Posts

Amatorero y’i Makedoniya: Urugero rwiza rwo gukoresha ibyo Imana yaduhaye no mu gihe cy’ubukene (2Abakorinto 8:1-6)

Image
Iriburiro BI: Iyo wakiriye Buntu bw’Imana ari we Yesu, nibwo ubashishwa gukoresha ubutunzi, imbaraga n'impano Imana yaguhaye ku murimo wayo yewe no mu gihe cy’ubukene.  Ubwo Amatorero y’I Yudaya yahuraga n’amakuba menshi kubera akarengane, byabaye ngombwa ko andi matorero hirya no hino ashishikarizwa kwitanga ngo habaho gufasha bene Data muri Kristo b’i Yudaya. Mu Rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto igice cya 8 ni cya 9 Pawulo asobanura neza ibirebana no gutanga kw’Abakristo. Kugirango habaho gutangana umutima ukuze byabaye ngombwa ko Pawulo n’abo yakoranaga na bo bajya hirya no hino mu yandi matorero kwigisha, guhugura, gushishikariza abizera gutangana umutima ukunze. Ubwo Pawulo nabo bari kumwe bageraga I Makedoniya basanze ari itorero rifite ibibazo, bityo bo babanza kwanga kugira icyo basaba abizera bo mu matorero y’I Makedoniya. Kimwe n’abakozi b’Imana benshi muri iki gihe, usanga tugwa mu mutego Pawulo n’abo bari bari kumwe bari bagiye kugwamo, ariwo kwanga guhug...

Inama yi Yeruzalemu: Urufunguzo rwo kwemerwa mu Itorero kw’abanyamahanga hatabayeho gutakaza umuco wabo

Image
  Iriburiro Uyu munsi ku rubuga Dusome Bibiliya turasoza gusoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa tumaze iminsi turi gusoma. Kimwe n’ubutumwa bwiza bwa Luka, igitabo cy’Ibakozwe n’Intumwa cyanditswe na Luka. Iki gitabo kigaragaza amateka y’Itorero rya mbere, ubuzima abizera ba mbere babayemo, uko ubutumwa bwiza bwagutse bukava I Yerusalemu bugakwira hirya no hino muri Aziya, Afurika n'Uburayi. Nubwo hari benshi bavuga muri iki gitabo cy’Ibakozwe n’intumwa kuva ku gice cya mbere kugera ku cya cumi na gatanu Petero niwe uvugwa cyane. Kuva ku gice cya cumi na gatanu kugeza ku gice cya makumwabiri n’umunani aho iki gitabo kirangirira Pawulo niwe uvugwa cyane. Mu butumwa bwinshi twabonye muri iki gitabo, uyu munsi nifuje ku basangiza ubutumwa bukubiye mu gice cya 15, ahavugwa inama yabereye I Yeruzalemu. 1.       Akarengane no gukwira ku butumwa bwiza bwa Yesu Ururimi ni umuyoboro usakaza umuco. Ururimi kavukire rwa bantu kandi ni inzira igana ku mutima, ku...

Guceceka Igihe gikwiriye

Image
Iriburiro   Muri kamere ya muntu harimo kuvuga cyane, kwitotomba, kuburyo usanga bigoye kuri benshi guceceka cyangwa se kumenya ko hari igihe cya buri kintu: igihe cyo kuvuga ni gihe cyo guceceka. Uyu munsi ndagirango tuganire ku ijambo Imana yashyize ku mutima wajye, sinzi impamvu iri ariryo jambo Imana ya mpaye, ariko ni ukugirango igire icyo itwigisha muri iki gihe turimo.  Turaza gusoma imirongo itandukanye itwigisha ku kamaro ko guceceka, kwirinda mubyo tuvuga, gutega amatwi tukumva neza mbere yo gusubiza.  1. Gececeka utegereza gukora kw'Imana  Ukuva mu Misiri (kuva) 14:13-14. Musa arabasubiza ati: “Mwitinya nimukomere! Iri joro muri bwirebere ukuntu Uhoraho abakiza. Bariya Banyamisiri mureba ntimuzongera kubabona ukundi. 14Nimuhumure, Uhoraho ni we uri bubarwanirire!” Ubwo Abisirayeli barimo bitondomba kubera   gutinya ingabo za Farawo zari zibakurikiye, Mose nyuma yo guhanga amaso Imana nawe yabasabye gutuza, kugira ihumure, kudasakuza, ahubwo b...

Matayo 14: 22-33: YESU NI WE MUTABAZI WACU MUGIHE CY’AMAKUBA

Image
 Iriburiro  Ushobora gusubiza amaso inyuma, ukareba ibibazo byinzitane ufite kandi  waburiye ibisubizo; ukaba wakwibaza uti,  Ese Yesu ni Umutabazi wacu mu gihe cy’amakuba koko? Uyu munsi ndagirango nkubwire ko ijambo ry'Imana ari ukuri, Yesu ni umutabazi wacu mugihe cy'amakuba. Tugendeye ku butumwa bwiza dusanga muri Matayo 14:22-33, ubwo abigishwa ba Yesu bahuye n'umuyaga mwinshi hakiyongeraho kugira ubwoba bwo kubona Yesu agenda hejuru y'amazi bakagirango ni umuzimu, Yesu ni umutabazi. Iyo turi mu muraba w'ibibazo, duteraganywa hirya no hino, urugero iki cyorezo cya COVID-19, zirikana ko Yesu ahari kandi ari umutabazi. Hari ibintu bitatu ngirango uzirikane uyu munsi:  1.   Yesu yigaragaraza mu makuba        V. 25 -26 Ku murongo wa 25 nuwa 26 tubona Yesu yigaragaza ubwo abigishwa bari mu makuba yo guhangana n'umuraba mu nyanja no kugira ubwo bwo gutinya umuzimu. Inyanja igereranywa n'isi turimo naho umuraba ukagereranywa n'ibibazo...

Uwakiriye Buntu bw'Imana ariwe Yesu ntabura kwitura Imana kubyo yamuhaye

Image
 Iriburiro  Iyo umuntu yakiriye Yesu kristo nk’Umwami n’Umukiza we, aba abaye umwana w’Imana. Igikurikiraho ni uguhamya muruhame abatizwa mu Itorero ryizera Kristo. Iyo abaye umunyetorero aba yinjiye mu muryango w’abana b’Imana ari ryo Torero rigereranywa n’umubiri wa Yesu Kristo we Mutwe w’Itorero abagize Itorero tukaba ingingo zigize uwo mubiri.  Iyo ubaye urugingo rugize umubiri wa Yesu ari ryo Torero, uba ukwiye kuba urugingo rukora, bityo niyo mpamvu umuntu wakiriye Yesu aba akeneye kuba hamwe n’izindi ngingo zigize Umubiri wa Yesu ari ryo Torero.   Kuko “Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.”   (1 Abakorinto 12:26). Kugirango urugingo rubashe kwishimana no kubabarana n’izindi ngingo bisaba ko hari ibikorwa urwo rugingo rukora.  Mu Itorero harimo imirimo myinshi cyane ko Itorero riba rigizwe n’abantu batandukanye. Bityo abagize Itorero Bib...

Kuko Yesu atari yerura ngo yihakane abiyita abahanuzi be, adusaba kwirinda abahanuzi b’ibinyoma kuko tuzabamenyera ku mbuto zabo.

Image
Iriburiro Big Idea: “Abahanuzi bahanura mu izina rya Yesu ni benshi ariko siko bose ari Yesu uba wabatumye,bityo Ijambo ry’Imana niryo twahawe nk’ubuhanuzi bwuzuye ngo ridufashe kungezura abahanuzi n’ibyo bahanura kugirango tumenye ab’ukuri n’ab’ibinyoma.” Kuva Koronavirusi yatangira twagiye twumva ubuhanuzi bwinshi, n’uyu munsi dukomeje kumva abahanura bavuga ngo 'Imana yavuze ngo...' Batangiye bahanura ko COVID-19 itazagera mu Rwanda, iba irahageze. Barahanura bati ‘nta munyarwanda izica’ kugeza kuwa 11/09/2020 imaze gutwara ubuzima bw’abanyarwanda 22. Hari nuwo hanze numvise ahanura ati mu kwezi kwa gatatu izaba yarangiye, n’ubu ikomeje gukwira hirya no hino ku isi.   Ubu hagezweho ubuhanuzi buvuga ngo ‘si Imana yakinguye insengero’,   abandi bati ‘Imana yavuze ngo nti mutenge 1/10 n’amaturo’. Ejo hazavugwa n’ibindi bitandukanye byose intero ari ‘Imana yavuze ngo’ cyangwa ‘Imana yabwiye ngo’. Kumva abantu bahanura ngo Imana yavuze si bishya bya hozeho, yewe ntabwo bitez...

Yakobo 1:1-4: Sitwe tugeragezwa hageragezwa kwizera kwacu

Image
  Iriburiro   Big Idea: "Ibigeragezo bibereyeho gukuza Umukirisitu kugirango agere ku rugero rushyitse mu kwizera, bityo abashe kwemerwa n'Imana nyuma yo kwihanganira ibimugerageza byose." “ 1Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya .”   Yakobo wanditse uru rwandiko ni mwene se wa Yesu. Nyuma yo kubyara Yesu Kristo binyuze ku Mwuka Wera, Maliya yabyaranye na Yosefu abandi bana. Bibiliya ivuga ko Yozefu ataryamanye na Mariya ubwo yari atwite inda ya Yesu kugeza abyaye, nyuma yo kubyara Yesu, babyaranye abana nk’uko tubisoma muri Matayo 13:55.   Pawulo avuga ku Intumwa yahuye nazo yavuze na Yakobo mwene nyina wa Yesu (Abagalatiya 15:7). Uyu Yakobo niwe wari uyoboye Itorero ry’I Yerusalemu ubwo ubutumwa bwa Kristo bwari butangiye kwamamara nyuma ya Pentekote.   Yakobo atangira urwandiko rwe agaragaza neza ko yizeraga Yesu nk’Imana kuko akoresha imvugo “ imbata y’Imana n’Umwami Yesu...