Luka 15: Abararukiye hanze n'abararukiye mu rusengero twese dukeneye urukundo n'imbabazi z'Imana

 Iriburiro 


Big Idea: "Twese Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, bityo ntiyifuza ko hagira uzimirira hanze cyangwa mu rusengero niyo mpamvu imbabazi zayo zibereyeho twese."  

"Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. 2Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.” (Luka 15:1-2 ) Kwivovota kw'Abafarisayo  n'abanditsi  kwatumye Yesu abacira imigeni igera kuri itatu. "  Umugani w'intama yazimiye, umugani w'igice cyifeza cyazimiye n'umugani w'umwana wikirara. Iyi migani yose ihuriye ku kwigisha urukundo rw'Imana rudashingira kubyo abantu dukora cyangwa twakoze, n'imbabazi zayo zitagira umupaka. Uyu munsi mu matateraniro twagize mu rugo, twaganiye ku mugani uzi cyane nk'umugani w'umwana w'ikirara. Icyo twabonye ni uko uyu mugani ugaragaza neza ko Yesu yavuze abana babiri, ariko usanga abigisha benshi bibanda ku mwana wavuye mu rugo akararukira kure nyamara hari undi wasigaye mu rugo nawe bigaragaraga neza ko yari yarararutse. Bityo twaganiriye ku bwoko bubiri bw'ibirara kandi byose Imana ikunda kandi ibabarira. Uyu mwana wararutse akajya kure yashushangaga abanyabayaha n'abakoresha b'ikoro, naho uyu mwan wa rarukiye mu rugo yashushanyaga Abafarisayo n'abanditsi b'amategeko. Muri make hari abararuka bakajya mu isi y'ibyaha bakivuruguta mu byaha mu buryo bugaragarira buri wese abo nise abararukira hanze, hakaba n'abararukira mu byaha byo guca iminza, ubugome bwo mu mutima, kutanyurwa, n'ibindi byinshi bakora bitagaragarira abantu, aba n'ibo nise abararukira murusengero. Imana ishimwe ko twese indukunda kandi ko imbabazi zazo twese tuzifiteho uburenganzira bungana. Uyu mugani w'abana babiri bi birara utwigisha ibintu byinshi bitatu byingenzi ni ibi: 

1. Kwihana niyo nzira itugarura ku Mana Data wa twese 

Ari uwararukiye hanze, mu isi y'ibyaha, n'uwararukiye mu rusengero, mu kwishushanya ko ari umukirisitu kandi ataratera intamwbe yo kuva i Beteli ngo agera Elibeteli, kuva ku kuba mu nzu y'Imana ahubwo abana n'Imana nyirinzu,  inzira itugarura ku Mana ni  ukwihana.  Luka 15: 11-20, tubona umwana muto asaba se umugabane we aragenda awayisha ubugoryi bwe kugera aho yifuza guhazwa n'ibyokurya by'ingurube ariko nabyo nti yabibona.  Uyu mwna yaje kwisubiramo, muyandi magambo yaje kwihana afata umwanzuro wo gusubira kwa se gusaba kuba umugaragu kuko yari azi neza ko yatakaje kwitwa umwana mu rugo ubwo yakaga umugabane we akagenda. Luka 15:27-32, ho hatweraka uko umwana w'impfura wari warasigaye mu rugo yababajwe cyane no kumva ko se yakiriye murumuna we wari warararutse. Uyu uretse kurakara gusa yeruriye se amwereka ko nubwo babanaga atari yishimye, maze asubiza se ati Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye? 30Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’  Ibirara bimeze nk'uyu mwana utarishimiye murumuna we biragwiriye mu nsegero. Usanga basenga ariko bafite inzika, amacakubiri mu mitima, guca imanza, kutanyurwa no kutamenya ko ibyo Data wa twese afite byose ari ibyabo. Niyo mpamvu twese abararukiye hanze cyangwa mu rusengero dukeneye imbabazi z'Imana binyuze mu kwihana kwacu. Kuko kwihana niyo nzira idusubiza kwa Data wa twese. Yaba uyu mwana wari warararukiye hanze yasabye imbabazi, ariko tubona ko se yamubabariye ataramusaba imbabazi. N'uyu mwana wari umeze nk'abafarisayo n'abanditsi, bacaga imanza gusa, nawe byabaye ngombwa ko yumvira se areka umujinya we no kwivumbura yemera kwinjirana na se mu birori bya murumuna we. Bivuze ko na we yumvise ukuri akihana kutishimira murumuna we no kugira inzika ko we atabagiwe n'agasekurume. Nta ngano, umubare, cyangwa ubwoko bw'ibyaha wakora ngo usabe imbabazi Imana yange ku kubabarira igihe cyose Yesu Kristo agihamagara ngo uze umusange. Aho uri hose wa ba mu isi y'ibyaha, cyangwa uri mu rusengero ukeneye guharanira kwezwa binyuze mu kwihana ibyaha byawe. 

2. Imbabazi z'Imana ntizigira umupaka 

Uyu mwana wagiye kure, ntabwo yageza aho imbabazi z'Imana zitagera, n'uyu wararukiye murugo nawe ntabwo yageza aho dakeneye imbabazi z'Imana.Yaba uyu mwana wari warararukiye hanze se ya muboneye kure aramubabarira, ariruka aramuhobera aramusoma. Ntabwo se yamusomye cyangwa ngo amuhobore ari uko amaze kwambikwa ikanzu nziza, cyangwa abamaze kumukarabya ngo umunuko w'ingurube umuveho, oya. Se yamwakireye uko ari, ibi bigaragaza ko Imana idushaka uko turi. Niba uri umujura, umusinzi, umusambanyi, umwicanyi...Imana ntabwo ibanza kugusaba gushyira ibyo byose kuruhande ngo ibone ku kwakira. Oya, icyo ni ikinyoma cy'idini ryigisha ko abantu bakwiye kubanza kuba abera kugira ngo Imana ibakire. Ijambo ry'Imana ryo ritwereka neza ko " Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha." (Abaroma 5:8). N'abishushanya mu nsengero nk'uyu mwan wari warararukiye mu rugo natwe ni imbabazi z'Imana zitubeshejeho. Abafarisayo n'abanditsi b'amategeko bumvaga ko atari byiza ko Yesu yakwicarana n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro. Mu mugani Yesu yaciye aberaka ko kimwe n'umwana wasigaye mu rugo ko n'abo bakaneye imbabazi z'Imana.  Bityo uyu mugani utwigisha neza ko baba abari hanze mu byaha n'abari mu nsengero twese imbabazi z'Imana zitugeraho kuko ntawe amarasoya ya Yesu ateza. Ntabwo rero dukwiye kumva ko hari abagenewe kubabarirwa na Yesu, hakaba n'abataragenewe kubabarirwa. Oya, imbazi z'Imana ziracyari iza bose kuko igihe cy'ubuntu ki kiriho kandi kuri bose. Ntahantu kure wagera mu byaha imbabazi z'Imana zitagukura, nta n'ahantu wagera mu gukizwa udakaneye imbabazi z'Imana. 

3. Urukundo rw'Imana ntirushingira ku mirimo yacu 

Urebye imirimo y'aba bana babiri,biroroshye ko uyu mwana w'umuherereza wagiye akayaba ibye tumutera amabuye, tumuha amazina atandukanye. Ariko Imana yo si uko imeza ntabwo ireba nk'abantu bityo n'urukundo rwayo rutandukanye kure cyane n'urukundo abantu tugira. Kenshi dukunda abantu bitewe n'uko tubanye n'abo cyane cyane bitewe n'icyo tubakuraho cyangwa batumariye. Ariko Imana ikunda umuntu ari mu byaha cyangwa atari mubyaha, ari mwiza cyangwa amubi mu maso y'abantu, akijijwe cyangwa adakijijwe. Icyo Imana yanga yanga icyaha ntabwo yanga umuntu. Muri make Imana ikunda umuntu kuko yamuremye kandi si we gusa ikunda ahubwo ikunda ibyo yaremye byose. Haba ku mwana wari warararutse akajya kwaya umutungo we, cyangwa uyu twabonye ko yari yarararukiye mu rugo, umubyeyi niwe wateye intambwe yo kubasanga akabinjiza mu rugo. Niko Imana ikora, urukundo rwayo rudusanga mu burara bwacu rukadukurayo. Intambwe twe dutera ni ukwemera ko turi abanyabyaha, tukihana ibyaha byacu, amaraso ya Yesu akatweza, ubundi tugahitamo guhora dukizwa, guhora twiyejesha amaraso ya Yesu Kristo. 

Reka nsonze nkwibutsa ko, twese Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, bityo ntiyifuza ko hagira uzimirira hanze cyangwa mu rusengero niyo mpamvu imbabazi zayo zibereyeho twese. Reka duhaguruke ku ntebe yo guca imanza no gutunga abandi intoki, ahubwo tuzirikane ko, ntahantu kure wagera mu byaha imbabazi z'Imana zitagukura, nta n'ahantu wagera mu gukizwa udakaneye imbabazi z'Imana.  

Icyumweru cyiza 

Pasitori Kubwimana Joel



Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'