirango tuzabashe kuba aho Yesu ari, tureba ubwiza bwe iteka ryose.
Umusozo
Tega amatwi wumve, reba aho utuye, cyangwa ibiri kubera hirya no hino, urumva inkuru nyinshi zivuga amacakubiri kuruta inkuru zivuga ubumwe. Satani ashaka kugaragaza ko ubumwe budashoboka, ariko Yesu we yagaragaje ko ubumwe bushoboka. Mu Byakozwe n'Intumwa igice cya kabiri, hatweraka ko ubwo abigashwa bari hamwe kandi bahuje imitima, nibwo Umwuka Wera yabamanukiye, bahabwa imbaraga zo kwakamaza Ubutumwa bwiza bashize amanga. Bivuze ko ubumwe bw'abizera Yesu ari uguhuza imitima, kugira ishyaka rimwe ry'umurimo w'Imana, muri make gusohoza inshingano nkuru mu mwuka w'itegeko risumba ayandi. Reka tuzirakane ko Yesu yasenze atwifuriza nk'abamwizera kurangwa n'ubumwe nk'ubwo afitanye na Data wa twese. Kuko satani azi ko ubumwe ari imbaraga zo kumusenyera, araburwanya cyane. Raka duhore tuzirakana ubusabe bwa Yesu, bityo imibereho yacu nk'abizera irangwe n'ubumwe bushingiye kuri Yesu Kristo, guhuza imitima, urukundo, bityo n'abatizera babibone bahinduke bizere Yesu Kristo nk'Umwami n'Umwukiza wabo.
Icyumweru cyiza
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment