Mariko 10:46-52: ABANTU?

 IRIBURIRO 

Big Idea: "Imana ikoresha abantu, Satani nawe akoresha abantu. Bityo dukwiye gutumbira Yesu kandi tuzirikana ko azanyura mu bantu azana ibisubizo byacu,reka twirinde kuvuma abantu ahubwo tubasabire." 

Hari imvugo ikomoka ku mwuka wa satani no kumva Bibiliya nabi, usanga bamwe mu bakristo bakoresha. Uzumva umuntu avuga ngo "Umwana w'umuntu ntacyo yakumarira." Undi nawe ati " Uretse Imana yonyine naho abantu ntacyo bakumarira, ntakibavaho." undi nawe ati," Ndashima Imana ko yankoreye ubukwe, kuko nta mwana w'umuntu wari kugira icyo amarira." Wumvise izi mvugo wagirango ibi ni ukuri kuko muri Bibiliya harimo imirongo ivuga ko tudakwiye kwizera, kwiringira umwana w'Umuntu. Urugero Zaburi 146:3 " Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwan w'umuntu wese, Utabonerwamo agakiza." Iyo usomye Bibiliya neza usanga hari ikintu kimwe gusa Imana yatanze kitanyuze ku muntu, icyo ni agakiza. Akaba ariyo mpamvu iyo bije ku gakiza, ku kwizera kuzana ubugingo buhoraho, dusabwa kutizera umuntu ahubwo Imana, Yesu Kristo we gakiza. Ariko ibindi byose bisigaye ntacyo Imana izagukorera idakoresheje abantu. Ese ko utesha agaciro ibyo abantu bakoze, mu bukwe wariyambariye?  wariherekeje? Abakuririmbiye, abagusezeranije si abantu? Imyambaro wambaye nubwo wayiguze cyangwa ukayikondesha ntiyadozwe n'abantu? Ese uwo ushatse we ko yakwemeye si umuntu, ubwose ntacyo akumariye? Uyu munsi ubwo twigaga ku inkuru ya Barutimayo mwene Timayo, twabonye ko mu gahe gato cyane Satani yakorera mu bantu babuza imigisha ku kugeraho, ariko kuko Yesu arusha Satani imbaraga ajya akoresha ba bantu imigisha ika kugeraho. 

1. Abantu nk'inzitizi z'imigisha yawe 

46Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n'abigishwa be n'abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi [utabona] yicaye iruhande rw'inzira. 47Yumvise ko Yesu w'i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” 48Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.” (Mariko 10: 46-48)

Ubwo Barutimayo yatakaga atabaza asaba Yesu ku mugirira imbabazi, abantu bahise bamucyaha ngo aceceke. Aha umwuka wa Satani wo kurwanya ko Yesu yamugirira neza niwo wahise uza mu bantu. Aba bari kumwe na Yesu bazi ko akize, ko akora ibitangaza, ariko ubwo Barutimayo yatakaga ashaka ko Yesu amugirira neza, bo bahise bamucyaha ngo ahore. Satani ajya akoresha abntu kugira ngo uhore, ureke gutakira Imana. Usanga hari amajwi menshi wumva mu bantu aguca intege, akubuza guhanga amaso Imana, akubuza gutabaza Imana mu bikomeye, mu makuba. Ariko nka Barutimayo, reka guceceka ahubwo usabwa gukomeza gutaka cyane kuko Yesu yumva azakoresha ba bandi bagucecekesheje  bazane ibisubizo byawe. 

2. Abantu nk'inzira Yesu anyuzamo imigisha yawe 

49Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.” Bahamagara [utabona] bara[mu]bwira bati “Humura, haguruka araguhamagara.” 50[Na we ata] umwenda [we], [a]rabaduka yegera Yesu. 51Yesu ara[mu]baza ati “Urashaka ko nkugirira nte?” [Uwo utabona aramusubiza ati] “Mwigisha, ndashaka guhumuka.” 52Yesu ara[mu]bwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. (Marko 10:49-52) 

Ubwo abantu basabaga Barutimayo guceceka, ntabwo yabumviye ahubwo yongeye ijwi rye arataka cyane, atabaza Yesu. Kuko aho uri hose, n'uko uri kose Yesu akumva, ntabwo urusaku rw'abantu ryamubuza kumva gutabaza kwawe.Yesu yumvise gutaka kwa Barutimayo asaba ba bantu bamucecekeshaga kumuzana. Aba bari bamurembeje bamubwira guhora, ubwo Yesu yababwiraga kumuzana nibo bafashe iyambere mu guhumuriza Barutimayo. Ibi bitwereka neza ko abantu nubwo Satani abakoresha ngo imigisha ntitugereho, iyo dukomeje guhanga amaso Yesu, ntitwite ku majwi aduca intege, Yesu akoresha baducecekeshaga akaba aribo batuzanira ibisubizo byacu. Nibyo umwana w'umuntu ntiwamuboneramo agakiza, ariko kawunga Imana izaguha umuntu niwe izayinyuzaho, amafaranga niwe izayanyuzaho, ibyo Imana izagukorera byose izabikoresha abantu. Reka rero twigira kuri Barutimayo kudacibwa intege n'amajwi y'abantu Satani akoresha, ahubwo twite ko Imana ifite ubushobozi bwo gucecekesha amajwi ya Satani mu bantu ahubwo bakaba umuyobo w'imigisha Imana ituzanira.

Umusozo

Imana ikoresha abantu kugirango dutabarwe, imigisha yacu itugereho. Satani nawe akoresha abantu kugirango twere gutabarwa, imigisha nti tugereho. Bityo dukwiye kutumbira Yesu kandi tuzirikana ko azanyura mu bantu azana ibisubizo byacu. 

Icyumweru cyiza cyo gukunda Imana n'abantu bayo


Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'