KWIRINDA UBUSAMBANYI N’IBISHUKO
Imigani 23:27
“Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure, Kandi umugore w'inzaduka ari urwobo rufunganye.”INGINGO NKURU (Big Idea):
Ubwenge nyakuri ni ukwirinda ibishuko by’ubusambanyi n’ubutinganyi, kuko bitera umuntu kugwa no gutakaza icyerekezo cy’ubuzima.
I. INTANGIRIRO
Isi y’ubu yihindutse aho ubusambanyi n’ibishuko bifatwa nk’ibisanzwe.
Ariko kuko Imana idukunda cyane, ni yo mpamvu itwibutsa ko hari inzira bgari igaragarira amaso, nyamara irangira mu rupfu (Imigani 14:12).
Uyu murongo wo mu Imigani 23:27 utwibutsa ko:
"Maraya ari uruhavu rurerure, kandi umugore w’inzaduka ari urwobo rufunganye.” Si abagore gusa bashukana, ahubwo n’abagabo cyangwa abasore bashuka abakobwa nabo bari muri iyo nzira mbi Imana itubuza.
II. UBUTUMWA NYAMUKURU
1. Ibishuko bituruka impande zombi (Imigani 23:27)
Imigani ikoresha ishusho y’ "umugore w’inzaduka” ariko iyi mvugo igaragaza umuntu wese ugusha undi mu cyaha.
Matayo 5:28
"Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we..”

Ibisobanuro:
• Gushukwa cyangwa gushuka bitangirira mu mutima no mu bitekerezo.
• Abasore bashuka abakobwa cyangwa abakobwa bashuka abasore — bombi bagwa mu mutego umwe w’icyaha.
• Imana ishaka ko buri wese agira umutima utekereza aho gutwarwa n’irari.
👉 Icyo dusabwa:
Kwirinda amagambo, imyambarire, cyangwa ibikorwa bishobora gutuma abandi bagwa mu cyaha.
2. Uruhavu n’urwobo: Isura y’ibishuko (Imigani 23:27b)

• “Uruhavu rurerure” ni inzira itangira neza, ariko imanuka gahoro gahoro kugeza umuntu aguye.
• “Urwobo rufunganye” ni ahantu umuntu agwa ntasohoke — isoni, kwicuza, ibikomere byo mu mutima, no gutakaza icyizere.
1 Abakorinto 6:18
“Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. .”

Kumenya ko ubusambanyi si ibyishimo, ni ububata. Kuko tugengwa n'Imana niyo mpamvu imibiri yacu atari iyo gusambana, ahubwo guhesha Imana icyubahiro.
3. Abagabo bashuka cyangwa bashukwa nabo hari icyi ijambo ry’Imana ribabwira (1 Abatesalonike 4:3–6)
“Ibi ni byo Imana ishaka: ko mwitandukanya n’ubusambanyi… kandi umuntu ntagire uwo ahemukira.”
Ibisobanuro:
• Umuhungu ushuka umukobwa cyangwa umukobwa ushuka umuhungu aba akoze icyaha kandi agikoresheje undi.
• Imana iratwubaha bityo dukwiye kubaha abandi no kubarinda icyaha.
• Gukoresha amagambo, impano, amafaranga, cyangwa imbaraga ngo ushuke undi ni icyaha cy’uburiganya.
👉 Icyo dusabwa:
Kuba inyangamugayo mu rukundo n’imibanire, tugaharanira kubaka urukundo rufite indangagaciro z’Imana.
4. Kwezwa n’ubwenge: Icyo Imana Ishaka ku Rubyiruko (1 Timoteyo 4:12)
“Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.”

• Imana ishaka ko urubyiruko ruba icyitegererezo mu kwera no mu rukundo rwuzuye ukuri.
• Kwirinda ni ubwenge si ubwoba.
• Umusore cyangwa inkumi bafite ubwenge bamenya ko kwihangana mu gihe gito bitanga umugisha mu gihe kirekire.
III. ISOMO MU BUZIMA BWA NONE
• Abasore n’inkumi: Mwirinde ibishuko by’imbuga nkoranyambaga, amafoto, amagambo n’ibyifuzo byo kwishimisha bitari byiza.
• Abakundana: Mwubake urukundo rw’ukuri, rufite intego, rutari urwo kwinezeza gusa.
• Abizera: Mube icyitegererezo ku bandi, mwirinde kugusha abandi mu mico mibi.
IV. IBIBAZO BYO KUGANIRAHO N’IBISUBIZO

1. Ni gute ibishuko bigaragara mu buzima bw’urubyiruko muri iki gihe?
Igisubizo:
• Imbuga nkoranyambaga, amafilime, indirimbo, n’inshuti mbi zirushishikariza ibyaha.
• Kugira umuco wo gushaka kwemerwa n’abandi no gushimwa mu buryo bugaragara.
1 Yohana 2:16 “kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry'umubiri ari n'irari ry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. .”
2. Ni iki cyafasha umusore cyangwa inkumi gukomeza kuba inyangamugayo no mu isi yi bishuko?
Igisubizo:
• Gusenga buri munsi, gusoma Ijambo ry’Imana, no kugira inshuti zifite indangagaciro nziza.
• Kwirinda ibihe n’ahantu bishobora guteza ibishuko.
Zaburi 119:9 “ Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka. .”

3. Ni iki wakora igihe umuntu agerageje kugushora mu byaha?
Igisubizo:
• Kuvuga “Oya” mu mucyo kandi ukihuta ukava aho hantu.
• Gusaba ubufasha ku nshuti cyangwa umuyobozi wo muby'umwuka.
2 Timoteyo 2:22 “Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye. .”

4. Ni gute urukundo nyakuri rutandukanye n’urukundo rushingiye ku marangamutima y’umubiri?
Igisubizo:
• Urukundo nyakuri rufite intego, rugendera ku ndangagaciro, kandi rurinda icyubahiro cy’undi.
• Urukundo rushingiye ku marangamutima ruba rugamije kwinezeza, rugahinduka vuba.
1 Abakorinto 13:4–7 – “Urukundo rurihangana, rugiraneza… ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo.”
5. Ni izihe ngamba zifatika ushobora gushyiraho ngo wirinde kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi?
Igisubizo:
• Kwishyiriraho imbibi (boundaries) mu rukundo.
• Kwirinda ubusabane bukabije n’abatari abo mu ntego zawe zera.
• Kugira inshuti n’abajyanama b’abizera bakurinda kugwa.
Imigani 4:23 “Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho. .”

🙏 V. ISENGESHO RISOZA
“Mwami, turagushima kuko utwibutsa inzira nziza.
Dufashe nk’abasore n’inkumi kubaha imibiri yacu n’iy’abandi nk’ubuturo bwawe.
Turinde ibishuko by’isi, kandi utwigishe gukunda mu kuri no kuba icyitegererezo mu rukundo, kwizera no mu burere.
Mpa ubwenge bwo kubona ibishuko kare, n’imbaraga zo kubyirinda.
Mu izina rya Yesu Kristo, Amen.”

UMUSOZO
Ubusambanyi n’ubushukanyi ni uruhavu rurerure, ariko kwiyegurira Imana no kubaho mu kuri ni inzira y’amahoro n’icyubahiro.
Nta muntu ushukana wavuga ko ari umwana w’Imana. Umushukanyi ni Satani bityo umuntu wese ushukana ni umukozi wa Satani. Imana yifuza ko buri musore n’inkumi barinda umubiri wabo n’uw’abandi, kugira ngo bagire ubuzima buhesha Imana icyubahiro.

Murakunzwe
Pastor Dr Joel Kubwimana
Comments
Post a Comment