2Timoteyo 4:1-5: Ijambo ry'Imana mu gihe gikwiriye no mu kidakwiriye
Iriburiro
Big Idea: "Twatongerewe kubwiriza ijambo ry'Imana, si ukuvuga imigani n'ibindi bitari ijambo ry'Imana nk'inkuru n'ubuhamya bwo kwivuga gusa."
Pawulo ubwo yarimo yitegura kurangiza urugendo rwe ku isi, yandikiye Timoteyo umwana we mu gakiza amuhugura kandi amukomeza, kugirango akomeze gukora umurimo wo kugabura iby'Imana. Mu rwandiko rwa kabiri yamwandikiye, Pawulo yashyizemo ubuhanuzi bwinshi bugamije kwereka Timoteyo uko abantu bazaba bameze, n'icyo we akwiye kuzakomeza gukora. Uyu munsi twaganiriye ku 2 Timoteyo 4:1-5, aho twabonye ko Pawulo yatongereye Timoteyo agira ati:
1Ndagutongerera mu maso
y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye,
ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. 2Ubwirize abantu ijambo ry'Imana
ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure
ufite kwihangana kose no kwigisha, 3kuko igihe kizaza batazihanganira
inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza,
bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, 4kandi baziziba amatwi ngo
batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma. 5Ariko wowe ho wirinde
muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze
umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.
1. Nka Timoteyo kuki dukwiye kubwiriza ijambo ry'Imana mu gihe gikwiriye no mu gihe kidakwiriye?
Hari impamvu nyinshi dukwiye kubwiriza Ijambo ry'Imana, iyibanze ni uko ariyo nshingano nkuru twasigiwe na Yesu Matayo 28:18-20. Ariko dukurikije uru rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo cyane muri iyi mirongo itanu twasomye hari impamvu eshatu z'ingenzi dukwiye gushingiraho tubwiriza ijambo ry'Imana igihe cyose:
- Hariho inyigisho zitari nzima bityo kuko Ijambo ry'Imana ari rizima dukwiye kuribwiriza mu gihe gikwiriye no mu gihe kidakwiriye. Inyigisho zigoreka ijambo ry'Imana ziragwiriye, izikunzwe cyane naho usanga guhanura byarahindutse kuvuga indimi zitumvikana, kandi muri Bibiliya tubona ko Imana yasutse Umwuka ku bantu bayo bakavuga abantu bakumva mu indimi zabo kavukire. Ikizakura abantu muri izi nyigisho ziyobya ni ukwigisha ijambo ry'Imana si ukuvuga imigani, n'ubuhamya bugira abantu ibitangaza cyangwa intwari zikuye mu bibazo. Ijambo ry'Imana ritwereka ko dukwiye kuvuga Yesu Kirisitu wabambwe ibindi byose bigashingira ku ijambo rye.
- Abantu ntibashaka kumva ukuri, kuko ijambo ry'Imana ari ryo kuri dukwiye gukomeza kurivuga. Yohana 17:17 hatwereka neza ko Ijambo ry'Imana ari ukuri. Pawulo nawe mu gice cya gatatu cy'urwandiko rwa kabiri yandikiye Timoteyo avuga neza Ijambo ry'Imana, ibyanditswe byera icyo aracyo n'icyo bibereyeho. Hanze aha hari ibinyoma byinshi bishingira ku kuba abantu badasha kumva ukuri. Ibinyoma ku bukwe n'umuryango, ibinyoma ku Itorero rya Kirisitu, ibinyoma ku impano z'Umwuka, n'ibindi byinshi. Ikiza kura abantu mu binyoma si imigani, ahubwo ijambo ry'Imana ryo ribatura abantu. Bityo nubwo ikinyoma cyihuta reka tuzirakane ko ukuri ariko gutsinda iteka, bityo ntiducogore kuvuga, kwigisha ijambo ry'Imana.
- Ababwiriza ibinezeza abantu baragwiriye, bityo dukwiye kubwiriza ibinezeza Imana. Hanze aha abantu bigwijeho abavuga ibyo bashaka kumva. Abantu barashaka kumva Imana ivuga ibihanye n'ibyo bo bashaka, bityo bigwijeho abahanuzi b'ibinyoma bavuga ibyo bararikiye. Ushaka visa ajya gusenga ashaka kumva aribyo bavuze, ushaka umugabo cyangwa umugore arashaka ko bavuga umugore cyangwa umugabo uhuye n'uko we ashaka, ushaka ubutunzi nawe ni uko, arasha ko bavuga ko akize, ko Imana imuhaye ubuntunzi. Ese nibyo Imana yaduhamgariye? kuvuga ibyo abantu bashaka kumva? Ijambo ry'Imana tubwiriza ryo ritubwira neza ko tubanza gushaka ubwami bw'Imana ibindi bikaza ari inyongera. Dukwiye kwemera kubwiriza abantu Ijambo ry'Imana no mu gihe hari abavuga ibyo abantu bashaka kumva, no mu gihe bizibye amatwi. Reka dushyire imbere kubwiriza ibinezeza Imana mbere ya byose, tuvuge ibyo Imana ishaka ko abantu bumva, twirinde kugwa mu mutego wa satani wo kuwibiriza ibyo abantu bashaka kumva.
2. Nka Timoteyo kuki dukwiye guhana, gutesha, guhugura, kandi dufite kwihangana kose no kwigisha?
Pawulo atangirira mu gice cya gatatu ahugura Timoteyo, amwereka neza ko mu minsi y'imperuka abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira.... ibyo byose bakabikora bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Yamugiriye inama yo kubatera umugongo agakurikiza inyingisho nzima yumvanye kandi yabonanye Pawulo. Mu gice cya kane yongeye kumubwira uko akwiye guhana, gutesha, guhugura kandi afite kwihangana no kwigisha. Usanga akenshi muri ki gihe hari abashyra imbere guhana gusa, abandi gutesha gusa, abandi guhugura gusa. Ariko guhana, gutesha, guhugura bikwiye kujyana. Kuki ari ngombwa ko habaho guhana, gutesha, no guhugura kandi bigakora hariho kwihangana no kwigisha?
- Kuko hari abantu bigisha inyigisho z'ibinyoma, zitari nzima hakwiye kubaho ku bahana igihe cyose bahuguwe bakanga kumvira. Hakwiye kandi kubaho gutesha cyane hagamijwe kurinda abakirisitu inyigisho zigoreka ijambo ry'Imana no kubarinda kugwa mu buriganya bwa satani.
- Kuko abigisha ibinezeza abantu bakoresha imigani, ubuhamya, inkuru z'abantu gusa, dukwiye guhana, gutesha, no guhugura abantu dukoresheje ijambo ry'Imana. Ntabwo ari ukwihutira guca abantu mu itorero ahubwo kwigisha kandi dufite kwihangana kose.
- Kuko usanga hariho guhubuka mu guhana no mu gutesha, nibyiza ko dushyira imbere kwigisha ijambo ry'Imana mbere yo kujya ku ntembwe yo guhana cyangwa gutesha. Usanga akenshi abantu barashyiriweho amahame y'abantu ngo abe ariyo bagenderaho, aho kubayoboza ijambo ry'Imana ryo ridahinduka. Kuko iby'abantu bihinduka, reka dushyire imbere kwigisha ijambo ry'Imana, abe ariryo duhuguza abantu, abe ariryo dukoresha mu guhana no gutesha abakora ibinyuranye n'ijambo ry'Imana.
Turi mu gihe aho ibyo Pawulo yandikiye Timoteyo biri kugaragara. Abigisha ibyo abantu bashaka kumva baragwiriye. Usanga abantu bahurura ngo bagiye kumva umukozi w'Imana usize amavuga, ugasanga bamaze amasaha bateze amatwi umuntu urikwigisha uburyo basambana, ngo ari gutanga ubuhamya. Aho usanga umuntu aho kuvuga ko Yesu ya mukijije ubusambayi ari kuva imuzi amayeri yose yo gushuka abagabo cyangwa abagore. Pawulo uyu yabanje kuba umwicanyi, nawe ubwe arabyivugira. Ariko ntaho tubona asobanura uko yicaga abantu, ngo avuga uburyo yabikoraga n'ibyo yakoreshaga. Muyandi magambo usanga abantu benshi bitwaza ubuhamya mu izina ryo kuvuga ubutumwa biwza, benshi muri bo baba bagamije kuvuga ibyo abantu bashaka kumva. Cyane ko ibyo baba bavuga ari ibyo abantu benshi biberamo: ubusambanyi, ubusinzi, ubujura, ubwicanyi... Zirikana ko "Twatongerewe kubwiriza ijambo ry'Imana, si ukuvuga imigani n'ibindi bitari ijambo ry'Imana nk'inkuru n'ubuhamya bwo kwivuga gusa."
Icyumweru cyiza cyo kuzirikana ko twahamagariwe kubwiriza ijambo ry'Imana mu gihe gikwirieye no mu kidakwirieye.
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment