VINO Y’UMUHAMA ITERA ABAKOBWA KUBENGERANA: ESE ZAKARIYA 9:17 HIGISHA KUNYWA VINO CYANGWA KUGIRANEZA KW’IMANA?
Iriburiro
Nk’uko bisanzwe iki gitondo binyuze kuri sitati (status) ya WhatsApp nasangije abantu umurongo ukurikira: ”Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y'umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.” Zekariya 9:17 ubusobanuro bukurikira nibwo nashize kuri uyu murongo “Mwaramutse, kugira neza n'ubwiza bw'Imana bikugereho kugirango abakubona babone ineza n'ubwiza bw'Imana. Umunsi mwiza”
Nyuma naje kubona ubutumwa butandukanye bamwe mu basoma ubutumwa bwanjye bagaragaza uko uyu murongo bari kuwumva. Uwa mbere mu buryo bwo gutembya yagize ati “iki cyanditswe ni sawa cyane,abakobwa bacu baraje bakunywere umuhama bacike kuri mukorogo ngo bakunde bakayangane." Uyu mwenedata muri Kristo yambwiye ko hari abantu batandukanye yasangije uyu murongo, bamwe bati reka turebe uko izindi Bibiliya zivuga uyu murongo, abandi bati eeehh ko mbona uyu murongo watuma abantu banywa vino, undi ati ese ahubwo urwarwa rw’umuhama ruracyabaho? Ku rubuga Dosome bibiliya nyuma yo kubasangiza uko abantu bari kumva uyu murongo wo muri Zekariya 9:17 undi yahise yandika aya magambo: "Cyane nanjye hari uwambwiye ko *Icyanditswe* cyemereye abakobwa kuinywa ku gacupa ngo ese ubwo abagabo n'abagore bo bazajya baranywa iki???"
Ibi bitekerezo bigaragaza kutumva neza ubutumwa buri muri uyu murongo. Ni byo binteye kwandika kuri uyu murongo kugira ngo tuwusobanukirwe neza aho kumvirana ubutumwa buri muri uyu murongo. Kugirango wumve neza umurongo wa 17 bisaba kubanza kumva neza ubutumwa bubanza.
1. Imana Icira Amahanga Urubanza (imirongo 1–8)
Muri iki gice, umuhanuzi Zekariya agaragaza ko Imana ibona ibikorwa by’amahanga yari afite ubwibone kandi akarenganya abandi. Havugwamo ibihugu n’imijyi nka: Hadiraki, Damasiko,Tiro, Sidoni n’Abafilisitiya. Ibi bihugu byari bikomeye mu bukungu no mu ntambara, ariko Imana ivuga ko izabicisha bugufi kubera ubwibone bwabyo n’ibibi byabyo. Kuva ku murongo wa 9 ku manuka Imana igaragaza ko izatabara I Siyoni , I Yerusallemu ikarangiza intambara zaho. Muri make iki gice kigaragaza uko Imana izatabara ab’I Yerusalemu ikahagarura amahoro n’uburumbuke nyuma yo kuba mu bubata bw’ibi bihugu byavuzwe. Ubuhanuzi bw’Umwami uzaza (umurongo 9). Uyu ni umwe mu mirongo uzwi cyane muri Bibiliya: “Wa mukobwa w’i Siyoni we, nezerwa cyane… dore Umwami wawe araje…” Uyu murongo uvuga Umwami w’amahoro uzaza yicishije bugufi, agenda ku ndogobe. Abakristo benshi bawusobanura nk’ubuhanuzi bwa Yesu kristo igihe yinjiraga i Yerusalemu. Ibi byerekana ko Imana itazazana agakiza binyuze mu mbaraga z’intambara gusa, ahubwo no mu mahoro, gukiranuka no gucungura abantu.
3. Imana Isezeranya Gukiza no Kongera Guha Umugisha Ubwoko Bwayo (imirongo 10–16)
Nyuma y’ubwo buhanuzi: Imana ivuga ko izakuraho intambara, izazana amahoro, izabohora imbohe, kandi izarwanirira ubwoko bwayo. Mu murongo wa 16 havuga ko abantu b’Imana bazaba nk’amabuye y’igikundiro mu ikamba ry’Umwami — bisobanura ko bazaba abafite agaciro gakomeye imbere yayo.Noneho umurongo wa 17 uza nk’umusozo w’icyo cyizere.
Murakunzwe
Pastor Dr. Kubwimana Joel

Comments
Post a Comment